BREAKING: ARERUYAAAAAAAA yegukanye Etape4 Rusizi>>>Huye(140Km)
Etape ya kane ya tour du Rwanda imaze guhaguruka mu mujyi wa Rusizi, abasiganwa barerekeza i Huye baciye mu ishyamba rya Nyungwe bagafata Nyamagabe, barakora urugendo rwa 140Km ari narwo rurerure muri iri rushanwa.
Mbere yo guhaguruka nibwo hamenyekanye amakuru y’uko umusore w’umunyarwanda Ruberwa Jean yavuye mu isiganwa kuko ejo yakoze impanuka.
9h10: Bakimara guhaguruka Samuel Mugisha yahise asatira ajya imbere ya Peloton.
Mbere yo guhaguruka Samuel Mugisha yabwiye Umuseke ko intego ye ari ugukomeza kwirukira imbere agasiga abandi nubwo atatsinda etape ariko akagumana umwenda w’urusha abandi ahazamuka.
Mugisha w’imyaka 18, agasozi ka mbere gatangirwaho amanota y’ahazamuka yahise akegukana.
9h20: Pierre-Meric Voisin wo mu ikipe ya Rhone-Alpes umwe mu bari mu isiganwa yituye hasi bikomeye ahita ava mu isiganwa.
9h25’ : Abasiganwa bageze i Ntendezi Samuel Mugisha ari imbere igikundi ho amasegonga 30.
9h30: Valens Ndayisenga yatobokesheje igare ariko ahita afashwa vuba asubira mu isiganwa
10h30: Mu ishyamba rya Nyungwe, Samuel Mugisha arayoboye. Imbere ari kumwe na Estifano Gebresilassie wo muri Ethiopia na Patrick Byukusenge.
11h30: Abasiganwa bari hafi gusohoka mu ishyamba rya Nyungwe, amakuru y’uko bakurikiranye ntaratugeraho.
11h50′: Tour du Rwanda imaze gusohoka mu ishyamba rya Nyungwe igeze Kitabi. Mugisha Samuel ari imbere ya Peloton ho umunota umwe.
Abrahm Ruhumuriza yagiye kumuzana, hagati ya bombi harimo amasegonda 14.
Mu ishyamba rya Nyungwe Mugisha yegukanye amanota y’ahantu hane hazamuka hari hateganyijwe, nta kabuza aragumana umwenda wa ‘meilleur grimpeur’.
12h05′ : Tour yinjiye mu Gasarenda, Mugisha aracyari imbere, ari kumwe na Buru Temesgen(Ethiopia) na Abraham Ruhumuriza basize Peloton ho iminota ibiri.
12h20′: Ruhumuriza, Mugisha na Buru barenze i Nzega, bari kwinjira muri Gasaka muri Centre ya Nyamagabe. Basize Peloton 2min16′
12h30′: Mugisha, Ruhumuriza na Buru Temesgen binjiye mu mujyi Nyamagabe bari imbere.
Hasigaye 35Km kugera i Huye.
12h40: Imvura nyinshi, Tour igeze mu Kizi, gusa bageze mu Gako Rugg Timothy uri mu bakomeye yatobokesheje atakaza iminota, hasigaye 10Km.
12h45: Mugisha yasize Ruhumuriza na Buru Temesgen bo basubiye muri Peloton. Ubu ari imbere umunota umwe n’amasegonda 20.
13h00′: Mugisha bari kumusatira, hasigaye 5Km, hasigaye ikinyuranyo cya 1min5′ yasizeho Peloton.
Mugisha bahise bamusatira cyane habura ibirometero bicye baramufata maze hatangira gukora abanyembaraga nyinshi kuri Print.
13hoo’ :Baje ari nka 21 bari kuri Sprint, Areruya Joseph abatanga ku murongo. Hahise haba impanuka nto Bosco Nsengimana akomereka bidakomeye ahita yitabwaho.
Maillot Jaune igumanye Valens Ndayisenga kuko yari muri aba baje imbere.
Photos © R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEK.RW
9 Comments
Umuseke mukomerezaho! hari ifoto yanyu izaba ifoto y’irushanwa; Iriya yafatiwe mwikorosi hejuru y’ikivu! uwayifashe ni umuhanga kbsa!!!!
Iriya foto ntabwo ari iy’Umuseke ni iya Kigalitoday ni umunyamakuru wabo wayifotoye witwa Plaisir Muzogeye, gusa ndumva yaratangiriye hano k’Umuseke naho yajyaga aduha amafoto meza agitangira aramenyekana ajya aho handi.
Umuseke courage turabemera
oya siriya mvuga, hari indi umuseke wafashe hagaragara n’amazi y’ikivu!
Nanjye iriya photo naremeye, uziko nari nanze kwemera ko ari mu Rwanda! Dufite igihugu kiza pe!
Amafoto yanyu arakeye cyane, murusha IGIHE.com gufotora kabisa.
Mwiriwe? Umuseke rwose muri aba mbere kutugezaho amakuru ari update. IMana ibahe umugisha kandi ikomeze gufasha Abanyarwanda kwitwara neza. Murakoze!
Congratulations Kimasa
ubundi umuseke bafite ulmwihariko kw’ifoto kabisa bakomereze aho
UM– USEKE mugira amafoto meza cyane….Ariko mukagira amakuru make ugereranyije n’IGIHE. Nimwongera amakuru IGIHE muzabacaho.
Comments are closed.