Mu mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, mu Karere ka Nyagatare, umubyeyi Nyiragicali w’imyaka 57 n’umuhungu we Mulisa w’imyaka 32 bari mu maboko ya Polisi bakekwaho gutanga ababwiriza yo kwica urwagashinyaguro ihene 33 z’umworozi witwa Frank Muzungu na Mugenyi Ernest. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama nyafurica ya 12 y’abakora ubworozi bw’inka n’abatunganya amata izabera i Kigali kuva tariki 31/08/2016, u Rwanda ngo rurakomeza guharanira kongera umusaruro w’amata. Ku kigereranyo ngo mu 1998 Umunyarwanda umwe yanywaga litiro esheshatu z’amata ku mwaka, ubu ngo ageze kuri 59L ku mwaka, kandi intego nibura ngo ni uko […]Irambuye
Muri gahunda y’icyumweru cy’ubutabera cyateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi, kuri uyu wa kabiri Umuvunyi mukuru wungirije yagiye mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero aha umwanya abaturage ngo baganire ku bibazo bya ruswa n’akarengane, ibibazo byinshi yakiriye ni ibishingiye ku byiciro by’ubudehe abaturage bavuga ko bashyizwe mu byo badakwiye kubamo. Abaturage muri uyu murenge bagaragaje ibibazo […]Irambuye
Masai Ujiri umuyobozi mukuru wa Toronto Raptors yo muri shampiyona ya Basketball (NBA) yo muri USA, yafunguye ku mugaragaro ikibuga cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo yavuguruye. Masai Ujiri yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kanama 2016, yaje gufungura ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga ayobora witwa ‘Giants of Africa’ uhuza […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2016, nibwo mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) cyatangaje abasoreshwa beza mu mwaka 2015/16, ndetse kinahemba indashyikirwa haba mu bafaranyabikorwa mu gukusanya imisoro n’abasoreshwa ubwabo, abato, abaciritse n’abanini. Mu nzego za Leta zafashije RRA mu gukusanya imisoro, ndetse ikanabagenera ishimwe, ni Ingabo z’Igihugu (RDF) […]Irambuye
Ni ibyemejwe Prof Klaus Puschel n’umwarimu muri Kaminuza ya Hamburg uvuga ko igihugu cye kizakomeza gufasha mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kurinda imibiri n’imyambaro byo mu rwibutso rwa Murambi na Ntarama ntibizangirike hifashishijwe ibyo mu buvuzi bita ‘forensic medicine.’ Hari mu kiganiro nyunguranabitekerezo yagiranye n’abanyeshuri bo mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u […]Irambuye
Minisiteri y’imari n’igenamigambi iratangaza ko nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyizeho amategeko mashya yo gusoresha itabi byatumye imisoro yaryo irushaho kwiyongera, ngo byatumye ingano y’itabi rinyobwa igabanukaho hafi 11%, ariko imisoro irikomokaho yo ntiyamanutse. Kuva kuri uyu kabiri, mu Rwanda harabera inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ihuje ibihugu 14 byo muri Afurika, basangira inararibonye ku mategeko […]Irambuye
Amakuru agera k’Umuseke aremeza neza ko abatoza Gilbert Kanyankore bita Yaounde na Eric Nshimiyimana banze gutoza Amavubi umukino umwe (Amavubi na Ghana) ngo bageragezwe nk’uko babisabwaga na Minisiteri y’imikino. Kuri uyu wa kabiri nibwo byamenyekanye ko Gilbert Kanyankore bita Yaounde na Eric Nshimiyimana batagitoje Amavubi. Umuseke wagerageje kuvugisha abo bireba bose ariko kugeza ubu ntibirashoboka. Gusa umwe […]Irambuye
Etienne Usabyimbabazi uherutse kubura umugore we wishwe n’abagizi ba nabo mu kwezi gushize, yaremewe n’abagore bo mu rugaga rw’abagore mu karere ka Nyamasheke mu rwego rwo kumufata mu mugongo. Bamuhaye ibiribwa n’ibikoresho ndetse n’amafaranga ibihumbi magana atanu. Uwishwe ni Nyirahabiyaremye Jeannette yishwe mu ijoro ryo ku itariki 30 Nyakanga. Yishwe aciwe umutwe n’umuntu ngo wamuhamagaye amubwiraga ko […]Irambuye
Abaturage bo mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu ni ku isoko y’ibirayi bavuga ko nubwo aha iwabo hasanzwe ari ku kigega cy’ibirayi, ubu ngo nabo inzara ibamereye nabi kuko umusaruro wabo warumbye kubera imvura nyinshi yaguye muri Gicurasi, byatumye bamwe ngo bata abagore bakajya kwishakira amahaho muri Uganda. Muri aka gace kimwe no […]Irambuye