“Fosses septique” z’ishuri rya ETEKA iruhande rw’ingo z’abaturage
Mu mudugudu wa Nyarucyamo II, mu kagari ka Gahogo aho ishuri ryigisha imyuga rya ETEKA riri kubaka inyubako nshya izigirwamo n’abanyeshuri biga ubukanishi n’amashanyarazi ariko hari abaturage batewe impungenge n’ibinogo bibiri byakira imyanda (fosse sceptique) biri hafi cyane y’ingo, bavuga ko bishobora kuzabasenyera, kubateza indwara cyangwa impauka zikomeye. Ubuyobozi bwa ETEKA bwo buvuga ko iyi myobo nta kibazo iteye kandi bayicukuye mu kwabo.
Ni ingo eshanu bigaragara ko zigeranye cyane n’ibi bikorwa ubusanzwe bishyirwa ahantu hitaruye inzu zibamo abantu mu rwego rwo kubungabunga amagara yabo.
Abaturiye iyi myobo iri gucukurwa bavuga ko batewe impungenge n’ingaruka zishobora kubageraho nibitangira gukoreshwa, ngo bishobora kubateza impanuka, indwara zituruka ku mwanda ndetse n’umunuko wahora iwabo kubera kuba hafi ya fosses sceptique z’ikigo cy’ishuri.
Patrick Nsengimana usanzwe ari umwubatsi akaba atuye mu ntambwe nke uvuye kuri iyi myobo, avuga ko guturana n’imyobo nk’iriya ari nko gutura hejuru y’ibigega by’amazi bigenda byaguka bikaba ikiyaga umuntu atuye hejuru.
Nsengimana ati “…Ni bya bindi ujya kubona ukabona uruhande rumwe rw’inzu rwatangiye kwiika, ugasanga inzu itangiye gusaduka kuko ubutaka bwo munsi buba bworoshye .»
Uyu muturage avuga ko ikibazo n’impungenge byabo babivuganye n’ubuyobozi bwa ETEKA ngo bubabwira ko buzubaka igipangu kirekire ku buryo nta mwanda uzajya ugera mu ngo.
ETEKA ngo ntacyayibuza kubaka ku butaka bwabo
Vital Burigo uyobora ishuri rya ETEKA yabanje kubwira Umuseke ko ikiri kubakwa ari ubwiherero gusa kandi ngo nabwo buri kubakwa ku butaka bw’ikigo ngo akumva nta mpungenge abaturage bakwiye kugira.
Ati « Turubaka toilette (ubwiherero) zisanzwe za kinyarwanda nk’izo abandi baturage na bo bubaka, kandi buri muturage wese aba afite toilette, natwe ibyo turiho twubaka tubyuka mu butaka bwacu. »
Uyu muyobozi avuga ko ibi byobo bibiri, kimwe kizajya cyakira umwanda uva mu bwiherero bwo mu nzu n’ikindi kizajya cyakira amazi yakoreshejwe.
Burigo avuga kandi ko abaturiye ibi binogo badakwiye kugira impungenge kuko bitazajya bikoreshwa cyane kuko abanyeshuri batazajya baba muri izi nyubako bazajya biga ku manywa gusa.
Ku kicaro gisanzwe cy’iri shuri naho hari ibibazo bisa n’iki
Abaturage bahana imbibi n’aho iki kigo cya ETEKA gisanzwe gikorera i Gahogo nabo bavuga ko bamaze imyaka itatu babangamirwa n’umwanda uva mu binogo byakira umwanda by’iri shuri biri mu kigo imbere bijya bitoboka.
Aba baturage beretse Umuseke imyanda iva mu byobo by’iri shuri (biri imbere mu kigo) ikagera mu ngo zabo cyane cyane mu bihe by’izuba.
Umwe mu baturanyi b’ikicaro cy’iri shuri utifuje gutangazwa amazina avuga ko mu gihe cy’imvura nyinshi no mu gihe cy’izuba ryinshi ibi binogo bitoboka bigasohora imyanda maze bakahagorerwa.
Uyu yagize ati “Bisohokera mu rugo nawe urabibona, ari imyanda yo mu bwogero no mu bwiherero, bigashoka bigakwira mu rugo rwose. Ni ikibazo kimaze nk’imyaka itatu. »
Ikibazo cyabo kandi ngo bakigejeje ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ariko kugeza ubu ngo ntacyo byatanze.
Undi muturanyi w’aha ati “Iyo byasohotse tuvugana n’umuyobozi w’ishuri akatubwira ko azavidura ibyo binogo ariko ntibikorwe, impeshyi yagera bikongera bigatoboka.”
Onesphore Nzabonimpa ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Muhanga avuga ko iyo byagaragaye ko ibikorwa remezo nk’ibi byangiriza abaturage ababishinzwe bategekwa kubikosora.
Nzabonimpa ati “Inyubako z’ibikorwa remezo rusange nk’amashuri ni nk’inyubako zisanzwe, ntabwo inyubako iba ibereyeho kubangamira abaturage.”
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
2 Comments
Muzanarebe neza muri iki kigo si icyo gusa! Abana bararana ari babiri cg batatu kuburiri kandi nta mwana wahinjira aterekanye matelas! Ibyo bishobora kwigisha ubutinganyi mubana harimo no kwanduzanya indwara zuruhu! Aho kubaka toilette babanje dortoir z’abana!
yewe ibyiri shuri ntibisobanutse, nawe se ni gute toilette yatoboka, imyaka 3 igashira inzego zibanze zibizi zigaceceka? harimo gukingira ikibababa, kuko n amazi asohoka mu bwiyuhagiriro atemba muri rigole y amazi ya kaburimbo asohotse mu kigo kd kenshi biba ari amasaha abana bakabaye bari mu ishuri nko mu ma 9h-10h, bivuze ko bavungura agasohoka, umunuko waho wonyine uteye ubwoba. wakwibaza ko abayobozi badukangurira kwirinda ibiziba bikurura imibu n ubundi bwandu butandukanye, nyuma ikigo nk iki gikuriwe n abapadiri kandi bazwi nk ukuriye ibitaro bya Kabgayi, Padiri Vincent ari nawe uhagaririye iri shuri imbere y amategeko, akungirizwa na Padiri Kagabo uyobora ICK. uyo urebye abagize ishyirahamwe,ba nyiri ETEKA, wumva ari abantu basobanutse batagakwiye kugira igikorwa kibangamiye abaturage…. nkuriya Toilete imenaho imyanda, aryama ate, aryate n umunuko? buriya se nta ndishyi akwiye,
Kuba Eteka yubaka kubutaka bwayo ariko ibyo yubaka ukabona bitarimo technique (nyamara aribyo yigisha) biteye agahinda. Ni gute wakubaka Toilettes -imyobo 2 miremire ifite ubujyakuzimu buri hejuru ya metero 20 kd migari) igenewe kwakira abantu benshi warangiza ukayipfundikiza beton ari nayo bazajya bicaraho bituma? (ifiteho imyenge!!!! cyakora directeur aravuga ukuri bubaka nk abaturage basanzwe, gusa aho bitandukaniye burya ziba ari ngufi akenshi). Iyo ucukuye umwobo muremure nkuko ETEKA yabigenje, urawutwikira na beton, aho bitumira bigatandukana hagakoreshwa amatiyo ajyana imyanda. Abashinzwe imyubakire bakwiye kubikurikira nibura kuko kuyimura byo bitashoboka kubera banyririshuri n imbaraga bafite, nibura hakabaho gukumira ibiza bishobora gukururwa n iyi myobo.
Ikindi iyo witegereke inyubako zihari n amazi ashobora kuziva hejuru nta technique ihari yo gufata ayo mazi, muzabisuzume neza.
gusa biramenyerewe ko i Muhanga bubaka uko bishakiye, nk ibigega byasenyeshejwe mu minsi ishize, ETEKa rero byanga bikunda muzasanga ibikora ikingiwe ikibaba kuko wanakwibaza niba master plan y akarere iteganya ko ishuri nk iri ryakubakwa mu nsisiro, mu ngo zabatura. icya mbere ni ishuri rya techinique – ubukanishi, ahatabura urusaku. Ese amabwiriza agenga insengero aho ntihari n amashuri yagakwiye kurebwa? urusaku abaturage bazarukira? cyangwa biza nk abariya baturanye na ETEKA kuri kaburimbo ugaka i Kabgayi aho bavuga bati “Udashoboye kwihanganira umwanda wa ETEKA urimuka”???
Comments are closed.