Digiqole ad

Ukwa buki kwarangiye? Knowless yatangiye akazi, uyu munsi yaririmbye

 Ukwa buki kwarangiye? Knowless yatangiye akazi, uyu munsi yaririmbye

Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe

Nyuma y’iminsi 10 Knowless na Clement bashyingiranywe nk’umugore n’umugabo, Knowless yagaragaye uyu munsi akora akazi gasanzwe kamutunze. Yaririmbye mu birori by’isozwa ry’imikino ya gisikare kuri Stade Amahoro i Remera.

Knowless na Tom Close baririmbye muri uyu muhango
Knowless na Tom Close baririmbye muri uyu muhango

Ku itariki ya 07 Kanama 2016 nibwo Knowless na Clement basezeranyijwe banakorera ibirori by’ubukwe bwabo muri Golden Tulip i Nyamata.

Nyuma biza kuvugwa ko bashobora no kuba baragiye mu kwa buki hanze y’u Rwanda i Zanzibar nubwo nta makuru abihamya yagiye ahagaragara.

Knowless ni umwe mu bahanzi bifashishijwe mu gihe habaga imihango yo gusoza imikino yahuzaga amakipe ya gisirikare y’umupira w’amaguru yo mu Karere k’Afruka y’Iburasirazuba.

Hagaragaye kandi abahanzi nka Tom Close wafatanyije nawe kuririmba indirimbo bise “Rubanda”, hari kandi na Riderman, King James.

Iki akaba aricyo gitaramo cya mbere yitabiriye nyuma y’aho ashyingiranywe na Ishimwe Clement usanzwe ari producer utunganya ibihangano bye.

Knowless afatanya na Tom Close babana muri Kina Music
Knowless afatanya na Tom Close babana muri Kina Music
Knowless nyuma y'iminsi 10 gusa akoze ubukwe
Knowless nyuma y’iminsi 10 gusa akoze ubukwe
Byavugwaga ko ari muri Zanzibar mu buki ariko yagaragaye i Kigali aririmba
Byavugwaga ko ari muri Zanzibar mu buki ariko yagaragaye i Kigali aririmba
Yari yambaye ipantaro ya 'camouflage' n'ishati nini ya kaki
Yari yambaye ipantaro ya ‘camouflage’ n’ishati nini ya kaki
Aririmba, kimwe na bagenzi be, nawe yagize atya yifata hariya
Aha hantu harababaza ko abaririmbyi benshi bahafata baririmba?
Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe
Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe
Riderman, ubu wambara impeta y'abashyingiwe, nawe yaririmbye muri uyu muhango wo gusoza iyi mikino
Riderman, ubu wambara impeta y’abashyingiwe, nawe yaririmbye muri uyu muhango wo gusoza iyi mikino
Staff Sergent Robert (ubanza iburyo) na bagenzi be bo muri Army Jazz Band
Staff Sergent Robert (ubanza iburyo) na bagenzi be bo muri Army Jazz Band
Corporal Nyampinga wo muri Army Jazz Band
Corporal Nyampinga wo muri Army Jazz Band
Staff Sergent Robert mu ndirimbo za gisirikare
Staff Sergent Robert mu ndirimbo za gisirikare
Tom Close ubu arasa n'umu-jeune muto cyane
Tom Close ubu arasa n’umu-jeune muto cyane
Army Jazz Band ihinguka ngo isusurutse iyi mihango
Army Jazz Band ihinguka ngo isusurutse iyi mihango
Bakubita ibikoresho bya muzika batambuka neza cyane bikanogera ijisho
Bakubita ibikoresho bya muzika batambuka neza cyane bikanogera ijisho
N'iyo bahagaze badacuranga baba bafite gahunda isobanutse
N’iyo bahagaze badacuranga baba bafite gahunda isobanutse
Ibikombe bitangwa mukanya
Ibikombe bitangwa mukanya
Iki ni igikombe gihabwa ikipe ya mbere nyuma y'umukino uri guhuza APR FC n'ikipe y'ingabo za Tanzania
Iki ni igikombe gihabwa ikipe ya mbere nyuma y’umukino uri guhuza APR FC n’ikipe y’ingabo za Tanzania
Abatumirwa bakuru ni abasirikare bo mu bihugu bihagarariwe muri iyi mikino
Abatumirwa bakuru ni abasirikare bo mu bihugu bihagarariwe muri iyi mikino
Knowless mu gafoto n'abahanzi bo muri Army Jazz Band b'abasirikare
Knowless mu gafoto n’abahanzi bo muri Army Jazz Band b’abasirikare
Hari abo mu bihugu bya Uganda, Tanzania, Kenya n'u Rwanda.Intwaramiheto z'u Burundi ntizitabiriye
Hari abo mu bihugu bya Uganda, Tanzania, Kenya n’u Rwanda.Intwaramiheto z’u Burundi ntizitabiriye
Benshi mu bayobozi bakuru b'ingabo z'u Rwanda bari hano kuri stade Amahoro
Benshi mu bayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda bari hano kuri stade Amahoro
Hatumiwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba Police
Hatumiwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba Police
Maj Gen Mubarakh Muganga arereka bagenzi be icyo ari kureba
Maj Gen Mubarakh Muganga arereka bagenzi be icyo ari kureba
Maze bose baracyitegereza cyane
Maze bose baracyitegereza cyane
King James aririmbira abafana muri stade
King James aririmbira abafana muri stade
Ahuye n'uyu mufana barabyina "Ganyobwe cyane"
Ahuye n’uyu mufana barabyina “Ganyobwe cyane”
King James nawe washimishije abafana muri stade
King James nawe washimishije abafana muri stade
Uyu arerekana ibyishimo afite
Uyu arerekana ibyishimo afite
Lt Col Patrice Rutagambwa Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC
Lt Col Patrice Rutagambwa Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC
Minisitiri w'ingabo Gen James Kabarebe ahageze bahagurutse baramuramutsa
Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe ahageze bahagurutse baramuramutsa
Haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byitabiriye
Haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byitabiriye
Ingabo za Uganda, Tanzania, Kenya n'u Rwanda zirahagarariwe
Ingabo za Uganda, Tanzania, Kenya n’u Rwanda zirahagarariwe
Lt Col Munyengango wari uyoboye iyi mihango
Lt Col Munyengango wari uyoboye iyi mihango
Umukobwa azanye kimwe mu bikombe bari bagiye guhatanira
Umukobwa azanye kimwe mu bikombe bari bagiye guhatanira

Photos @ Mugunga EvodeUM– USEKE

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

28 Comments

  • Isura ye ko ari nzobe cyane kurusha amaboko ye. Yisize twa dusabune ?

    • ni umukorogo sh rwose

  • Ibi ariko njye simbikunze. Ko mbona se atangiye kutiyitaho hakiri kare? Nta ga tilo nta ka maquillage na kamwe,amaherena y’uburur n’imyenda ya vert militaire bidafite aho bihuriye….kwifata ku gitsina byo uzabiveho ubiharire insoresore wowe ubaye umubyeyi

    • Joshua uri umugabo ntabwo wakumva struggle abagore banyuramo so stay humble and compassionate. Icya mbere Knowless arakuriwe, iyo umuntu akuriwe kwiyitaho nicyo cya nyuma atekereza.

  • Ariko akunda gufata hariya cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeee,

    • Huummm ! mumureke ahafate, azi impamvu ahafata niba ari ibyabaye umuvumo ku baririmbyi bacu. Nta muhanzi wabikora !!

  • @joshua, reka nkubwire mwarekeye ayo!!!! None wagirango yisige yicare munzu ngo yiyiteho?? Ibyo byararangiye wa , bagore bacu mukure amerwe mw isaho mukore. Good job knoless kora sha bagambeeee…. Nawe se niba yarakoze ubukwe ntakizongera gukorwa? ahandi bajya gusezerana bakavuyeho da.

  • knwowles turakwemera

  • Ariko jyewe iyo nitegereje ndabona Knowless afite mu nda habyibushye nubwo bwose yarengejeho igishati kinini cyane: mudufashije mwatubwira ikintu kiri muri iriya nda!!!!!!!!!!!

    • Ninde ugirango agusubize warebyemo?

    • Uzamenye ikiri muyawe ikirimuye ntikikureba.

    • Hanyuma nibakubwira ukore iki?Umufashe Iki?wunguke iki?

  • Hariya hantu Knowless yacurangaga akoze niho ibanga rye rizingiye, niho hatumye azamuka aramenyekana nta mpamvu rero atahereka abateraniye muri stade, Kumurya byo hahora hamuryaryata agakenera abahanga bo kuhashima. Ese ko mbona yabaye munini cyane byagenze bite? Ndabona yambaye urushati runini umenya ari uguhisha bimwe bamuvugagaho mu gihe yakoraga ubukwe bakanga kumusezeranya mu ba seven day.

  • Mbanje kubasuhuza nanabashimira ukuntu mutugezaho amakuru agezweho kugihe.Ariko nagirango mbasabe mujye musobanura inkuru mwa postinze kuri #wallpaper, Example nkiyi nkuru ya knowless yagaragazaga aho afashe,ariho mugiye gusobanura none ndayifunguye nsanga muri kwivugira performance zabo kuri platform

  • eeeeeeeeeeeeee nakomeze yerekane ubupfayongo bwe ngo arafata mumajyepho ntazatinda kubonako yibeshye.

  • Ngo bakubwire ikiri munda se icyo utabona niki? Amaso ntaguha? Ikindi kandi afite umugabo nibisanzwe umugore nubyara

  • @Bgenge, ngo uzahishe munda kdi ngo munda ni kure. Tegereza amahirwe kuri wowe.

  • urabaza iby’ureba.harimo ka Knowles gato

  • Knowless aratwite biragaragara ariko ajye abyemera kd afite umugabo ntakibazo kibirimo

  • reka mbabaze itangaza makuru namwe basomyimuzareka kuvuga uriya mwana wumukobwa ryari?

  • ARIKO KUKI ABANTU MWAZAHAJWE N’IBIGAMBO BIDAFUTUTSE IBYA KNOWLESS BIRABAREBA UWIBAZA IKIRI MU NDA YE ARUMVA BYAMWUNGURA IKI KOKO URETSE GUKABYA, UVUGA SE WE ATANGIYE KUTIYITAHO URAGIRA NGO NAJYA KWIYITAHO AGUHAMAGARE UREBE KO YABIKOZE UBUNDI SE YARUSHINZE ADASANZWE ATUNZWE N’UMWUGA W’UBUHANZI YASUBIYE MU KAZI KE RERO NK’UKO N’UNDI WESE UFITE AKAZI KA LETA AHABWA CONGE IGIHE KIKAGERA AKAGASUBIRAHO MU GIHE GITO ASHYINGIWE. RWOSE NDUMVA AYO MAGAMBO YANYU ATAMESHE NTA SHINGIRO AFITE NA GATO RWOSE YEWE NI UKO NYINE IBI ATARI BYO BINTU BIBI BYA MBERE KNOWLESS AVUZWE NYINE KANDI MU KAZI NK’AKA NTAWE UBURA ABA CONTRE SUCCES.

  • Ariko mwagiye mumenya ibyanyu. murabura gukora ngo mwiteze imbere ahubwo muri mubigambo bidashinga gusa.

  • Nowulesi ndamukunda cyane, ariko nabuze aho nahurira nawe ngo musabe kureka iriya positere.Ubundi umuririmbyi umaze kugera ku rwego rwiza nka ruriya singombwa ko yihashagura kuri sene ngo arabyina, ahubwo yihatira kuririmba neza maze abandi bakabyina. Uzarebere ku baririmbyi bakanyujijeho nka ba Serine Diyo, Fili Kolensi, Garu, Adamo Saluvatoro, Heneriko Igleziyasi n’abandi. Kuraje!!

  • Imvugo “Arahafashe” ku batazi cg batibuka aho yaturutse,ndagira ngo nyibabwire: iNyamirambo aho bita kuri 40 indaya ebyiri zaraharwaniye icyo gihe hari mu myaka ya za 80 Murabizi bene iyo ntambara abari aho barahurura atari ukuza gukiza ahubwo ari ugushungera, barwanaga bambaye udutenge muri iryo gundagurana ni nde uri hasi ni nde uri hejuru twa dutenge tukavaho n’utwo hejuru tugacika, ubwo abafana bogeza!! Kera kabaye umwe aza gusanga yambaye ubusa arahafata ariruka amasigamana, abari bafite amatsiko induru bayiha umunwa ngo arahafashe arahafashe…Kuva ubwo uwirutse wese bakavuga ngo yahafashe! mbivugiye ko Abahanzi b’ubu bakunda kuhafata iyo baririmba

  • Bakunzi bèUmuhanzi Butera Knownlees muraho ! Ndagira rwose ngo mbitumire abashobora kuba muganira nawe. Ndabona yahindutse kubera ko yabaye umugore, ndetse vuba aha azaba yabaye umubyeyi nibyo tumwifuriza. Haribyo mwamugira ho inama yahindura nkumudamu ibyo ntakindi ni ukureka kuririmba afashe kugitsina. Kera abahanzi batubanjirije baririmbaga bakura mugituza ahari umutima berekana amaranga mutima yabo. Byari byiza pe! Abubu, cyane igitsina gore cyane cyane knownless bo baririmba bashoye intoki ku gitsina , njye mbona atari byiza nubwo numva bavuga ngo imitima yabahanzi bubu yibera mu gitsina. Narumiwe pee!!!!!!!!!!!!

  • knowless wateye intambwe nzima knd nziza you are best at one example knd ibyiza birimbere naho ibyamagambo bigustreeser bitere ishoti *play hard and work hard” , ndagushigiye….

  • knowless yabagoreweho pe ese ubwo muzashira ivuga ryari.

  • knowless yabagoreweho pe ese ubwo muzashira ivuga ryari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish