Digiqole ad

Abanywa ibiyobyabwenge babibashakire ari byinshi mubinywe mubimare – Hon Bamporiki

 Abanywa ibiyobyabwenge babibashakire ari byinshi mubinywe mubimare – Hon Bamporiki

*Yaganirizaga urubyiruko 260 rwasoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu kigo EMVTC-Remera,
*Hon Bamporiki yasabye uru rubyiruko kugira inzozi n’icyerekezo, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge,
*Kubwe, ngo abanywa ibiyobyabwenge bari bakwiye kubihorera ntihagire ubingingira kubireka kuko aribo baba biyica.

Depite Edouard Bamporiki ngo yaje guhishurirwa ko “Urubyiruko rudafite inzozi ari nk’ishyo ry’ibimasa”. Iryo shyo n’iyo wariha abashumba, ubwatsi n’ibindi byose ryakenera ngo ntacyo riziyongeraho.

Hon Bamporiki aganiriza urubyiruko rurangije amashuri y'imyuga mu kigo kigisha ubukanishi i Remera
Ku cyumweru ubwo Hon Bamporiki yaganirizaga urubyiruko rurangije amashuri y’imyuga mu kigo kigisha ubukanishi i Remera

Ati “Kugira urubyiruko rudafite inzozi uri umuryango, uri akarere, uri igihugu ni nko kugira ishyo ry’ibimasa, (ukariha byose) nyuma y’imyaka ukajya uza kureba umusaruro, wamara imyaka 10 uzasanga ari ibimasa nta nyana iziyongeramo, nta nka iziyongeramo nta mukamo, ariko ntabwo bivuze ko ibimasa nta mumaro bifite.”

Bamporiki yasabye urubyiruko kugira inzozi kandi bagaharanira kuzazikabya, kuko nta muntu ukabya inzozi atarose.

Ati “Ntabwo Bamporiki ashobora kurota hanyuma umugore we (bari kumwe) ngo azikabye nubwo imbere y’Imana n’imbere y’abantu turi umwe.

Muzabona aho abantu babaho bategereje kuzakabya inzozi z’abandi, ndifuriza barumuna banjye na bashiki banjye kugira inzozi kuko mu bihugu biri ku isi ushobora kugira inzozi ukazikabya u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere.”


Abanywa ahubwo babibashakire ari byinshi, nababwira iki!

Mu ijambo rye, Hon Edouard Bamporiki kandi yanenze imyitwarire y’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge no kwiyandarika.

Ati “Bavandimwe banjye njyewe ntabwo nkinginga aba-jeunes, umu-jeune ushaka kunywa ibiyobyabwenge nagende abinywe, ibintu byo kwirirwa abantu babinginga ngo ntukanywe ibiyobyabwenge ngo bizabuyobya,…babigushakire ari byinshi, numara kubihaga uzabona uko ari bibi…”

Bamporiki w’imyaka 32 avuga ko u Rwanda ari igihugu cyababaye, kandi amizero yacyo ari mu rubyiruko, ariko aho kugira ngo abantu bamare umwanya batekereza ku mishinga bayimara batekereza ku rubyiruko ruri mu biyobyabwenge.

Ati “…aho kugira ngo dutinde twitekerereza imishinga, tugiye gutinda tuvuga ngo ni gute twafata abanyweye itabi, abanyweye mugo, abanyweye Shisha.”

Yagarutse ku buhamya bw’ibyo ngo aherutse kubona mu kabari yari yatumiwe kuvugiramo ijambo.

Ati “Nagezemo nsanga abana b’abakobwa beza kuko ngo u Rwanda ruzwiho kugira abana b’abakobwa beza, bari kunywa J&B, n’ikindi kintu bakurura kizana umwotsi cyitwa Shisha….u Rwanda rugize ibyago, kugira umwana wapfunduriye amabere muri Shisha!”

Muri ako kabari ngo yahaboneye imyambaro migufi cyane n’uyu munsi imitera kwibaza ejo hazaza h’urubyiruko rw’u Rwanda.

Ati “Ubundi tugira imyenda ibiri, umugufi n’umuremure, iyo umwana w’umukobwa yatangiye gufata umwenda mugufi ukaruta umuremure, ishyano riba ryabaye, mureke tugerageze dusenge, dukore, ariko tunarebe ibibazo dufite muri Sosiyete.”

Yongeraho ati “Ntabyo nari narigeze mbona mu mateka y’u Rwanda, kereka abanyarwanda batarambara,…none ndikujya mbona sous vetement (imyambaro y’imbere), ukaba utagiye mu birori, ukabona ifoto igusanze mu rugo, umuntu wavuye iwe, mu rugo ufite ababyeyi ukabona ikariso yari yambariyeho barayikweretse mu mafoto, bati ibirori byagenze neza hari n’abakobwa beza.”

Depite Bamporiki yibaza niba iyi myitwarire ari uko abantu bamaze guhaga imbuto Imana yabahaye. Gusa asanga ngo ejo hazaza h’u Rwanda hafite ikibazo bikomeje bityo.

Ati “U Rwanda ruramutse rukomeje kugira abana biyandarika, bambara ubusa, ntabwo umuntu ashobora kwambara ubusa afite ubwenge, buba bwamaze gutakara, ntabwo umuntu ashobora kurenza akaguru ku kandi ngo ubone sous vetement yambaye,…hanyuma ategereze ko ejo azaba umuyobozi w’abantu, azashinga company, azashinga ishuri abantu bazajya kwigamo ntabwo byakunda.”

Yongeraho ati “Ibya Mugo rero na Shisha byo, abantu bashaka kubinywa mubinywe (yenda) mubimare, hanyuma ingaruka zabyo muzazibona, uwumva akeneye ko bamwinginga kugira ngo atabinywa njye sinzajya mu binginga abantu ngo batabinywa.

Ahubwo nimenya aho biri nzajya nkubwira nti genda ufatikanye n’abo mu kiciro cy’abananiye u Rwanda, kuko hari abiyemeje kutabinywa duhugire mu mishinga dukore, tanunitegure ukuntu tuzajya duhgana namwe muvuye kubisinda, kuko twese tubihugiyemo twazashiduka twese twanabinyoye. Ubu koko dushyire imbaraga mu kuvuga ngo ndakwinginze nyabuneka (reka ibiyobyabwenge)?”

Hon.Bamporiki ngo yizeye ko urubyiruko rwarangije muri EMVTC-Remera yaganirizaga rutananirwa kujya guhugira munsi y’imodoka ngo ruzikore cyangwa rutware, ngo rushinge Garaje, cyangwa rukore imishinga ngo rugiye muri za Shisha na Mugo.

Ati “Dukorere u Rwanda ruzatwitura, dukorere u Rwanda tuzasiga izina.”

Yasabye uru rubyiruko gusiga inyuma ubuzima ubwo aribwo bwose babayemo rukareba imbere rugakora, ngo ejo cyangwa ejobundi nabo bazaba bageze kuri byinshi nk’uko nawe yavuye kure ubu akaba afite aho ageze.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

51 Comments

  • Ubwo se we ari umwana wawe wamureka ngo akomeze anywe ibiyobyabwenge ngo niwe wiyica nta mubyeyi wakavuze atyo kuko ibiyobyabwenge biri cyane mu bana bafit kuva kuri 14 ans

    • Imvugo ya Bamporiki mwiyinenga bigaragara ko ari ishavu n’agahinda afitiye urubyiruko uburyo rwitwaye, nubundi nakera nakare umubyeyo iyo yabonaga umwana we akabya mubugoryi yagiraga ati maze ukomeze wohohe uzagwe kugasi, bivuze ko aba ashaka ko ahinduka ariko iyo byanze ntako aba ataragize. Abanywa ibibyabwenge se ko mwifuza guhamwa nuyu muvumo?

    • Wowe wiyise Babebe bishoboka kp utasomye inkuru yose usomye Titre gusa yatane ikiganiro cyiza cyane rwose.

      Ati “Kugira urubyiruko rudafite inzozi uri umuryango, uri akarere, uri igihugu ni nko kugira ishyo ry’ibimasa, (ukariha byose) nyuma y’imyaka ukajya uza kureba umusaruro, wamara imyaka 10 uzasanga ari ibimasa nta nyana iziyongeramo, nta nka iziyongeramo nta mukamo, ariko ntabwo bivuze ko ibimasa nta mumaro bifite.”

      Ati “…aho kugira ngo dutinde twitekerereza imishinga, tugiye gutinda tuvuga ngo ni gute twafata abanyweye itabi, abanyweye mugo, abanyweye Shisha.”

      Ahubwo nimenya aho biri nzajya nkubwira nti genda ufatikanye n’abo mu kiciro cy’abananiye u Rwanda, kuko hari abiyemeje kutabinywa duhugire mu mishinga dukore, tanunitegure ukuntu tuzajya duhgana namwe muvuye kubisinda, kuko twese tubihugiyemo twazashiduka twese twanabinyoye. Ubu koko dushyire imbaraga mu kuvuga ngo ndakwinginze nyabuneka (reka ibiyobyabwenge)?”

      Yongeraho ati “Ntabyo nari narigeze mbona mu mateka y’u Rwanda, kereka abanyarwanda batarambara,…none ndikujya mbona sous vetement (imyambaro y’imbere), ukaba utagiye mu birori, ukabona ifoto igusanze mu rugo, umuntu wavuye iwe, mu rugo ufite ababyeyi ukabona ikariso yari yambariyeho barayikweretse mu mafoto, bati ibirori byagenze neza hari n’abakobwa beza.”

      Ibintu yabiwye urubyiruko bifite imbaraga Cyane ahubwo.

  • Ndabasuhuje,

    Ndabinginze munsobanurire, kwambara ijipo ngufi bisobanuye uburaya cyangwa kwiyandarika?! ese kwambara ijipo ndende igera kubirenge bivuga kwiyubaha.

    Murakoze.

    • Usibye kwijijisha byateye ngo ni ubusirimu,

      El Chapo uko ubivuze ni ukuri nyine, uwambara impenure wese aba agaragaza her sex tendency, uwambaye akikwiza we ashobora kuba afite izo sex tendencies ariko at least ntazigaragaze cg ngo azikururire abandi.

    • None se nyine kwitwa ko wambaye ariko abantu bakabasha kubona ubwambure bwawe urumva uba wambaye? Niba ari ukwambara ambara niba kandi ufite impamvu ikubuza wabireka ariko ibyo kubeshya ngo murambaye kandi mutambaye turabirambiwe. Ese ubwo umugabo wawe iyo abonye wandaritse imyanya yawe y’ibanga muhuriyeho aba yumva afite ishema ryo kukugira nk’umugore we? Ubwo yakubona ku ifoto watanaritse ngo uyu ni Cherie wanjye? Arakoze ahubwo Honorable kubatubwirira. Yabwiraga urwo rubyiruko ariko n’abakuru bumvireho.

    • Iby’agaciro bibikwa kure, ibitagafite bikabikwa hafi turetse kwijijisha. Mu kirori iyo cyahiye wegera uwambaye ijipo ndende cg ingufi? ugukurura ni uwuhe. iyo rero ijipo ari ngufi ukururwa n’amatako hanyuma ubwo amatako nayo siyo ahubwo n’ikiyakurikiye. ubwo umwe wambaye indende ntiyatashye?

  • Harya uyu we aba musizima? Uziko hari abantu batazi ibyo babamo kweri…. isi irashaje..

    • Emertha waba wasomye Inkuru yose? niba wayisomye se uzi Ikinyarwanda neza kweri wayisomye urayisobanukirwa wumva izimiza yakoresheje? niba wasomye Titre gusa usubiremo usome inkuru ntago comment bayitanga kuri titre bayitanga ku nkuru. niba utasomye cg ukaba utazi neza ikinyarwanda. ntago uri Eligible yo gutanga comment

  • Uyu muntu…yitwa intumwa ya rubanda agatinyuka akavuga gutya?

    • Ariko rero ikibazo ni uko utabashije gusobanukirwa imvugo yakoresheje. Yabwiraga ruriya rubyiruko ko kwishora mu biyobyabwenge aribo ubwabo bifiteho ingaruka. Abihanangiriza ababwira ko batazajya babyishoramo ngo bakeneye ko babingingira kubireka.

      Rero ntimukajye musoma interuro imwe ngo muhite mushaka kumva inkuru yose. Imvugo nk’iriya n’ubusanzwe ikoreshwa n’umuntu ugaragaza ko urambiwe ikintu kibi gikorwa n’umuntu kandi azi neza ko kimufiteho ingaruka.

      None se ubundi aho babingingiye ko banga bakabinywa ahubwo hakwiye gushyirwaho ibihano bikomeye kuko n’ubwo biyangiza ariko banangiza umuryango Nyarwanda (Society). Ndumva Honorable yashatse kuvuga ko nta kurera bajeyi bigikenewe muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge.

    • @tom
      bamoriki ibyo avuga nukuri usibye we wowe wakwishimira kubona mama wawe yicaye agagragaza souvetement

      mureke tugire umuco wo kwiyubaha kuko nta mabuye yagaciro tugira ndatse niyo twaba tuyafite nidukwiriye kwiyandagaza.

  • Uyu nawe bamuhaye jali ashyiraho ngenda na gashora

    • ???????????????????? lol uransekeje imbavu ubu ziranrya

      • By the way ndi umunya Gashora niyo

    • @Joseph . Ntago ari uko bivugwa reka ngukosore. Ibi byaturutse kuli ya ndilimbo yavugaga ngo : “Baba bamuhaye Jali , yoyongereraho Butamwa na Ngenda” !!!! Ntago ari Gashora!

      • Nawe wigize injijuke, byavuye kundirimbo cy ni insiga migani? Mujye mumenya ikinyarwanda

        • @Aanrza, kandi niba @ukuri ategeka murugo iwe ntawe urumuteye mo.

    • Joseph, mureke buriya nawe igihe cye kiregereje ubwo atangiye kuvuga bene ariya magambo. Akarimi karekare muri iki gihugu abo gahira ni bakeya.

  • Muraho neza Chapo,

    reka ngusobanurire muli make,
    kwambara ijopo ngufi uba ushaka kwerekana amaribori niba uyafite, muntege zawe, umubyimba wamaguru yawe, ikimero cyawe,umukondo wawe byakabonwe numugabo uzagushaka wowe ugahitamo abuntu babirebe cyane cyane abagabo kuko muzi ko dutwarwa na tayi yigitsina gore ubwo ufite gahunda akakwomeka kuko aba abonye ko uri mukwiyerekana uko uri nukuvuga ko uba uri mugukuru abagabo.

    Ahandi kwambara ijipo ndende ntabwo bivuze ko uri malayika gusa ibyo wakora byose ubikora mwibanga utiyandagaje werekana amaribori,muntege zawe,umukondo wawe nkumuntu wize nawe urabyumva bikazabonwa nuzagushyira murugo atari buri muntu wese nkimbobo,abasinzi, nabandi batiha icyubahiro.

    • @ Matsiko John,

      Nukuri urakoze cyane kunsobanurira ndishimye cyane, Gusa The ghost you know is better than the angel you don’t know.

  • felicitation mwana w’i Nyamasheke, wowe warazikabije kandi courage gusa abandi beshi turacyari mundoto kandi bigaragara ko kuzikabya bikiri kure!!
    congs kubandi bazikabije nka Edouard Bamporiki.

  • Ngaho. Uyu se we ko nunva abaye TRUMP? aho ntimwunva ra. Babibahe babimwe babimare? ariko narumiwe koko. Murokore we! sigaho sigaho!

  • Imvugo ya Bamporiki mwiyinenga bigaragara ko ari ishavu n’agahinda afitiye urubyiruko uburyo rwitwaye, nubundi nakera nakare umubyeyo iyo yabonaga umwana we akabya mubugoryi yagiraga ati maze ukomeze wohohe uzagwe kugasi, bivuze ko aba ashaka ko ahinduka ariko iyo byanze ntako aba ataragize. Abanywa ibibyabwenge se ko mwifuza guhamwa nuyu muvumo?

    • Nagese ubwo! Ubundi ntiburera! Ubwo I Wawa rero hazafungwe ntacyo hamaze? Polisi iyo yigisha abantu kureka ibiyobyabwenge iba ita igihe izarekere aho, n’ingengo y’imari yita ku kurwanya ikwirakwiza ryabyo ihagarare? Atekereza hafi cyane!Aho kureka abantu ngo borame, ahubwo narandure ikibibatera. Kuko ntabwo abantubanywa ibiyobyabwenge kubera ko bashaka kuzaba ibyamamare mu kubinywa cyangwa kwicwa nabyo. Si umurokore? Ayobewe ko Yezu yacunguye abanyabyaha, atavuze ngo “Mureke abantu bakore ibyaha, kugeza ibyaha bishizeho.” Mbega umudepite! Nakurweho ikizere.

      • Ahubwo se wowe uravuga utyo urumva Honorable we yahisemo kuzana iyo ngingo mu kiganiro yatangaga muri ririya shuri asetse? Nawe nyine ari kunga mu rya Police n’izindi nzego arwanya ibiyobyabwenge gusa yahisemo gukoresha uburyo (methodology) itandukanye n’iyo benshi bakoresha imeze nko kurangiza umugenzo ngo iminota ishire batahe.

        Rero nawe ubaye uri kwigisha ririya somo, kabone n’iyo haba harimo n’umwana wawe, wakoresha iriya mvugo mu gihe cyose waba wumva ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kiguhangayikishije.

        Icyakora biragaragara ko hakiri n’ikibazo cyo kumva ikinyarwanda kandi ari ururimi rwacu.

  • Uyu Bamporiki nibaterwa ipfunwe nokubona ibimero byabakobwa bacu biramureba twebwe turabikunda.

  • Niba afite abana babinywa…nabibahate ye gukangurira abacu…niba nta mpuhwe agira twe turazigira!nta mubyeyi uvuga gutyo…kuko ugira Imana agira umugira inama…yakayibagiriye rero.

    • Icyo atakoze ni iki janine we? Erega n’ubundi bagera igihe cyo kubinywa kubera ko ababyeyi mwabahaye rugari. Ntabwo ari impuhwe ababyeyi b’ubu bagira kuko ufitiye umwana wawe impuhwe ntiwahuga kandi udahuze ntiyakunywana ibiyobyabwenge. Babyeyi impuhwe zanyu ntizibe mu mvugo ahubwo zibe mu kwita ku bana banyu kuva bavutse kugeza babaye abagore n’abagabo b’agaciro. Naho Depite aravuga ukuri. Ahubwo n’ababyeyi bafite abana banywa urumogi mukwiye igiti. Gusa twababarira abana badafite ababyeyi ari nayo mpamvu dusabwa kubagira abacu ntibandagare.

  • Uyu mugabo simuzi, aliko iyo numvise ibyo avuga…….
    Umuntu witwa ko ” ahagarariye Rubanda” avuga amagambo nk’ariya. Ibyo biyobyabwenge yabyihase se aliko ntabikangurire abandi ? Pu!!!!!!!!!

  • Yewe ntaho kuvugira n’ impanuro ntizicyumvwa. Burya umubyeyi arahana agahana nyamara hari igihe ageraho akavuga ati Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona. Ati uwicaye nabi ababaza imbere ye. Kandi Umunyarwanda ati Uwiyishe ntaririrwa…….Nyabuneka mujye mushima Imana kuko tugifite abaduhanura. Icyakora ubona ko ibyo arimo hari aheza bizamugeza namubwira iki? Harya ibiyobyabwenge bimara inzara? Inyotase? Iki koko. Kwambara ubusa se byo bihesha agaciro nyirabyo cg biramusuzuguza. Bimara imbeho se? Umva nukuri munjye mwumva impanuro mureke kwihagararaho. Murakoze.

  • Mubareke ni bishakira bibice muzane amafaranga mukoresha mu kubirwanya mu nteko tuyatere imirwi. N’ ubundi agashahara kabo ntikabahagije.

  • Ngo bamuhora iki? bamuhora kwivanga mubitamureba

  • sinigeze nywa inzoga, sinigeze nsoma kutabi sinigeze nirukanka mubakobwa, ariko nabitewe nuko ndi umunyabwoba. Rero ababikora mubareke kuko uwicaye nabi ababaza imbereye

  • courage musaza ubivuze nkumunyabwenge wasanga wabiterejeho

  • Icyo Bamporiki yiyibagiza, nuko hari abiyahuza ibiyobyange kubera ibyo banyuzemo mu mateka y’iki gihugu, bikabahahamura bakaba batarabyakira, harimo na jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, n’ubundi bwicanyi bwabaye mu gihugu, biherejwe no gucuzwa ibyo abantu biyuhiye akuya ubuzima bwabo bwose, abana bagombaga kugira ikibabeshaho ugasanga barasabiriza, abari bazima bamwe baramugaye bikabije.

    None abo bose bakibana n’ibyo bikomere (syndromes post-traumatiques), tubareke biyahure nk’aho ntacyo dushobora kubamarira? Niba agira amatsiko, azaganire n’umuntu witwa Mishahi ukunze kuba ari hariya kuri Sainte Famille, amubwire aho ibiyobyabwenge byari bimugeze n’ingufu zatumye abireka.

    Azakuramo amasomo menshi cyane yatuma afasha abandi aho kubavumira ku gahera.

    Iriya si imvugo ijyanye n’ubukristo, kuko Imana itugereye mu kebo nk’ako Bamporiki ariho ageresha nta n’umwe warokoka muri twe, na we arimo.

    • Safi vuga en general rwose ntago wazana special cases gutyo kuko zo ziba treated mu buryo bundi. ari ibyo wazana n’abarozwe kubinywa kuko barahari. hariya yavugaga en general ku bananiye igihugu. ntago ari byiza kubihuza gutyo

  • Bamporiki ahora azana agashya, arashaka kuzimiza abwira abatagira ururimi na rumwe bumva, Ikinyarwanda ntacyo bumva, igifaransa reka da, icyongereza cyarabihishe, bahora bavangavanga batumva ibivugwa (contexte).Rero nyakubahwa mushingamateka uracyafite akazi kanini.Abenshi mubagize icyo bavuga kubyo watangaje ntabwo bumvise icyo washatse kugeraho.Hindura imfashanyigisho.

  • uwiyishe ntaririrwa mwirenganya bamporiki nibuziko uzaba umugabo cga umugore ubereye urwanda wajya mubiyobyabwenge
    ?

  • Ahaaa ikinyarwanda ni danger!! Muri iyi nkuru hari abafashe indi sens itandukanye niyo Bamporiki yatanze!!! Gusa byatewe n’umunnyamakuru wakoresheje ivumburamatsiko risa isa niryemeza ko yemeje ko urubyiruko yarushishikarije kunya ibiyobyabwenge!! Gusa benshi babibisobanuye yabikoze mu mvugo izimije ikosora. Mukinyarwanda rero habamo imvugo zizimije nyinsho kandi niwo muco (Sinzi aho ngiye, hari uwo turi kuvugana,….). Gusa wenda batabyumva bongere basubiremo neza amagambo yavuze ntabwo rwose yashoye abantu mu biyobyabwenge ahubwo ni nko kwerekanako inyigishobahawe zihagije ko bari bakwiye gufata u murongo niba bashaka ubuzima bwiza

    • Ariko Remy, iyo umuntu avuze ngo (quote): “Bavandimwe banjye njyewe ntabwo nkinginga aba-jeunes, umu-jeune ushaka kunywa ibiyobyabwenge nagende abinywe, ibintu byo kwirirwa abantu babinginga ngo ntukanywe ibiyobyabwenge ngo bizakuyobya,…babigushakire ari byinshi, numara kubihaga uzabona uko ari bibi”. IKIDASOBANUTSE MURI IBI YAVUZE NI IKI? Nagende abinywe, babigushakire ari byinshi…. Igiteye ubwoba kurushaho, nuko arangiza avuga ngo nibamara kubihaga bazabona ko ari bibi. Wagira ngo ntabwo azi icyo bita “accoutumance” ku biyobyabwenge. Uko ubinywa ni ko urushaho kubishaka. Kuba bikugiraho ingaruka ntabwo ari cyo kibazo. Ubwo se abaganga banywa itabi baba bayobewe ko ari ribi? Biramutse bihagije kugira ubwenge butekereza neza kugira ngo umuntu ave ku biyobyabwenge, nta muganga wanywa itabi cyangwa inzoga. Ariko usibye n’abaganga, na bamwe mu ba pasteri bigisha mu nsengero ububi bw’inzoga, bararangiza bakajya kuzinywa bihishe, wabaguranira coca banywaga irimo akantu igikuba kigacika, ngo coca yanjye igiye hehe, kandi hafi aho hari caisses zuzuye iyo mitobe.

      • Kutumva impanuro nicyo kibazo.Yavuze nk’umubyeyi ubwira abana be. Kandi muzi ko umubyeyi utavuze gutyo igihe abana bashatse kutumva ntaba ari umubyeyi. Bitavuze ko n’iyo abivuze aterera iyo. Abamwamagana ntibazi uburere nyarwanda ni nacyo cyaciye kubaha no kumvira. Uwabonaga se cyangwa nyina yabishe yisubiragaho none muhora mu kwinginga bigahinduka imikino. None se umwana wica uramusekera?

  • Mwese ndabasabye mubanze musome inkuru yose mubone gukora comments. Uyu munyamakuru sinamenye neza icyo yari agamije aha iyi nkuru iyi titre ariko iyo usomye byimbitse usanga yarababwiye neza cyane nk’uko umubyeyi wese yabwira umwana. Nimubanze musome mubone kuvuga. Iyaba bose bajyaga babegeranya ahubwo bakababwira gutya wenda iki gihugu cyakoroherwa. Ubu se koko iyo mubonye ukuntu internet yuzuye ama pics y’amakariso y’abakobwa bacu musanga aribyo? Ibyari umwenda w’imbere byarahindutse uw’inyuma mucyayenge none ngo yavuze nabi? Ndeka ahubwo iyo afata n’inkoni!!!

  • Umwera uturutse i bukuru ukwira hose. Honorable Bamporiki ntiyashatse gushyigikira no gukangurira urubyiruko kunywa inzoga, sinabyo rwose yari agamije ariko yirengagije ko ari kubwira rubanda rwose(public) kandi bafite imyumvire iri ku rwego rutandukanye. Ubutaha agombye kumenya icyo avuga, uwo akibwira, uburyo bwo kukivuga, aho akivugira, n’urujyano(context) arimo.
    Mutekereze urubyiruko rwahawe umwanya wo kunywa ibiyobyabwenge kandi rukerekwa aho biri ngo rubinywe. ubwabyo ntibishoboka muri uru Rwanda kuko dufite gahunda nziza zirimo no kurinda urubyiruko, abanyarwanda n’abantu n’ibyabo muri rusange. Mwibuke ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge ntuzigarukira kubabinywa gusa zigera no kubatabinywa ku buryo butaziguye(direct) cg buziguye 9indirect). Ese muzi abantu bashobora kwicwa, kwibwa ….. n’abanyoye ibiyobyabwenge. na we n’ubwo ari Depite izi ngaruka zose zamugeraho yabishaka atabishaka. Birakwiye ko abantu by’umwihariko abayobozi bamenya uko batambutsa imbwirwaruhame zabo.

    • Raymond byerekanye ko uri umwana cyangwa utazi uburere Nyarwanda. Ushobora kandi kuba utasomye inyandiko yose. Ntawe ufatira umwanzuro ku ijambo rimwe riri mu butumwa ahubwo aha agaciro ibikubiye mu butumwa rusange. Tugize ababwiza abantu ukuri nk’uyu mudepite muri buri mudugudu, ibintu byinshi byajya ku murongo. Ndamwemeye ni Umunyarwanda uzi icyo abwira abumva.

  • Nubwo uri umuyobozi sinabura kukugaya kuko phylosophi yawe ninkeya cyane, numutima wakibyeyi ntawo wifitiye, habaho age igenda ishuka abana wibuke neza ko amateka yigihugu cyacu harabana batigeze babona ubakurikirana mubihe byabo bibashuka abo ni abacu ni abigihugu bakeneye impuhwe zakibyeyi bakeneye kubereka umutima wakimuntu kuko babimwa bifuza kuva mwisi, ahubwo nkumuyobozi wagakwiriye gufata iyambere ukabavuganira hagafatwa ingamba abana bakibona muri societe nyarwanda. njye ndunva mbabaye kabisa.

    • Uyu nikijuju siwe wavuzeko ngo imana yamuhishuriye mumasengesho ko Kizito Mihigo yashaka kumwicisha? Murumva ibyo bintu umuntu rationnel koko yabivuga?

  • @Mahoro, rwose na nubu ntabwo ndumva impamvu utumva aho Bamporiki yaganishaga, ikibazo cyabayeho ndahamya ari umunyamakuru wenda utasobanuye neza title y’inkuru ye!! Gusa mukinyarwanda hari igihe woshya umuntu kugirango yikosore, “genda ukomeze wibe nibishira nzareba ko nawe utazigurisha” ese ubu koko uyumuntu aba yemereye mugenzi we kwiba? Ahubwo ikibazo ni uwakoze inkuru wemeza ko uyu muntu yamugiriya inama yo kwiba!!!

  • Aba batumva icyo bamporiki yavugaga nabo wagirango barabinwa,iyi nimvugo y’umubyeyi muzima mukunda aba baryarya muribuka iyo wababazaga umubyeyi akabura icyo agukorera akavuga ngo urakabyara gusa.eeheee iyi mpanuro ntibacike mukunda imitoma.askiiii

  • UMUSAZA BAMPORIKI NDAKWEMEYE CYANE KUBWIBYIZA UGUMYA KUTUGEZAHO COURAGE TUKURINYUMA

  • Harya ababadepite batorwa gute?

Comments are closed.

en_USEnglish