Mu kwezi kwa kabiri 2016 Minisitiri w’ikoranabuhanga n’urubyiruko yafunguye Internet yo mu modoka zitwara abagenzi nka kimwe mu bikubiye mu mushingwa ka “ Kigali Smart Project”. Ku giciro cy’urugendo hari icyongeweho kubera iyi serivisi y’ingirakamaro. Iyi Internet ya 4G muri za Bus hato na hato yagiye igira ibibazo hamwe bigakemuka ariko ubu ntikiri mu modoka nyinshi […]Irambuye
*Uruganda ruzubakwa i Gisagara ruzatanga MW 80, *Mu mezi 33 uru ruganda ruzaba rwatangiye gutanga amashanyarazi. Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni yatangaje ko guhera mu kwezi kwa mbere igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi kizaba cyagabanutse kubera imishinga iri gukorwa, yabitangaje nijoro kuwa kabiri nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’umushoramari ugiye kubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Gisagara […]Irambuye
Umwe mu bashyitsi bari baje mu Rwanda mu isiganwa rya Tour du Rwanda azanye n’ikipe ya Cycling Academy yo muri Israel yatangaje uburyo yibwe telephone ye agahangayika bikomeye ariko Police ikifashisha ikoranabuhanga ikayifata akayisubizwa nyuma y’amasaha macye. Uyu mugabo yatangaje ibyishimo bye n’ishimwe ku Rwanda. Uko byamugendekeye yabitangarije kuri Facebook y’ikipe ye Cycling Academy aho […]Irambuye
Serivisi mu tugari two uu karere ka Ngoma zirakemangwa kubera ko utwinshi muri two duhora dufunze, inshuro nyinshi bigatuma abaturage babura abayobozi babakemurira ibibazo. Kuri uyu wa kabiri, Umuseke wasuye utugari dutandatu, kamwe gusa ni ko twasanzemo umukozi ahandi hose abaturage bari bicaye hanze bitonganya. Umunyamakuru w’Umuseke yahereye mu kagari ka Karenge mu mujyi wa […]Irambuye
Mu nama y’ihuriro ry’abafundi, ababaji, n’abanyabukorikori (STECOM-Kicukiro) yabahuje ku cyumweru, bagaragaje impungenge batewe n’uko bamwe mu babaha akazi babambura cyangwa bagata imirimo bakoraga. Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yabasabye kujya bagirana amasezerano n’ababaha akazi. Iyi nama yateguwe na Cellule Specialisee ishinzwe ubwubatsi muri FPR-Inkotanyi, abanyamuryango ba STECOMA-Kicukiro babanje guhabwa amasomo ajyanye n’amahame ya FPR n’amateka yayo. […]Irambuye
*Yasabye umwanya wo kubanza kuramutsa uwaje kumushinja… Mu rubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye, kuri uyu wa 22 Ugushyingo umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha wahawe izina ‘KMK’ yavuze ko atigeze abona uregwa ari mu bikorwa by’ubwicanyi, avuga ko yari yarahishe abo mu muryango w’umugore we bahigwaga […]Irambuye
Urwego rwigenga rufasha iterambere ry’ubucuruzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba “Trade Mark East Africa” rwatangaje ko rugiye gutangira icyiciro cya kabiri cy’ishoramari bakora bakora mu gufasha ibihugu byo mu karere kunoza ubucuruzi, mu Rwanda bazahashora miliyoni 63 z’amadolari mu myaka itandatu. Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nibwo basoje icyiciro cya mbere cyatangiye mu […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa mbere mu ntara y’amajyepfo abakandida batanu; Mukakabera Monique, Dr Richard Sezibera, Dr Masabo François, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité bahatanira kuzasimbira Senateri Mucyo Jean de Dieu muri Sena y’u Rwanda batangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyamagabe. Aba bakandida baziyamamaza mu gihe cy’iminsi 10 bahatanira gusimbura Jean de Dieu Mucyo […]Irambuye
*Leta ikomeje kubagoboka ibaha ubufasha bw’ibiribwa, *Ubu babonye imvura ihagije barahinga ndetse bafite icyizere cy’ejo hazaza. Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu, kamwe mu duce twavuzwemo inzara cyane mu myaka hafi nk’ibiri ishize kubera kubura imvura umusaruro ukaba mucye, ubu icyizere ni cyose kubera ko noneho babonye imvura. Ubwo Umuseke uheruka gusura i Rwinkwavu […]Irambuye
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo, umuryango w’abantu batanu ugizwe n’umugore n’umugabo n’abana batanu bariye bariye imyumbati ibagwa nabi, ndetse birangira abana babo batatu bitabye Imana. Uyu muryango utuye Kagari ka Mushonga, Umurenge wa Muko, mu Karere ka Musanze ngo wariye iyi myumba bazi ko ari imiribwa. Gusa, ngo batangiye kugubwa nabi abaturanyi […]Irambuye