N’amapine ayakoramo intebe nziza…Mutesi mu rugendo rw’ubugeni n’ishoramari
Sandra Mutesi yiga mu mwaka wa gatatu ibijyanye na ‘Environmental Design’ muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji ya Science n’ikoranabuhanga, ibyo yiga yabibyajemo ibyo akora ubu. Yatangije ikigo Inzovu African Village kigamije ubucuruzi no guteza imbere umuryango nyarwanda cyane cyane abagore n’abakobwa bakora iby’ubugeni. Muri iki kigo uhasanga ibintu bibereye ijisho.
Iyo winjiye mu Inzovu African Village iherereye ku muhanda w’amabuye uva Kicukiro ujya Kisiment uhita ubona imitegurire n’imitako itangaje; intebe zikoeze mu mapine y’imodoka, igisenge kibambyeho ibitenge mu buryo butangaje mu mabara y’urusobe, intebe n’ameza bikoze mu migano…. Ni ubuhanga n’impano bya Mutesi Sandra
“Inzovu African Village Arts, ni ikigo twashinze ngo giteze imbere ibikorwa dukorera abantu. Ni umuryango wigenga ufasha abakobwa n’abagore mu Rwanda, ibintu byose dukora byatewe n’uko twifuzaga ko inyungu ibivamo yashyigikira ibyo bikorwa dukorera abantu.” – Sandra Mutesi.
Muri Inzovu Arts, harimo ibice bitatu, ahanyobwa ikawa (Coffee Shop), ahamurikirwa ubugeni (Arts gallery) n’ahandi haba iby’ubukorikori (Handcraft).
Bakorana n’amakoperative y’abagore akora iby’ubukorikori n’ubugeni bakabafasha kumurika ibyo bakora, byamara gukundwa n’ababibona bakabigura, ababizanye bakabagenera ijanisha rya 60% y’ikiguzi, Inzovu Arts bo bagasigarana 40% na bo bagakuramo 10% yo gufasha abagore.
Sandra ati “Abantu baduha ibyo bakora ntabwo duhita tubaha amafaranga, bimeze nk’ubufatanye, iyo ibintu byabo bikunzwe tugirana umubano, twagurisha tukagira ijanisha dufata n’iryo tubaha.”
Sandra avuga ko urubyiruko narwo ruza imitako y’ubugeni bakabafasha kuyicuruza nk’uko babigenza ku bagore nubwo umwihariko w’ikigo cyabo ari ugufasha abagore.
‘icyo ujugunye nkibonamo ikindi kintu cyagira akamaro’ – Mutesi
Mutesi avuga ko yiga ibijyanye na ‘Environmental Design’ kuko yabikunze kera.
Ati “Muri rusange bijyanye no gutuma ahantu hasa neza, kuva kera narabikundaga, nkunda kuba ahantu hasa neza, nagize Imana no mu Rwanda barabyigisha.”
Sandra avuga ko kugira ngo umuntu abe ari ahantu hasa neza bidisaba amafaranga menshi.
Ati “Dufite ibidukikije, tuba dufite amahirwe menshi cyane kubana na byo, ntekereza ko bisaba kuba ufite ijisho, ukavuga ngo hano nakoramo iki? ku buryo umuntu yagikoresha. Ni ikintu njyewe mba ndeba ku buryo icyo umuntu ajugunye nagikoramo ikindi kintu.”
Ibyo wiga ngo sibyo gusa byakugira uwo ushaka
Sandra avuga ko urubyiruko rukwiye kumva ko umuntu adakwiye kumva ko ibyo yiga aribyo bizamugira uwo ashaka kuba we, ahubwo ngo rukwiye kumva ko ibyo wiga byose wabibyaza umusaruro.
Ati “Jyewe ikintu ndeba ni ugukorana imbaraga, ubushake, ariko n’icyo wize ukibaza uti cyagira akamaro kahe mu bantu mbana nabo mu buzima bwa buri munsi. Ikindi dufite imbaraga ntitumeze nk’abantu bakuru, dufite amahirwe kuruta abakuru, nababwira (urubyiruko) nukuyafata bakayakoresha.”
Ngo urubyiruko rutinya gutangira, rugahora rwumva hari inzitizi y’amafaranga yo gutangira ariko ngo igitekerezo gihari. Abandi ngo bakibwira ko bidashoboka gutangirira kuri macye cyane.
Ati “Jyewe icyo ntekereza, mfashe nk’urugero rwanjye, amafaranga mwashyira hamwe yose avamo ikintu kinini cyane. Natwe twatangiriye ku mafaranga make cyane, ibihumbi Magana atatu…..twe twemera ko dutangirira ku kantu gatoya kakazakura kakavamo ikintu kinini.
Kuba umuntu yatangiza ibihumbi 300 ntibivuga ngo wubake inzu (avuga aho Inzovu Arts ikorera) nk’iyi n’ibirimo byose, utangirana na gitoya, byose bitangira buhoro ntabwo ugira igitekerezo ngo bihite biba ejo.”
Amafoto @Mugunga Evode/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
23 Comments
Hard working girl, very cute entrepreneur
Good stuff keep it up.
Keep it up girl. Nkunda design zanyu. Ziri pure african. Mukomereze aho.
Uyu asa nkayamapine koko,
Shut up, ninde ubikubajije, attention seeker
Kaka we amagambo uvuga aragaragaza ko ufite uburere buke!
Hahaha…! Wowe uragira ngo urebe akatuvamo gusa! Usibye ko ndeba hari n’aba miss aruta, ariko rwose ndakumenyesha ko igihugu kidakeneye ibipupe, gikeneye abakozi
wowe wiyita kaka nizereko warikomoye kuma kakama ufite mukanwa!ufite akanwa gakarata peee!
Wowe Kaki,
Uri feke kabisa. Wowe se usa ute? Kandi wasanga uri muri babandi bigira muri rya shuli ryo kwishiga ry’inyuma urimo gukoreraho stage.
Ahubwo se mukobwa wacu,
Wabonye ko intumwa za Satani nka Kaka zikorera hose kw’isi?
Witonde kuko Competition ikora muburyo bunyuranye wasanga ari ba Competitors bawe batishimiye ko wabatwara isoko kuburyo bakora nikindi.
Nubwo ntakuzi byihariye, ariko urashimishije nk’umukobwa w’umunyarwanda utirirwa utegereje ko bwira ngo ujye ku kazi ahahoze Cadilac ku muhanda.
Courage et bonne chance.
Mbega ishyari rya KAKA. Shaka nawe byiza wageraho uve mumatiku utazaturika umutima we.
Kaka uvuze ubusa. courage mama mukobwa mwiza. mpanyura burigihe sininjiremo noneho ndaza kwinjira nirebere nange, kabisa.
Keep up Grand Ma,,, Sandra IMANA iguhe iterambere ryose wifuza kabisa.
arko kaka kuki abantu mukunda kuba urucantege?ngo asa namapine? ko yayerekanye nkawe kaka werekanye iki ngo tugusanishe nacyo? tera imbere mukobwa w’i Rwanda icyo mbona cyo nuko uri ubwiza bw’Imana kandi izaha umugisha igikorwa werekejeho amaboko. nabandi bakurebereho ndetse muzamure urwatubyaye. courrage.
Nyagasani akomeze kuguha iterambere mu bikorwa byiza kd courge mugutanga inama nziza kurubyuko cyane nkunda ukuntu uri sociable ntiwibeshyeye ukunda isuku no mu mutwe hawe harasukuye pe komeza uterimbere my sister!!!!
Ni byiza, gusa icyo tutemeranywa nawe nuko avuga ko amapine ubusanzwe yapfushwaga ubusa atabwa, ntabo amapine yapfaga ubusa kuko hari ibindi byinshi akorwamo.Navuge ko nawe yayaboneye ikindi yakorwamo ariko ntashake kumvikanisha ko ariwe uvumbuye ko imipine ishaje ifite akamaro.ex, tuzi twese inkweto ziva mu mapine ashaje…
KAKA ! Ko umenye uko asa harya wowe usa ute ! Ujye umenya ko internet ikoreshwa n’abantu bajijutse none wowe no kwihishira birakunaniye. Jya uvuga ibyubaka ingeso nikunanira ugashaka gusenya wisenye ariko ureke abandi bagaragaze iterambere ryabo. Jya wigira kubandi kuko biragaragara ko naho waba warize ushobora kuba wararangije utamenye kuko nabyo bibaho.
Fille ! Je t’encourage. Be innovative is actually needed for everyone. Don’t ignore that however……..!
ubwo se mutegereje ko umuntu witwa kaka avuga iki kindi, yavuze ibisa nuko yitwa!!! Komereza aho rata nkumi yacu, utere imbere kurenzaho
@KAKA, anga kuri konti buri munsi naho wowe uri muby’amasura! Ese ubundi tuvugishije ukuri uyumukobwa urabona ataruta babandi biyita ba miss? Reba ukuntu ateye neza murukenyerero urebe ukuntu afite umubiri unyerera nukuntu afite mumaso hanoze? aho guhitamo inzobe ifite amajigo ikagira n’umutwe umze nka balon, nahitamo uyu. Maze imyaka nimyaniko nshaka umukobwa wumukozi nkuyu ngo tubane ariko abo nabonye bose nibabandi batazi akazi baba bashaka kurya badakoze ayo ubahaye bakayaguramo ayo kwitukuza. Uyu ùmukobwa mumwitege muminsi iza azaba ari miliyoneri, njyewe abyemeye namugira umugore tugafatanya business
Uyu wiyita KAKA aba yiyetse icyo ashoboye n’uburere afite ntacyo adukinze, courage DADA ushaka gutera imbera ntacibwa intege n’amagambo mabi, ahubwo anoza icyo agamije kimuteza imbere, ndumiwe umunyarwanda ugitekereza gusebanya gusa aho tugeze ubu!
Yego GAHUTU, kubona umukobwa mwiza nk’uyu uzi ubwenge nkubwe muribi bihe, n’ugushima Nyagasani, aho abandi basigaye biyandarika bashukwa na bagabo n’abahungu. Afite ubwiza bw’umwimerere, icyobita (une beauté naturelle, bois noir), taille nziza, ntasamaye mbese abereye kureba noneho washyiraho ubwenge rero, bikaba akarusho. Imana ikomeze imufashe mw’iterambere rye.
Keep up btful,
The world needs big thinkers like u. U got ur passion, May God increase your talents.
@Kaka hope u were jokin, otherwise u still have alot to learn
We Kaka umwana nkuyu uzumwuga wamugingawe uwamumpa nkamugira mutima wurugo rwange nahowowe uravuga ubusa gusa Kavuzidebe sha