Digiqole ad

Banque Populaire yahujwe na BRD biba Banki imwe

 Banque Populaire yahujwe na BRD biba Banki imwe

Atlas Mara yaguze Banki y’Abaturage ndetse n’igice cy’ubucuruzi cya Banki y’Iterambere (BRD) mu mwaka ushize byombi byashyizwe hamwe biba Banki imwe,  ngo bikazahindura byinshi muri serivisi z’amabanki nk’uko byatangajwe na Amb. Claver Gatete Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu muhango wo guhuza izi banki kumugaragaro.

Sanjeev Anand uzayobora iriya Banki ihujwe hamwe na Amb Gatete Claver mu muhango wo gutangaza ihuzwa ry'ibi bigo
Sanjeev Anand uzayobora iriya Banki ihujwe hamwe na Amb Gatete Claver mu muhango wo gutangaza ihuzwa ry’ibi bigo. Photo/T.Kisambira/TNT

Atlas Mara yashoye arenga miliyoni 20$ (hafi miliyari 15Rwf) muri Banki y’Abaturage maze iyihuza na Banki y’Iterambere igice cy’ubucuruzi cyari cyaraguzwe n’ikigo Mara Group mu 2014. Guhuzwa kwabyo kwagaragajwe ku mugaragaro kuri uyu wa kane, aya makuru ariko yari yatangajwe umwaka ushize.

Atlas Mara Ltd ni kompanyi nini yashinzwe n’umuherwe Ashish J. Thakkar w’i Dubai washinze Mara Group hamwe n’umunyemari w’umwongereza Bob Diamond wahoze ari umuyobozi wa Barclays Bank mu Bwongereza.

Minisitiri Gatete Claver avuga ko uku guhuzwa bihita bituma Banki y’Abaturage iba Banki ya kabiri nini mu gihugu kandi bizongerera agaciro urwego rw’amabanki mu gihugu nk’uko bitangazwa na NewTimes.

John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yavuze ko ubu urwego rw’amabanki mu Rwanda ruhagaze neza kuko inyungu yarwo ibarirwa hagati ya 14 na 42%, ko guhuza izi banki hari kandi icyo bizongera.

Naho John Vitalo umuyobozi wa Atlas Mara, yatangaje ko guhuza izi banki bigendanye n’icyerekezo cyabo cyo kubaka Africa, cyane cyane ishami ry’ubukungu bw’u Rwanda rifite ubushake mu kwihutisha ubukungu.

Byitezwe ko Atlas Mara Ltd izashora miliyoni 21$ (hafi miliyari 15Rwf) muri banki imwe, kandi ikazaba ifite imigabane myinshi muri iki kigo igera kuri 62%.

Iyi banki imwe izayoborwa na Sanjeev Anand wahoze ari umuyobozi wa I&M Bank nk’uko byatangajwe umwaka ushize. Akazaba asimbuye Ephraim Turahirwa wari umuyobozi wa Banki y’Abaturage mu myaka itatu ishize.

UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Ubwo se iyo banki izitwa ngo iki ko ntayo mubivuzeho?

  • Nyamara nubwo kuruhande rumwe ibi bintu ari byiza ariko ejo uzasanga ubukungu bw’u Rwanda bwose bwibereye mu maboka y’abanyamahanga. Inyungu yose yiviriyemo itwarwe n’abanyamahanga baducuruze dusigare twayura..

    Urugero izi banki z’abanyakenya uzarebe KCB na Equity Bank bafite abaclients uruhuri rwabo kdi baje ejo bundi iyi BK mureba nta myaka 2 nyihaye ngo ibe imaze gusubira inyuma. I&M nayo imeze nabi BRD barayiguze etc…..

    Kwegurira imari abanyamahanga simbirwanya cyane ariko kdi ntitwiyibagirwe hato ejo utazasanga turira mu myotsi ngo Kigaki ni nziza ariko ejo izaba atari iy’abanyarwanda.

    Dukomeze dutere imbere ariko dushishoza

    • IM bi iy abanyakenya nayo

  • Abanyamuryango ba Banques Populaires baba baragishijwe inama mbere ko bagurisha banques zabo?

  • BPR Nkunda!!!!!!!! Nizere ko imikorere igiye guhinduka tukaba Banki y’ikitegererezo

  • Nizere ko byakoranywe ubushishozi kuko bibaye bibi byagira ingaruka ku gihugu kuko iyi BPR yari ifite abanyamuryango benshi naho ibindi byo ni sawa

  • Hmm! jye, ndumiwe gusa; ndibuka inkubiri y’inama za BPR muri 2013 z’abanyamigabane zabaye mu gihugu hose badushishikariza kongera imigabane ngo barashaka kubaka inzu igezweho kandi no kugirango Banki ikomeze igume mu maboko yacu, none ngiyo 62% iragiye;ese amafaranga yashakagwa yarabuze cg hari ukundi byagenze? imigabane yacu se kuva muri 2007 itajya yunguka mu byukuri ibyo bishoboka bite?Ese BNR hari igihombo kuri BPR yaba yarigeze itangaza kuri BPR ko tuzi ko ariyo itangaza igihombo kuri banki iyo ari yo yose ikorera kuri territoire nationale? Sindi umu Economiste ariko jye mbona aya mabanki akomeje kwigarurirwa n”abanyamahanga, bishobora kuzadutezai kibazo igihekitazwi.
    ariko se ubundi kuki iyo migabne idasubizwa abayishaka? rwose, uwaba hari icyo yaba azi ku bibazo ngaragaje hano, yansubiza kuko aho gukomezwa mbikirwa imigabane iatangira ikiyongeraho, bampa utwanjye nkatwibikaho; erega jye si na menshi ku buryo yanahungabanya abasigaye, kuko jye nari narafunguje konti kuri 20000FRW kandi kuvugeza 2007 ngo imigabane yari 38000cg 39000 sinibuka neza, gusa icyo nibuka ni uko ubwo duheruka mu nama batubwiraga ko ngo Banki yahomye ariyo mpamvu ngo tugomba kongera imigabane,murakoze.

    • UBU NI UBUJURA. Bibye abaturage

    • uzibeshye ubabwire ngo baguhe umugabane wawe wunve uko bazakubwira … njye narayabatse ariko inabi banyutse sinavuga ……………..!!!

  • Ibi U RWANDA rukoze ni amakosa cyane. Aho bucyera ubukungu bwose buzifatirwa n’abanyamahanga gusa. Mwibuke ko inyungu zose abo banyamahanga bazijyana iwabo. Ni ukuvuga ko nta milimo nimwe izongera kuboneka,ubushomeli bugiye gukomera. IKINDI nuko abayobozi besnhi basigaye bajya kubitsa amafr hanze. Ibi BINTU BYO KUGURISHA AMABANKI NI BIBI CYANE

    • Buriya ntiwatangara usanzemo imigabane myinshi yaraguzwe nabayobozi bohejuru kugiciro umuntu atamenya.

    • ariko uziko wamugani abayobozi bose babika hanze, kuko mu Rwanda iyo baguketseho agakosa, cash zawe bahita bazifatira faster faster

  • Muhagarare gato muze mwirebere ukuntu Atlas ikora icyo bita restructuration ubundi abakozi ba UBPR bakisanga mu muhanda gushakisha akandi kazi. Izi company z abanyamahanga ni nziza ariko icyambere bagiye gukora ni cost cutting kandi with bankind sector the only cost to cut, bihere kuri personnel kuko niyo ifite % nini.

    Tubitege amaso

  • Mbega amakosa !!BPR (Banki y’abaturage mu Rwanda)Ntabwo yagakwi ye guhuzwa!! Mubyukuri gufata BPR nka banque yabaturage nyarwanda ukayiha abanyamahanga ni imibarire ishobora kongera ibibazo by’ubukungu urwanda rwahoraga rurwana nabyo:ubushomeri(Unemployment),ukuzamuka guhoraho kw’ibicuruzwa kwisoko(Inflation),Ikibazo cy’ubucuruzi mpuzamahanga,….hatarabayeho gusuzma neza kunyungu zabanyarwanda bakubiye mubyiciro byose baba nyanuryango ba BPR,Urwanda rwabihomberamo.Aho kuba inyungu kurwanda zikaba inyungu z’abashoramari. Hakwiye kurebwa neza kumpande zose hashingiwe cyane cyane kunyungu rusange zabanyarwanda,ndetse hanimakazwa indanga gaciro nyarwanda.Kubwanjye imikoranire nayo byaba byiza,yanaramuka ihujwe ikaguma yitwa BPR Kandi hakajyaho ingamba zirengera abanyamuryango bayo by’umwihariko.Murakoze.

    • Hum, aya marira yanyu se avuze iki !? Atlas Mara nta n’imyaka 3 imaze ishinzwe (yashinzwe 2013)….Umuzungu Bob Diamond wakoreraga Bank yo mu Bwongereza (Barclays) yasezeye akazi, yegera umuhinde w’umukire (Takkar Ashish) uba hariya Uganda (ababyeyi be birukanywe na Idi Amin, agarurwa na Museveni) amwumvisha ko yazana make ku imali ye, undi nawe akazana ubumenyi maze bakigarurira Banks zo muri Afrika. Mu kanya nk’ako guhumbya (muri 2014 gusa) baba baguze banks zikomeye zo muri Afrika (Mozambique, Botswana, Zambia, Zimbawe, Nigeria, Rwanda, south Sudan, Tanzania, South Africa na Mauritius…).

      Ku bijyanye na BRD, abibuka umwiherero wa 2014, baribuka ko Pres. Paul Kagame yabikomejokeho ko rwose agiye kuyitanga. Ubu Atlas Mara ifite 100% y’igice cya BRD gicuruza, ndetse banayigabiye kiriya kibanza gihenze kiri iruhande, ahahoze Embassy ya USA…Gufata BPR byo ni nko kwiyunyuguza (Zambia ho hari n’aho abantu bategetswe kugurisha imigabane yabo ku ngufu)….Ntibizagutangaze kandi usanze ariya frw baguca iyo ubikuje kuri ATM ya bank yawe iyo ariyo yose 80% byayo ajya kuri compte ya Atlas Mara…!

      HE iyo yagiye mu ruzinduko hanze, ntabwo aba yagiye gukina, aba yagiye kuduhahira no kuzana abashoramari; iby’uko aba bashoramari bajyana inyungu iwabo byo si ikibazo, kuko baba bashoye imali yabo. Headquarters zabo ziri mu birwa bya Toltola (ahari ni kubera impamvu zerekeranye n’imisoro). Ngayo nguko !

  • Njye ntekereza Leta yarabyizeho neza kuberako Murumuna wa BPR amaze gukura ndavuga Umurenge SACCO. ubwo rero akaba ari ngombwa ko BPR iva mu maboko y’abaturage(leta) cyane ko n’ubundiimigabane mwinshi ntago yari iyabaturage (rubanda rusanzwe). Niba mbyibuka neza ishobora kuba yaratangiye ikora nka Cooperative
    bivuzeko Umurenge SACCO nayo nyuma y’imyaka Leta n’abanyemari bazayiryamo agatubutse nyamara abaturage bahatirwa (i,e, mu mirenge imwe n’imwe ntibaguha icyemezo uterekanye ko uri umunyamuryango wa SACCO) kuyijwamo bicira isazi mu maso. mbibutse ko inyubako z’imirenge SACCO Z’ubatswe n’amafranga y’abaturage hiyongeyeho umugabane shingiro. gusa nti twakwirengagiza inkunga BNR Iziha. arko ubwo zazagurishwa bizaba nkibi bya BPR.

  • Equity Bank ==> Kenya
    I&M Bank ==> Kenya
    KCB ==> Kenya
    BRD & BPR ==> UG, (iriya atlas mara ni iy umugande w umwarabu witwa Thakkish niba ntibeshye)
    URWEGO OB ==> Hope International 49% Opportunity International 49% Opportunity International 1%
    ECOBANK ==> Nigeria
    GT Bank ==> Nigeria
    sasa BK ntabwo yahangana n izi bank, kuko izi bank ziri mu karere kose kdi BK sinzi niba inagera mu Burundi nibura, ikindi izi banks z abanyakenya zifite ikoranabuhanga riri hejuru ya rya bank twitwa ko ari izacu, urebye bank dusigaye dufite shares 100% ni za SACCO imirenge, ese SACCO zizajya guhangana nazo twumve zifite nibura branches muri Kenya?? kuko SACCO yo muri Kenya yo numvishe ko igiye kuza inaha (iyitwa cooperative bank of Kenya), sha isi irenda kuba imwe kbs abafite ni ukubongerera bakagura, gusa BK rero ni ugushyiramo agatege, ark nayo nigurishwa bizaba ari hatari, gusa BPR nari mfitemo account sinzi niba ndibubone ku mafaranga bayiguze

  • Ntibizabatangaze nimwumva u Rwanda narwo barushyize ku isoko ry imali .kuko turi muri vision 2050 !!!!!!!!!!!!!!!!11

  • Hahahahaaaaaaaaa
    Mondialisation

  • igihugu cyagurishijwe cyera.iyi gahunda ya privatization hari abayobozi bashobora kuba bayihishe inyuma kuko bashoramo imigabane yabo babinyujije ku banyamahanga. bikitwa ko ari abanyamahanga baguze bakagira imigabane myinshi nyamara ari abapagasi,. gusa abanyarwanda bari guta isoko ryumurimo kandi ubukungu bwabo burasahurwa.

  • Ibi si ikibazo, icyangombwa ni abayigana uburyo bayibyaza umusaruro, naho gushora imari bivuga kubona inyungu, abo banyamahanga bazazibone natwe tubone inyungu zacu. None se Populaire itashingaga niyo mushaka ko tugumana, haburaga gato ngo nayo isenyuke nka zazindi mutayobewe.

    Jyen natanga inama nanone yo guha ingufu SACCO Umurenge, kuko arizo abanyarwanda benshi baherereyemo kandi zikabitsa muri BNR bitabujije no mu zindi Banki zitanga inyungu itubutse. naho ntitwatera imbere tudafite ishoramari kandi abafite imari nibariya nyine.ntabwoba rero.

    • NIMWIVUGIRE! IYABA NMWARI JUZI UWITWA KONDE BUGINGO UYEGUKANYE UKO AKORERA BASHIKI BACU NGO BABONE AKAZI! NI IBAGIRI RYONGEYE RIRUZUYE KABISA!IBAGIRE MWANA NUBNDI NTIWAGIHINZE

      • aha aho uvuze ukuri pe!! gusa nibyiza gato kubasore ariko kubakobwa! ni ikirori rwose!! hari kakazungu karikenda kwicwa no guswera gusa, ariko hari konde, HR waho, uwitwa mURAMIRA, udasize n’abo bazungu bagabiwe bashikibacu!!!

  • reka restructuration itwihere uburyo tubaswere kahace!!

  • Igihugu ntacyo dufite kiri ku isoko, impapuro mwenda birirwa bagurisha ngo zihagaze ama billion y’amadollar ni iki? umutungo wa reta wose bawushyira ku isoko bakagaruka bakawugura!!! narumiwe!!!!

  • Ku bashora mali ntakibazo kuko nta gihugu cyater’imbere kidafite abashora mali ariko birasaba leta yacu gushyiramo ubushishozi mu mikorere yabo bashoramari cyane cyane mu ma Banki abanyamahanga baryamira/bahohotera abakozi babanyarwanda cyane kurusha benewabo kandi bari kurwego rumwe, ugasanga umukozi wumunyarwanda ahawe promotion ariko akamara imyaka 2 cyangwa 3 atarahemberwa iyo position yahawe cyane cyane biri muri aya ma Banki ya ba nyakenya, ahaaaa nzaba mbona.

  • Ariko namwe murebe ukuntu abirabura dusa nkaho ntabwenge tugira umugani wa bazungu,ubwo bagiye kuzana umuhinde muri Africa yose harabuze umunyafrica wahagararira iyo bank? Ubwo araje ahembwe amamiriyoni kandi abanyarwanda babishoboye bahari,none se ubwo India yaha umwirabura akazi?nyuma yo kubaha amasoko yose yigihugu bahisemo kubaha na banks?eeeehhh Sha Africa we genda uyobowe nabi pe

Comments are closed.

en_USEnglish