Edwige Mutoniwase ni umwe mu bana 23 barangije amahugurwa y’ibyumweru bitatu y’ikoranabuhanga mu ishuri rya Tumba College of Technology, kuko ari mu bana batsinze neza mu bigo bigamo, Mutoniwase afite n’ubuhanga yagaragaje mu gusoza aya mahugurwa kuri uyu wa Kane muri iki kigo kiri i Rulindo. Mutoniwase w’imyaka 18 yabashije gushushanya akoresheje crayon/pencil, ishusho ya […]Irambuye
Umushinga w’inyubako y’itorero ADEPR izakoreramo Hoteli y’iri torero, ndetse na Radio na Televiziyo zikiri mu mishinga irabura amezi abiri ngo bayitahe ku mugaragaro. Kugeza ubu imaze gutwara asaga Miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ni umushinga watangiye mu 2007, ugiye kuzura nyuma y’imyaka icyenda (9) y’icyo bita ibibazo n’ibigeragezo binyuranye. Iyi nyubako yatwaye asaga Miliyari eshanu […]Irambuye
Police y’u Rwanda yatangaje ko ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa kane yarashe uwitwa Mbonigaba Channy ukekwaho iterabwoba arapfa nyuma y’uko arasanye na Police, ndetse akaba yakomerekeje umwe. Supt. Jean Marie Ndushabandi ukora mu Biro by’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uyu mugabo yari afite imbunda yikingiranye mu nzu i Nyarutarama. Polisi ngo […]Irambuye
Akazi ke karangiye mu Amavubi, si we uzatoza umukino utaha w’Amavubi na Ghana mu gushaka ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cya 2017. Umuseke ufite amakuru yizewe ko uyu mutoza yashyikirijwe ibaruwa imusezerera mu kazi kuri uyu wa kane. Mu ijoro ryakeye, amakuru Umuseke ukesha umwe mu bashinzwe iby’uyu mutoza utifuje gutangazwa ni uko […]Irambuye
Nyuma y’iminsi 10 Knowless na Clement bashyingiranywe nk’umugore n’umugabo, Knowless yagaragaye uyu munsi akora akazi gasanzwe kamutunze. Yaririmbye mu birori by’isozwa ry’imikino ya gisikare kuri Stade Amahoro i Remera. Ku itariki ya 07 Kanama 2016 nibwo Knowless na Clement basezeranyijwe banakorera ibirori by’ubukwe bwabo muri Golden Tulip i Nyamata. Nyuma biza kuvugwa ko bashobora no […]Irambuye
*Rwatubyaye ngo aracyari umukinnyi wabo *Diarra, Bakame na Pierro ntibagaragaye mu myitozo *Rayon Sports ubu izajya ikorera imyotozo ku Mumena Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura Shampionat, iri kumwe n’umutoza mushya wungirije Masudi Juma, ndetse n’abakinnyi icyenda bashya barimo umurundi Nahimana Shasir, Yvan Senyange na Nova Bayama bavanye muri […]Irambuye
Uwimana Philomene w’imyaka 42 wo mu mu karere ka Rulindo Umurenge wa Masoro ku mugoroba wo kuri uyu wa 16/08/2016 bamusanze mu nzu ye yapfuye atemaguwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana. Ni nyuma y’uko yari avuye muri Batisimu y’abana kuri ‘Assomption’. Philomene wibanaga mu nzu kuwa mbere kuri ‘Assomption’ ngo yari yagiye mu birori bya batisimu […]Irambuye
Sandra Mutesi yiga mu mwaka wa gatatu ibijyanye na ‘Environmental Design’ muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji ya Science n’ikoranabuhanga, ibyo yiga yabibyajemo ibyo akora ubu. Yatangije ikigo Inzovu African Village kigamije ubucuruzi no guteza imbere umuryango nyarwanda cyane cyane abagore n’abakobwa bakora iby’ubugeni. Muri iki kigo uhasanga ibintu bibereye ijisho. Iyo winjiye mu Inzovu African […]Irambuye
*Yaganirizaga urubyiruko 260 rwasoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu kigo EMVTC-Remera, *Hon Bamporiki yasabye uru rubyiruko kugira inzozi n’icyerekezo, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge, *Kubwe, ngo abanywa ibiyobyabwenge bari bakwiye kubihorera ntihagire ubingingira kubireka kuko aribo baba biyica. Depite Edouard Bamporiki ngo yaje guhishurirwa ko “Urubyiruko rudafite inzozi ari nk’ishyo ry’ibimasa”. Iryo shyo n’iyo wariha abashumba, ubwatsi n’ibindi […]Irambuye
Kuwa kane w’icyumweru gishize mu kagali ka Gahogo mu midugudu ya Nyarucyamo III na Kavumu hatoraguwe imirambo ibiri y’abagore bakiri bato bishwe mu buryo bumwe bakajugunywa ahatandukanye ndetse ntibahita bamenyekane. Ubu bamaze kumenyakana ndetse aba bombi bari inshuti nubwo umwe ari uw’i Nyamagabe undi i Huye. Umwe yitwa Euphrasie Kanakuze afite imyaka 24 ni uwo […]Irambuye