Digiqole ad

Will you marry me? Clement abwira Knowless muri Salle ya Cinema

 Will you marry me? Clement abwira Knowless muri Salle ya Cinema

Mu ijoro ryakeye muri salle ireberwamo cinema mu mujyi wa Kigali niho Clement Ishimwe utunganya muzika mu nzu ya Kina Music yasabye umuhanzikazi Knowless Butera ko yamubera umugore. Mbere, iby’urukundo rwabo bakomeje kugenda babigira ibanga. Ubu babishyize ku mugaragaro.

Clement yashinze ivi imbere ya Knowless n'izindi nshuti amusaba ko azamubera umugore
Clement yashinze ivi imbere ya Knowless n’izindi nshuti amusaba ko azamubera umugore

Ni igikorwa cyakozwe cyane mu bwiru, hatumiwe inshuti za hafi za bombi, nabo nta n’umwe wari wemerewe gukoresha telepfone ye ngo afate ifoto atabiherewe uruhushya na Clement.

Basa n’abaje kureba cinema nibwo ku kibaho imbere hiyanditsemo amagambo “Will you Marry Me?”. Clement ashinga ivi imbere ya Knowless amusaba kuzamubera umugore.

Ishimwe Clement yabwiye Umuseke ko byari ibintu byo kwitonderwa cyane. Kuko buri muntu afata amafoto mu buryo ashaka cyangwa se akavuga n’ibintu uko abishaka, bityo yari yahisemo ko biba ibyabo n’inshuti zabo gusa.

Uyu muhanzi Knowless ngo yemeye ikifuzo cy’uyu musore, gusa Clement yabwiye Umuseke ko itariki y’igihe ubukwe bwabo buzabera yifuza ko itajya hanze, gusa ngo ni mu mezi abiri ari imbere (mu kwa munani).

Knowless yerekana impeta Clement yamwambitse
Knowless yerekana impeta Clement yamwambitse
Byabereye mu nzu y'imyidagaduro hari inshuti zabo zinyuranye
Byabereye mu nzu y’imyidagaduro hari inshuti zabo zinyuranye

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • hhhhhh! courage kuri knowless nkunda ark najya mubyo kubyara music ye izasubira inyuma azabyitondere

    • None urifuza ko ashaka ntabyare? Mbega wowe! Celine Dion afite bangahe? Byose ni Management nziza!
      Congs kubana bacu! Mwiragize Imana ibindi izabereka inzira yukuri.

    • Nonese urashaka kuvuga ngo ashake ntabyare???????ubuse Beyonce ntiyabyaye,ntakora umuziki c???celine Dion we ntawukora????????ibyo bireke sha.

    • NI BYIZA RWOSE! (HARI RESEARCH IMWE YAGARAGAJE KO HEJURU YA 90/100 BY’ABAKUNDANA “KU KARUBANDA” IBYABO BITAMARA KABIRI. NB; IMINSI IKURIKIYEHO BIRINDE KO MEDIA IYO ZIVA ZIKAGERA ZINJIRA MU BYA SENTIMENTS ZABO)

      • Ibyo bashoboye kera, ntibizabananira ubu! Basanganywe discipline, si nka za ngirwa ba star bandi! Ni kimwe na King James! Agira discipline mu rukundo na vie privee kabisa

  • ngo?ugize amahirwe arabyara nawengo najya mubyo kubyara.umuryango wuzuye uba ugizwe nabangahe uko ubizi?

  • Kabisa ahubwo wagira ngo waruzi igitekerezo cyanjye

  • BARARUSHINGA KANGAHE KO NUBUNDI BASANZWE BABANA. Imana izamufashe ntazabyarire mubukwe

    • Mbega sha niwowe wayimuteye? Si byiza kugira amagambo

    • ariko ambooo ubwo wishimiye abandi ukareka critics waba iki?lol ariko nyine naho isi yacu igeze si Clement na Knowles gusa.Abantu bajya kurushinga kandi bararushinze kera

  • Wawoooo byiza cyane Imana ishimwe kubw’icyo gikorwa cy’urukundo bagaragaje kd ikomeze kubaba hafi muri uwo mushinga bagiye gutangira kumugaragaro

  • Imana izabafashe bahite babyara kdi bazabyare abana 4 cga 6. Ngaba abana rero baberanye,bazanabyara abana beza kabisa kdi n’ukuri Imana ihabwe icyubahiro kdi izabafashe muri byose. Muzagire urugo ruhire bana kdi ntimukabe nkababandi twumva bimwe bitagira umuco.

    • Abana 6? Wowe ikibazo cya overpopulation ndumva waragiciye amazi.kuri ubu ntawagakwiye kurenza 3 yakabije

  • Congrats kuri Clement na Knowless.abavuga ngo aratwite njye ndumva udafite icyahaa ariwe wamutera ibuye.kandi wasanga nababivuga nabo ubwabo atari vierges.kuko burya gutwita sicyo cyaha,gusambana ni cyo cyaha

  • hahaha congratulation you who are in love but remember to create a deep love.

  • mubwire safi muti ntagutange kabisa!byambihira pe!

  • nyuma yigihe kirekire babihisha none babishyize kumugaragaro wawuuuu congz naho gutwita byo ntakibazo pfakuba ariya clement

  • Yooo!!! Safi Weee Bigaragaye yuko Urumwana Muri Game Peeee!

  • aba bantu bose bagiyeyo muri salle de cinema nabasenzi buzuye , nigute umuntu wumugabo abuzwa gufotora , nimugende mwasuzuguritse ibi bikwiye kubereka ko yabafashe nkabatagira ubwenjye , ubwose iyo ababwira ati ntimufotore , cyangwa wenda ngo ntimutange ama photo? ejo samedi muzigurire icupa ryububwa!

  • Aba bana ndabishimiye rwose. Kubera ko tutaziranye bakaba batazantumira, nibishoboka kuvumba nzavumba mu bukwe bwabo.

  • Imana ibafashe none ko byavugwaga ahantu henshi ko Knowless ari umu zero positive byaba aribyo bibaye ari ukuri se Clement nawe yaba asanzwe abana nuwo mugera wa SIDA cyangwa yiyemeje kuwuvanga mu mutungo
    bazavanga!!!niba aribyo knowless azanshake mbavure kuko ndayivura 07867…. nibabishaka bazambaze indi mibare isigaye

  • Wow !! Igitego mubakobwa sha clement bravo .laurent k

  • congs dear Butera Jeanne,couple yawe na Clement ndayikunda cyane
    Nyagasani azabubakire kdi ababere Umuyobozi w’urugo rwanyu.
    naho gutwita nta kibazo umugore ni ubyara akagura umuryango.

Comments are closed.

en_USEnglish