Digiqole ad

Nyarutarama: Police yishe ukekwaho iterabwoba

 Nyarutarama: Police yishe ukekwaho iterabwoba

Police y’u Rwanda yatangaje ko ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa kane yarashe uwitwa Mbonigaba Channy ukekwaho iterabwoba arapfa nyuma y’uko arasanye na Police, ndetse akaba yakomerekeje umwe.

Iyi nzu niyo yarasiwemo uyu muntu, abayibagamo ngo ntabwo bazwi n'abatuye muri iyi 'quartier'
Iyi nzu niyo yarasiwemo uyu muntu, abayibagamo ngo ntabwo bazwi n’abatuye muri iyi ‘quartier’

Supt. Jean Marie Ndushabandi ukora mu Biro by’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uyu mugabo yari afite imbunda yikingiranye mu nzu i Nyarutarama.

Polisi ngo yarashe uyu mugabo wamenyekanye nka Mbonigaba Channy ukomoka i Rubavu ahita apfa.

Supt. Ndushabandi yavuze ko abaturage ari bo batanze amakuru ko imikorere ya yagaragaraga ko akorana n’inzego cyangwa imitwe y’iterabwoba ndetse afite imbunda, bigera aho Polisi iza kumufata, ndetse ngo akomeretsa umupolisi bidakanganye, ubu aravurirwa mu bitaro by’umwami Faical.

Abajijwe aho andi makuru azava kubera ko uyu mugabo bamwishe, yagize ati “Ntabwo Polisi yarebera umuntu urimo urasa abapolisi ngo ni ukugira ngo adapfa.”

Abaturage bo mu mudugudu wa Kibiraro I, Akagali ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera  bavuga ko inzu yumvikaniyemo amasasu ubusanzwe batazi abantu bayituyemo.

Aba baturage bavuga ko amasasu yumvikanye mu gihe kirenze isaha imwe ariko ngo yavugiraga imbere mu rugo.

Umwe mu baturage utifuje gutangazwa ati “ Twumvise amasasu menshi pe! Ku buryo twahise tunatinya gusohoka. Gusa muri iriya nzu hasanzwe hatuyemo abantu nubwo ari abantu batazwi, tubona binjira basohoka gusa, ntabwo tubazi mu muganda cyangwa ngo tubamenye nk’abatuye muri iyi quartier.”

Uyu muturage wa  Kibiraro I avuga ko nyuma y’amasasu basohotse bagasanga hari abapolisi n’abasirikare benshi  cyane bahagose maze bagasohoramo umuntu umwe wapfuye.

Iyo nzu iri Nyarutarama niho habereye kurasana nk'uko abaturage babivuga
Iyo nzu iri Nyarutarama niho habereye kurasana nk’uko abaturage babivuga
Ubusanzwe muri iyi nzu habagamo abantu ariko ngo abaturage babonaga basohoka ntibajya bateka
Ubusanzwe muri iyi nzu habagamo abantu ariko ngo abaturage babonaga binjira basohoka ariko ntibajya bateka kandi ntawuzi aho baturuka
Abatuye aha babwiye Umuseke ko abantu babagamo hano batabazi
Abatuye aha babwiye Umuseke ko abantu babagamo hano batabazi

Police

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

38 Comments

  • Kurasa mu cyico abakekwaho ibyaha polisi yacu irabizi pe! Tekereza kwikingirana mu nzu polisi yayigose maze ukarasa! Muri iyi Kigali kweli! Muri uru Rwanda twese tuzi!

    • Barasanye Man, Police iramuhamya nawe akomeretsa umu police, None c wagirango Police imanike amaboko HUUUUU, Aka nakumiro warai.
      Wagirango c bage mumishyikirano numuntu utunze imbunda? Ndagusetse.

      Uzandangire igihugu gifite Police isyira hasi imbunda ibonye ikihebe.

    • hahahah!! Murakoze kutwereka inzu n’ubwo mbona ntacyo yungura ku nkuru. nta mupolisi byibura uhahagaze mwerekana, uwitwa ko yarashwe nawe ntimumwerekana. Ubundi magahita mukubitaho inzu mu rwego rwo kuduheza ngo ba!

  • Nkuko duhora tubikangurirwa na Polisi y u Rwanda, Nta munyarwanda wemerewe gutunga imbunda. Kuba uyu yikingiranye munzu ndetse akanarasa aba Polisi Nta kindi cyari kimukwiye usibye kuraswa rwose. Twicungire umutekano dufatanyije na polisi y u Rwanda

  • Mbona buri gihe baduha amakuru atubwirako police yacu yarashe abantu yaririnze cyangwa yari igiye gufata, buri gihe ikabarasa mu cyico kuburyo bahita bapfa. Mpereye kuri case yuyu mugabo warashwe, ubu byari ngombwa ko yicwa adatanze amakuru ku bikorwa “by’iterabwoba” mwamushinjaga? Cyangwa hari andi makuru yari afite batashakagako asohora? Police zahandi usanga zifite ibyangombwa byabugenewe byo gufata abakekwaho ibyaha hatabayeho kumena amaraso, urugero hari imyuka ikoreshwa batera aho umuntu yifungiranye agahita asohoka kuko imubuza guhumeka cyangwa ikamubabaza, hari ndetse nishobora gusinziriza kuburyo umuntu afatwa nta mahane. Kuba rero buri gihe twumvako police yishe abo yashakaga gufata byerekanako bwa bunyamwuga (professionalism)batubwirako bakoresha bukiri kuri level yo hasi cyane. Twibereye ba ndakurasa naba nakwica gusa. Biragayitse.

    • ariko mwagiye muvuga muziga ra!!! hanyuma se bamwe bo mubufaransa nabo ntabwo bari bafite??? igihe utazi uko ibintu byagenze jya ureka kuvuga ibyo utazi !!

    • Icyihebe gifite imbunda, kirarasa amasasu, ngo nawe ugitere ibyuka!

    • Ariko muzambabarire munyereke nibura umunyabyaha umwe police yigeze irasa ahatari mu kico noneho ikaza kumwerekana nyuma! Kuki abo irasa bose ibarasa mu cyico? Ngabo abatorotse bambaye amapingu, ngabo abarwanira imbunda na police, ngabo abateza akaduruvayo, bose ni mu cyico tu! Njye ndakeka ko hagenzurwa aho imbunda police ikoresha zigurirwa kuko wasanga hari akadefo wenda bazishyiramo gatuma buri gihe iyo umupolisi arashe imbunda ihita yiboneza mu cyico ☺☺☺☺☺

      • byakabaye byiza abanyabyaha bamenye ko police yacu irasa mucyico

        • Kurasa mu cyico harya nibwo bunyamwuga muhora murata??? yewega yewega!

  • Harya sinumvise ko Ndushabandi yahinduriwe agasimburwa na Kabanda? Nyuma y’ibyo ariko abambari b’imitwe y’iterabwoba bareke kutubuza amahorohano mu Rwanda. Igihe Polisi y’u Rwanda yahereye isaba abantu batunze imbunda mu buryo butemewe n’amategeko kuzisubiza, kuki abantunk’aba batumva barangiza bakiha no kurwanya inzego z’umutekano. Uyu niwe wizize rwose. Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • Ariko Rwanda umuntu wikingiranye munzu itarimo abantu iryo terabwoba yaragiye kurishyira kurinde. Icyo Channy azize ushaka kukimenya ambaze kuri iriya email yanjye. Muge mubeshya abayobizi. Bill murakoze gusa mumenyeko ubu byose aribikururira urwanda umuvuna. Abatunze imbunda no nibenshi. Nice aricyo kugaragaza abakorana nimitwe yiterabwoba murwanda baruzuye

    • None c Nshuti yange Nikora, ko bigaragara neza ko uzi nabandi benshi bazitunze, wabagiriye inama bakazitanga nabo batarabarasa.

      Ntitugasyigikire ikibi, kko ingaruka zacyo zigera kuri benshi. Mwekwiha Police, iyo mbunda c yarikuyirashisha ibisiga?

      uhishira umurozi akakumaraho umuryango di. Cunga sana

  • Police yakoze akazi kayo neza, yarinze umutekano wabantu. Iyo umuntu ucyekwaho icyaha afite intwaro, akagerageza kurasa abashinzwe umutekano igisubizo nikimwe nukumwivuna.

  • Ubwo se wa mugani ko bavuga ko habayeho kurasana ,bakaba bamwishe ni iki cyemeza ko yari afite imbunda akabarasa!!!!! n’iki cyemeza se ko atarashwe agatwererwa imbunda !!!!!! Umuntu wabonye Police yahita atangira kuyirasa niyo yaba afite imbunda cg yatangira yiruka cg yihisha!!! Twabwirwa n’iki se ko atari uwo mwakoranaga mwashakaga kwica akirwanaho kubera kubura ukundi agira ?! Ibi bintu byo kujya Police yica abaturage bimaze kuba umuco muri iki Gihugu ,kandi ikitabuze n’impamvu yarashwe kuko aba yarangije gupfa ntago aba yageze mu rukiko ngo ashinjwe ibyo byaha !!!! Ubwo se Police ishingira kuki kigaragara ibwira abantu ku kurasa uriya muntu?!Buretseko nyine ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi ,naho ubundi byaba byiza mubishoboye ntimunabitangaze,kuko biragayitse cyaneee

  • Ariko mana yajye shanny nawe. Uyu musore bishe yacuririzaga Ku musigiti rubavu.haje imodaka ya fumme irimo abantu iramutwara hashize umwaka twaramubuze .twabaza police NGO ntibazi aba mutwaye none NGO bamwishi arasana na police ? mukomeze ako gakino.data atarapfa yakudanga kubwira ati. Vaho ukushaka detse ukore ibyo ushaka gusa menya ko ibyo ukorera abandi nibyo uzakorwa. Gusa imana izabahana aha kwisi no kumunsi w urubanza.kuki mwicya abantu bimana mabahoye ubusa?

    • Namwe mujye mureka amarangamutima. Ntago leta yata umwanya wo kujya kwica umuntu atari ménace kuri sécurité nationale.

  • Jye ibi byacyaanze.ahaa rekee ntegereze yesu niwe uzakuraho akaregane

  • Ikitumvikana ni ukuvuga ngo abo bantu ntibari bazwi, inzego zibanze zitamenya abo ziyobora se ubwo zirakora? Bagomba kubarura abatuye umudugudu wabo

  • Uyu umuntu barashe yari atuye mu kagari ka mbugungali umurenge wa gisenyi akerere ka rubavu.asize umugore n umwana umwe. Hari imodoka yaje irabatwara itagira plaque irimo police hashize imwaka barabuze bari benshi .abandi bo banza nabo brishwe. None umuntu mu funze umwaka yaje kujya mwiyonzu uti kdi arimwe mwari mu mufite davuga police? NTi mukatubesha.gusa uwicishije inkota nawe azayicyishwa.

  • Noneho nkurikije ibyo UWIYISE ONLY GAD avuga, polisi ntamakuru yari imukeneyeho, kuko bari bamaranye igihe. Mama se yari yabatorotse? Gusa ONLY GAD ntatubwira icyo abobantu bafatanywe n’uwarashwe babagirizaga. Ubwo kirakomeye kuko nawe yanze kucyivuga.

  • Inkuru yanditswe na J. Claude Ndayishimiye ivuga ko iriya nzu yabereyemo imirwano i Nyarutarama yari isanzwe ituyemo abasilikare (www.izubarirashe.rw) bamaze kuyisiba, none namwe ndabona comments abantu barimo gushyiraho murimo kuzisiba ubutitsa, ubanza muri ku gitutu kitoroshye; mwihangane.

    Ni ngombwa kurinda umutekano w’abanyarwanda, ariko kandi ni na ngombwa gukorera mu mucyo kugirango hatagira urenganga..

    • wagaragaje iyo nkuru ugaca amazimwe?

      • kandi bamaze kuyisiba ku izuba rirashe. Gusa iriya ni safe house ko batayizi ubwo zabyaye amahari dore ko hari nabashinzwe kuyirinda bahaguye benshi. Uwo muntu ngo yabaciye mu rihumye yambura ubarinda intwaro atangira kurasa urufayaaaaaaaa intambara iba irarose. Gusa mbabwire njye ndi expert mu bintu bya terrorism ndihafi kubona na Phd ARIKO uburyo police ku isi hose i responding kuri terrorism nibwo butuma irushaho kwiyongera. Iyo torture, kurenganya abantu bizatuma bose baba ibyihebe kandi mwarabibonye za UK , Kenya, Nigeria etc abantu bavuye kuri iyo torture bose noneho baza basizoye . Ibyo mukora muzi ngo murayirwanya mubikora nabi, plz muhindure methods mukoresha naho ubundi muzisama mwasandaye. Izo safe houses abantu barimo ni benshi, mbega abanaa ba 16, 17 years baharyamye weee biteye ubwoba. Mana warakoze kuhankura narapfuye ndazuka ariko igihe cyanyu kizagera Imana ibahane

        • Luke, uzabanza wige kwandika ibintu biri ku murongo, wige kubeshya no kwibeshyera ibyo abantu byibuze bake bashobora kwemera hanyuma ubone kwibeshyera PhD no kuba inzobere mu kintu icyo aricyo cyose, sibyo? Urakoze kandi sinzakwishyuza inama nkugiriye hano. It’s a free piece of advice.

  • Ikibazo gisigaye rero: niba abahatuye bemeza ko ari abantu benshi babonaga bahinjira, abo bandi ubu barihe, barapanga iki? Iperereza rikwiye kwifashisha ikoranabuhanga rihanitse naho ubundi twajwemo!

  • Abantu nk’aba nkeka ko baba bakora ibi kubera ibiyobyabwenge!! kuko ntabwo wakwikingirana mu nzu ngo urase abashinzwe umutekano ufite ubwenge buzima. Polisi yakoze kurengera abaturage iki kihebe kitaragira abo cyambura ubuzima.

  • MINIJUST ariko ijye ikurikirana imanza z’abantu baraswa na polisi zicibwe. Kwicwa natbwo ari irangizarubanza.

    • Hanyuma se uyu we yarangizaga uruhe rubanza Mahoro we?! Iyi mbunda yayikuye hehe? Yayihawe na nde? Muribeshya erega: Mujijishe muri comments mbona hano zigaragaza akababaro k’uyu mwicanyi ariko muribeshya cyane: Ntaho twagiye ahubwo na barumuna bacu barahari noneho.

      • imyumvire yawe irababaje. Muri make kuri wowe kwica umuntu ni cyo gisubizo. Ese ubundi ko mbona wahiye mushyondori ni iki kikubwira ko yari afite imbunda? kuko umuseke wabyanditse? kuko police yabivuze? muri abo bombi urukiko ni nde? Uri umwicanyi mu bandi nawe.

  • Umutekano wacu urinzwe neza cyane

  • Ariko!!!!!!!!! Kurasana na police kwere!!!! Nuru Rwanda rufite umutekano!

  • Nange aya masasu nayumvishe hashobora kuba haguyemo numupolisi kuko b
    arasanye igihe kirekire rwose twagizengo fdlr yateye

  • bajye babirasa byamenyeye nabi nigute umuntu atunga imbunda atabifitiye uburenganzira bamufata akarasana ahubwo nabo barikumuvugira aha ngaha babarebe niba atiri group imwe. Police yacu courage

  • Aba bose bivugisha bafite impuhwe uwabanyereka iki cyihebe kibafatiyeho imbunda cyangwa kimaze guturikana imiryango yabo! Oh! Nako bahita bavuza induru bavuga ukuntu batumva ukuntu inzego z’umutekano zitabimenye kare! Reka ahubwo mbabwire: namwe uzabigerageza azaraswa.

  • Hahahaaaaaa! hanyuma se inkuru yatangajwe n’izuba rirashe ni impimbano? Ariko yari yasabagiye! dommage! Cyera Semuhanuka yari mu nzu aganira n’umuhungu we Muhanuka, nuko aramubwira ati: Mwana wanjye ujye wiga kubeshya kuko kubeshya bikiza. mu ka mwanya umuhungu we arasohaka akigera hanze ariyamira ati dawe ntabara ndapfuye. Ise asihoka kureba icyo umuhungu we Muhanuka abaye ageze hanze aramubaza ati ubaye iki mwana wanjye? Umuhungu aramusubiza ati Dawe ndinanuye kubita umutwe kw’ijuru ati none numva ngize isereri! Semuhanuka mu kababaro kenshi ati mwana wanjye uzabeshye ikindi icyo kiranyagisha! Sinjye wahera hahera umugani! Gusa uyu musore abamuzi i Gisenyi acururiza ku musigiti bavuga ko yashimuswe n’imodoka itazwi abantu bose bareba!Police ntacyo yigeze itangaza kw’ishimutwa ry’uyu musore! None aguye muri SAFE HO– USE! Wamenya ari ibiki…?!

  • Ko nvuga ibintu uko mbibona mu kaninyonga ? Baragowe abarenganya abandi , kuko ijisho ry IMANA riba rya nabonye . Uwiteka narakara , azaba hana nkuko yagize interahamwe .

  • njye nanga ibyihebe aho biva bikagera kandi ndi umuislam nkunda islam. Umuntu wese uhungabanya umutekano w’abntu aba yangije umutekano w’igihugu. Kandikuba mubyihebe bagomba guhagurukirwa bikava mumaraso yacu burundu kuko ni ubwaangiizi burenze kamere. ubu rero njye ndi nk’ushinzwe umutekaano nabashakira hasi kubura hejuru noneho nkumuturarwanda gutanga amakuru yahakekwa abo baangiizi ni inshingano. Dufatanye dukumire ikibi.

Comments are closed.

en_USEnglish