Digiqole ad

Mushubi: Umugabo arashinjwa kwica umugore we amuciye ijosi n’umupanga

 Mushubi: Umugabo arashinjwa kwica umugore we amuciye ijosi n’umupanga

Nyamagabe – Umugabo witwa Augustin arashinjwa kwica umugore we amutemye akamuca ijosi akoresheje umupanga. Ubu yatawe muri yombi, uyu muryango utuye mu murenge wa Mushubi akagali Cyobe umudugudu wa Gaseke.

Mu karere ka NyamagabeMu karere ka Nyamagabe
Mu karere ka Nyamagabe

Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri aho umugore we w’imyaka 34 umurambo we bawusanze mu nzu y’ubucuruzi yakoreragamo mu wundi mudugudu wa Rutongo, umubiri we bawutemye ijosi.

Umugabo we bahoraga bagirana amakimbirane niwe bikekwa ko yamwishe kuko ngo muri iyi minsi uyu mugore yari asigaye arara mu nzu yacururizagamo ahunga umugabo we nk’uko bitangazwa na Philippe Byamungu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubi.

Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko aba bashakanye baherutse  gushyamirana ku cyumweru gishize ubwo umugore yavaga gusenga agasanga umugabo we yacyuye ishoreke ye, bigatera intonganya.

Augustin kandi, ngo yari akunze gushyamirana n’umugore we biturutse ku kuba yahoraga amuca inyuma akajya mu bandi bagore.

Umuyobozi w’umurenge wa Mushubi avuga ko bakeka ko Augustin yishe umugore we kubera ayo makimbirane bahoragamo.

Uyu mugabo Augustin hamwe n’abari baraye irondo mu ijoro ryo ku cyumweru bafungiye kuri Police y’Umurenge wa Mushubi mu gihe iperereza rikomeje.

Nyakwigendera n’umugabo we bari bafitanye abana batatu.

Mu murenge wa Mushubi Akagali ka Cyobe
Mu murenge wa Mushubi Akagali ka Cyobe

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Yebabawe isi irashize neza neza ibi bihe byarahanuwe pe, turagomba kuba maso tugasenga ,tukihana naho ubundi isi irarangiye, gusa yenda ubwo uwo mudamu yasengaga ahari Imana yamwakira mubayo yooo!

    • JYEWE NDAMBIWE INKURU Z’UBWICANYI…

  • igihano cyo gupfa gikwiye gusubiraho nkiyi case. uyu mugabo icyaha nikimuhamo urabona agikwiye kuba mubantu? iyo nshoreke ye nayo azayitema nabona undi mugore.

    • Gutema tu gutema sha hahahahhhhh biba mu maraso yabo

      • Ese bamuguhaye ngo umuhe igihano cy’urupfu, wamwica? Wabishobora? Kuvuga biroroha sha! Abo baganga cyangwa abasirikare bakora ako kazi, aho igihano cy’urupfu kikiri, bo mubahora iki, mwumva bo biba atari ukubica mu bwonko?!

        Igihano cy’urupfu sicyo gikuraho ibyaha, isi n’isi, ibyaha byahozeho, biriho kandi bizahiraho, kugeza irundutse!

        Dusabe Imana iduhe kwitwara neza, iherezo ryiza no kuzaragwa ijuru. Amina

  • Uyu mugabo wakoze aya mahano azakurikiranwe ahanwe hakurikijwe amategeko. Niyo waba ufitanye ikibazo n’umuntu si byiza kwihanira kandi amategeko ahari ndetse n’ubuyobozi bukabafasha gushaka umuti w’ibibazo. Abaturage natwe tujye dutanga amakuru y’ingo zibanye nabi kugira ngo tubafashe kubana neza ibibazo nka biriya bitaratera ziriya ngaruka.

Comments are closed.

en_USEnglish