Canada yohereje mu Rwanda Henri J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko Leta ya Canada yohereje Henri J. Claude Seyoboka kuburanishwa ku byaha bya Jenoside aregwa kuba yarakoreye mu Rwanda mu 1994. Indege yazanye uyu mugabo ngo yaba iri bugere mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yabwiye Umuseke ko Jean Claude Seyoboka agezwa mu Rwanda ku isaaha ya Saa 12h00.
Seyoboka w’imyaka 49, yari umusirikare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye ahitwa Gatineau muri Canada, yangaga koherezwa mu Rwanda avuga ko ngo ahageze yagirirwa nabi.
Muri Canada yaburanaga n’urwego rushinzwe imipaka (Agence canadienne des services frontaliers) i Montréal rwifuzaga ko acyurwa mu Rwanda kubera ibyaha bikomeye aharegwa.
Nahagera araba abaye umuntu wa kabiri woherejwe na Canada nyuma ya Leon Mugesera wakatiwe gufungwa burundu, nubwo yajuriye.
Seyoboka yabaga muri Canada kuva mu 1996.
Nyuma ya Jenoside aho akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi, yahungiye mu cyahoze ari Zaire, ahera aho asaba ubuhungiro muri Canada aho umugore we n’umwana bari batuye bo n’ubundi.
Ikinyamakuru CBC muri Canada kivuga mu kwa mbere 1995 yabonye Passport mpimbano maze ajya Toronto yaka ubuhunzi. Gusa mu kubusaba yabeshye ko atigeze aba mu ngabo z’u Rwanda.
‘Statut’ (Icyemezo cy’ubuhunzi) y’ubuhunzi yayambuwe mu 2006, nyuma y’aho iperereza ry’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (Tribunal pénal international sur le Rwanda, TPIR) mu 2002, mu buhamya bwatanzwe n’umuntu utarashyizwe ahagaragara amazina ye, yashinje uyu mugabo ko yishe umugore n’abana be babiri.
Mu Rwanda ubu, Seyoboka akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo Icyaha cya Jenoside, icyo kurimbura imbaga, n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.
Aregwa kuba yarabikoreye mu cyahoze ari perefegitura y’Umujyi wa Kigali, ahahoze ari muri segiteri ya Rugenge, Komini ya Nyarugenge. Ashinjwa kuba yararindaga Bariyeri ziciweho Abatutsi batandukanye bari batuye mur aka gace.
Mu nyandiko zo mu 2014, iki kinyamakuru cyo muri Canada gifite, zivuga ko u Rwanda rwandikiye ubutabera bwo muri Canada bubaza impamvu iyoherezwa rye mu Rwanda ritinda.
Seyoboka mu ngabo za kera (Ex-Far) yari afite ipeti rya Lieutenant ndetse akaba yarakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19 ans) adahari.
U Rwanda rwasabye Canada abantu 13
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha avuga ko kuba uyu mugabo yaratinze koherezwa byatewe n’inzira biba bigomba gucamo.
Faustin Nkuzi avuga ko inkiko zo muri Canada zabanje gusuzuma ikibazo cy’imyirondoro inyuranye n’ukuri yari yatanzwe na Seyoboka ubwo yakaga ibyangombwa byo gutura muri iki gihugu nk’impunzi.
Umushinjacyaha Nkusi ati “ Inkiko rero zigira uburyo zikemura ibibazo, hari ukubijuririra, hari ukuba uburana bwa mbere ukajurira.”
Nkusi avuga ko izi mpamvu zose ziba zigomba gusuzumwa, akavuga ko igihugu cya Canada cyagaragaje ko ubutabera bwo mu Rwanda bwizewe bityo ko bugomba kohererezwa uyu mugabo cyari gicumbikiye.
Gusa avuga ko iki gihugu cyohererejwe impapuro zo guta muri yombi abantu bagera kuri 13 bose bakekwaho ibyaha bya Jenoside basize bakoreye mu Rwanda.
Avuga ko hari abandi babiri baburanishirizwe muri iki gihugu barimo Munyaneza Desire wakatiwe gufungwa burundu na Jacques wagizwe umwere.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
26 Comments
Erega iminsi izacyemura ibibazo by’aba bantu basize bariye Abatutsi bagahungira mu mahanga! Bose babimenye ko uzaba agihumeka ukuboko k’ubutabera kuzatinda kukamugeraho kuko icyaha cyo ntigisaza kandi hari amahanga agenda yumva buhoro buhoro uburemere ndetse n’ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94 yakoranywe. Wait and see.
Ibyo uvuga nibyo wait and see umuntu wese wishe abantu bizamugaruka kuko icyaha si ukwica ubwoko bumwe!
Julius ni ubuhe bwoko ushaka kuvuga???? yooo ngo ubwo wapfobeje génocide yakorewe abatutsi!!! Amatakirangoyi yanyu azabata ku gasi! Ubyibaze ho mu gihe uzaba ugemurira Seyoboka
Uwikanga amabinga abayarwaye! navuze uwishe abayahudi ubwoko bw’Imana! sinzi icyo mwiruhiriza rwose! Data wapfuye yarihuse ntamugemuriye!
Amaraso ni mabi. Ariko ubundi aba bantu babasha gusinzira ninjoro?
umva sha bararya bakanywa bakaryama bo karyamira katiyusha, gusa Allah azabibaza ariya maraso y’inzirakarengane bamennye ntazabagwa amahoro kabsa
Mike witukana, reka Imana ikore ibyayo bose bazaza byane bikunze kuko nta kinanira Imana
Hari nabandi dutegereje igihe bazagera imbere ya Sentare.Abishe abanyarwanda mucyahoze cyitwa Zaire nkuko Mapping repport ibivuga.
Maramuko rwose,uzategereza uruhe.ubwo rero ngo nawe uri mu rugamba rw’ipfobya
Sinzimpamvu wumvako iyumuntu avuzeko hari nabahutu bishwe wumva ari gupfobya.Iyo myumvire nayo igomba guhinduka kuko turambiwe abantu bavanga ibintu nibo babangamira ubumwe nubwiyunge nyabwo bwabanyarwanda..
UWISHE WESE AHO AVA HOSE ISAHA IZAGERA AFATWE KUKO NTABITAGIRA IHEREZO
Imana ishimwe cyane. Iyo nibutse urupfu rubi bishe ababyeyi banjye n’abavandimwe banjye, ntangiye kubona ko koko Imana ariyo nyiri ububasha. Mana iyo ukoze igikorwa cyiza nk’icyi turagushima kandi nzi neza ko ubikora ugirango utange isomo kubaheranwe n’urwango n’ingengasi bikabije.
Erega Imana ihora ihoze,icyaha ntigisaza naho uyu ngo ni Julius uvuga iby’ubwoko haaa ntiwapfobya Genocide yakorewe Abatutsi kuko abatwicaga bari baziko bazatumara none turahari ngo duhamye ibyo bakoze, nta bwoko bupfira gushira, twararenze turabababarira ariko amaraso y’abacu bazayishyura haba hano ku isi no mu ijuru.
Amaraso mwamennye azabahama ibihe byose mwihane mukorere imana izabababarira, naho gutsimbarara ntacyo bimaze mube abagabo mwemere ibyo mwakoze mwiyakire nkuko twiyakiriye.
Nyamara Banyarwanda bene data Kanyarwanda ntimukishimire gutunga agatoki! Uyu mugabo ashobora kuba ali n’umwere. Niba mwizeye inkizo z’urwanda rwacu, ni mu he uyu musore Jean Claude chance to kuburana mbere Yuko mu rumucira kubera amabwire! Ibindi bya munyangire mureke tubicikeho kuko ntabwo ali umurage mwiza wo gusigira abana bacu! Mwihangane mureke inkiko zigakore! Ni aramuka agizwe umwere, nizereko abamutukiye ubusa muzabiboneraho isomo.
Uwase teta,urigupfobya cyane,noneko uvuzeko mwababariye warangizango bagomba kubyishyura? Ubwo uvuze iki mubyukuri?ahubwo ugomba kumenyako uwishe nuwihoreye bose bagomba gushyirwa mugatebo kamwe,ubundi bakaryonzwa amaraso bamennye.cg bakabsbarirwa bakihana nimana ikabanarira.
aba bishe babipanze imyaka myinshi….naho aba mapping report byari umujinya barababariwe
Izo mbabazi bazihawe nande ra
None se ubona hari ubibababaza? ntibahari se? abo bapfuye kandi ntibiyishe…so njye mbona barababariwe ! kuko sinari numva uwahaniwe cyangwa se da wagawe ngo anasabe n’ikigongwe abahonotse kuri iryo cumu.
@Janaby nibitonde isi nimuzunga nabo bizabageraho.
Nimusigeho mwese guterana amagambo hejuru y’abipfiriye,kuko abanyarwanda baraziranye bihagije. Nibyo koko abatutsi barishwe muri 1994 kandi ababigizemo uruhare bose bagomba kubihanirwa, ariko twibuke ko hari n’abahutu bapfuye bishwe kandi uwabishe uwo yaba ariwe wese nawe nta mahoro afite mu mutima we. n’ubwo ubucamanza bwo kuri iyi si butamushyikira kubera inyungu zinyuranye ziyobora abantu kuri iyi si, ariko ubucamanza bw’Imana bwo ntaho azabuhungira. Abizera Imana bakomeze bayizere, kuko niyo munyabubasha usumba bose kandi ubushobozi bw’Imana n’ububasha bwayo ni ntagereranywa.
Burya iyo wishe ikiremwa cy’Imana wabigambiriye kandi ku bushake bwawe, ntabwo Imana ishobora kugukuraho ijisho ryayo, aho waba uri hose n’uwo waba uriwe wese. Kandi imbere y’Imana ibiremwa byayo byose birangana, nta kiremwa cyitwa muntu na kimwe gisumba ikindi mu byo Imana yaremye.
Naho ibyo kuvuga ko umuntu ashobora kuba arengana, ibyo birashoboka rwose, kuko mu buzima busanzwe, akarengane ni kimwe mu bigize ibibi abantu bashobora kubonera kuri iyi si ya rurema. Iyo urengana ugahanwa bibabaza umubiri wawe nibyo, ariko ku mutima wawe ntacyo uba wishinja kandi na roho yawe iba yera dee. Iyo wakoze nabi ukiyoberanya ntuhanwe cyangwa ugakoresha ububasha ufite ntuhanwe, ku mubiri wawe nta bubabare ugira, ariko mu mutima wawe wumva nta mahoro ufite, ukumva uhangayitse kuko hari icyo wishinja wowe ubwawe uzi wakoze, kandi na roho yawe ikaba yaranduye.
Ariko, hari ingero nyinshi zagiye zitwereka muri ubu buzima turimo kuri iyi si, ko iyo wakoze nabi cyane (nko kwica abantu) ntubone igihano kigukwiriye gitanzwe n’abantu b’isi ubwabo kubera wenda ubudahangarwa ufite cyangwa se hari abagukingira ikibaba, hari igihe kigera utateganyije ukabona ikimenyetso cy’igihano cyo ubwacyo kirizanye, ukabona ibikubayeho kuri iyi si, birenze imigirire ya muntu.
Ibyo uvuze ni ukuri.Hahirwa umunyarwanda ufite ibiganza bitajojoba amaraso y’inzirakarengane uwo ari we wese.Ubutabera bw’abantu uwo butazageraho ubw’Imana ntaho azabucikira.Amaraso burya ni mabi ahora akunukaho iyo wayamennye
@Babayeho ko numva uri intyoza mu gutanga amasomo ya “morale”cg icyo twakwita imyitwarire mbonezabupfura ariko ukihutira gutandukira werekana ko ubutabera butangwa butuzuye harya ubwo abo urimo gushyigikira mu buryo buziguye ayo masomo utanga ko ntayo bakurikije muri 59,63,73,90 na karundura mu 94. Ntibavaga mu kiriziya guhazwa bakajya kwica? Jenoside ni icyaha ndengakamere kandi ntigisaza ni yo mpamvu ubona amahanga yose aba yarahagurukiye abashinjwa. Naho gushaka kuyobya abantu no kubashyira mu gihu witwaje ibisobanuro byo muri morale na philosophie bidafite ishingiro usanisha ibidasa ntacyo bizatanga kimwe nuko abo ba jenosideri umugambi wabo waburiyemo.
@Johnson, Mbere ya 1959 cyane cyane hagati ya 1957-1958 ntabantu bishwe, ese bishwe nande? Nibyiza gutondagura amateka ariko ujyuyatondagura mubihe byose.Ntukajye ucengeza mubandi ibyifuzo byawe.Ibyo babyita kubogama.
Iyo bigeze ku Mana mujye mubyitondera,kuko Imana ntabwo ireba cyangwa ngo itekereze nk’abantu.
Imana nta matiku igira.
Gusa yashyize imbere y’umwana w’umuntu ikibi n’icyiza ngo ahitemo
Imana ntabwo ari nk’umupolisi,ngo ukoze ibibi wese imufunge cyangwa ngo imuhe akato,ahubwo imurindira mu bibi bye ariko itegereje ko yihana.
Mbibutse ko ku Mana itagira imibare icuritse nk’iy’abantu,kuko nta gategori yakunze gushyira ku byaha bikorwa n’abo yaremye,uwishe azahanwa kimwe n’uwiba,cyangwa usambana,cyangwa ubeshya,nta byaha bikomeye n’ibyoroshye imbere y’Imana.
Kwica ikiremwa-muntu byo ariko bigira ingaruka tukiri na hano mw’Isi,umunyarwanda yaciye umugani ngo amaraso arasama.
Umuntu wese rero uriho mw’Isi yaramennye Amaraso y’Umwana w’umuntu,igihe cyose atarihana,ntari kure y’ibyabaye kuri Gahini.
ese kuki ubufransa buvugwa nabi?
Amen
Comments are closed.