Mu myanzuro yavuye mu nama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zo kuvana Abanyarwanda mu bukene yateranyije Abasenaterei, n’abandi abayobozi barimo ba Minisitiri, abayobozi b’Intara, umugi wa Kigali n’uturere, kuri uyu wa 17 Ugushyingo aba bayobozi bemeranyijwe ko gutoranya abagenerwabikorwa bigomba gushingira ku bibazo bizahaza imiryango, birinda kugira icyo bavuga ku byiciro […]Irambuye
*Wowe wumva ko iyo Umunyarwanda akennye bitakureba, ejo cyangwa ejo bundi ingaruka zizakugeraho, *Hakwiye ko abantu bose bafatanya bakazamura abakiri mu bukene bukabije, *Umwe mu ba Mayor ati “Muri Korea bateye imbere bitewe no guhana, mu Rwanda turajenjeka”, *Perezida wa Sena we ngo ibibazo byose biri mu kuba gahunda za Leta zitagerwaho abayobozi bashaka kubyegeka […]Irambuye
Etape ya kane ya tour du Rwanda imaze guhaguruka mu mujyi wa Rusizi, abasiganwa barerekeza i Huye baciye mu ishyamba rya Nyungwe bagafata Nyamagabe, barakora urugendo rwa 140Km ari narwo rurerure muri iri rushanwa. Mbere yo guhaguruka nibwo hamenyekanye amakuru y’uko umusore w’umunyarwanda Ruberwa Jean yavuye mu isiganwa kuko ejo yakoze impanuka. 9h10: Bakimara guhaguruka […]Irambuye
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko Leta ya Canada yohereje Henri J. Claude Seyoboka kuburanishwa ku byaha bya Jenoside aregwa kuba yarakoreye mu Rwanda mu 1994. Indege yazanye uyu mugabo ngo yaba iri bugere mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yabwiye Umuseke ko Jean Claude Seyoboka agezwa mu […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, u Rwanda rwakiriye indi ndege nshya yo mu bwoko bwa “Boeing 737-800 Next Generation”. Mu kwakira iyi ndege, umuyobozi wa Rwandair John Mirenge yavuze ko nubwo kwishyura izi ndege biri kugora Abanyarwanda, ngo mu myaka itanu cyangwa 10 bazaba baseka. Iyi ndege […]Irambuye
Aba Frères batatu barohamye mu kiyaga cya Muhazi ku cyumweru, nyuma y’iminsi ine ishakishwa hagaragaye imirambo ibiri ireremba hejuru y’amazi, icyateye impanuka cyiracyakorwaho iperereza. Fidel Ingabire Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo yatangirije Umuseke ko impanuka y’ubwato bwari butwaye abo ba Frères yabereye mu kiyaga cya Muhazi, mu kagari ka Kibara mu […]Irambuye
*Kwivuza kare byagufasha kutaremba ukaba wakwanduza abandi Malaria, *Abarwara Malaria bari 800 000 muri 2012, imibare imaze kugera kuri 3 900 000 muri 2015/16, *Abaturage barasabwa kuryama mu nzitiramibu, kurwanya ibizenga by’amazi mabi, gutema ibihuru, gufunga amadirishya kare. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’uko Malaria ihagaze mu gihugu n’ingamba zo kuyirwanya, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane […]Irambuye
Etape ya gatatu ya Tour du Rwanda imaze gutangira, abasiganwa bahagurutse i Karongi berekeza i Rusizi baciye mu muhanda mushya wa “Kivu Belt” uca ku nkengero z’ikiyaga. Ku ntera ya 115Km baragera i Rusizi, Valens Ndayisenga ari kurwana ku mwenda w’umuhondo yegukanye ejo. Muri iyi etape hari ahantu hatandatu hatangirwa amanota y’abitwaye neza mu kuzamuka […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mu Karere ka Ruhango hashyinguwe umurambo w’umwana w’umunyeshuri Gasiga Desire wari uri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye warohamye mu kizenga kiri mu Karere ka Nyamagabe hafi y’aho yigaga, Ubuyobozi bw’aka karere bwavuze ko nyakwigendera azize uburangare bwabo (akarere). Nyakwigendera Desire Gasiga w’imyaka 19 yari ari gukora ibizamini bya Leta […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwemereye Umuseke ko imwe mu Ntare zirindwi zazanywe muri Pariki y’Akagera mu 2015 zivuye muri South Africa iherutse gupfa. Ubu buyobozi bwanadutangarije ariko ko hari utubwana tubiri duherutse kuvuka kuri izi ntare. Intare y’ingore iherutse gupfa yitwa GARUKA yari ifite imyaka itandatu yazanye n’izindi zose ari intare eshanu z’ingore n’ebyiri z’ingabo. […]Irambuye