*Harakorwa ibisabwa ngo Sudan y’Epfo cyangwa ibindi bihugu bibyufuza byinjire mu masezerano, *Ibihugu byo mu muhora wa ruguru byiyemeje guhuriza hamwe inzego z’Ububanyi n’Amahanga, Umutekano n’Ingabo. Kuri uyu wa gatanu wari umunsi ni uwa gatatu inzobere z’u Rwanda, Kenya, Uganda na Sudan y’Epfo zigira hamwe ibizajya mu nyandiko ikubiyemo amasezerano yo kwivuna umwanzi hamwe, izashyikirizwa […]Irambuye
*Guverinoma yiteguye gushyigikira amaduka yihariye azagurisha abarimu ku giciro gito; *Ababyeyi n’umuryango nyarwanda nabo bakwiye kujya bashimira abarimu; *Umwaka w’amashuri wa 2016 uratangirana ingamba zigamije kurandura ibibazo by’abarimu. Minisiteri y’uburezi iratangaza ko uyu mwaka wa 2016 udasanzwe ku barezi, kuko Leta igiye gutangira gushyira mu bikorwa ingamba nshya zigamije gukemura ibibazo by’imishahara n’imibereho y’abarimu, hakazashyirwaho […]Irambuye
*Amaze imyaka 10 yivuza *Kwa muganga ngo ntibaramubwira icyo arwaye *Umuryango we ubushobozi bwarabashiranye bwo kumuvuza *Ubu ntiyivuza kubera kubura ubushobozi, uburibwe ni bwose buri munsi Dusabe Gloriose umukobwa utuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagari ka Cyerezo mu mudugudu wa Karambo, afite uburwayi amaranye imyaka irindwi, bwamufashe gahoro maze bigera aho buyobera […]Irambuye
Ngoma – Mu ijoro ryo ku cyumweru gishize mu murenge wa Rukira, Akagali ka Kibatsi mu mudugudu wa Gituku inkuba yakubise mu kiraro cy’uworozi God Ndayisabye yica inka esheshatu. Kuri uyu wa gatanu Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yemeye kumuha ubufasha bw’inka ebyiri z’inzungu inasaba abaturage kumuba hafi bakamufasha muri ibi byago. Uyu mworozi ufite umugore n’abana […]Irambuye
Mu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Kane n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane “Transparency International-Rwanda” wakoreye mu Turere tune (4) tw’u Rwanda mu rwego rwo kureba uko Abanyarwanda bahabwa Serivise mu nzego zitandukanye, bwagaragaje ko hakiri ibikeneye kunozwa ngo abaturage bahabwe Serivise zinoze mu nzego z’ubuhinzi, uburezi, ubuzima, ibikorwa remezo no mu kugira uruhare muri za […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu Mujyi wa Kigali, mu gace katagerwamo imodoka, ahazwi nka ‘Car Free Zone’, habereye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, igikorwa kidasanzwe cyateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso, bamwe mu bacyitabiriye bavuga ko ubushake bwo gutanga amaraso buhari, abashinzwe kuyakira ntibabegera kenshi. Iki gikorwa cyizaba mu minsi ibiri ngo ikigo cy’igihugu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 14 Mutarama 2016, Minisiteri y’uburezi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi batangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level), imibare ikagaragaza ko abakobwa batsinze cyane kurusha abahungu. Mu byiciro byombi abanyeshuri batsinze bari mu byiciro 4, gusa amanota afatirwaho kugira ngo ubarurwe mu kiciro runaka aratandukanye. Mu […]Irambuye
*Uyu mugabo ngo yari amaze icyumweru yihisha nyiri inzu, kuko yari yarabuze ubwishyu bw’ubukode, *Kabiri Daniel wabonywe yapfuye, yari umusirikare wavuye ku rugerero, yari afite ubumuga bwo kugira akaguru kamwe, *Hari umuntu wamubonye saa saba z’ijoro ataha agendera ku mbago ze. Mu gitondo kuri uyu wa kane, kuri ruhurura yo kuri APADE hafi y’ishuri rikuru […]Irambuye
*Hashize imyaka itanu Akarere ka Muhanga gahaye RSSB ikibanza cyagombaga kubakwamo inyubako igezweho; *Iki kibanza ubu cyamezemo ikigunda, ibihuru, n’ibitovu; *Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko imirimo yo kubaka igiye gutangira. Iki kibanza ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bwahaye Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (Rwanda Social Security Board) mu mwaka w’2010 giherereye mu Murenge wa Nyamabuye, ngo […]Irambuye
Ahagana saa sita kuri uyu wa gatatu rwagati mu mujyi wa Kigali abamotari hafi 100 (bagendaga bahasimburana) bagaragaje akababaro kabo nk’abigaragambya ubwo umwe muri bo basangaga akubiswe n’umupolisi ubwo yari ari kuri moto ye, ndetse ngo Police igahita itwara moto ye. Police y’u Rwanda yahise itegura ikiganiro n’abanyamakuru hazamo uyu mumotari bivugwa ko yakubiswe arabihakana, […]Irambuye