Kirehe – Ibitaro by’Akarere ka Kirehe bihomba miliyoni ebyiri buri kwezi kubera abarwayi babigana badafite ubwishingizi bamara kuvurwa bakagenda batishyuye bigatera igihombo ibitaro. Dr. Ngamije Patient w’ibitaro bya Kirehe avuga ko ibitaro bidashobora kwanga kuramira ubuzima bw’umurwayi wese uje abigana. Dr. Ngamije yagize ati “Ntabwo twareba cyane kuri izo miliyoni ebyiri duhomba ahubwo tureba cyane […]Irambuye
Rutahizamu w’Umunya-Senegal Sadio Mane uri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Senegal, ifite umukino wa gicuti n’Amavubi, ngo yatangajwe cyane n’umutuzo mwinshi yasanze mujyi wa Kigali. Uyu Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Senegal na Southampton FC yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza, kuva ku cyumweru Sadio Mane ari mu Rwanda hamwe n’ikipe ye ‘The Lions of Teranga’ […]Irambuye
Mu bukangurambaga bw’icyumweru bwo kurwanya indwara zitandura nk’umutima, Diabetes, umuvuduko w’amaraso n’izindi ku bufatanye bw’inzego zinyuranye nk’Umujyi wa Kigali n’ikigo cy’ubuzima RBC izi ndwara ziri gusuzumwa ku buntu mu Mujyi wa Kigali (Car free zone) no ku Kimihurura hafi y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Ni mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwanda kwirinda hakiri kare ziriya ndwara z’iterambere […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda rucyugarijwe no kuzamuka kw’abarwara Malaria, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri iki gihe cy’ubushyuhe kubera gukamuka kw’imvura Malaria ishobora kwiyongera bityo ngo ingamba zikwiye gufatwa ni ukugira isuku aho abantu batuye no kwivuza kare ku bagize ibyago byo kurwara. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’uburyo ubuzima buhagaze muri iki gihe, Minisitiri w’Ubuzima, […]Irambuye
Abashoramari 15 bahagarariye abandi 100 bo mu gihugu cya Pologne kuri uyu wa kabiri baganiriye n’ubuyobozi bw’Urugaga nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo (PSF) berekwa ahari amahirwe menshi bashora imari mu Rwanda. Aba bagaragaje ko bifuza gushora imari mu buvuzi, ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ikoranabuhanga. Kuba u Rwanda ruza mu myanya y’imbere mu bihugu byoroshya ishoramari kandi […]Irambuye
Perezida wa Sena Bernard Makuza atangiza umwiherero w’iminsi itatu watangiye kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gicurasi, yavuze ko muri iki gihe Abasenateri bazaganira cyane kunshingano bahabwa n’Itegeko Nshinga, bareba uko barushaho kuzuzuza. Muri uyu mwiherero ngo Abasenateri bazaganira ku buryo barushaho kunoza gushyira mu bikorwa inshingano ziri mu ngingo iya 84 y’Itegeko Nshinga, ivuga […]Irambuye
*Mu byo ashinjwa harimo gufata abakobwa ku ngufu mbere yo kubica *Ashinjwa kwica uwari umutoza wa Mukura VS ku rya 8 (ibarabara/umuhanda) i Ngoma *Ubwe ngo yishe umwana muto witwa Eric wo kwa Martin Uwariraye *Yireguye ko abavuga ko bakoranye Jenoside ahubwo ari uko yabangiye ko bayikorana *Ngo yigize umuTanzania kubwo guhindura ubuzima gusa *Avuga […]Irambuye
Amakuru Umuseke ukesha Umuvugizi wa Police mu Majyepfo, ni uko kuri iki cyumweru ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, bahurujwe babwirwa ko hari umurambo wasanzwe mu ishyamba, w’umuntu wishwe atwitswe. Umuseke waje kumenya ko uyu wishwe ari umunyeshuri witwa Byusa Yassin wigaga mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye muri G.S Indangaburezi, akaba akomoka mu karere ka […]Irambuye
Kuva mu mwaka ushize kugeza ubu abayobozi banyuranye mu bitaro bya Nyagatare, Ruhengeri, Kibuye, Kirehe, Kibogora, Nyanza na Ruhango bafashwe na Police y’u Rwanda bakurikiranwa n’ubutabera ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta. Mu kiganiro Minisitiri w’ubuzima aheruka guha abanyamakuru yavuze ko atari igikuba cyacitse ahubwo ari uburyo hasigaye hakorwa igenzurwa ry’ikoreshwa ry’umutungo, amakuru akajyezwa […]Irambuye
Karongi – Mu murenge wa Murundi hari ishyirahamwe ry’abagore bagera kuri 30, abarigize bavuga ko bahoraga bahurira ku biro by’Umurenge baje kurega abagabo babo babateye inguma, bamaze kumenyana kubera kuhahurira kenshi baraganiriye bigira inama yo kujya hamwe bagashaka uko biteza imbere, ubu bageze ku kwiyubakira uruganda rutunganya ifu y’ibigori. Mu nkuru ibabaje havuyemo inkuru nziza, […]Irambuye