Digiqole ad

MissRwanda 2016: Ijonjora rya mbere mu Majyaruguru ryarangiye

 MissRwanda 2016: Ijonjora rya mbere mu Majyaruguru ryarangiye

Aba nibo bakobwa 4 bashoboye gutambuka ari nabo bazahagararira Intara y’Amajyaruguru

Ku nshuro ya gatandatu mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutoranywa Nyampinga (Miss) w’u Rwanda, uyu mwaka batoranya MissRwanda2016, abakobwa basaga 130 bo mu Ntara zose ndetse n’Umujyi wa Kigali nibo bamaze kwiyandikisha kuzahatanira uwo mwanya wa Nyampinga mu bakobwa beza mu Rwanda. Kuri uyu wa gatandatu ijonjora rya mbere ryabereye i Musanze.

Muri 17 bari bariyandikishije abujuje ibisabwa ni batanu gusa
Muri 17 bari bariyandikishije abujuje ibisabwa ni batanu gusa nibo bahatanye uyu munsi

Mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru niho iki gikorwa cyo gufungura iri rushanwa cyabereye.  Nyampinga wari ufite ikamba rya 2015 Kundwa Doriane niho yaturutse.

Mu ijonjora rizakorwa ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, abakobwa biyandikishije gupiganwa baratambuka akanama nkemurampaka kakabitegereza, bagera imbere umwe umwe akabazwa ibibazo bakareba ubushobozi bwe n’inyurabwenge ye.

Ubusanzwe buri Ntara igomba guhagararirwa n’abakobwa batanu, aha nubwo ari bo bari babonetse ntibyagombaga kubuza akanama nkemurampaka kureba niba bujuje ibisabwa.

Mu ibazwa bane nibo bagaragaje ubushobozi, umwe witwa Umutoniwabo Cynthia ntabwo yabashije gukomeza kuko atabonye amanota yegenwe mu gusubiza ibibazo babazwa. Gusa ngo afite amahirwe yo kuba yakomeza ariko yiyamamarije mu zindi Ntara.

Abazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016 ni; Umuhoza Sharifa, Uwamahoro Solange, Mujyambere Sheilla na Habimana Umutoni Pascaline.

Mu mwaka wa 2009 ubwo iryo rushanwa ryatangiraga, ryegukanywe na Bahati Grace.

Mu mwaka wa 2010 na 2011 ntabwo iri rushanwa ryabaye ahubwo ryakomeje mu 2012 ari nabwo ryegukanywe na Mutesi Kayibanda Aurore wanakomeje iryo kamba mu 2013.

Akiwacu Colombe yatorewe kuba MissRwanda mu 2014 naho 2015 Kundwa Doriane aba ari we utsinda, iki gikorwa kigishaka gushinga imizi no kuba ngarukamwaka buri gihe ubu kirakomeje, kiri gutegurwa na Rwanda Inspirational BackUp n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo na Minisiteri y’umuco na siporo.

Umukobwa uzegukana iri kamba mu mwaka wa 2016, azahabwa imodoka ndetse n’umushara wa buri kwezi ungana na 800.000 frw y’u Rwanda.

Mbere yo kwiyerekana babanza gupima indeshyo
Mbere yo kwiyerekana babanza gupima indeshyo
Habanza kurebwa ibiro hagati ya 45Kg na 70Kg
Habanza kurebwa ibiro hagati ya 45Kg na 70Kg
Muri 17 bari bariyandikishije abujuje ibisabwa ni batanu gusa
Muri 17 bari bariyandikishije abujuje ibisabwa ni batanu gusa
Rusaro Carine ari mu bagize akanama nkemurampaka
Rusaro Carine wigeze kuba Miss Campus muri Kaminuza y’u Rwanda ari mu bagize akanama nkemurampaka
Mike Karangwa umukempurampaka muri MissRwanda 2016
Umunyamakuru Mike Karangwa umukempurampaka muri MissRwanda 2016
Mama Eminante ku nshuro ya mbere ari mu bagize akanama nkemurampaka
Eminante nawe umenyerewe mu biganiro kuri Radio ku nshuro ya mbere ari mu bagize akanama nkemurampaka
Uyu niwe mu bakobwa winjiye mu cyumba cy'ibazwa mbere
Pascaline niwe winjiye mu cyumba cy’ibazwa mbere ngo abazwe ibibazo bumve uko asubiza.
Umukobwa wa mbere winjiye mu cyumba cy'ibazwa
Aha yasubizaga ibibazo by’Akanama nkemurampaka
Abagize akanama nkemurampaka
Abagize akanama nkemurampaka babaza ibibazo abakobwa
Umukobwa wa kabiri winjiye mu cyumba cy'inama
Umuhoza Sharifa winjiye mu cyumba kubazwa ari uwa kabiri
Yinjira guhura n'abakemurampaka
Yabyitwayemo neza cyane ndetse niwe watangajwe ko yarushije abandi amanota
Abakoba bose batanu bashoboye gutambuka muri 17 imbere y'abakemurampaka
Abakobwa batanu bashoboye gutambuka muri 17 bahatanye uyu munsi
Umwe mu bakobwa bashoboye gutambuka
Uwamahoro Solange umwe mu bashoboye gutambuka
Mu ngendo ya banyampinga agana aho abarizwa
Aratambuka agana aho abarizwa
Arabazwa icyo yakora aramutse abaye Nyampinga
Sheillah Mujyambere arabazwa icyo yakora aramutse abaye Nyampinga
Umwe mu bakobwa batambutse
Yatanganga ibisubizo byiza biza gutuma atambuka mu bazahagararira Amajyaruguru
Hano barri bahamagawe gutangazwa abatambutse
Hano barri bahamagawe gutangazwa abatambutse
Aba nibo bakobwa 4 bashoboye gutambuka ari nabo bazahagararira Intara y'Amajyaruguru
Aba nibo bakobwa 4 bashoboye gutambuka ari nabo bazahagararira Intara y’Amajyaruguru, uhereye ibumoso ni; Solange Uwamahoro, Habimana Umutoni Pascaline, Sharifa Umuhoza na Sheillah Mujyambere
Yinjiye muri ubu buryo mu cyumba cy'ibarizwamo
Cyhnthia Umutoniwabo utabashije gukomeza yinjiye mu cyumba cyo kubarizwamo yifitiye ikizere
Uyu niwe mukobwa utashoboye gutambuka
Ndetse yasubizanyaga inseko nziza ariko ntiyabashije kubona amanota amwemerera gukomeza.

Ku itariki ya 10 Mutarama 2016 iki gikorwa biteganyijwe ko kizakomereza mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu hatorwa amakobwa batanu bazahagararira iyi Ntara,

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Uyu mugore se atera amakofe ko ndora intoke zabaye nk’izabana bo ku Nkombo mu mpeshyi ?!

    • lol

  • Mbega abantu kuki se bajonjoye umwe wenyine?

  • Eminente rwose arabikwiye ahubwo bari baratinze kumushyiramo

  • Eminante yariye mukorogo ntiyayisize pe mbega intoki.

  • hahahah mbega Mama Eminante yasize mukorogo iramwanga none ameze nk’abasudani

  • MURI ABA BAKOBWA BITE KO NTA GASHYA MBONA MURIBO.
    ALL THE BEST ANYWAY.

  • Mudusobanurire di ! ” mukorogo ” bishatse kuvuga iki ?

  • keep it up guys abategura miss rwanda hari urwrego mumaze kuyigezaho kabisa.mukomereze aho tubari inyuma

  • Ukecuru urya mukorogo kweri

  • uwo mu miss mwakuyemo niwe ubikora sana afite sourire irenze

  • uwo mwana niwe ubikora sana

  • Reka yambaye gants !

  • This is not Rwandan culture. Rwandan girls are not tourism products.

  • None se uriya mudamu ko yari yaje yambaye gants yaje avuye gukina mu izamu?

Comments are closed.

en_USEnglish