Mu ijoro ryakeye muri salle ireberwamo cinema mu mujyi wa Kigali niho Clement Ishimwe utunganya muzika mu nzu ya Kina Music yasabye umuhanzikazi Knowless Butera ko yamubera umugore. Mbere, iby’urukundo rwabo bakomeje kugenda babigira ibanga. Ubu babishyize ku mugaragaro. Ni igikorwa cyakozwe cyane mu bwiru, hatumiwe inshuti za hafi za bombi, nabo nta n’umwe wari […]Irambuye
Kuba hari abana baretse ishuri ngo ni uko haba hari ababangamirwaga n’ubucucike bukabije mu bigo bigagaho bwatumaga batagira ubumenyi buhagije nk’uko bamwe mu bana baganiriye n’umuseke babivuze. Umwana umwe wiga mu bigo bifite iki kibazo avuga ko babangamiwe n’ubucucike. Ati: “Mwakwiga muri 130 mu gashuri kangana gutya (icyumba gito) ukavuga ko wazamenya iki?” Ibigo byinshi […]Irambuye
Mu gusoza umwiherero w’iminsi itatu Abasenateri bari bamaze baganira ku buryo barushaho kuzuza inshingano basabwa n’Itegeko Nshinga, avuga ku ihame remezo rya Sena ryo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko nubwo hakiri ingengabitekerezo hari aho Abanyarwanda bavuye n’aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge. Uyu mwihero wasojwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyabanjirijwe no gusoma […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Banki y’Isi yahaye Akarere ka Muhanga Miliyoni 11 z’Amadorari ya Amerika, aya asaga Miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kuzamura umujyi w’aka Karere mu bijyanye n’ibikorwaremezo birimo imihanda ya Kaburimbo no gutunganya za ruhurura. Iyi nkunga Banki y’Isi yayitangaje mu nama mpuzamhanga y’umunsi umwe yahuje inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, […]Irambuye
Nyanza – Byumvuhore ari mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, yaje cyane cyane kwitabira umunsi mukuru abamugaye n’abandi banyarwanda bazirikanaho Padiri Joseph Fraipont Ndagijimana waharaniye uburenganzira bwabo mu Rwanda. Muri uyu munsi akaba yataramiye ab’i Gatagara. Uyu munsi kuri uyu wa 26 Gicurasi uri kwizihirizwa ku kigo cya HVP Gatagara mu karere ka Nyanza […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri b’ishuri rya business ‘Wharton’ rya Kaminuza ya Pennsylvania yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baje kwigira ku Rwanda uburyo rwabashije kuva mu bibazo rukabasha kugera ku rwego rumaze kugeraho. Aba banyeshuri 33 bari mu kiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kuyobora za Business […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye, abajura baraye bateye Agaseke Bank (yaguzwemo imigabane 90% na Bank of Africa) iri mu murenge wa Gisenyi Akagali ka Ndego biba amafaranga kugeza ubu bivugwa ko ari miliyoni 53 y’u Rwanda. Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko aba bajura baciye idirishya ry’inyuma bakinjira bagatwara isanduka ibikwamo ayo mafaranga. Honoré Mugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge […]Irambuye
Mu mudugudu wa Nyarucyamo II, mu kagari ka Gahogo aho ishuri ryigisha imyuga rya ETEKA riri kubaka inyubako nshya izigirwamo n’abanyeshuri biga ubukanishi n’amashanyarazi ariko hari abaturage batewe impungenge n’ibinogo bibiri byakira imyanda (fosse sceptique) biri hafi cyane y’ingo, bavuga ko bishobora kuzabasenyera, kubateza indwara cyangwa impauka zikomeye. Ubuyobozi bwa ETEKA bwo buvuga ko iyi […]Irambuye
*Imiti gakondo ngo yagabanya amafaranga amwe agenda kuya kizungu imwe itari na myiza *Abantu bamwe ngo bajya kwivuza mu bavuzi gakondo iyo mu bya kizungu byanze Kigali – Mu nama y’iminsi itatu igamije guhuza amabwiriza y’ubuziranenge mu buvuzi gakondo mu bihugu by’Afurika ngo butere imbere, havuzwe ko abanyafrica nabo bashoboye kwikorera imiti yabo ikaba myiza […]Irambuye
Nyamagabe – Umugabo witwa Augustin arashinjwa kwica umugore we amutemye akamuca ijosi akoresheje umupanga. Ubu yatawe muri yombi, uyu muryango utuye mu murenge wa Mushubi akagali Cyobe umudugudu wa Gaseke. Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri aho umugore we w’imyaka 34 umurambo we bawusanze mu nzu y’ubucuruzi yakoreragamo mu wundi mudugudu wa Rutongo, […]Irambuye