Digiqole ad

Rev.Past. Rutayisire yashimye agaciro Kagame aha amasengesho y’igihugu

 Rev.Past. Rutayisire yashimye agaciro Kagame aha amasengesho y’igihugu

Ubwo Rev Past. Dr Rutayisire Antoine yagezaga ijambo ku mbaga y’abayobozi bakiri bato bari bitabiriye mu gikorwa cy’amasengesho bagirwa inama ku miyobrere, imbere ya Mme Jeanette Kagame, yashimiye Perezida Paul Kagame uruhare agira mu masengesho y’igihugu n’agaciro ayaha.

Past Rutayisire Antoine ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abayobozi bakiri bato n’imbere ya Jeanette Kagame, kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Bugesera kuri Golden Tulip Hotel

Muri iki gikorwa kiswe ‘Young Leaders Conference’, cyateguwe n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship ukuriwe na Past Rutayisire, abayobozi bakiri bato bagiriwe inama zizabafasha mu buzima bwa buri munsi harimo kubaha Imana, mu biganiro byari bifite insanganyamatsiko yo ‘kubiba imbuto y’indashyikirwa mu buyobozi’ bw’ejo.

Rutayisire yagize ati “Mu izina ry’abategura aya masengesho dufatanya, tubikuye ku mutima dushimiye Perezida Kagame, kuko kugaragara kwe mu masengesho kuva yatangira kubaho, byahaye imbaraga zikomeye icyo gikorwa, niyo mpamvu havutse inama nk’iyi.”

Rutayisire yakomeje avuga ko Perezida Kagame atigeze na rimwe abura mu masengesho y’igihugu, bityo ngo abantu bashobora guha agaciro icyo gikorwa bitewe n’uko cyatangiriye ku busa, kirimo abayobozi b’inzego zinyuranye mu gihugu kandi bakora ikintu kitari kizwi mu gihugu.

Rev. Rutayisire Antoine, Ilibagiza Clarisse na Min. Nsanganira Tony
Rev. Rutayisire Antoine, Ilibagiza Clarisse na Min. Nsanganira Tony

Ati “Kuba Perezida yitabira ubutumire bwacu byahaye agaciro gakomeye iki gikorwa kibyara ikindi kitwa Young Leaders Conference izakomeza kubaho guhera uyu munsi.”

Yasabye Mme Jeanette Kagame gushimira Perezida Kagame ku miyoborere myiza yahaye iguhugu, kandi ngo iyo miyoborere ni umurage wo gusigira urubyiruko rwose ndetse ngo ni n’aho igitekerezo cyo gukora inama yabaye cyavuye.

Ati “Mwibaze icyo u Rwanda rwaba igihe Abanyarwanda bose mu nzego zose z’ubuyobozi bagize umutima wo gukunda igihugu n’ubushake bwo kuba indashyikirwa mu bintu byose dukora nk’uwo Perezida yagaragaje.”

Rutayisire yatanze urugero kuri Filimi yamamye ya SPATACUS wari umucakara arambiwe ubuzima bubi atangira intambara, ubutwari bwe bwo kwicisha bugufi abugereranya n’ubutwari bwa Perezida Kagame.

Yagize ati “Dukunda Perezida wacu, turamushima ariko turashaka ko ubutwari bwe bujya muri buri muyobozi ku rwego rwose.”

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko yagutse igira iti “Instilling Godly Values in Leadership” ariko kuri uyu wa gatandatu hibanzwe ku nsanganyamatsiko nto igira iti “Sowing seeds of Excellence in the Younger Generation Leadership.” (Kubiba imbutu z’indashyikirwa mu bayobozi bakiri bato).

Humura Fabrice w’imyaka 21, umunyeshuri wari witabiriye inama avuye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, aho ayobora umuryango witwa TOASTMASTERS, yabwiye Umuseke ko yungutse ko kuba umuyobozi atari ukuba mu mwanya runaka ahubwo ko ari ukugira impinduka aho ari.

Ati “Ni amahirwe urubyiruko rufite, kuba ruri mu gihugu kiduha agaciro, uburyo baba badutumiye mu nama nk’izi, mu gihe tubonye amahirwe yose ntitugomba kuyapfusha ubusa, tugomba kuyabyaza umusaruro.”

Yatangarije Umuseke ko mu byo yumvise hari ukuba umuyobozi akorera mu ngorane ahura nazo, bityo ngo igihe azaba ari mu nzitane y’ibibazo nk’umuyobozi ukiri muto azabasha kubyikuramo.

Abayobozi bakiri bato muri Leta no mu nzego zikorera batanze ubuhamya bw’inzira banyuzemo kugira ngo bagere aho bari ubu.

Muri bo harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Tony Nsanganira wabonye uwo mwanya atarageza imyaka 40 y’amavuko.

Abandi batanze ubuhamya bw’ibyo bagezeho bakiri bato harimo Clarise Iribagiza washinze Ikigo gitanga serivise zishingiye ku Itoranabuhanga ‘HEHE Ltd Rwanda, Nelly Mukazayire ukora muri Perezidansi, Col. Haguma Emmanuel na Samuel Lock wo muri Singapour.

Mbabazi Anne umukozi muri MINECOFIN wari muri iyi nama nk’Umukirisitu ngo ku myaka afiye yabonye abatera imbere bijyana n’amahame y’Imana.

Yagize ati “Imyaka mfite si mike ndengeje 30, abantu bose mbonye batera imbere, ari mu buyobozi, mu bucuruzi, no mu kazi kose, ni uko bibanda ku mahame y’ijambo ry’Imana, ahatari amahame y’ijambo ry’Imana akenshi abantu batakaza umurongo n’ibyo bubaka birasenyuka.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda ruri ku murongo mwiza, ku buryo inama nk’izi ngo zikomeje kubaha ibintu byarushaho kugenda neza kuko abantu bavuga ibyo bashaka bakanasobanuza.

Ati “Ikinshimisha cyane ni uko iyi nama ihamagarwa mu buryo bw’ijambo ry’Imana, ni cyo cy’ingenzi, n’ibindi ni byiza, ariko u Rwanda ni tuguma muri uwo murongo w’amahame y’ijambo, nta kabuza, ari Vision 2020, ari Vision 2050, ndizera ntashidikanya ko tuzabigeraho byose, iyi niyo nzira dukomereze aho.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Oya, kujya mu masengengesho ukishimira urupfu rw’ikiremwamuntu ntabwaru kubaha amasengesho. Mugerageze mubivuge ukundi.

  • nukuri birakwiriye kdi birasobanutse ko buriwese yakahakuye isomo n,umusingi ukomeye kubwo guha umwanya igikorwa cyo gusenga(ariko PST rutayisire ubanza muri discoul yavuze ntijyanye nigikorwa cyo gusenga ni PLOTIQUE nsa gusa nibyiza ko igikorwa kijyana n,umwanya wacyo MURAKOZE TURABAKUNDA

  • Ariko mujye musabira na Nkurunziza…

    • Haaaaa, kuko nawe arabasabira pe????????????????????????

  • Sinzi niba gusenga Imana hagomba kujyamo politiki cyangwa impanuro z’abantu bumva ko bafite icyo barusha abandi mu byubahiro atari ababiherewe ububasha n’uwashinze Kiliziya.

    Imana ntisengerwa mu mahoteli, Imana isengerwa mu ngoro yayo yahawe umugisha, kndi abayoboke bayo barareshya mu ngoro yayo.

    Kujya gukora politiki witwaje amasengesho ni ukuyobya abantu ngo bagukurikire bibwira ko ukorera Imana. Ubwo butumwa mureke ababiherewe ububasha babikore.

    • wowe rutare we,none urusengero ni iki, icyo wita ingoro y Imana ni iki, burya Uwiteka aba hose aho wamusengera hose yakumva,ikindi ingoro ye ni wowe ni umubiri wawe,rero aho uzamusengera hose azakumva,ikindi ng be kuvanga Imana na politiki ahubwo buri kimwe cyose tubamo muri ubu buzima cyakagombye kugaragaramo Imana mbere ya byose,burya Imana niyo itanga intebe kandi umuyobozi utinya Imana akayubaha mu buyobozi bwe akemera ikamuyobora ahesha igihugu cyose umugisha, uzasome ibya Dawidi uko Uwiteka yamutsindiraga abanzi agakomeza ingoma ye,akamuha amahoro kuko yari umuyobozi utinya Imana mbere ya byose,akayubahana umutima we wose kandi byamufashaga kuyobora neza kuko yajyenderaga ku mahame y Uwiteka,ibi nibyo tugomba gusengera ku Rwanda rwacu na Africa yose

  • Amasengesho ni ngombwa kuk Imana nayo iba yaragakoze pe (akazi).gusa kugirango Imana yumve ibyo uyisaba banza usabire abandi.

  • Politiciens theologiciens

  • Imana ibahe umugisha abategura iki gikorwa kdi Imana ibahe imbaraga.byiza cyane

  • Ngo itarambere rijyana n’amahame yimana ngo bitarimo imana birasenyuka, binyibukije umuntu nahuye nawe yarahahamutwe, tuganiriye arambwira ngo buriya ibyabereye mu Rwanda ngo nuko abantu batasengaga bihagije.Akumiro karagwira koko.

  • Iyo Film Spartacuc yakinwe na Kirk Douglas, yarangiye Douglas abamwe ku giti kimwe na bagenzi be kubatarabonye iyo film.Kandi niba yaricishaga bugufi ntiwabigereranya n’abayobozi dufite.Bavugako umuntu utambaye inkweto atagomba kugeza amajanja ye mu mugi,ko udafite amikoro ahagije agomba gusenyerwa akava mu mugi no mu nkengero zawo.Uyu ubivuga azashake urundi rugero areke kubeshya abatarabonye iyo film.

  • Ubwo nta magambo atarimo urukundo akivugirwa muri ariya masengesho,ni intambwe nziza rwose. Igisigaye bakwiye kwihatira, ni ugushyira Imana hejuru ya byose koko, aho kugira ngo usange bamwe batandukira bakajya no mu byo gusingiza abantu. Ibya Kayizari mubihe Kayizari n’iby’Imana mubihe Imana (Luka, 20, 25).

  • SPARTACUS nange narayibonye . gusa nubwo ifite isomo yasigira abanyarwanda ariko kandi nanone ni firime imena amaraso menshi nobwo irimo ubwenge nubuhanga kumpande zombi . naho amasengesho yo mukomeze musenge kandi mube maso . ikiruta byose ariko ni isomo mihigo yabahaye mbere yo kujya hariya murundi rwanda . isomo abanyarwanda bagomba gukuramo nuko urukundo rugomba kuba murwanda kandi rukemerwa .,kuko niyo mwasenga. mukavuga indimi .mugahanura ,mukanakora ibitangaza ariko mudafite urukundo ………………………. naho ibyisi byose rwose nunbusa , nubusabusandetse sinakamanyu kumutsima . nakunze ngewe ijambo rya bishop Rucyahana . amajyambere mugezeho mwari mukwiye kureba niba agaciro muririmba ari nako muha UHORAHO IMANA nyirabantu IMANA nyirisinijuru . umwaka mushya muhire .

  • Njye mbona ko iyi gahunda bita ko ari amasengesho, harimo POLITIKI kuruta iby’Imana.

    Ese ubundi baretse abasenga mu madini anyuranye bakajya bajya gusengera mu madini yabo asenga ku cyumweru. Kuki umunyapolitiki usenga ku cyumweru atajya gusengera muri Kiliziya, mu Rusengero, mu Kanisa aho yasengera hose ko aba asengera igihugu. Hashobora kuba wenda hari umuyobozi runaka ukunda kwisengera ku cyumweru mu dini rye, noneho bigatuma atajyayo kuko aba yumva ko agomba kuza muri iyo gahunda benshi mu banyapolitiki bafata nkaho utayigiyemo bamureba nabi.

    Ese kuki mbona ayo masengesho ari ay’abantu bakomeye gusa. Kuki Pastor RUTAYISIRE adatumira ababishoboye bose harimo na rubanda rwa giseseka bakaza muri ayo masengesho, niba koko ari ugusengera igihugu n’abakiyoboye n’abayobowe bose.

Comments are closed.

en_USEnglish