Iburengerazuba – Umusore w’imyaka 26 wo mu mudugudu wa Kibingo mu kagali ka Rugogwe Umurenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero mu mpera z’icyumweru gishize yafatiwe mu cyuho ari kugerageza kwiyahura akoresheje akagozi baramutesha maze nyuma gato ahita akoresha urwembe yikata amabya (udusabo tw’intanga) ayavanaho. Uyu musore utarabyara na rimwe, ngo nyuma yo kubuzwa kwiyahura […]Irambuye
Ku muhanda wa Kigali – Musanze mu murenge wa Bushoki Akarere ka Rulindo, impanuka y’imodoka y’ivatiri y’ingabo z’u Rwanda yakoze impanuka kuri uyu mugoroba ihitana abantu barimo abagore babiri bakomoka muri Malawi bari bagiye gusura abagabo babo bagiye kurangiza amahugurwa mu ishuri rya gisirikare i Nyakinama. Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, ariko amakuru agera k’Umuseke aravuga […]Irambuye
Nyuma y’uko hakozwe ubugenzuzi mu bitaro bitandukanye, kuri uyu wa gatatu abayobozi bakuru batatu b’ibitaro bikuru bya Kibogora biherereye mu Karere ka Nyamasheke barimo n’umuyobozi wabyo bakekwaho kunyereza akabakaba Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi. Abakekwaho icyaha bagejejwe imbere y’urukiko ni Dr. Nsabimana Damien, wari umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibogora, […]Irambuye
Kigali iragenda itera imbere, abayituye bariyongera buri munsi aba bose imihanda iri mubyo bakeneye, ikugira ngo bagendagende muri Kigali bakora ibyabo. Ku mihanda myinshi imenyerewe amasaha amwe n’amwe yo kujya mukazi no gutaha uhasanga umubyigano ukabije w’imodoka, ariko usanga hari indi mihanda yubatswe ishobora kwifashishwa ikagabanya umubyigano, bamwe mu batuye Kigali ntibarayimenya yose. Evode Mugunga, […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Turukiya basinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi akubiyemo ubufatanye mu burezi, urujya n’uruza, guteza imbere inganda z’imyambaro, kongera ingufu z’amashanyarazi, ubucuruzi n’ibindi. Bwa mbere mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yasinye […]Irambuye
Karongi – Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba Musafiri mu ruzinduko ari kugirira mu Ntara y’Iburengerazuba, ku munsi w’ejo tariki 30 Gicurasi yafunguye ku mugaragaro amashuri atanu y’imyuga yubatswe n’umushinga w’AbaSuisse witwa ‘Suisse Contact’ asaba ko aya mashuli atafatwa nk’aho yigwamo n’ababuze uko bagira cyangwa abananiranye, bihinduka kuko ngo uwize umwuga ataburara. Umwe mu banyeshuli biga […]Irambuye
Ku bitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba, hari ibibazo biteye inkeke, harimo n’uko ahavurirwa ababyeyi (Maternite), abarwayi baryama ari babiri ku gitanda bitewe n’uko ibitaro ari bito kurusha ababigana. Ibitaro bya Kiziguro byatangiye gukora mu mwaka wa 1985, bigenewe kuvura abaturage ibihumbi 40, kubera ko ari mu gace ka Pariki y’Akagera […]Irambuye
*Kigali buri mwaka ikenera inzu 300 000 yo gutuzamo abiyongera mu mugi Ubuyobzozi bw’Umugi wa Kigali buvuga ko gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umugi wa Kigali aribyo byonyine byarinda akaga n’ibiza bikomoka ku miturire mibi umubare munini w’abatuye Kigali wiyongera umunsi ku munsi. Ubuso bwa Kigali ntibwiyongera, ariko mu myaka 20 iri imbere abayituye bashobora […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru dusoje, ubwo yagezaga ijambo ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) bari mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Innocent Consolateur yagarutse ku bukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingaruka zayo ku gihugu. Padiri Innocent Consolateur hejuru yo kuba umushumba muri Kiliziya Gatorika, ni na Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe […]Irambuye
*Niwe mukinnyi wa mbere w’umunyarwanda wakinnye mu ikipe yabigize umwuga *Mu myaka irindwi ishize ubwe yafashije abana batandatu kwitoreza mu Butaliyani Mathias Ntawurikura izina rikomeye cyane mu mukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda, afite ubunararibonye yihariye, ariko asanga budahabwa agaciro n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri kandi abona bishobora kugira ingaruka mbi kuri uyu mukino. Ntawurikura yahagarariye […]Irambuye