Digiqole ad

Akarere ka Nyamagabe karishinja uburangare mu rupfu rw’umunyeshuri warohamye

 Akarere ka Nyamagabe karishinja uburangare mu rupfu rw’umunyeshuri warohamye

Kuri uyu wa kabiri mu Karere ka Ruhango hashyinguwe umurambo w’umwana w’umunyeshuri Gasiga Desire wari uri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye warohamye mu kizenga kiri mu Karere ka Nyamagabe hafi y’aho yigaga, Ubuyobozi bw’aka karere bwavuze ko nyakwigendera azize uburangare bwabo (akarere).

Umurambo wa Nyakwigendera ugejejwe mu Rusengero
Umurambo wa Nyakwigendera ugejejwe mu Rusengero

Nyakwigendera Desire Gasiga w’imyaka 19 yari ari gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Notre Dame de la Paix (GSND) Cyanika.

Ku cyumweru taliki ya 13 Ugughyingo Desire yajyanye na bagenzi be ku kidendezi cyaretsemo amazi ahari umwobo Abashinwa bacukuragamo amabuye bubaka umuhanda, ku bw’amahirwe macye Gasiga Desire aza kurohama abura ubutabazi.

Inkuru y’incamugongo yageze ku babyeyi be aho batuye mu Karere ka Ruhango ko umwana wabo yarohamye muri iki kizenga kandi atarakurwamo, ni ko guhita bishakamo uburyo kugira ngo bajye kureba iby’iyi nkuru bi bari bamaze kwakira.

Ababyeyi bamaze kugera aha, bitabaje inzego z’umutekano kugira ngo bakuremo umubiri wa nyakwigendera wari umazemo amasaaha 12 yose.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu muhango wo gushyingura nyakwigendera, Nteziryayo Andree ushinzwe uburezi mu karere ka Nyamagabe wari waje nk’intumwa y’aka karere (aho uyu mwana yaguye) yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bwishinja uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Ati  “Ahantu uyu mwana Desire yaguye nk’akarere ka Nyamagabe twaraharangariye kubera ko tutigeze tuhasiba, none kubera urupfu rw’uyu mujyambere ni bwo tugiye kuhasiba..,mwihangane.”

Uyu muyobozi kandi amaze kuvuga aya magambo atakiriwe neza na bamwe mu batabaye, yakomeje avuga ko Akarere ka Nyamagabe kijeje umuryango wa Desire kuzakurikiranira hafi ibijyanye n’ubwishingizi.

Ati ” Bavandimwe, bitewe n’uko uriya mwobo umwana yaguyemo wacukuwe n’abashinwa kandi bafite contrat y’akazi bakoraga, tugiye gukurikiranira hafi iby’ubwishingizi by’ibi byago, kuko uriya mwobo bagombaga kuwusiba utaradutwara ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi w’ikigo nyakwigendera yigagaho n’abandi bana babanaga mu buzima bw’ishuri bavuga ko yari umwana ufite umwete wo kwiteza imbere kuko yari yaratangiye umushinga wo gukora Film Documentaire y’ishuri rya Notre Dame de la Paix (GSND) yigagaho mu rwego rwo kurifasha kwizihiza yubile yaryo.

Nteziryayo Andree waje nk'intumwa y'akarere ka Nyamagabe avuga ko ubuyobozi bw'akarere bwagize uburangare
Nteziryayo Andree waje nk’intumwa y’akarere ka Nyamagabe avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwagize uburangare
Umubiri wagejejwe iwabo
Umubiri wagejejwe iwabo
Babanje kujya kumusabira bwa nyuma mu gitambo cya misa
Babanje kujya kumusabira
Abavandimwe be bamuherekeje bwa nyuma
Abavandimwe be bamuherekeje bwa nyuma
Gasiga Desire (muruziga rutukura) we na bagenzi be biganaga ubwo bari mu byishimo akaza kuhasiga ubuzima
Gasiga Desire (muruziga rutukura) we na bagenzi be biganaga ubwo bari mu byishimo akaza kuhasiga ubuzima (ifoto yafashwe n’abo bari bari kumwe)

Photos/Damyxon

Jean Damascène NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango

7 Comments

  • Yooo!!!!Umuryango we wihangane kandi Nyagasani yakire umugaragu we mu bwami bw’Ijuru!!!Ariko rwose abana bakwiye kujya bashishoza rwose ikintu cyose kitizeweho ubuziranenge bakakigendera kure

  • yoo imana imwakire pe birababaje

  • Mukomere.

  • IKINIGA KIRANYISHE!!! MANA WEEE!!!sianri muzi ariko amalira aranyishe pe

  • Imana imwakire mu bayo kabisa kandi ababyeyi bihangane nta kundi ubwo iminsi ye ni aho irangiriye.
    Gusa ririya jambo umuyobozi yavuze mu izina ry’akarere barikurikirane kuko ntibyashirira hariya gusa, ababbyeyi bazahabwe indishyi z’akababaro, niba ubuyobozi bwemera ko yapfuye kubera uburangare bwabo.
    kandi niko kuri nyine.

  • Ariko nkawe wa munyamakuru we wagiye wandika ibyo abayobozi bavuze ukareka kubeshya ngo barishinja uburangare? Uwashishoza neza yamenya inyungu ufite mu kubeshyera ubuyobozi bw’akarere ka nyamagabe. Jye narimpari kd ntabyo numvise. Gusa iyo ntore ya NYAGASANI iruhukire mu mahoro.

  • Gasore uvuze neza.ahubwo uriya muyobozi yagombaga gusinyira ariyo magambo.
    Akazifashishwa no munkiko mugihe bibaye ngombwa.biriya byo Gutekinika akarere gas gashobora kuzabihakana.

Comments are closed.

en_USEnglish