Digiqole ad

Hari aho twavuye n’aho tugeze mu bumwe n’ubwiyunge – Makuza

 Hari aho twavuye n’aho tugeze mu bumwe n’ubwiyunge – Makuza

Perezida wa Sena Bernard Makuza/UM– USEKE

Mu gusoza umwiherero w’iminsi itatu Abasenateri bari bamaze baganira ku buryo barushaho kuzuza inshingano basabwa n’Itegeko Nshinga, avuga ku ihame remezo rya Sena ryo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko nubwo hakiri ingengabitekerezo hari aho Abanyarwanda bavuye n’aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge.

Perezida wa Sena Bernard Makuza/UM-- USEKE
Perezida wa Sena Bernard Makuza. Photo/UM– USEKE

Uyu mwihero wasojwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyabanjirijwe no gusoma imyanzuro 10 Abasenateri bafashe izabaha umurongo wo kurangiza inshingano basabwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo muri Kamena 2003, ryavuguruwe muri 2015.

Uyu mwiherero w’iminsi itatu, Sena yawutangiye kuwa mbere tariki 23 Gicurasi igamije kuganira ku nshingano isabwa n’uburyo yazishyira mu bikorwa, ariko yibanda ku mahame remezo ya Sena akubiye mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga.

Perezida wa Sena yabajijwe icyo bakora mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, nka rimwe mu mahame remezi ya Sena.

Hon Makuza yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yacengejwe igihe kirekire kugeza ubwo Jenoside yabaye, bityo ngo kuyirwanya bisaba ubukangurambaga, guhana iyo ari ngombwa no kubishyiramo ingufu kugira ngo irangire burundu.

Yavuze ko Inteko Nshingamategeko yashyizeho amategeko ahana ingengabitekerezo ariko ngo nk’abanyepolitiki ntibagomba gucika ku bukangurambaga bwo kwigisha urubyiruko.

Makuza avuga ko hari hamwe hagaragaye ibimenyetso by’ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko ngo Inteko Nshingamategeko Imitwe yombi, guhera mu cyumweru gitaha kuwa mbere no kuwa kabiri bazasura amashuri baganirize abana ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko nubwo hari Komisiyo yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuri Sena ari inshingano zayo, bityo ikazafatanya n’izo nzego mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Ntabwo ari ukwivanga mu nshingano z’izindi nzego, ariko hari ibyo dushobora kubona tukavuga tuti ‘dore hariya hari ingengabitekerezo ya Jenoside dore impamvu ni izi ngizi…ariko ntabwo twakwikuraho inshingano yo kwigisha, ubukangurambaga.”

Yavuze ko ariyo mpamvu muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ariyo mpamvu abanyepolitiki, barimo n’Abasenateri bajya kwifatanya n’abaturage bakabaganiriza kuri icyo kintu.

Ati “Natwe turabibona hari aho bikiri (ingengabitekerezo) ariko na none, hari icyo twishimira nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye bw’uko hari aho tuva n’aho tugana mu bijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda bumaze kuba icyitegererezo, ariko ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo dushobora kubyihorera niyo mpamvu tubikora abagomba guhanwa bagahanwa.”

Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc yongeyeho ko mu mwaka wa 2015, hagiyeho ihuriro ‘AGPF- Rwanda’ rihuriwemo n’abagize Inteko Nshingamategeko rizahangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ivuga ko ibipimo byabwo bigeze kuri 92,5% muri uyu mwaka ugereranyije na 82% byariho mu mwaka wa 2010.

Mu myanzuro 10 yafatiwe mu mwiherero w’Abasenateri ni uko mu myaka ine ya manda isigaye, bagiye kwibanda cyane ku mahame remezo ateganywa n’itegeko nshinga kuruta uko bamaraga umwanya munini mu kwemeza amategeko.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nge mbona twarasugbiye inyuma mubumwe n’ubwiyunge kuko mu bibazo byari hagati y’abahutu n’abatutsi , abakiga n’abanyenduga, abashiru n’abagoyi and so on.. none se ko nyiramasao yerekwa bike ibindi akabyirebera ntimubona ko ibibazo bitera ubuhunzi byikubye karindwi? abatutsi bahanganye n’abatutsi, abahutu nabo bhanganye n’abahutu sinakubwira.
    Ukuri gusa niko gushobora kubatura u Rwanda ikindi kandi urukundo nimurureke rube mu Rwanda kanndi rwemerwe iryo niryo somo mukwiriye gucengeza mu bantu. Mugire imana ubumwe ubwiyunge n’ubworoherane. Imana ikunda u Rwanda n’abanyarwanda

  • Mu itegeko N° 84/2013 ryo kuwa 11/09/2013 ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, Ingingo ya 3 yaryo itanga igisobanuro n’ibigize icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside: “Ingengabitekerezo ya jenoside ni igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe:
    1° kwimakaza ikorwa rya jenoside;
    2° gushyigikira jenoside.
    Umuntu wese, ukora igikorwa kivugwa mu gika kibanziriza iki, aba akoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside.

    Naho ibyitwa ibyaha bifitanye isano y’ingengabitekerezo ya jenoside nk’uko bivugwa mu mutwe wa kane w’iri tegeko, kuva ku ngingo ya kane kugeza ku ngingo ya cumi na rimwe, ni ibi bikurikira: 1)Gushishikariza undi gukora jenoside, 2)Guhakana jenoside, 3)gupfobya jenoside, 4)guha ishingiro jenoside, 5)Guhisha cyangwa kwangiza ibimenyetso bya jenoside cyangwa by’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, 6)Kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize jenoside, 7)Gusenya urwibutso cyangwa irimbi ry’abazize jenoside, 8)guhohotera uwarokotse jenoside.

    Jye rero impungenge nyamukuru mfite ni eshatu: 1) Iyo umuntu agaragayeho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu, ubyumvise amenya ate ko icyo agamije ari ikorwa rya jenoside cyangwa kuyishyigikira? Icyo cyaha buriya nk’uwitwa Donald Trump avugiye mu Rwanda ibyo avugira muri USA kiriya cyaha nticyahita kimufata? (Ni urugero gusa).
    2) Ese ko mbona ibyaha bifatwa nk’ibifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside, usanga ahubwo ari byo bikunze gutangwaho ingero z’ingengabitekerezo ya jenoside ubwayo? 3)Ko hashize igihe abantu bavuga iby’inyigisho zitangirwa ku ishyiga zirimo ingengabitekerezo ya jenoside, kandi bisobanuye neza ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside ari ibikorewe mu ruhame aho, ntitugera aho tukavanga ibintu?

    Muri rusange, mbona koko abanyarwanda benshi bagifite imitekerereze y’ivangura, ryaba iry’amoko (ndavuga ibya Hutu-Tutsi-Twa), iry’inkomoko n’ibindi, ariko bene ibi bitekerezo akenshi iyo Leta yubahiriza umutekano wa bose, ntibishobora kubyara ingengabitekerezo ya jenoside. N’ivangura rivamo, ni nko kudasangira, kudasuhuzanya, kudasengera hamwe, kudatabarana, kudashyingirana, kudaturana, n’ibindi nk’ibyo bidahanwa n’amategeko. Iyo bigeze ku rwego rwo gusagarira undi, biba ari icyaha gihanwa n’inzego zibishinzwe. Ariko iyo kwironda bibyaye ivangura rivutsa abantu uburenganzira bwabo, rikageza no ku ntera yo kubatesha agaciro no kubarimbura, ntibiba bikiri ibitekerezo n’imyumvire y’udutsiko tw’abantu, biba byabaye gahunda y’ubuyobozi cyangwa ubutegetsi. Ni bwo bwonyine bwima abantu uburenganzira bw’ibanze bwabo bigakunda, ni na bwo bwyonyine bushobora gukora jenoside cyangwa kuyihagarikira bigakunda. Niba nta vangura rigikorwa n’inzego za Leta, abayobozi b’igihugu bakaba nta kwironda kukibaranga hagati yabo, usagariye abandi abaziza ubwoko, idini, uruhu cyangwa imyemerere akaba abihanirwa n’amategeko igihugu kigenderaho, rwose abasenateri nibashyire umutima hamwe, ingengabitekerezo ya jenoside izacika bidatinze. Ariko niba atari ko bimeze, hakiriho ivangura no kwima abantu uburenganzira bwabo mu gihugu, ntabwo bazashobora kurandura iyo ngengabiterezo. Nongere mbisubiremo, bose nibasubire ku murage wa Rudahigwa, wo kutica Gitera ahubwo ukica ikibimutera.

Comments are closed.

en_USEnglish