BYARANGIYE, Johnny McKinstry yirukanywe
Akazi ke karangiye mu Amavubi, si we uzatoza umukino utaha w’Amavubi na Ghana mu gushaka ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cya 2017. Umuseke ufite amakuru yizewe ko uyu mutoza yashyikirijwe ibaruwa imusezerera mu kazi kuri uyu wa kane.
Mu ijoro ryakeye, amakuru Umuseke ukesha umwe mu bashinzwe iby’uyu mutoza utifuje gutangazwa ni uko hasigaye gusa guha uyu mutoza w’imyaka 30 ibaruwa imuhagarika mu mirimo yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Iyi baruwa ngo yayishyikirijwe mu gitondo cy’uyu wa kane.
McKinstry, tariki 24 Werurwe 2016 yari yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri gusa u Rwanda rukaba muri iyi myaka ibiri iri imbere nta marushanwa akomeye rufite.
McKinstry ntiyabashije kugeza u Rwanda muri CAN ya 2017 kuko umukino usigaye wo kwishyura Ghana mu kwa cyenda muri Ghana ntacyo wafasha u Rwanda ngo ruzamuke mu itsinda H aho rutabashije gutsinda imikino yose rwari rufite na Iles Maurices na Mozambique.
Johnny McKinstry yaje gutoza Amavubi mu kwa gatatu 2015 asimbuye Lee Johnson wari mu nzibacyuho asimbuye Stephen Constantine wari wasezeye ku kazi abonye ako gutoza ikipe y’Ubuhinde.
UM– USEKE.RW
19 Comments
Yohhh ndababaye
Nonese ko ari amavubi kuki batayirukanayo
Ko ariyo atsindwa
Uyu mutoza azize ubusa izigarukire nubundi
Ntako amavubi wari kuyagira ngo abe neza
Yarananiranye
Niba haba hariho umuntu uzize ubusa,yaba ari Justin bieber( Mckinstry), icya mbere nuko nta sezerano yaduhaye yishe,yatwemereye kugera kure hashoboka none niho turi,ubwo rero turimo kwica gitera tukareka ikibimutera. Football yo mu Rwanda ntakintu umutoza yayikoraho kuko ni Amateur kandi irarwaye,abaganga ifite nabo ni amateur kandi bayivura magendu ! Buri wese ahururana imiti afite hafi akayiha,nyamara habuze numwe uzana scanneur ngo ayinyuzemo.Abahanga bavuga ko kumenya neza uburwayi ari kimwe cya kabiri Cy’umuti. Njyewe maze iminsi mbikoraho ubushakashatsi,nasanze football yacu iri kuzira Ministere ya sport,kuko niyo yemeye ko ikomeza kuba amateur,kandi ko Ferwafa ikomeza kubaho.igihe cyose muzaba mwumva ngo ferwafa,muzamenye ko isi izarinda irangira nta hantu tugeze.Foot y’amateur nibintu bya kera abandi baretse kare,ahandi ni FA,football association, naho twebwe ni ferwafa(football amateur), rero ntitugomba kwirukanira umutoza resultat kuko nubundi hariya niho dukwiye kuba turi nkabamateur,dore itandukaniro; foot iri professional, igira abakinnyi babaho gutyo,abaganga ba foot,abavugizi bazi foot,banagira ba De gaule baba footballeur,naho hano uzahasanga uyobora ferwafa ntazi foot,umuvugizi ni umuganga,ubishinzwe muri ministere nawe ni wirirweho,ubwo se bavandimwe banyarwanda koko uyu muzungu mwiza azize iki ?
Arikwaba ba rutuku ninde ujyakubazana? Ahontabwo yibwirako kubufite umutoza w’umuzungu bihagije kugirango utware ibikombe? Ubu nabwo nubukoloni mumutwe rwose.Ako kayabo mumuha nimugabanyeho mufate umunyarwanda ayandi muyubakishe za centres sportifs abana batangire bafite imyaka 5 biga gukina bitaweho maze muzarebe nyuma yimyaka 10.
Uwiyise foot. Ushobora kuba utasomye comment neza. Yavuze ko umuntu ukora ibintu kubera kubikunda atabifuteho ubumenyi ariwe magendu. Mbwira umutoza mubanyarwanda wize ibyubutoza uretse babandi bakoze amahugurwa ya 2 weeks mubudage nabo bamwe baratorotse kuko babona nta structure ihari ya foot ball. Ikibazo kinini kiri muri foot yo murwanda n ukubura patiente ikizabikwereka uzarwbe n ukuntu murwanda bakina tera twiruke bashaka igitego vuba vuba kubera pression iba ibari hejuru. Ariko uzarebe example muburundi barakina bagashira balle hasi kubera bakina batuje. Murwanda tugomba kumva ko foot izayoborwa n abayizi bazi no kuyibyaza umusaruro uzaramba
Nimba ari byo….Ahwiii!
jyewe mbona baratinze kumwirukana kubwajye akwiye kujyana nabamwe mu bayobozi ba FERWAFA bemeye kumuha andi masezerano knd nta musaruro. ubu agiye guhebwa ayubusa knd asize anaturimbuye
Football yo mu rwanda yishwe na ya kipe imwe ntavuze, itekereza ko umukinnyi wese uzamutse izamutwara kungufu ikamwicaza ku ntebe, ngo atazayitsinda, ubu ikaba igeze aho itorokesha abaguzwe n’andi ma ekipe.
Ko numva ari itiku uzamuye aho gutanga umuti ku kibazo!
Abari barahaye uwo Mckinstry akazi bakamuvanyeho bakurikije ko nta musaruro atanga.
None se bagumana uwiki niba babona ko ntaho azageza Amavubi? Reka sigaho reka ababishinzwe bakore akazi kabo!
uyu mutoza yarenganye nabakinnyi babaswa nundi uzaza muzamwirukana abanyarwanda imipira yaratunaniye dushoboye ibindi uyu mutoza yarenganye .
Natumuke
Baramurenganyije bishoboka nta football tuzi
Ariko ibi ni ukunyereza umutungo wa Leta: nonese Ferwafa ko yabonaga ko ishobora kumwirukana vuba yamuheraga iki andi masezerano y’imyaka ibiri yose iyo bamuha umwe bakabanza bakareba aho bigana ? Umenye ko kwirukana umuntu ugifite amasezerano bigusaba kumwishyura! Ababisobanukiwe nimumbwire ariko njye dabona ibi ari ukutagira gahunda no gusesagura umutungo wa Leta.
Ariko narumiwe kabisa. Ku mugani wa “Abdul” umupira uzayoborwa n’abaganga, abasifuzi bave mu barimu,Ferwafa iyoborwe n’abashinzwe umutekano,….abakinnyi birwarize mu Gakinjiro, ubundi mutegereze ibikombe?!!! Kuki mutumva ko foot ari umwuga, ari akazi nk’akandi? Abari bamaze kugera ku rwego rwiza, bahesha igihugu ibikombe, aribo banyamagare mubateje umwangaro, mubicishije inzara ikipe murayisenye ubwo rero ibya sport mumese kamwe tubivemo tujye mubyo dushoboye!
CAN YA 2004 YITABIRIWE NA: MANMAN,SAID ABED, AMAD KATAUTI,NTAGANDA ELIAS,MAFISANGO, KAREKEZI OLIVIER,ERIC NSHIMIYIMANA, MBONABUCYA DESIRE, JIMMY GATETE, JIMMY MULISA N’UMUZAMU NKUNZINGOMA Ramadhan,BIZAGWIRA Léandre,NSHIMIYIMANA Canisius,SIBOMANA Abdul,BITANA Jean Rémy ABO BAKINNYI BOSE BARENGEYE HEHE, MURASHAKA KUMBWIRA KO NTAWASHOBORA GUTOZA AMAVUBI KURUTA MACKSTRY, ADATOJE SE YABURA KUBA UMUJYANAMA, ARIKO KUBA MURI FERWAFA BAHORA BIKEKA AMABABA BAZANA ABATOZA BATABAZI. UMUTI MUZAWUSHAKIRE MU NZU (FERWAFA) APANA MU BAKINNYI, ESE ABANYEREJE YA HOTEL MWANDUSHA KUMENYA IBYABO RAAAA.
Hagomba kubaho politiki igaragara ya siporo. Siporo igatangirira mu kiburamwaka ikagera no muri universités, abaturage nabo bashobora gukorerwa gahunda ya siporo. Ni byiza ko hajyaho za academies ku bana babonetseho ubushobozi. Si ngombwa gushaka abatoza baturutse hanze bahenda , uyu we yari ikibondo gikina n’ibindi (30).Si ngombwa gushakiriza muri foot gusa hari na Volleyball, handball, basketball, amagare, athlétisme n’ibindi… Si ngombwa ko abayobozi ba Féderation baba abasirikare, buri muntu agomba gukora icyo yigiye kandi n’ubwo discipline ari ngombwa muri siporo si ngombwa kuzana igitugu cya gisirikare nko kwogosha abantu ngo babone gutsinda. Muri macye, abashinzwe siporo nibasubire ku kibaho (tableau noir), bashyireho politiki ya siporo igaragara kandi tuzi icyo dushaka.Naho ubundi niba bategereje ko umuntu umwe ari we uzakemura ibibazo byose by’ u Rwanda ntibizakunda.
niba hari abanatu batagira ubwenge ni abanyafrica,mwanze guha abanyafrica bene wanyu akazi(Gatete,olovier karekezi,muhamud moss,eric nabandi beshi ,mujya kuzana umuntu ngo nuko ari umuzungu muzi neza ko nta football yakinye yewe nta na equipe yigeze atoza iwabo muramuzanye mu muhembye ama millions yi misoro tuba twavunikiye none araje dore ibyo akoze.ubwo uriya mu gore usa nkanyirahuku iyi wihandagaza akavuga ko abanyamahanga ari bo bafite ubushobozi bwo gutoza aba abavuga abo? mwageze no muri sport dore ko akazi kose ko mu Rwanda mwakihereye abanyamahanga ,nubwo nari muto cyane abakuru bavuga ko mbere ya 94 ama companies ya banyarwanda ariyo yu bakaga amazu meshi yo muRwanda bageze naho bakajya bubaka i burundi ndetse naza congo noone kuva 95 ayo ma compnies ya banyarwanda barayajimije bashinga ayabo iyaba ari ayabo bakoresha byibura baragenda abakazana abanyamahanga akaba aribo bkarya izo ayo madeni njyewe nawe tuzishyura,muzarebe imihanda bubaka ukuntu ihita isatagurika
turasaba abadepite ko amavubi kuva uyu munsi yatozwa na bayanrwanda u bwacu,turasaba kandi uwo mugore julliene kwirukanwa ndetse nuwo ngo nuwo uhagarariye ferwafa kuko biragaragara ko ubwenge bwabo bwagiye mu bifu byabo
igihe,niki cyo kumuhagarika.gusa ndasaba minisiteri y,umuco na siporo kutongera kuzana abanyamahanga baza gushakira iwacu amaseve bazakoresha mu bindi bihugu bitarasobanukirwa iby,umupira w,amaguru nkahano i,wacu. nimureke abantu bakore ibyo bize. cyangwa se bahuguriwe bizatuma hatababo guhuzagurika. kuko urebye abatoza bamaze kunyura mu mavubi ndakeka ko waba umukoro mwiza wo gutangira guha abene gihugu umwanya nabo bakatwereka ibyo bize. muzabona itandukanirizo pee.
Egoko Vanessa ????
Ko uvuga ngo atumuke agutwaye iki?????
Kuki wishimiye ko bamwirukana
Yohh disi birababaje ko hakiri abantu nkawe
Uza musimbura se??? Natanatoza urwanda azatoza ahandi
Naho abo bishyizemo ngo barutuku niyo haza za rukara
Amavubi ntako urwanda rutagize ngo ritereze imbere
Amavubi ariko byaranze
Ntago uyu mu type ari we kibazo
Uyu ari kwisoko Vanessa arahita abona akandi
Ntuzongere Gutuka abantu ngo batumuke
Wowe wiyise Kagabo Umusirikare ayoboye Federation ariko akaba abishoboye byagutwara iki? Niba ikipe ya isirikare itegeka kogosha uzajye muyindi itabitegeka, kerka ahubwo niba haricyo upfa n’abasirikare kandi ntukwiye kukizana muri Sport
Comments are closed.