Ibiro bishya by’Akarere ka Kamonyi byatashywe, abaturage bari bahejwe
Mu muhango wo gutaha inyubako nshya y’akarere ka kamonyi hamwe n’icumbi rizajya ryakira abashyitsi (Guest House) byombi byatwaye akabakaba miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yasabye Ubuyobozi bw’aka karere korohereza abaturage kubona serivisi nziza mu mikorere n’icyerekezo 2050 u Rwanda ruganamo. Muri uyu muhango ariko abaturage basanzwe bazahererwa serivisi ntibari batumiwe.
Ibiro bishya by’Akarere ka Kamonyi byatashywe ku mugaragaro bisimbuye ibyubatse mu murenge wa Rukoma ahahoze hakorera icyitwaga Komini Taba.
Iteka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, ryavugaga ko gakwiye kwimuka kakava ku ruhande kakubakwa mu murenge wa Gacurabwenge inzego zemezaga yuko ariho hagati mu karere ugereranyije n’aho imirenge iri.
Ibi biro byubatse ku muhanda werekeza mu gice cy’amajyepfo y’u Rwanda i Gacurabwenge ahitwa i Gihinga, ni inyubako nini ifite amagorofa atatu ajyanye n’igihe hamwe n’icumbi rizajya ryakira abashyitsi.
Mu gihe cyo gutaha ibi biro bishya inzego zitandukanye z’ubuyobozi zari zihari ariko bamwe mu baturage bavuganye n’Umuseke batashatse gutangazwa amazina bavuga ko nubwo iyi nyubako yatashywe aribo igenewe guha serivisi mu muhango wo kuyitaha hari amabwiriza abakumirira kutagera hafi aho.
Umwe muri aba baturage ati “ntibyatunejeje kuko twari dufite amatsiko y’uyu muhango no kumva ibyo abayobozi batubwira kandi natwe tukishimira iki gikorwa cyiza kitwegerejwe. Ariko twahejwe.”
Amb. Claver Gatete Minisitiri w’imari n’igenamigambi wari Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, avuga ko kuba inyubako y’Akarere yuzuye bikwiye gutuma abaturage bahabwa serivisi nziza kuko hazaba hari serivisi zose abaturage bakenera.
Yagize ati “Iyi nyubako ijyanye ijyanye n’icyerekezo 2050 u Rwanda rwifuza kujyamo, kandi amafaranga yatwaye si menshi ugereranyije n’ubwiza ifite.”
Jacques Rutsinga, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, avuga ko ibi biro bizorohereza abaturage bakoraga ingendo z’amafaranga berekeza i Rukoma ahari ibiro by’Akarere.
Iyi nyubako yatangiye kubakwa Mata umwaka ushize w’2014, Minisitiri GATETE Claver akaba yavuze ko ari yo ya mbere mu bwiza mu turere tumaze kubakwa kugeza ubu.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Kamonyi
28 Comments
Icyerekezo 2020 none icyerekezo gihindutse 2050 noneho giheza nabaturage ese icyo kerekezo kitarimo abaturage kirimo bande?
Iyabaturage bahejwe ntabwaba arikumugaragaro.
Ahaaa, ndumva abayobozi ba Kamonyi nta ko batagize ngo bahe agaciro abaturage bayobora. Ese kuduheza muri uwo muhango bisobanuye iki?! abo si bo ejo bundi batwikorezaga ibiseke tubijyana mu Nteko? ubutaha bazabyijyanire….
Nibyo, uzongera kutuvana mu rugo cyangwa akaza gusakuriza umusaza wanjye aho yibereye mu mudugudu nawo bamujyanyemo hutihuti nanjye ntabwo nzabyihanganira.Ibintu bikorerwa abaturage birakabije, ngo imuka ugasiga isambu yawe, ugasiga amazi meza ukajya mu midugudu ya nyiraruresshwa aho utuye muri metero 10 kwicumi hamwe n’abana n’umugore, ubu umuntu amazemo imyaka irenga 5 nta gikorwa na kimwe gihari, agenda iminota 15 ajya kuvoma aho yaratuye, ibi nibiki koko? Mbere yo tujyana abantu mu midugudu bagombya kuba barahashyize mazi nibura.
None se nta n’impamvu yatanzwe kuri iryo heezwa ry’abaturage? Byaba bibabaje gukumira umuturage wakabaye ariwe umurikirwa ibyavuye mu misoro atanga!
Guhezwa kwabaturajye ahanini nuko abayobozi baba banga ko bavuga imikorere mibi ibaranga ntacyindi.
kandi abaturajye bo ntabanga bagira.
Thanks
Buriya ababaheje bafite impamvu babikoze ntimugakunde nyacitse.
Rata uvuze ukuri buriya bafite ibyo bikeka, ariko nanone wabona batari baniteguye gukora ibirori bihuje abantu benshi (impungenge z’amafaranga n’ibindi) naho atari ibyo byaba atari byiza. Erega twibuke ko byitwa ko ari ibyabaturage! None se wagizengo iriya nzu niya Mayor n’abamwungirije? Hoya. Wivuga rero ngo bakunda byacitse ahubwo vuga uti hari imbogamizi zabayeho.
guheza abaturage mwisubireho vuba mwa bayobozimwe.
Nonese wa mugani ko abaturage aribo bazahererwa services muri iyo nyubako, kuki bahezwa!!! Uyu nawe aransekeje ngo nibo bikorezwaga ibiseke babijyana mu nteko ngo none ubutaha abo bayobozi bazabyijyanire
Ariko kuki abanyamakuru bakunda kwandika ibibi gusa,ese ko Kamonyi ituwe n’abaturage barenga ibihumbi magana atatu bose bari kuza? Ikizwi n’uko nta Kagali cg umudugudu utari ufite uwuhagarariye muri biriya birori. Rero ntimugashyushye imitwe gusa. Thx
Ariko umunyamakuru iyo avuzengo, batashye inyubako ariko abaturage bari bahejwe,aba ashatse kuvuga iki? Nukuvugako abarimo basaga maganarindwi, bari iki?, icyari gikwiye nuko nta muturage yari bubone inyuma y’aho ibirori biri kubera wabujijwe kwinjira se? ibyo byashoboka? Nuhagiye nyuma umushyitsi mukuru yahageze atanga impanuro, nawe akinjira kugirango hatagira ugaragara inyuma y’ibirori. Mumuco no mukinyarwanda, nibazako nta birori byatahwa, ibyaribyo byose, ngo habure abaturage batinjiye bijyanye n’impamvu zitandukanye kandi zifite agaciro, ariko zititwa GUHEZA AHUBWO ZITWA,GUSHYIRA GAHUNDA MUBINTU BYOSE BIKORWA. ubwo uwari bwumve ko abaturage basaga,300.000 uturere tugira, wabasanga muri tentes z’ibirori bose,nta nuwakererewe byaba atari byo. Kdi wanafashe ababahagarariye,mubyuciro bitandukanye bibegereye, nyuma ukavugako bahejwe, nabyo yaba ari ya byacitse twavugaga. Ikindi inkuru itangaza iby’uruhande rumwe, ukavuga ibyo abaturage bamwe(umwe cg babiri utanifitiye gihamya ko bahejwe koko) warangiza ukabigira umutwe w’inkuru, ba nyirubwite ntacyo babitangajeho nabo, numva nabyo atari byo. Jye nabyita Kurema BYACITSE nkuko twabivugaga, ariko ni gusebanya nabyo, cg gukoma mu nkokora cg guca intege abuka kdi bubaka igihugu.
Ikibazo ni iki: Abaturage bari bahari cg ntibari bahari ? Ibindi byose udondobekanya ni tekinike !
Abaturage niyo wabatumira ntacyo urabaha baza rwose kandi bishimye .
kuko uretse no gutaha iriya nyubako nibwo buryo bwabo bwo guhura nabayobozi .
ubwo wenda hazaba undi muhango wokuyimurikira abaturage abayobozi badahari.
Iyo abaturage bahejwe nukugako harimi bande cg harimo iki? Uyu mutwe w’amagambo ntukwiranye n’ibyabaye!
Ubwo se kuba wabona umuturage umwe hanze cg babiri utanafitite gihamya ari aba hehe, utanumvishe icyo ba nyirubwite babivugaho kuri uko kuba hari utarimo imbere, wahita utangaza GUHEZWA? GUHEZWA?, nuje nyuma umushyitsi mukuru yafasje ijambo, nawe nahagarikwa mugushyira ibintu kuri gahunda, ni Guhezwa???, aribyo guhezwa byaba bihoraho kuko niyo waba ari umupira muri stade igira igihe ifungwa, yuzuye cg kwinjira bikwiye guhagarara ariko ntibyitwa GUHEZA, abaturage babaye bahagarariwe, n’ababahagarariye mubyiciro byabo bitangukanye se byo byitwa ko bahejwe, ese ni ikihe kiciro bigaragaramo ko cyahejwe, kuko byanze bikunze,n’abarimo binjiye nabo ni abaturage, baba ari bande bandi c, ko wumva hari huzuye. Byacitse no gusenya no gukoma munkokora abubaka numva byaba ari bibi
Wowe kutaruhari kuki utangiye kuvugibyo? Umunyamakuru we yarahari, ibyo we utangaza rero sinzi ahubivanye.
Iyo Perezida yasuye akarere se ko badahamagaza ababahagarariye gusa, ahubwo hakagenda n’iyonka n’ibiziriko ?! Mujye mumenya gushima ibishimika no kugaya ibigayitse !
None uyu uvuga ngo bari bahari waduhaye ifoto y’abo bari bahari ukuyemo ziriya zabayobozi?
Ubu se ko batubujije kuhagera haje abayobozi bakuru,mu gihe bazaba ari bonyine tuzafatwa dute?ahaaaa…
Izi Ngirwabanyamakuru na zo! Aha!!! Byacitse gusa!!! Ubwo ngo wavugiye abaturage da!!!? Kazihahahira.com
Mu by’ukuri se wasanze hari za ntebe z’imbere gusa?!
Oya bihibindi we abanyamakuru ni intumwa za Rubanda wivuga ngo ni ngirwabanyamakuru rwose.
ibyo sibyo rwose, kuko bo bavuga ibyo baba babonye kandi bavanye kuri Terrain.
God Bless You
Abayobozi ba Kamonyi niko babaye turayimenyereye.
uwumva agirango ndamubeshya azatembere mumarembo yu mujyi wa Kigali ahitwa Bukimba arebe uko hameze.
kandi ngo ni muri kamonyi.
Abaturajye baho nibo baturajye mu Rwanda basigajwe inyuma na mateka.
Bo bari hebye kuko babona ntaherezo ryabo.
nabo gutabarwa rwose.
nta: Muhanda,nta: Muriro, nta: Mazi. nibibazo abantu bakivoma Nyabarongo koko! birababaje bakwiye gutabarwa.
Aho hantu ndahazi uvuze kabisa.
haratereranywe rwose bigaragara kuko nahantu hatuwe cyane ariko ubanza njyanama yakarere itajya imenya ko naho ari muri Kamonyi ahari.
Si biriya wavuze gusa ahubwo nta na Mashuri yabana ahaba.
gusa abahatuye nuguhozaho basaba ubufasha akarere wenda bazajyeraho babibuke nabo.
kuko ahantu haba hakaswe umudugudu na reta hakagombye nibikorwa remezo
Aba banyamakuru bakoze umwuga wabo bagomba gushimirwa, ahubwo EAC yagombye gushyiraho igihembo kubanyamakuru bagaragaye buri mwaka gukora akzi neza.
muzabatubarize impamvu baheje abaturage kdi frw yaravuye mu misoro batanga?birababaje biteye n’isoni?ese ntimwabajije Mayor icyo abivugaho?
Abatumiwe n’abayobozi bakaba bakikijwe n’abayobozi ba pilisi na basilikare.
Ese ko abayobozi mbona Akarere bakabohoje bonyine? nta baturage Rutsinga ayobora? nibatwereke ifoto y’abaturage turebe. Gusa bishoboka ko appareil bafotoje zifata amasura y’abayobozi ntizifate ayabaturage! ahhaa bivangire Perezida wacu kuko akunda abaturage be natwe tukamukunda. yabahaye kuyobora abantu ntabwo ari amazu. batwerereka abaturage aho bicaye
Comments are closed.