*Iwabo bamuvanye mu buruhukiro bw’ibitaro bemeza ko ari umwana wabo bajya kumushyingura *Uwashyinguwe yemeza ko atapfuye yari mu kazi *Ageze iwabo aho yashyinguwe rubanda rwakwiye imishwaro ngo ni umuzimu Musabyimana Claudine w’imyaka 19 y’amavuko avuka mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko akagari ka Cyili, se umubyara Bikirumurama Abel na nyina Dusabimana Francoise bombi […]Irambuye
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Urubyiruko, Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yagiye ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi kwifatanya n’Urubyiruko rwaho, ariko ahageze yakiriwe no kubura ‘network’ kuri telephone, urubyiruko rw’aha rumubwira ko iyi ari imbogamizi rufite mu kumenya amakuru, kujijuka no kwiteza imbere. Urubyiruko rutuye aha rwaganiriye n’Umuseke ruvuga ko bibagora kumenya […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, mu mujyi wa Gisenyi, Rubavu, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagirana ibiganiro byanzuye biyemeje kuvugurura umubano mu bucuruzi na Politike, ndetse n’ubufatanye mu mishinga y’ingufu z’amashanyarazi. Soma inkuru: Nyuma y’imyaka 7, Perezida Kagame na Kabila wa DRC barahurira Gisenyi Itangazo ryashyizwe ahagaragara […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kanama 2016, Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyurwa rwanzuye ko umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock afungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho byo gushora abakozi be mu busambanyi. Mugambira ashinjwa na bamwe mu bakozi be ko yabashoraga mu busambanyi ku bakiliya ba Hoteli ye. […]Irambuye
Inzobere zo mu bigo mpuzamahanga bya Kaspersky Lab na Symantec bagaragaje umushinga w’ikoranabuhanga wiswe “Project Sauron” ukoresha ikoranabuhanga mu butasi bw’ibanga, ukaba ngo utata u Rwanda, Uburusiya, Irani, Ubushinwa n’Ubutaliyani. U Rwanda rwatangiye iperereza kuri uyu mushinga. Project Sauron, ni umushinga ukoresha ikoranabuhanga ryo kwinjira muri mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga by’abandi nta burenganzira ubifitiye ukaba […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, ubwo Expo yaberaga i Kigali ku nshuro ya 19 yasozwaga ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ari kumwe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera bavuze ko hari umugambi wo kubaka ahantu hashya hazajya hakira EXPO i Gahanga imirimo ikazatwara miliyoni 50 z’Amadolari. Abacuruzi bari muri EXPO bo bavuga ko ibikorerwa mu Rwanda […]Irambuye
*Mu bakozi bongejwe umushahara harimo n’abacungagereza aho umukozi muto yongereweho 45%. Mu kiganiro n’Abanyamakuru gisobanura imwe mu myanzuro yaraye ifashwe mu byemezo by’Imana y’Abaminisitiri, Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta yavuze ko umwanzuro wo kuzamura bamwe mu bakozi bo hasi n’abayobozi babo muri za Ministeri na bimwe mu bigo bya Leta, uzongera miliyari 3,3 […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru ku gusobanura imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaraye itangajwe, ba Minisitiri Musa Fadhil w’umutekano mu gihugu, Johnston Busingye w’ubutabera na Stella Ford Mugabo minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri basobanuye uburyo ishami ry’ubugenzacyaha rya Police y’u Rwanda (CID) rigiye kugirwa ikigo kigenga gishinzwe iperereza gishyirwaho n’itegeko. Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze […]Irambuye
Saa 9h45 z’igitondo kuri uyu wa kane nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyurwa rwari rutangiye kuburanisha urubanza ruregwamo umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock. Nyuma y’akanya gato ariko abari barurimo basohowe byemezwa ko ruburanishwa mu muhezo. Mbere gato, Perezida w’Urukiko yabanje gusoma umwirondoro w’uregwa yasomewe icyaha aregwa cyo “Koshya no gushishikariza abantu ubashora mu […]Irambuye
Mu gitondo kare kuri uyu wa kane mu kagali ka Gahogo hatoraguwe imirambo y’abagore babiri bataramenyakana imyirondoro, umwe mu mudugudu wa Nyarucyamo III undi mu mudugudu wa Kavumu. Aba icyo bahuriyeho ni uko bishwe banizwe, birakekwaho ko baba bafitanye isano kuko ngo barajya gusa. Jean Claude Dukuzumuremyi umukuru w’Umudugudu wa Nyarucyamo III AKagali ka Gahogo […]Irambuye