Digiqole ad

Inka ye yariwe n’abayobozi, umwaka urashize bidegembya

 Inka ye yariwe n’abayobozi, umwaka urashize bidegembya

Nyirahabimana Beatrice avuga ko inka ye yariwe n’abayobozi na n’ubu bakaba bamukeresa

*Iyi nka Nyirahabimana yayihawe muri gira inka

*Yayimaranye imyaka itatu ayitaho, irabyara aritura, nyuma iza kurwara irapfa abayobozi barayigurisha

*Veterinaire w’umurenge n’umuyobozi w’umudugudu nibo ashinja kugurisha inyama zayo.

Iburasirazuba – Umuturage wo mu kagari ka Sibagire mu mudugudu wa Kamanga mu karere ka Rwamagana avuga ko inka ye yahawe na Perezida Paul Kagame, gusa ngo yariwe n’abayobozi barimo Veterinaire w’Umurenge, n’uyu munsi akaba abaza ikibazo cye bakamuhindura ‘umusazi’.

Nyirahabimana Beatrice avuga ko inka ye yariwe n'abayobozi na n'ubu bakaba bamukeresa
Nyirahabimana Beatrice avuga ko inka ye yariwe n’abayobozi na n’ubu bakaba bamukerensa

Nyirahabimana Beatrice ni umugore ubana n’abana be babiri, ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, nta telefoni igendanwa agira.

Agira ati “Umubyeyi Kagame yatwoherereje inka, nyifatira k’Umurenge, nyimarana imyaka itatu ariko iza kurwara, nkora ibishoboka nkajya niyambaza abaturage bafite telefoni ngo bampamagarire veterinaire w’Umurenge, veterinaire ntiyahagera inka iraremba.

Byageze aho nkajya nigira k’Umurenge n’amaguru nkabwira veterinaire nti ‘waje ukansuzumira, ukamenya icyo inka yanjye irwaye n’imiti nayiha’, arabyanga.”

Uyu mugore avuga ko inka ye yapfuye tariki 16/10/2014, abwira abaturanyi ngo baze bayibage, barangiza haza Veterinaire w’Umurenge (ashinja gutererana iyo nka irwaye) n’abandi bayobozi b’Umudugudu bahagarikira ababaga, barangije bashyira inyama mu mifuka ine baratwara.

Nyirahabimana ati “Rajabu (umuyobozi w’umudugudu) yarihanukiriye agura umutwe wayo ibihumbi bine n’uruhu rwose habe n’ikinono cyangwa urwoya basize iwanjye,  inyama zose baratwara!”

Nyirahabimana avuga ko yabibwiye umuyobozi w’Umurenge witwa Mariko Rushimisha, abivugana na Veterinaire amubwira ko ikibazo akizi, ariko ngo uyu muyobozi amubwira ko inka yagurishijwe n’umuyobozi w’Umudugudu ngo ari we ukwiye kubibazwa.

Umuyobozi w’Umurenge yabwiye uyu mukecuru ko ikibazo cye azagikurikirana, ariko birangira gutyo.

 

Byageze aho bamufata nk’umusazi

Nyirahabimana avuga ko yakomeje kubaza ubuyobozi ikibazo cye n’aho buteraniye n’abaturage, bigera aho yimwa umwanya ahateraniye abayobozi n’abaturage ngo n’aho abonye umwanya wo kukibaza bakamuhindura ‘umusazi’.

Uyu mugore  ashinja ubuyobozi kumutera ubwoba kuko ngo bigeze kumva avuga ikibazo cye kuri Radio.

Ati “Icyo gihe kuba baranyumvise ubu nkaba ndiho mbishima Imana, ibyo na byo ndasaba ko mwandengera kuko hari ubwo banteza abantu bakangirira nabi.”

Uyu muturage avuga ko kuba batarigeze bamwishyura inka ye, bikwiye ko bamushumbusha indi kuko ngo bamuhaye n’amafaranga ntacyo yamumarira.

Avuga ko inka ye yari imufitiye akamaro gakomeye haba mu kumuha ifumbire n’amata.

 

Mayor wa Rwamagana ikibazo ntiyari akizi

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Abdul Karim Uwizeyimana yabwiye Umuseke ko icyo kibazo atari akizi, ariko ngo bari bamaze iminsi bakurikirana abakora amakosa muri gahunda ya Girinka na VUP, icyo kibazo ngo cyari kitaragera ku rwego rw’Akerere ngo kigiye gushyirwa mu byihutirwa.

Mayor avuga ko gahunda ya Girinka igamije guteza imbere abaturage, ku buryo ikigamijwe ngo atari ukugira ngo umuturage yiture birangire, ahubwo ngo bakomeza gukurikirana bakamenya uko umuturage yiteza imbere.

Ati “Iyo ikigamijwe kitaragerwaho, turakomeza tugakurikirana, ntibivuze ko iyo umuturage yituye biba birangiye ko yageze aho Leta yifuza, kuko iyo nka igomba gukomeza gukamirwa umuturage, imirire mibi igacika, kugera inka igeze ku ntego zayo.”

Ikibazo cy’uko uyu muturage ahohoterwa ngo kuko yatanze amakuru, uyu muyobozi avuga ko bidakwiye kandi ngo bagiye gukurikirana iby’uyu muturage.

Ati “Nanjye w’Umuyobozi ntanga amakuru, kuki umuturage atayatanga, icyo nicyo dusaba abaturage, no muri izo gahunda dusaba ko ikibazo gihari bagomba kukivuga. Tuzakurikirana turebe ko uwo muturage ahohoterwa.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Nyakubahwa mayor mu ushishozi bwawe tabara uwo mukecuru! abo bayobozi bahanwe kuko baratuvangira! bigize ibisambo byingufu! umukozi w’umurenge ushinzwe ubuzima bwa amatungo wasuzuguye uwo muturage akwiye kubihanirwa !ndetse nuwo muyobozi w’umudugudu! Exectif wumurenge nawe wagejejweho icyo kibazo ntagire icyo agikoraho akagihishira akwiye kubiryozwa nawe! numufatanya cyaha! ntidukeneye abayobozi barenganya abaturage!

    • Mayor nk’Umuyobozi w’akarere rengera uyu mukecuru, uretse na Rwamagana bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bumva gahunda ya girinka yakomereza kubifite, n’ababahaye ruswa. Rebera uyu mukecuru bizaguha kumenya abandi nkabo barenganye batinya kuvuga babuze aho bavugira. Si Rwamagana gusa na ba Mayor bandi bajye bashaka amakuru y’abandi nkaba bahuye n’ibibazo

  • banze kuza irwaye bajyayo bari kuyibaga, bano bayobozi ni hatari

  • Dukosore bimwe na bimwe muri gahunda ya Vision 2020 uko twayise mu Rwanda ibindi nbihugu byazgiye biyita ukundi ariko ingengo yayo mafaranga yavuye muri IDPRS, amafaranga yatanzwe n’ibigo mpuzamahanga mushobora kujya kwisomera.Mu Rwanda mu mishinga yakozwe harimo za VUP, na Girinka, bityo rero muri Girinka ntabwo ari inka yahawe na perezida Kagame nkuko abantu benshi bahora babyitiranya.

    • MDG, ariyo Millennium Development Goals mu Rwanda bakaba barabyise Economic Development and Poverty Reduction Strategy (EDPRS) ayo mafaranga yatanzwe na IMF Ikaba yari inkunga igenewe ibihugu bikennye kugirango byivane mu bukene, Kongo, Burundi,Peru,Honduras n’ibindi byinshi Tanzania yo ni Vision 2025,Somalia vision 2016..nibindi.

    • Bonesha,dusobanurire neza ndumva ubijijukiwe naho ubundi waba ubikomeje kurushaho. IDPRS ivuze isobanuye iki?

    • abaturage bazi ngo ni Kagame uzitanga da

      • Wowe wiyise FEFE
        Ko numva ubivuga ubininura utekereza ko zitangwa nande? Ese waba Uzi kuba umuyobozi/Umukuru wi igihugu bivuze? Iyo hateye inzara mu gihugu bibazwa nande? Ntago ari president? Ariko kuko ushatse kutwereka ko Uzi byinshi uti inka zatanzwe na IMF!!!!! Fine!!! Who has negotiated iyo nkumva dear?
        Umukuru wi igihugu azabazwa ibyi inzara mu gihugu ariko nashakisha inkunga yakura abaturage be mu bukene uti ntimuvuge ko ariwe nimuvuge uwayitanze!!!!!
        Nuwanga urukwavu yemera ko ruzi kwiruka!!!!
        Credibility his excellence Paul Kagame afite ninayo ituma izo nkunga ziboneka nshuti!!! Wamwemera utamwemera uko niko kuri atangira I nshingano ze neza nku Umukuru wi igihugu nshuti. Much credit to him

        • Efrem reka gushyanuka nawe ese Kagame niwe uzi kunegosiya kurusha abandi ese ibindi bihugu ni Kagame wagiye kunegosiya? Ibi babyita ubujiji kuko na ba Habyarimana na Kayibanda yewe na Kigeli bose iyo bagiye gufashwa bashobora no kwisunga abajyanama, nka Tony, Blair,Bil Clinton, ndetse naba rutuku benshi doreko aribo buzuye hafi ya perezida Kagame, ndetse bamwe bakibaza ubwigenge twahawe icyo tubumaza.

        • Efrem we, ibindi bihugu ninde ukora negociation? u Burundi ninde wazikoze kandi ko nabo babyise nvision 2025? ibi byose ibi uvuze binyibutsanleta ya Habyarimana, ibintu byose babikesha Habyarimana ese twavuye he turi kujya he?

  • Ariko abantu muransetsa ariko niha gira akantu gato gusa katagenze neza kazitirirwa president ariko ibyiza byagezweho muti ni IFM, mbabaze iyo IFM muvuga yashinzwe ryari?ko abanyarwanda benshi batari barazihawe? abenshi ntibari bazi inyama gusa,none musigaye muhitamo ayo munywa ari inshyushyu cq ikivuguto muti ni IFM. banyarwanda ntituzabe bamwe barengwa bakarenza abababyaye amaguru.igihugu byose wavuze bahawe inka? Erega guhabwa inkunga ni kimwe no kuyikoresha nikindi. Ibihugu byose bihabwa inkunga siko bigeze aho igihugu cyacu kigeze mugutera imbere.mfite ubwoba ko muzarengwa amahoro mukayifuza mutakiyabonye muzabaze abanya LIbia. Uretse ko mutazabibona.

  • @Birasa, sinzi aho utuye ariko umuntu yakubaza akabazo kamwe gusa.Ugiye gutura mu mudugudu,metero 20 kuri 20.Iyo nka uzayigaburira ibiki? Njyewe nahisemo ingurube.Kuko nasanze iyo nka nasanze nari narahindutse umuja wayo.Ikindi, ese ushatse kuvugako mbere ya 1994 nta bnayrwanda bari batunze inka mu Rwanda? Gishwati, Rubirizi nta nka zahabaga?

    • @Benimana, uri uwo korora ingurube koko! Ubwo rero urumva bwaki n’imirire mibi kuba byaragabanutse ari izo nka za Gishwati na Rubirizi? Ubwo bujiji mubukura he? Nako ntiwabubura wanga inka ugahitamo ingurube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish