Imiti gokondo igiye kongererwa agaciro ngo kuko n’iya kizungu ariho iva
*Imiti gakondo ngo yagabanya amafaranga amwe agenda kuya kizungu imwe itari na myiza
*Abantu bamwe ngo bajya kwivuza mu bavuzi gakondo iyo mu bya kizungu byanze
Kigali – Mu nama y’iminsi itatu igamije guhuza amabwiriza y’ubuziranenge mu buvuzi gakondo mu bihugu by’Afurika ngo butere imbere, havuzwe ko abanyafrica nabo bashoboye kwikorera imiti yabo ikaba myiza kurusha n’imwe ya kizingu binashingiye ku mwihariko w’igihugu.
Iyi nama y’iminsi itatu iarahuza inzobere mu buvuzi gakondo ,abashakashati mu buvuzi gakondo ndetse n’abahagarariye ibigo bishinzwe ubuziranenge baturutse mu bihugu 17 byo muri Africa.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko guhuza amabwiriza y’ubuziranenge bw’ubuvuzi gakondo muri Africa byatuma ubuvuzi gakondo muri Africa butera imbere maze indwara zimwe na zimwe zitavurwa n’imiti ya kizungu ariko zivurwa n’imiti gakondo zikabonerwa imiti.
Dr Bagabe ati “Ubu hari indwara nyinshi zitavurwa n’imiti ya kizungu ariko zikavurwa n’imiti ya gakondo. Igihe kirageze ngo iyi miti ya gakondo ibe yakunganira iya kizungu mukuvura izo ndwara.”
Guhuza amabwiriza y’imiti gakondo muri Africa ngo bizatuma isoko ry’iyi miti ryaguka umuti ukaba wava muri Nigeria ukazanwa kuvura mu Rwanda.
Umuyobozi w’ikigo ny’Afurika gishinzwe ubuziranenge, African Organisation for Standardisation, ARSO, Dr. Hermogene Nsengimana avuga ko imiti ya gakondo muri Africa ikwiriye guhabwa agaciro, umuntu ntajye kwivuza ku muganga wa gakondo ari uko mu kizungu byananiranye.
Dr. Nsengimana “Kubera ibyo twize n’ibyo twabwiwe mu gihe cy’ubukoroni iyi miti bayigize nk’aho ari uburozi. Icyo kintu tugomba kukikurambo.”
Avuga ko abantu bagomba gufunguka amaso bakamenya ko n’imiti ya kizungu abantu banywa ntahandi iba yavuye atari muri iyo miti ya gakondo.
Yagize ati: “Iyo miti ya kizungu yose ntabwo iva mu kirere. Ni iyi ya gakondo igikorwa ni uko itunganywa neza mu nganda ukamenya.”
Mu guhuza amabwiriza icyo bazakora ngo ni ukuvugurura uko iyi miti gakondo ikorwa, uko ipfunyikwa, kumenya ingano (dosage) ikwiye gufatwa ku bigero runaka by’abantu…bigashyirwa mu ngiro n’abayikora bose.
Bikozwe neza iyi miti ngo yazagabanya za miliyari nyinshi Africa itanga ku miti ya kizungu myinshi imwe n’imwe ikanagira ingaruka mbi cyane ku buzima.
Muri iyi nama byagarutsweho ko imiti ya gakondo ibasha kuvura indwara z’umwijima (Hepatitis B na C), Diabetes kandi ngo izi ndwara imiti ya kizungu ntabwo izihangara.
Ku bavuzi gakondo ariko guhuza amabwiriza ku rwego rwa Africa bavuga ko bigikomeye cyane kuko ngo abenshi muri bo ntabwo bita ku mategeko abagenga no mu bihugu byabo. Ndetse ahenshi ngo nta n’amategeko abagenda bagira.
Gusa bakemeza ko ibyifuzwa n’iyi nama bigezweho byaba ingirakamaro cyane mu guca abakora n’abacuruza imiti ya gakondo mu kajagari harimo n’ababyiyitirira kandi atari abavuzi gakondo nyabo.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
7 Comments
Kare kose se ? Izi ni ingaruka z`ubukoroni no kumira bunguri tudakacanze ibivuye Ibwotamasimbi byose. Ubu se ibiti gakondo iyo miti yavagamo byarinze gucika tudafite abantu bize ? Hari ubwo abanyafurika tutiga kugira ngo tumenye ubwenge ahubwo tukiga ngo tuba abagaragu n`abacakara beza. Tukaba aba mbere mu kurwanya iby`iwacu tukasamira iby`ahandi.
Iki gitekerezo n`ubwo gukerewe ndagishyigikiye.
Jyewe gutandukanya ubuvuzi gakondo n’ubupfumu birangora
Ubuvuzi bwa Gakondo n`Ubupfumu biratandukanye cyane. Nyogokuru yajyaga ampa umuravumba ndwaye inkorora ngakira. Naje gukura munya ko umuravumba ufite proprietes curative nyinshi cyane kandi n`abandi banyafurika nsanga bawuzi ko uvura. Ubwo si ubupfumu!! Kumenya ko umubirizi uvura inzoka uri umunyarwanda ntabwo bisaba kuba umupfumu. Bisaba kuba barawuguhaye ukiri umwana cg waraganiriye n`abantu bakuru. Hari imiti ya gakondo (twita iya kinyarwanda) ivura indwara nk`umwijima, iya kizungu ikaba itakoraho.
Nizere ko usobanukiwe. Iyo niyo ntwaro yakoreshejwe batwangisha ibyacu. Pole kuba yaragufashe ariko ukeneye kuyivuza/ra.
Ahubwo gakondo iravura cyane kurusha imiti ya kizungu. Abatabizi bicwa no kutabimenya. Ababizi bararamba bakageza ku myaka 100.
Ahubwo munatubwirere MINISANTE iftanyije na RSSB, CORAR< SORAS n'abandi bishingizi bemere bamwe mu banganga gakondo tujye dukoresha RAMA n'ubundi bwishingizi. N'ubwo babigira 50% ariko batwemerere na za massage na Reflexology tujye duhajya, uzi ukuntu bavura. Twaba dutsinze ikindi gitego cy'umutwe.
n’ubundi ikintu cya mbere abazunu bakoze ni ukutwica mu mutwe! Ngo imiti yabo niyo ivura gusa ra! Icyakora bamwe muri bo nabo bamaze kwanga imiti yabo kubera ko inganda zikomeye zikora imiti zamaze kuba corrupted ku buryo zikora imiti yica ngo iravura kandi zigahisha ibanga abantu bakayigura bakazabimenya yarabamaze!Muzajye kuri uru rubuga mwuyumvire isoko z’indwara n’ukuntu burya imirire yacu yagira uruhare mu kubaho kwacu: http://regenere.org/
Ntiwumva se kweli Leta yacu ni umubyeyi peeh twari dukeneye ko imiti ya iwacu nayo ihabwa agaciro kuko iyo twita iya kizungu iba yarakomotse kuyo bita iyagakondo iwabo aho i Burayi.Ikindi kandi iyi yagakondo yacu iravura.
Comments are closed.