Digiqole ad

Rusagara yemereye Urukiko ko yohereje ‘Links’ z’inkuru zisebya Leta na Perezida

 Rusagara yemereye Urukiko ko yohereje ‘Links’ z’inkuru zisebya Leta na Perezida

Col Byabagamba, Frank Rusagara na Francois Kabayiza mu rubanza

* “sinzi icyo President yavuze ku rupfu rwa Karegeya”
*Rusagara yoherereje abantu ‘Links’ z’inkuru zisebya Leta ariko ngo byari bimubabaje,
*Avoka we avuga ko ntakigaragaza ko yabikoraga yishimye
*Ubushinjacyaha buvuga ko kohereza izi nkuru bishimangira ubuhamya bwatanzwe n’Abatangabuhamya.

Ni mu iburanisha ryo kuri uyu wa 07 Mutarama, mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranyemo Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na bagenzi be ibyaha birimo gukwirakwiza nkana ibihuhu bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho. Rusagara n’umwunganizi we bakomeje kwiregura kuri iki cyaha bavuze ko nubwo uyu yoherereje abantu ‘links’ z’inkuru zisebya Leta na Perezida Kagame ariko atabikoraga kuko bimushimishije.

Frank Rusagara, wigeze kuba Perezida w'uru rukiko ruri kumuburanisha, ubu ari imbere yarwo yiregura kubyo ashinjwa
Frank Rusagara, wigeze kuba Perezida w’uru rukiko ruri kumuburanisha, ubu ari imbere yarwo yiregura kubyo ashinjwa

Mu gufungura iburanisha, Rusagara n’umwunganizi we bafashe umwanya munini bajora ubuhamya bwatanzwe na Cpt George Kayitare aho bagaragaje ko uyu mutangabuhamya yavuze ibinyuranye n’ukuri by’umwihariko ngo akaba yaratwerereye amagambo umukuru w’igihugu.

Uyu mutangabuhamya wari uri kumwe na Brg Gen Frank Rusagara ubwo yafatwaga (byavuzwe na Rusagara) ngo yabwiye Ubushinjacyaha ko mu biganiro yagiranye n’uregwa (Rusagara) yamubwiye ko anenga ibyavuzwe n’umukuru w’igihugu nyuma y’urupfu rwa Karegeya.

Rusagara, wanyuzagamo akagarukira uyu mutangabuhamya ko ibi amushinja yabitegetswe, yagiye agaruka ku magambo uyu mutangabuhamya avuga ko uregwa yanenze umukuru w’igihugu nko kuvuga ngo “yavuze ko iyo umwanzi yapfuye nta kibazo kiba kibirimo, yavuze ko iyo umwanzi/umugambanyi yapfuye nta we bitanezeza.”

Yisobanura, Rusagara yagize ati “aya magambo ntayo navuganye na Kayitare,… umukuru w’igihugu ntayo yavuze, jye ntayo numvise,…ahubwo se kubeshyera president si cyo cyaha.”

Rusagara wumvikanaga nk’uvugana agahinda, yongeye kuvuga ko ababazwa no kuba izina ry’umukuru w’igihugu rigarukwaho muri uru rubanza.

Ati “ubundi atanga (perezida) imbabazi ubutabera burangiye, ni umunyebambe, ni Fountain of honour, aya magambo bamutwerera ntayo nzi.”

Mu bindi ashinja uregwa, uyu mutangabuhamya Cpt Kayitare yavuze ko mu kiganiro yagiranye Charles Gahima Ukwakira 2013 Rusagara yanenze Leta y’u Rwanda ku kuba yarafatiriye imitungo y’Umunyemari Rujugiro.

Rusagara, utahakanye ko yaganiriye na Gahima kuri iyi ngingo, yavuze ko atanengaga Leta ahubwo ko bagiranaga ikiganiro mpaka, Rusagara agaragariza Gahima ko kompanyi ya UTC itandukanye na Rujugiro.

Mu buhamya bwe, Cpt (Rtd) Kayitare yabwiye Ubushinjacyaha ko ubwo Rusagara yavaga mu Bwongereza yavuze ko mu Rwanda hataba ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Bagendeye ku mvugo yakoreshejwe n’uyu mutangabuhamya wavuze ko akeka ko iyi myumvire ya Rusagara (yo kuba mu Rwanda hatari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo) yarayitewe no kuba uregwa yarabivuze avuye I Burayi bavuga ibyo bashaka, Rusagara n’umwunganizi we bavuze ko uyu mutangabuhamya akwiye gukurikiranwa.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Rusagara, yagize ati “ ni nko kumubwira (Rusagara) ko mu Rwanda batavuga ibyo bishakiye, ati itonde,…ahubwo kuki Ubushinjacyaha bwazanye uyu mutangabuhamya amaze gukora icyaha, ahubwo yari akwiye gufatwa agafungwa.”

 

Gusangiza abandi amakuru asebya u Rwanda na Perezida

Ubushinjacyaha bwafashe umwanya munini wo gusobanura ibimenyetso byavuye muri Email ya Rusagara, aho ubushinjacyaha bwagaragarije Umucamanza ‘links’ y’inkuru zigera muri zirindwi (7) zisebya Leta y’u Rwanda n’umukuru w’igihugu uregwa (Rusagara) yoherereje abantu batandukanye barimo Col Byabagamba baregwa hamwe.

Mu ntangiriro za 2013 Rusagara ngo yoherereje abantu inyandiko isebya Perezida Kagame yanditswe na Theogene Rudasingwa, wahunze u Rwanda akaba ari mu bayobozi ba RNC.

Rusagara kandi mu 2014 ngo yoherereje David Kabuye (ubu umushinja) inyandiko y’ikinyamakuru GlobeandMail cyo muri Canada ishinja Leta y’u Rwanda kwica abatavuga rumwe nayo.

Muri izi nkuru kandi harimo ifite umutwe ugira uti “Kayumba accuses Kagame” yanditswe na RFI, Ubushinjacyaha buvuga ko kuba uregwa yaroherezaga ‘links’ z’izi nkuru bishimangira ibyatangajwe n’abatangabuhamya, nko kuba Rusagara yarashimagije ishyaka RNC rifatwa nk’irirwanya Leta y’u Rwanda mu ijambo bikekwa ko yavuze (ritaramuhama) rigira riti “RNC is growing strongly”.

Bubihuza n’icyaha cyo “guteza intugunda muri rubanda”, Ubushinjacyaha bwabwiye Umucamanza ko Rusagara yoherezaga izi ‘Links’ yishimye ndetse afite n’ubushake kubira ngo abo abyoherereje nabo babikwirakwize muri rubanda bityo ko “yagerageje guteza intugunda muri runbanda” na byo ari icyaha.

Abajijwe niba koko izi ‘links’ yarazohereza kuko yabaga yashimye inkuru, Rusagara utahakanye ko yohereje izi ‘links’ yagize ati “abo nazohererezaga ibyinshi nabaga nabigaye.”

Me Buhuru we akeneye kubona icyuma gipima ubushake n’ibyishimo.

Agira icyo avuga ku byari bitangajwe n’Ubushinjacyaha ko Rusagara yabaga afite ubushake n’ibyishimo ubwo yagendaga yohereza izi ‘links’ by’umwihariko iyo yoherereje Col Tom Byabagamba yavuga ku ihagarikwa ry’inkunga zagenerwaga u Rwanda.

Me Buhuru Pierre Celestin yagize ati “sinzi icyuma cyangwa imashini Ubushinjacyaha bwakoresheje muri Nzeri, 2014 kugira ngo basome ibintu byari mu mutima wa rusagara muri 2013 ubwo u Rwanda rwahagarikirwaga inkunga.

Uru rubanza ruzakomeza tariki 13 Mutarama 2016 bajya ku cyaha cya kabiri kiregwa Tom Byabagamba.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

42 Comments

  • Izo nkuru zisebya perezida tuzisoma kimwe nuko dusoma ibimusigiza byose biri muri liberté d’expression.Kugirango umuntu yihitiremo, gufunga ibitekerezo byabantu biri muri bimwe abanyarwanda batishimiye.Umuntu utanze igitekerezo kukirwanya sukumufunga nukumurwanya mu bitekerezo apana kumwica cyangwa kumujyana mugihome.

    • Yewe na Habyarimana yagezaho arabyemera kandi twaramufataga nkumunyagitugu kabombo.

    • Dore ikintu ntekereza kuri iyi nkuru: Nakomeje gukurikirana iyi nkuru nuburyo uru rubanza ruri kugenda, ariko hari ibintu niba nabyita kugaya niba nabyita kucukumbura!! nabiburiye izina:Ibirego byose barimo barega uyu mugabo nta kirego nakimwe kirimo cyumvikana mu byukuri keretse niba ntakurikiranye neza.Bamurega kuba yaravuze ibintu akanasaranganya ama links ku nshuti ze. Ni gute wasobanura ko umuntu yasaranganyije links kubera ko yari arakaye? May be he was so concerned and he shared the links, ikindi kandi. Gusoma amakuru ni ikihe cyaha kirimo, yaba ameza cg amabi? Haba hari amakuru cg ikinyamakuru abantu ba hano murwanda twemerewe gusoma nibyo tutemerewe gusoma? Urasoma warangiza ugatanga igitekerezo kubyo wasomye, ese umuntu yagombye gukurikiranwa kubera izo mpamvu? Uru rubanza ntirwagombye kumara amafaranga yimisoro yabanyarwanda, ni urubanza numwana wo mu ishuri yaca! Umucamanza koko arabaza uregwa, ngo waba warabyohereje wishimye!!! really?? yaba arakaye byo se byamugira umunyabyaha? Yego ndemera ko bitewe numwanya yari afite mubuyobozi ntiyakagombe kuba yavuga amagambo amwe namwe,ariko gusoma byatangiye kuba icyaha ryari? Ibi njye ndabona ari imikino ya politiki, nibamufunge kuko nubundi niho bizarangirira, niba bamugira umwere nabwo babikore ariko bareke kumara imisoro yacu!
      Murakoze

  • @Mbarubukeye aha,wowe uravuga liberte d expression mu Rwanda?nawe ahubwo baraje bakujyane.ngo utavuze neza ubutegetsi abe inkomamashyi aba ari mucyaha gikaze.barangiza ngo turi muri democracy.ibi bintu bikwiye kwigaho please!

    • Mukure aho iterabwoba se! kuko ruriye abandi namwe rutabibagiwe. Ese mwibwira ko mwe muzatura nkumusozi?

  • Sha umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka koko!!!
    Arashyize arabyemeye ko yakwirakwizaga amakuru asebya Leta imuhemba!!! Yooooooo
    Burya uzarebe abasebya Leta ni abo idafashe neza, ni abadafite akazi cg ikindi kibabeshejeho neza
    cg babandi nyine bayihunze kubera amabi yabo cg ibyo bikeka.

    Ariko umukozi wa Leta uhembwa neza cg uwikorera ufite amahoro akora utwe neza akabona umugati we umukwiye yaba ajya gusebya Leta ayisebya amaki?
    Nk’uyu musaza yari yabuze iki ajya kwishora muri ibi byo gukwirakwiza za Links zisebya umusaza na Leta,

    Nako uwariye niwe urya buriya yari akeneye byinshi kurushaho

    • Aline we si uko ntubaye Umushinjacyaha n umucamanza n umujyanama urubanza uraruciye urarurangije!!! Ubu nawe umunsi uguze Jeune afrique cg Rushyashya irimo inkuru ivuga RNC cg igaya ibitagenda mu Rwanda ukagitiza umugenzi ngo asome nawe uzafungwa uzaba uri umwanzi w igihugu??

      Ese bagiye kurega ibyo binyamakuru ?
      Ngo umugabo mbwa aseka imbohe komereza aho

      • Ariko songs,Aline wimwitiranya n’umuntu w’umusirikare mukuru umukozi warahiriye Ko atazakoresha umwanya arimo munyungu ze bwite nyuma yarangiza agakwira kwiza propaganda zo gusenya leta akorera naho kuvuga Ko yabyoherezaga yabigaye ntawabyizera koko icyo umuntu yagaye aba yakigaye nyine ntagaciro agiha kuburyo acyohereza nundi,cyane cyane nkabo yoherezaga Ko nabo Ari abayobozi ibibangamiye umutekano w’Igihugu bafite inzira babimwnyeshwamo ibyo batamenyeshejwe ntibiba bibareba abo bireba Baba bahari.

    • Rwanda we ni akumiro ! Aline, inkomamashyi gusa! Ruanaka azakugaburira ibyo ushaka byose narangize yicishe inzara undi ubizi neza nurangiza uti bramubeshyera, kubera wowe akugaburira ! (GUKUNGIRA IKIBABA) Ibyo nibyo byakuze imyaka n’imyaka bibyara JENOSIDE N’amabi yose twagize. Uti “Gukwirakwiza wa links zisebya umusaza na Leta”
      Niko ibintu mu Rwanda rwacu, ni paradizo nta mabi abantu dukora !??? Ntazavugwe rero cg uzabona aho byanditse ntazabisome ?
      Njye sinzigera mbundabunda nzajya numva BBC, VOA, za FLASH FM n’izindi. Ndetse nzajya nasoma ibinyamakuru bivuga ku Rwanda rwacu, byaba ibirutaka n’abayobozi barwo cg se ibirunenga. Nta cyaha kirimo na busa. Ibya Rusagara na Bagenzi be n’ishusho y’igitugu no gutera ubwoba abantu ! Urubanza rwabo nutarize yaruca !

  • Ibi birego kuri Gen Rusagara hari aho bigera ukumva rwose harimo gupfundikanya cyane, baragira bati yasangije amakuru avuga nabi ubutegetsi!!

    1. Ibi byagira agaciro gusa uko gusangiza amakuru gukurikiwe n’ibitekerezo bwite bya Gen Rusagara kandi hano ntaho tubwirwa ko Gen Rusagara yaba hari icyo yongereye kuri ayo makuru ikindi kandi ntahagaragazwa ibiganiro bwite bya Gen Rusagara binenga cg bisebya (aho yakohereza email akongera andi magambo ye bwite naho kohereza email gusa ntashingiro bifite rwose) no personal written conversations or yahoo/email charts on those accusations

    2. Kumva amakuru asebya cg avuga nabi Leta byiswe icyaha ryari? bibaye bityo rushyashya.net yakabaye ikanirwa uruyikwiye cg ibindi binyamakuru kuko kenshi bavuga mu inkuru zabo ngo Gen Kayumba yaganiriye na Serge wa Radio itahuka….ese bo ko ntawe ubavuga cg Leta yabahaye ubudahangarwa bwo kumva ibyo abandi bakaba batemerewe?

    3. Gen Rusagara birashoboka cyane ko atiyumvamo ubutegetsi buriho kubera impamvu ze bwite nk’umuntu wakoreye iyi Leta kandi akaba ayisobanukiwe kurusha benshi, hagati aho rero kumufunga no kumutwerera ibyaha runaka siwo muti ahubwo harebwe ubundi buryo ariko atandagajwe ngo ubuzwe epfo na ruguru.

    4. Kuba Gen Rusagara aregwa na bagenzi be barimo Col Jules Rutaremara, Rtd Capt Kabuye, Col Mulisa nabandi ibi nabyo ntabwo biri professional by’umwihariko kuri RDF kuko biteza urwikekwe no guhora abantu bamwe bamwe bikanga ubusa cg bakora ibidahuje n’indangagaciro nzima.

    Niba Gen Rusagara yarahemukiye RDF na RPF nk’umukada bari bakwiye kumugaya no kumuha ibindi bihano ariko atanitswe kukarubanda gutya hatekinikwa ibyaha bitabaho mumategeko. kuko baravuga ngo what goes around comes around, nubwo Gen Rusagara yapfa none ejo hazaza abamurenze ubukana cg babi kumurusha kure

    Murakoze

  • inama nagira Brig gen FRANCK RUSAGARA: 1) agomba kwemera ibyaha byose aregwa ndetse akanabisabira imbabazi abanyarwanda n’umukuru w’igihugu HE PAUL KAGAME.
    2) agomba gusubiza amaso inyuma akamenyako RPF ARI UMURYANGO bivuze ko yatatiye igihango akabisabira imbabazi.
    3) agomba kumenyako HE PAUL KAGAME ari wa mugize uwo ari we bityo akamusaba imbabazi byumwihariko.
    4°) nkumuntu wumugabo nareke gutesha igihe ubucamanza yemere kandi nabo bazaca inkoni izamba.
    5) ubundi igisirikari ukivamo ntikikuvamo yagombye gusaza nkumusirikari kuko
    ibyo aburana ni ni ukwitereza menyo yabasetsi.

    • Karuranga, hari aho tutumvikana neza, kuvuga ngo yagombye gusaba Muzehe imbabazi, ni hehe ibyaha aregwa bihuriye na muzehe? Ese muzehe his excellence niwe Justice na executor? Mu rwanda hari ubucamanza bwaho bwigenga. Kuvuga ngo muzehe niwe wamugize uwo ari we nabyo birarenze. Rusagara yakoreraga abanyarwanda, boss we akaba ministry of defense forces of Rwanda. Well, Muzehe akorera abanyarwanda, ntabwo ari we ugira abantu abo ari bo, he is a civil servant. Tandukanya boss and a leader, he is our leader, not our boss. Kuki mufata nkaho murwanda tukiri ku ngoma ya Cyami? mu rwanda turigenga, muzehe akatubera umuyobozi ntabwo ariwe utugira abo turi bo

  • icyo museveni abarusha n’icyi,uzarebe ibyo birwa bamwandikaho mu newspapers,tv,radio …ariko ntarenga ngo afunge abantu gusa,ibi bigaragaza igihugu kugendera ku mahame y’igitugu n’iterabwoba no gucececyesha abantu kuvugwa ibitari ukuli ntacyo bitwaye kandi iyo bakuvuze ukagira reactions ubu witeje abantu kuko uwanze kuvugwa yahezehe harya?

    • Ngo Museveni ntafunga abantu?!,Kagame se we arabafunga Ko bafungwa n’itwgeko.ariko niba ukurikira politike ya Uganda ntiwavuga Ko nta waho ufungwa keretse urugero: Tinyefuza,Tumukunde,Besigye hari n’abahunze batinya gukurikiranwa barimo ba Kyakabare n’abandi.

  • Ndumva twese arukudufunga da! ngo yoherereje links zisebya leta! Niwe wazanditse se? Naho ubundi kumva cg gusoma amakuru avuga nabi leta ntaho icyo cyaha cyabaye!!!!!

  • gusoma amakuru asebya leta, cg kuyasangiza abandi, ark njye numva ahubwo bano bagenerali aribo bakwiye kuyahererekanya kugirango bamenye ibyo umwanzi agambiriye, kugirango atazabatungura, naho na biriya byo kuvuga ngo “RNC is growing stongly” na ba Mushikiwabo bajya bavuga ko FDLR iri muri Congo kdi ihungabanya umutekano numva ntaho byaba bitaniye no kuvuga ko umwanzi afite ingufu, bose ni abanzi, ikindi ariya makuru kuyasoma, ntawe utayasoma, n utabishaka ayagwaho, ngaho za facebook, twitter,youtube, bariya batype ba RNC hose baba bariho, keretse bafunze izo za facebook na za twitter kdi nabyo ntibyakunda kuko hari izindi programes za mudasobwa zibasha gufungura ariya ma website aba yafunzwe, keretse internet bayihagaritse mu gihugu kdi ntibyashoboka kuko u Rwanda ruri mu bihugu byihuta mu ikoranabuhanga, icyakorwa rero ni ugufacinga uwo witwa umwanzi nyine, ugasoma amakuru ye yose, ukagira comment ushyiraho, ikindi ahubwo njye ndi President aho kugirango ngire icyo mfa n umbwira ko umwanzi ari kugrowinga strongly, nagira icyo mpfa n ushaka ko babimpisha ahubwo, kuko umwanzi yazantungura rimwe.

    • Very Good statement Fefe !

    • fefe you are a wise man or woman

  • .Jyewe ndumiwe gusa ntacyaha mbonyemo yakoze na kimwe. abandi ahubwo bafite amaradiyo abitangaza kumugaragaro. liberte d,expression. kandi ibi nibyo barega abanyafrica buri gihe.ngo ibya rujugiro ngo ibyigitugu. ntekereza ahubwo ko uwakubwira ko uri umunyagitugu ntekereza ko ibyiza ari ukwerekana uburyo utari we. kuko iyo uhise umufunga ahubwo uba werekanyeko ko uri umunyagitugu. nimurekure uwo muntu asange umuryango we dore aranisaziye.

  • Aka nagahumamunwa. Presida ubwe avuga ko ntawabuzije abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kuvuga ibitagyenda? Byahindutse ryari icyaha cya zanwa muri Rukiko? Ubushinjacyaha bufite bushobozi ki bakoresha kumenya ikyo uregwa atekyereza changwa ikimuri mumutima? Kuzana ibintu byaganiriwe mumakwe numu bubali mu Rukiko zinko kwimakaza amazimye mubutabera bwigihugu? Kuki Umucyamanja ibi byose yimera yuko bikomeza kubere mu Rukiko?

    Nge ndabona arukugaraza yuko Ubutabera bwachu bugifite akazi gakomeye kokwiga ibikwiriye kwemererwa kuzana mu Rukiko ni bitakwiriye. Ibintu nkibe nibyo bituma amahanga yanga kwoheraza abakyekwaho Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Bagakubitiraho nokugaye bikomeye Ubutabera bwachu. Rugege na Minister Busingye bakwireye kubazwa impanvu merera Ubushinjacyaha na Umuchamanza kwandagaza Ubutabera bwachu. Bitihise, tukemera ko dufite ikibazo. kingutu, kiri Systemic, mubutabera bwacu.
    Chris Ntare

  • Igihugu cg ishyaka si umuntu ahubwo ni abantu. mujye mugabanya amatiku.

    Icyo u Rwanda cg RPF iricyo uyu munsi nukubera Gen Rusagara nabandi benshi batanze ibitambo bitandukanye, wifata umuntu umwe ngo umutwerere byose.

  • Njyewe ndumiwe, ngo yahereje links za RFI na globalmail.None se nyine abanyamakuru bo mu rwanda bazisoma bakanazikoraho inkuru nka Rushyashya kuki batabafunga? Ese Rnwda’s untold story abategetsi bayinenze kumugaragaro batarayirebye? Kereka niba mu rwanda rwacu harafite uburenganzira bwa gusoma ibitangazamakuru nabatabyemerewe.

  • Aliko se kuvug ko aha n’ha Leta yibeshye, hali icyaha kilimo? Ntabwo leta se ishobora kwibeshya? ahubwo uwo ugize leta agomba kujya hanze agasobanulira rubanda ibyemezo yafashe n’ibyo ak0ra cg yakoze, abanyarwanda bakabyangancg bakabyemera. Naho kuba rusagra yaratanze “Links” cg atarazitanze, nionde se udatanga Links muli iki gihe? Ali ugufunga abantu kuko batanze links, hafungwa benshi mu Rwanda halimo ndetse n’abategetsi bose, nta n’umwe ukuyemo.

  • Umuntu ujijutse asoma ibinyamakuru byose, hanyuma akisesengurira amakuru ariyo cyangwa atariyo.
    Mbona gusoma links zanditswe na opposition nta kibazo cyagombye kubamo.

  • Njyewe ndibuka Bwana Semusambi felisiyani ibyo yandikaga muri kinyamateka kubwa Habyarimana, baramwibasiye ariko ntabwo bigeze bavuga gufunga umuntu kuko yasomye kinyamateka.

  • muri USA General Petrius yakuriwe iki mu gisirikare ariwe warumaze gupangira IRAK?????yatumweho gutabara abasilikare ba usa bari bamerewe nabi muri afganistan???yavuze ngo”OBAMA NKUMUSIVILE BIRAKOMEYE KU MWUMVISHA PLAN BAFITE MURI AFGANISTAN”. Kandi byari byo ariko ngo atutse umugabe mukuru wingabo za USA Civilian Barak Obama Omar….namwe muravuga ngo uwo bamuhora ubusa mwumva ibyo yakoze???Ariko se ko abandiha hano benshi ari ababa hanze mu buhunzi birirwa kuri internet basoma amahame RNC bose bashaka kuba ba president ni Anarchie ba Padiri Nahimana alias Umuvugishwa…..ubanza ari urundi rwanda atari uru tuzi bashaka kuyobora!!!!

    • Vianney nawe ahubwo uri aduyi bagufunge ayo makuru ya Padiri Nahimana perezida w’Ishema Party uyavanyehe?

  • Ariko noneho RNC murayamamaje ye! Uziko ari ubwa mbere nyimenye jye! Umushinjacyaha nawe ubanza ari umuyoboke!!! Intambara y’abavandimwe yangiza byinshi!!

  • Niba yarabaye president wa ruriya rukiko se Ubwo araburana iki koko? ko azi ibiberamo ko azi benshi barenganye bamunyuze imbere akinumira Ubwo uwo koko. ni umuntu twaririra? hari agakuru kanyuze hano k’intare iha impyisi ngo igabanye inka yarisigaye bwa nyuma intare yayeretse ukuntu bagabanya igendeye kuri bakame Ubwo rero rwose mupfe kigabo benshi murasangamo abo mwakatiye ku karengane kandi mubizi none ko mwimazeho amaboko twe twabamarira iki? 30 niyo mike.

  • Nibakubambe wasebeje umusaza! uru rukiko nzi neza ko waruyoboye: ndiwowe sinakwirwa ndushywa n’ubusa ngo ndaburana. niba Uzi uko imanza waciriye abandi zaciwe nawe nirwo rugutegereje. kurenganya abandi , iyaba uziko nawe byakubaho uba warashyize mugaciro. Niba Uzi system igihugu cyawe kigenderaho, izo link wajyaga kwinyuramo uzohereza kdi uziko buri wese ari maneko wa mugenziwe, wari wasinze cyangwa!?

  • Njye politike y’aha iwacu irandangiza, ese iyo umenye aho bipfira ntiwahakosora. None ko Perezida Kagame nawe asoma iby’izi nkuru zandikwa mu binyamakuru zisebya u Rwanda aho nawe urukiko ntiruzamuhamagaza? Nta leta ibura uyivuga nabi mujye mureba uko USA Trump ahanganye n’abo bahanganye mu matora, ngaho za France Perezida bamusebya uko bashaka, Afurika y’epfo n’ahandi henshi. So politike aha iwacu ikeneye impinduka na cyane ko tuzi aho tuva naho tujya.

    • umva nawe nyakubahwa rusagara we. ko wakoreye igihugu warenganuye abarengana? none urataka ngo wohereje links gusa hama hamwe, wumve twe twifuje gukorera igihugu uratunaniza ngo badufunge batwirukane kuko turengejeho iminsi 5 mu kibali none ngo wohereje links! Wazoherezaga Col Tom iyo uzoherereza mwenyewe pc muzehe hanyuma mukanabijyaho inama aho kugenda uzoherereza abo bitareba. None nibavuga urugo rwawe nabi nzajye kubibwira umukozi wawe mugihe nye nawe turi inshuti cyangwa niwowe nkwiye kubibwira.

      Njye ndacecetse ariko uzi ibyo wakoraga byirengere! waba urengana cyangwa utarengana ibyo bavuga ngo ufite umuryango twe wadufungaga c tutatanze ubuhamya bw’imiryango n’imfubyi turera? Uzi n’umushahara duhembwa! Ahubwo bagukatire wumve uburyo twabayeho tugutekereza.

      • Yampayinkanka!!! Burya se nuko.byagenze?

  • Ikibazo kinini kiba mu Rwanda ni ko Executif, Judiciaire na Legislative bitajya byigenga kandi ngo bitandukanwe.Rusagara Kubera kuba hanze mu kazi yibagiwe ko nta liberté d’expression iba mu Rwanda. Ni gute wata igihe uburanisha ibihuha byavugiwe mu kabari cyangwa ubaza abantu ukuntu basomye ibinenga Leta? Narumiwe numvise umwe mu bacamanza yemeza ko RNC ari umwanzi. Uwo mutavuga rumwe ni umwanzi? umunsi bafashe inkoho noneho bazitwa iki?

    • Kagabo, ubundise ntibazifashe suko byabananiye kereka niba ibisasu byaterwaga mu mugi Atari inkoho!,na Karegeya atarapfa yivugiye Ko batazategereza igihe mandat ya Kagame izarangirira icyo gihe yarishigaje imyaka 6!.

  • Ariko uyu muco si mwiza urubanza n umwana yaca koko nirwo rwirirwa rwanitse abagabo mureke abagabo bisangire abana babo Nta munyarwanda ukwiye kuzira munyangire Si umuco mwiza kuko Twishinze ibi twazaryana tukamarana.

  • YEWE YEWE YEWE! Mbega abantu ngo baraterwa bakitera !!!!!! Amatiku mu rukiko nka ruriya !!! ubu se ra, uwo mugabo niwe wasomye izo nkuru wenyine, uwo yazoherereje se we yababwiye ko ari ubwambere yari azibonye nibura? niba se yaranazibonye nk’umusilikali siwe wakagomye kuzibona mbere?
    Ibi byo ni agahoma mumwa!
    Njye ndabona uyu mugabo ntakimuhama kuko nta kosa ya koze, keretse hubwo niba ar Imana ishaka kumuhana imuhora abo yarenganyije nawe dore ko yicaga agakiza muri uru rukiko,
    Ahubwo abacamanza nabo nabagira inama yo kuruma bahuha kuko agakuye imbwa ku ishyiga katareka umusega.

  • uru rubanza ruteye impungenge cyane.amahanga azaca amazi ubutabera bwacu.igihugu kirugarijwe, tujye dusoma amateka ys za Regimes atwigishe

  • Njyewe nsanga ibyoroshye kugirango abantu batazongera gusoma izo link zibinyamakuru bisebya leta hagombye gufatwa icyemezo cyo gufunga abantu bose bize gusoma ndetse ntaihazagire numuntu numwe wongera gusubira mwishuli ngiyo gahunda ihamye ituma tuzilinda abo banzi bakwirakwiza ibihuha babinyujije mu bitangazamakuru.

  • akebo kajya iwamugarura!utu mu general nawe yajyaga ashinja inzirakarengane z’abasoda mu gihe yari ahagarariye runo rukiko, yarazi ko we atazagerwaho none ndebera ngo what goes around comes around, n’abandi bari gufataho bugwate abanyarwanda bibwira ko igihugu ari icya ba se baraje babiryozwe,simbavuze mu izina batangira nka Rusagara,dore ndisaziye nkeneye gusaza neza!!! genda Rwanda!!

  • Ariko ndekeka ko abantu bafata ibintu uko bitari bigatuma bashaka gupfobya icyakwitwa ikibazo. Nkeka ko ntawazira ko yasomye ibyanditswe mu binyamakuru byaba bibi cyangwa byiza. Ntanukwiye kuzira ko yabyeretse cyangwa yabyoherereje undi. Ahubwo uwabikoze yabikoze muyihe context, abikorana iyihe attitude, yabikoze afite iyihe aim. Biri mu nshingano lero z’ubushinjacyaha mu kugaragaza icyaha, bikaba no munshingano z’uregwa mu kugaragaza ko ari umwere mubyo aregwa. Uregwa yari umuyobozi wo kurwego rwo hejuru kandi ufite uko asabwa kwitwara mu bibazo nk’ibi byandikwa bifite ingaruka mbi ku gihugu cyangwa ku buyobozi bwacyo. Kandi iyo myitwarire ntireba umuyobozi gusa ahubwo irareba buri muturage wese. Naho guha umwanya demokarasi isenya, ishyigikira gusenya cyangwa isubiza urwanda n’abanyarwanda inyuma ntikabe mu Rwanda. Umunsi yanganje mu Rwanda mumenye ko ishyano rizaba riguye.

  • Ntabwo ari ubwa mbere numva hakoreshwa ijambo ngo nubwo kanaka yapfa cyangwa agafungwa ngo hazavuka abandi nka we benshi. Ibi byaba bifite sense (bisobanutse) mugihe yaba ari umuntu mwiza urwanira ukuri cyangwa atagira amakosa. Ariko se wumva ko nubivuga ku munyamakosa bishobora gutanga iki? Iryo ryaba ari iterabwoba ridafite icyo rivuze. Uragira se ngo ubwinshi bw’abanyamakosa uri kuyarwanya abukorere iki? Areke bakore ibyo bashaka? Ibyo ntibikabe i Rwanda! Inabi ntizagire igihe itsinda ineza, ikinyoma ntikizagire igihe gitsinda ukuri kandi n’ubugwari ntibuzagire igihe busimbura ubutwari.

    Dukwiye kugabanya amarangamutima tugashingira kandi tugashyigikira ukuri tureba inyungu rusange.
    Hakwiye no guharanira kujijuka kubera ko amarangamutima ya benshi usanga aterwa n’ubujiji bwo kutareba kure kuburyo bashobora no gutema ishami ry’igiti baryicariye. Abandi ntabwo turi abaswa twiyita abanyabwenge ariko inda nini n’umurengwe bituma tudashishoza ngo turebe iyo tuva niyo tujya, ubuhemu, kwikunda no kudaterwa umususu n’ubugambanyi bikadutanga imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish