Digiqole ad

MissRwanda 2016: Ni bande batoranyijwe guhagararira Iburengerazuba?

 MissRwanda 2016: Ni bande batoranyijwe guhagararira Iburengerazuba?

Barbine asobanura uburyo aramutse atowe hari byinshi yakora ku rubyiruko

Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba niho iki gikorwa cyo kujonjora abakobwa bagomba gutoranywamo nyampinga w’u Rwanda 2016 kigeze. Aha mu bakobwa 18 biyandikishije batandatu nibo baje kurushanwa, umwe asezererwa kuko atagejeje ku burebure busabwa ngo umukobwa abe Miss Rwanda.

Umutoni Barbine, Umuhumuriza Usanase Samantha, na Mutesi Jolly nibo babashije gutambuka.
Umutoni Barbine, Jolly Umutesi na Umuhumuriza Usanase Samantha bamaze kwemererwa gutambuka.

Mu gutanga amanota, akanama k’abakemurampaka kagizwe na Eminante, Michel Karangwa na Carine Urusaro wigeze kuba Miss Campus i Butare, bita cyane ku bwenge umukobwa afite mu gusubiza ibyo abazwa bihabwa amanota 40, uburyo atambuka n’uko yifata imbere y’abo asubiza n’uko avuga bihabwa 30 ndetse n’uko agaragara inyuma bigahabwa amanota 30.

Nyuma yo kubazwa no kurebwa intambuko, abakobwa batoranyijwe guhagararira Intara y’Iburengerazuba ni Barbine Umutoni uri guhatana bwa kabiri kuko ubushize nabwo yari yiyamamaje, Joly Umutesi, Usanase Samantha Umuhumuriza, Grace Umutoni na Sandrine Munezero.

Yo n’Umujyi wa Kigali, Iburengerezuba ni Ntara itaravamo nyampinga w’u Rwanda mu bamaze  gutorwa bagera kuri bane kuva mu mwaka wa 2009.

Mu mwaka wa 2009 ubwo iryo rushanwa ryatangiraga, ryegukanywe na Bahati Grace wari uturutse mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri 2012 Mutesi Kayibanda Aurore atorwa nawe aturutse mu Ntara y’Amajyepfo.

Akiwacu Colombe yegukanye irushanwa rya MissRwanda mu mwaka wa 2014 aturutse mu Ntara y’Iburasirazuba naho 2015 ryegukanwa na Kundwa Doriane aturutse mu Majyaruguru.

Kuri iyi nshuro ya gatandatu iri rushanwa ribaye, biteganyijwe ko umukobwa uzaryegukana azahabwa imodoka ndetse n’umushara wa buri kwezi ungana na 800.000 frw y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyo kuzenguruka mu Ntara zose z’u Rwanda, buri Ntara igomba kuba ihagarariwe n’abakobwa 5 n’Umujyi wa Kigali bakaba 25 batoranywamo 15 bajya muri Bootcamp ari nabo bavamo nyampinga naho 10 bagasezererwa.

Barbine wabaye igisonga cya kane muri MissRwanda 2015 yagarutse kwiyamamaza
Barbine wabaye igisonga cya kane muri MissRwanda 2015 yagarutse kwiyamamaza ngo arebe ko ubu yaba Miss Rwanda, aha ari kwiyandikisha
Habanza kurebwa ibiro ndetse n'uburebure ku mukobwa
Habanza kurebwa ibiro ndetse n’uburebure ku mukobwa
Bagwire Keza Joanna wabaye nyampinga w'umuco mu Rwanda (Miss Heitage 2015) akaba na nyampinga w'umuco ku isi yagaragaye aho iki gikorwa cyaberaga
Bagwire Keza Joanna wabaye nyampinga w’umuco mu Rwanda (Miss Heitage 2015) akaba na nyampinga w’umuco ku isi yagaragaye aho iki gikorwa cyaberaga
Rusaro na Mike bagize akanama nkemurampaka bagera aho igikorwa kibera
Rusaro na Mike Karangwa bagize akanama nkemurampaka bagera aho igikorwa kibera
Mu biganiro n'abanyamakuru avuga uko yiteguye irushanwa
Mu biganiro n’abanyamakuru avuga uko yiteguye irushanwa
Eminante yihutaga ajya aho igikorwa kigiye kubera
Eminante yihutaga ajya aho igikorwa kigiye kubera
Bibaza ku manota bagomba gutanga ku mukobwa
Mike, Eminante na Carine mu kazi
Barbine niwe watomboye numero ya mbere yo guhura n'abakemurampaka
Barbine niwe watomboye numero ya mbere yo guhura n’abakemurampaka
Barbine asobanura uburyo aramutse atowe hari byinshi yakora ku rubyiruko
Barbine asobanura uburyo aramutse atowe kuri iyi nshuro hari byinshi yakora ku rubyiruko
Uyu niwe mukobwa wasubije neza ibyo yabajijwe
Uyu niwe mukobwa wasubije neza ibyo yabajijwe
Uburyo yasubijemo ibibazo byatangaje abagize akanama nkemurampaka
Abagize akanama nkemurampaka batangajwe cyane n’ubuhanga bw’uyu mwali wasubizanyaga ubwenge cyane
Aha yibazaga icyo agiye gusubiza
Aha yibazaga icyo agiye gusubiza
Eminante yanyuzwe n'uburyo asubijwe n'uyu mukobwa
Eminante yanyuzwe n’uburyo asubijwe n’uyu mukobwa w’ikimero
Mu ntambwe ya banyampinga asohoka mu cyumba cy'ibazwa
Mu ntambwe ya banyampinga asohoka mu cyumba cy’ibazwa
Yahawe igihe cyo gutekereza ku cyo agiye gusubiza nta gihunga
Yahawe igihe cyo gutekereza ku cyo agiye gusubiza nta gihunga

Kuba nyampinga n'inseko irarebwa

Yasubirashagamo neza ikibazo yari abajijwe
Yasubirashagamo neza ikibazo yari abajijwe
Ari mu bitwaye neza mu gusubiza ibibazo
Ari mu bitwaye neza mu gusubiza ibibazo gusa yaje gusezererwa
Bashyizwe imbere y'abagize akanama nkemurampaka ngo hatoranywemo abagomba gukomeza
Bashyizwe imbere y’abagize akanama nkemurampaka ngo hatoranywemo abagomba gukomeza
Mu mwenda yari amaze guhitamo ko ariwo ari bukoreshe
Mu mwenda yari amaze guhitamo ko ariwo ari bukoreshe
Barbine ugarutse mu irushanwa bwa kabiri
Barbine ugarutse mu irushanwa bwa kabiri
Abakobwa batanu; Sandrine, Grace, Samantha, Balbine na Jolly nibo batoranyirijwe guhagararira Intara y'Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2016
Abakobwa batanu; Sandrine, Grace, Samantha, Balbine na Jolly nibo batoranyirijwe guhagararira Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2016

Ku itariki ya 16 Mutarama 2016 iki gikorwa cyo gutoranya abakobwa bazavamo nyampinga w’u Rwanda,kizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ngo ”mu ntambwe ya ba nyampinga” hahaha.sha umuseke muri aba mbere. amafoto, inkuru byose biba bisobanutse sinzi impamvu inyarwanda cg igihe bitabakopera.lol ariko mutuboneye na video byaba ari sawa tukumva ngo uwo wasubije neza yasubije iki

  • Ese aline mwamukuriyemo iki muba judge kweli?,, muraharara sindabona!!

  • Aha ni aho abakobwa babuze ndakakwambura, sha hanz aha hari abana bakeye urekan naba aba nyine niba miss mubiyammamaje apana miss rwanda

  • uyu wakabiri simuciye intege ariko pe ntabwo waba MISS utanagaragaza ibyishimo ubona wagirango afiye ibibibazo

    • Ndagufasha pe uyu wa 2 ntasa nuwaje guhiganwa kuba miss reba ikanzuna za form imuha maze kamera man umubera umwana mwiza ngo ni ikimero kandi hari ibisa nibyo yatiye inyuma he

Comments are closed.

en_USEnglish