Musabyenamariya Fratenata yapfushije umugabo we mu myaka itanu ishize, asigara agowe cyane no kubona amafaranga yo kurera abana batandatu wenyine yasigiwe n’umugabo we muri Angola aho babaga nk’impunzi kuva mu 1994, ubu ari mu nzira ataha n’abana nk’uko bivugwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR. Musabyenamariya Fratenata abana be bose bavukiye muri Angola, avuga […]Irambuye
Kuri uyu munsi wahariwe umusoreshwa uri kwizihizwa ku nshuro ya 14 ku rwego rw’igihugu i Kigali, Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Richard Tusabe yatangaje ko mu mwaka w’imari wa 2015/2016 iki kigo cyakusanyije imisoro ingana na miliyari 1001 na miliyoni 300 mu gihe intego yari miliyari 960,3. Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority yavuze […]Irambuye
Kuri iki cyumweru ku rwibutso rushya rwa Kibungo mu karere ka Ngoma habereye umuhango wo kurwimuriramo imibiri 18 382 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, imibiri yavanywe mu mirenge ya Kazo, Remera, Rurenge na Kibungo ngo ishyirwe muri uru rwibutso rushya. Abavuze muri uyu muhango, bongeye kugaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ko yateguwe igashyirwa mu […]Irambuye
Perezida w’ibirwa bya Philippines, Rodrigo Duterte yavuze ko igihugu cye gishobora kuva mu Muryango w’Abibumbye (UN), nyuma y’uko uyu muryango unenze cyane intambara yashoye mu kurwanya ibiyobyabwenge aho UN ivuga ko ibyo akora binyuranye n’amategeko mpuzamahanga. Ndetse we yumva Africa n’Ubushinwa nabyo byayivamo bagakora undi muryano. Duterte yavuze ko azasaba U Bushinwa n’ibihugu bya Africa […]Irambuye
Minisiteri y’uburezi iratangaza ko yatangiye ibarura rusange rigamije kureba umubare w’ibyumba by’amashuri biri mu gihugu, hanyuma ngo bitarenze mu mwaka wa 2018, izaba yamaze kuvugurura no gusimbuza ibyo izasanga bikwiye kuvugururwa no gusenywa. Kugeza ubu, hari ibice bimwe na bimwe cyane cyane mu bice by’icyaro, usanga hari amashuri agifite ibyumba bishaje cyane cyangwa byenda kugwa. […]Irambuye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yaraye abivugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ambasade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville aho yavuze ko iki gikorwa kigezweho kubera ubufatanye bukomeje kuranga ibihugu byombi by’umwihariko abakuru b’ibi bihugu. Mu mwaka wa 2011, Leta y’u Rwanda n’iya Congo Brazzaville zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bwikorezi bwo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, hatashwe ibyumba by’amashuri birindwi bishya byubatswe ku kigo cy’amashuri abanza cya Kanyove, mu mudugudu wa Kamiro, mu Kagari ka Gasizi, mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu cyubatswe n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) muri gahunda yo gusaranganya umusaruro wa za Parike z’igihugu n’abazituriye. Iki kigo gifite amateka kuva mu 1950 gishingwa na […]Irambuye
Abakuru b’ibihugu barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Dr John Pombe Magufuli na Seretse Khama Ian Khama wa Botswana, bari ku rutonde rw’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bemejwe ko bazitabira inama ya ‘Global African Investment Summit’ izabera I Kigali ku italiki ya 05 na 06 Nzeri 2016. Iyi nama izahuza abayobozi b’ibigo […]Irambuye
*Umwana bigishije Jihad yaganiriye n’Umuseke *Hassan,Eric,Bugingo, Aboubakar…bo muri Kamonyi, Gasabo na Kicukiro nibo bari aha mu Bugarama *Birukanywe ku musigiti wo mu Bugarama kubera ibyo bigishaga *Aha bari bahamaze ukwezi, ariko nta muturage wabo wari ubazi neza *Bigishaga abantu mu ibanga kuko banakeneraga ‘impression’ y’impapuro *Abarashwe ngo bashatse kurwanya Police no guhunga *Lattifah na […]Irambuye
Ruhango – Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Kanama 2016, Jeannette Mushimiyimana w’imyaka 44 yatemwe bikomeye cyane n’umugabo witwa Cyprien Uwiragiye wakoresheje umupanga. Abaturage batabaye ataramwica nabo bakubita bikomeye cyane uyu Uwiragiye, ubu bombi barwariye mu bitaro bya Gitwe nubwo Uwiragiye acunzwe n’abashinzwe umutekano. Uru rugomo rwarabereye mu mudugudu wa Nyakidahe, mu kagari ka […]Irambuye