i Masoro, umugore akiva mu birori bamutemaguye arapfa
Uwimana Philomene w’imyaka 42 wo mu mu karere ka Rulindo Umurenge wa Masoro ku mugoroba wo kuri uyu wa 16/08/2016 bamusanze mu nzu ye yapfuye atemaguwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana. Ni nyuma y’uko yari avuye muri Batisimu y’abana kuri ‘Assomption’.
Philomene wibanaga mu nzu kuwa mbere kuri ‘Assomption’ ngo yari yagiye mu birori bya batisimu by’abana b’inshuti, kuwa kabiri nimugoroba saa 17h40 nibwo umuhungu we w’imyaka 25 yaciye iwabo kureba nyina yinjiye mu nzu asanga bamutemaguye arapfa kandi acyambaye ya myenda yajyanye mu birori.
Eugene Birahira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro yabwiye Umuseke ko Philomene wari utuye mu kagari ka Kigarama koko yapfuye atemaguwe n’abantu kugeza ubu bagishakishwa.
Uyu muyobozi ati “ejo nibwo umwana we yagiye kumusura ageze mu rugo arinjira, akomeza mu cyumba cya nyina asanga ari umurambo kandi yaratemaguwe, ku cyumweru yari yatashye ubukwe kandi imyenda yari yambaye ni nayo bamusanganye akiyambaye yetemaguwe.”
Uyu muyobozi avuga ko Uwimana yari asanzwe yibana kuko umugabo we bamaze imyaka itandatu batabana , kandi umugabo we amakuru bafite nuko nta makimbirane bari bafitanye.
Birahira avuga ko hari gukorwa iperereza ngo abamwishe gutya bashakishwe.
Umurambo wa Uwimana ukaba wajyanywe ku bitaro bya Rutongo.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
13 Comments
Harya ubu turacyarusha iki abaturanyi b’abarundi ku bijyanye n’ubwicanyi bwa buri munsi?
Uyu mumama aruhukire mumahoro imihoro bayice mugihugu imaze abantu .
Yebaba we uyu mumama nari muzi ni umuturanyi wiwacu, nyagasani amamwakire peee, gusa muze gukosora nta Birahira ari umuyobozi w’ umurenge wa Rulindo ni Umurenge wamasoro.
Akanakumiro nukuri..ubuse ndisi bamuzizaga iki?Ububwicanyi bwindega kamere bukwiye guhagurukirwa nahubundi baratumaraho!Imihoro se kuyicantacyo bivuze kuko uwashaka kugutema ntiyabura aho awukara imitima yabamwe yabaye nabi.
Buri munsi? Ejo bundi so bwo abakobwa 2 biciwe i Muhanga? Ibi turabyanze pe..
ARIKO RERO WA MUGANI INZEGO ZIBISHINZWE ZIKKWIYE GUHAGURKIRA IKI KIBAZO CY’UBUHOTOZI CYA HATO NA HATO BITANGIYE GUFATA INDI NTERA PE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Mutgereze ibizamini byo kwa muganga bizagaragaza uwamwishe maze abihanirwe imbere y’amategeko naho ubundi naho kumirwa
ariko mana interhamwe kugeza ubu ntibarahaga kwica?Bazatungwa namaraso y`abana babanyarwanda mpaka ryari? ahaa ni abagome gusa, ubwo se uweo mu mama wibanaga, ese uwo muhungu we yarubaste, none nyina ntawundi mwana yagiraga, yibanaga wenyine?Ariko abantu babaye nibisimba, ubundi ntamuntu cyane cyane abagore bo kwibana munzu.nta kundi rero ikije urakira, ariko nabo barafatwa bo kagwa mu mwobo w`umuriro.
Eh goko! N’interahamwe zagarutse? Cg ni amarangamutima ya kigore! Ejo bundi umuganga yarapfuye bivugwa ko yiyahuye, muri ibyo bihe abana babiri bo muri Nyamasheke bishe nyina ubabyara! ejobundi na none abagore babiri batoraguwe bishwe! none ndorera uyu nawe aratemaguwe! Turushije iki abarundi?! Nta na kimwe!
Yewe interahamwe nazo zaragowe kbs.
Uwishe najya abireka pe
Birababaje umenya FDRL Ifite amashami irwanda
Nibyumvikana burimunsi inkuru zivuga abishe nibamenyekane!!!!!????
Inzego z’umutekano zaragowe! Ubwo se ko batareba mu mitima y’abicanyi! Shitani yarabokamye Abanyarwanda bakoreye abatutsi jenocide none amaraso yabo ntazabavaho! Bazamarana dore ko n’abana babo bishe abandi bakaba barareberaga ba se ba nyina nabandi bene wabo bica abantu! Rero bumva ntacyo bibatwaye. Nibanabafata bazabafunga bajyemuri za gereza kurya imiceri babyibuhe nyuma bazabafungure bongere biceeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!
Imana izabahana yihanukiriye nibarye bari menge!
Paula
Ndababaye kuburyo ntabasha kumvisha buri wese,ibi bintu bidahagaritswe ngo ubutabera bwimikwe kandi inzego z’umutekano ngo zikore akazi zishinzwe ntaho twaba tugana,twaba turi kuvoma bihita! Sinzi niba ari nako mutundi duce bimeze,ark bibaye bimeze gutyo twaba turi kubara imibare imanuka.by’umwihariko Imasoro ubuhotozi,uburozi,ukwihanira,ugukomeretsa,… Nibindi bibi byica ubuzima bimaje kuba umuco.twe tuhatuye tuzi byinshi bihabera kandi bikagirwa amabanga kuburyo nta tangazamakuru ribimenya nibura ngo dukumire ritararenga.ngereranyije mumyaka itanu ishize ntamwaka wagiye udahitanye umuntu muri bene ayo mayobera :Macenga yatawe muri rwasama turanuma,Rukara wajyaga aduhwitura ajugunwya mukaguza urumuya,iminwa turadoda,umucecuru nyina wa goronome umurambo twawutoye mumuhanda kumanwya y’ihangu,vubaha Nduwayo (vimbo) acyirangiza secondaire atemagurwa nkitungo ,…. Ibi birakabije kandi ni twe tugomba kubihagarika kuko ntabwo bikorwa n’abanyamahanga. Turasaba leta ko yakora ubushakashatsi bw’imbitse hakamenyekana neza icyihishe inyuma y’ibi bintu kuko aho tujya ntitwajyerayo tukifitemo abantu-nyamanswa.
Comments are closed.