BREAKING NEWS: I Rubavu abajura bibye ‘Agaseke Bank’ miliyoni zirenga 50
Mu ijoro ryakeye, abajura baraye bateye Agaseke Bank (yaguzwemo imigabane 90% na Bank of Africa) iri mu murenge wa Gisenyi Akagali ka Ndego biba amafaranga kugeza ubu bivugwa ko ari miliyoni 53 y’u Rwanda.
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko aba bajura baciye idirishya ry’inyuma bakinjira bagatwara isanduka ibikwamo ayo mafaranga.
Honoré Mugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yabwiye Umuseke ko ubu bujura bwabayeho koko kandi Police yatangiye iperereza.
Iyi Bank yarindwaga n’abazamu bagera kuri babiri bikaba bivugwa ko bari basinziriye ubwo ibi byabaga.
Umuseke uracyakurikirana iyi nkuru…
UM– USEKE.RW
12 Comments
Yampayinka BIgarukanintorezo!
Aba banyagwa ko batumereye nabi bahu!?
Batangiye kototera za Bank?
Babarase baragasiga ubusa ejo bundi banyibye Flat Screen yanjye mu rugo bokasiga ubusa
AHUBWO IRIYA PHOTO NDAHAMYA KO ATARI IY’AGASEKE i RUBAVU…
Yego sha! Ngo 53M?
Police c ubu irabakurahe kweli
Si abajura basanzwe ni ababifitiye ubushobozi babigize umwuga.
Aba bajura ni professionals
Abo bazamu babacakire bate inyuma y’inzugi niba atari comprices bari basinze barasinzira
nigute se ahubwo 53m zirara muri microfinance koko? kuko agaseke ni nka microfinance pe, ikindi aboa bazamu mubakurikirane neza barabisobanura ndakurahiye.
Uribeshye cyane, Agaseke ni banki
Igihugu cyuzuye abazi gukoresha intwaro kandi bashonje murumva hasigaye iki?
Bank commercial koko ntirindishwa inkoni bahindure company de security then bashake equipment zikomeye coffre fort camera arlme….
badukoreye mu gaseke bo gakubitwa ni nkuba gusa mube aba professional ngo mubika mu isanduka barayiterura oya oya oya oya weeee mubaze ibyo bita imitamenwa
Njye ndabona bidasanzwe ahubwo n’abandi ba securities bacunga abandi byegeranye nabo babafate
Uko bya genda kose , aba yibye bari bafite ikitsi ( complice ) mu bakozi ba Bank . Ni menshi cyaneee!!
Comments are closed.