Digiqole ad

Rayon yatangiye imyitozo, umutoza mushya n’abakinnyi 9 bashya

 Rayon yatangiye imyitozo, umutoza mushya n’abakinnyi 9 bashya

*Rwatubyaye ngo aracyari umukinnyi wabo
*Diarra, Bakame na Pierro ntibagaragaye mu myitozo
*Rayon Sports ubu izajya ikorera imyotozo ku Mumena

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura Shampionat, iri kumwe n’umutoza mushya wungirije Masudi Juma, ndetse n’abakinnyi icyenda bashya barimo umurundi Nahimana Shasir, Yvan Senyange na Nova Bayama bavanye muri Mukura VS.

Imyitozo y'uyu munsi ntibakoze ku mupira
Imyitozo y’uyu munsi ntibakoze ku mupira

Iyi myitozo yabereye kuri stade de l’Amitie ku Mumena Nyamirambo ari naho ubu iyi kipe ngo yemeranyijwe n’ubuyobozi bw’ishuri rya St Andre kujya ikorera imyitozo mu gitondo.

Iyi myitozo yayobowe n’umutoza Masudi Juma uherutse kongera amasezerano y’imyaka itatu.

Icyabaye gishya ni umutoza Maurice Nshimiyimana bakunda kwita Maso wagaragaye atoza nk’umutoza wungirije ngo baraye basinyishije kuwa kabiri nubwo bwose mu minsi ishize yari yumvikanye gutoza Gicumbi FC.

Abakinnyi bashya bagaragaye muri iyi myitozo harimo abamaze iminsi basinye nka: rutahizamu Nahimana Shasir wavuye muri Vital’O FC y’i Burundi, myugariro w’iburyo Issa Zappi (murumuna wa Nizigiyimana Karim Makenzi) Rayon sports yasinyishije avuye muri Sunrise FC, na rutahizamu Lomami Frank wagarutse muri Rayon sports avuye muri Musanze.

Muri iyi myitozo hanagaragayemo abakinnyi bashya basinyishijwe mu ijoro ryakeye nka: myugariro w’ibumoso Senyange Yvan wavuye muri Gicumbi na Nova Bayama wakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC ubu wakinaga muri Mukura VS.

Muri iyi myitozo kandi hagaragayemo abandi bana Rayon sports yazamuye ibavanye muri ‘centre’ yayo iri mu karere ka Nyanza, abo ni; Cyimana Willy Hamza, Idrissa Nsengiyumva, Hassan Hakizimana na Eric Muhanuka.

Abakinnyi batakoze imyitozo yo kuri uyu wa mbere, ni Ismaila Diarra, Kwizera Pierrot, Ndayishimiye Eric Bakame, Niyonzima Olivier Sefu, Irambona Eric na Rwatubyaye Abdul abayobozi ba Rayon bakivuga ko ari umukinnyi wabo kugeza ubu.

Baritegura umwaka mushya w'imikino
Baritegura umwaka mushya w’imikino
Abatoza bungirije Masudi, Lomami Marcel na Nshimiyimana Maurice Maso baganira
Abatoza bungirije Masudi, Lomami Marcel na Nshimiyimana Maurice Maso baganira
Nova Bayama (ibumoso) na Issa Zappi bananura imitsi nyuma y'ukwezi bamaze mu kiruhuko
Nova Bayama (ibumoso) na Issa Zappi bananura imitsi nyuma y’ukwezi bamaze mu kiruhuko
Nahimana Shasir yakoze imyitozo mu myenda y'Intamba mu rugamba
Nahimana Shasir yakoze imyitozo mu myenda y’Intamba mu rugamba
Shasir Nahimana niwe mukinnyi warushije abandi (MVP) umwaka ushize w'imikino i Burundi
Shasir Nahimana niwe mukinnyi warushije abandi (MVP) umwaka ushize w’imikino i Burundi
Nova Bayama wazamukiye muri APR Academy yasinyiye Rayon sports
Nova Bayama wazamukiye muri APR Academy yasinyiye Rayon sports
Lomami Frank na Senyange Yvan bakoze imyitozo ya mbere
Lomami Frank na Senyange Yvan bakoze imyitozo ya mbere
Senyange Yvan yaraye asinye amasezerano y'imyaka ibiri
Senyange Yvan yaraye asinye amasezerano y’imyaka ibiri
Umutoza mushya Maso, aganira na Nshuti Savio Dominique
Umutoza mushya Maso, aganira na Nshuti Savio Dominique
Uhereye ibumoso, Nova Bayama, Lomami Frank, Nahimana Shasir, Issa Zappi, Cyimana Willy Hamza, Idrissa Nsengiyumva, Hakizimana Hassan, Senyange Yvan na Muhanuka Eric
Uhereye ibumoso, Nova Bayama, Lomami Frank, Nahimana Shasir, Issa Zappi, Cyimana Willy Hamza, Idrissa Nsengiyumva, Hakizimana Hassan, Senyange Yvan na Muhanuka Eric
Abakinnyi baganira n'umutoza nyuma y'imyitozo1
Abakinnyi baganira n’umutoza nyuma y’imyitozo

 

 

 

 

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Noneho APR irapfuye peee

  • Ntakindi mbasaba bajye bansekurira APR gusa.

  • IgikonA kyiragowe pee!!!
    Noneho bazabatizwa nyandwi!!!

Comments are closed.

en_USEnglish