Digiqole ad

Kwishyura imyenda tugura izi ndege biratuvuna, ariko mu myaka 5 tuzaba duseka – John Mirenge

 Kwishyura imyenda tugura izi ndege biratuvuna, ariko mu myaka 5 tuzaba duseka – John Mirenge

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, u Rwanda rwakiriye indi ndege nshya yo mu bwoko bwa “Boeing 737-800 Next Generation”. Mu kwakira iyi ndege, umuyobozi wa Rwandair John Mirenge yavuze ko nubwo kwishyura izi ndege biri kugora Abanyarwanda, ngo mu myaka itanu cyangwa 10 bazaba baseka.

John Mirenge, avuga ijambo mu kwakira iyi ndege nshya.
John Mirenge, avuga ijambo mu kwakira iyi ndege nshya.

Iyi ndege yiswe ‘Kalisimbi’ mbere y’uko igera mu Rwanda hafi Saa kumi n’ebyiri n’igice iturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yakorewe, yabanje guhagarara mu bihugu nka Canada n’Ubugereki inywa amavuta.

Iyi ndege ikaba ije gufasha Rwandair gukomeza inzozi zayo zo kwagura ingendo zayo ku mugabane wa Afurika, Asia, Uburayi na America.

Iyi ndege ije nyuma y’ukwezi n’igice, u Rwanda rwakiriye indi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 yiswe “Ubumwe”.

Mu kwakira iyi ndege, Umuyobozi wa Rwandair John Mirenge yavuze ko iyi ndege nshya ari indi ntambwe itewe.

Avuga ko mu rwego rwo kugera kuri Serivise zo kurwego rwo hejuru biyeme, ngo bafashe umwanzuro ko batazongera gukoresha indege idafite internet (Wi-Fi). Kandi ngo bari no kunoza Serivize z’imbere mu ndege no gutwara imizigo.

John Mirenge yavuze ko nubwo Rwandair isa n’imaze imyaka 10 ikora, ngo yishimira intambwe bamaze gutera mu myaka nk’itandatu (6) bamaze bakora bihamye.

Ati “Ubu iyi ndege ni iya 10, mu mpera z’uku kwezi turakira indi ya 11 yo mu bwoko bwa A330-300, ndetse muri Gicurasi 2017 turakira indi ya 12 yo muri ubu bwoko (Boeing 737-800 NG). Ubu Rwandair niyo airline izamuka byihuse muri Africa.”

Igera ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kanombe.
Igera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kanombe.

Mirenge yavuze ko uko bakomeza kwagura ingendo zabo, ngo ubu intego ikomeye bafite ni iyo kwinjira ku isoko ry’Uburayi na America mu mwaka utaha wa 2017.

Mu bindi kandi ngo abona bamaze kugeraho bikomeye muri iyi myaka itandatu, harimo ko kubaka ubushobozi bw’abakozi b’Abanyarwanda, ku buryo ubu ngo 80% by’abakozi babo ari Abanyarwanda.

Mu mpera z’uyu mwaka kandi ngo baraba bafite Abanyarwanda bagera kuri hafi 30% mu batwara indege n’abakora mu ndege (flight officers and captains), ndetse hafi na 40% mu Batekinisiye 40%. Kandi ngo bakomeje kwakira Abanyarwanda bakiri bato bifuza kwinjira muri uru rwego.

John Mirenge yavuze ko ishoramari bari gukora muri Rwandair rigamije inyungu z’igihe kirekire, ari nayo mpamvu ngo bemera gushora amafaranga menshi bakagura indege nshya zihenze, aho kugenda ngo bagure indege zishaje zihendutse.

Ati “Zirahenze cyane nta gushidikanya, ntekereza ko tubabara/bituvuna uyu munsi, ariko mu myaka itanu cyangwa 10 tumaze kwishyura imyenda yose n’andi mafaranga dushoramo, dushobora kuzicara tugaseka, twishimira izi ndege nziza n’inyungu zazo.”

Dr Alexis Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi wavuze mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ari nayo mushoramari mukuru muri Rwandair, yashimiye ubuyobozi bwa Rwandair kuba mu gihe gito bamaze kuyigira ikigo cy’indege cya mbere gitera imbere cyane ku mugabane wa Afurika kandi kikiri gito mu myaka.

Nzahabwanimana yizeza ko mu mwaka wa 2018, ikibuga cy’indege gishya cya Bugesera gishobora kuzaba cyatangiye gukoreshwa, kirushaho gufasha mu iterambere ry’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Dr Alexis Nzahabwanimana mu kwakira iyi ndege.
Dr Alexis Nzahabwanimana mu kwakira iyi ndege.

Yagarutse kandi ku mpunngenge z’uko usanga Kompanyi nyinshi z’indege muri Africa zikora zihomba, avuga ko inyungu ya mbere u Rwanda rubona muri Rwandair atari amatike igurisha.

Ati “Njya numva bavuga ngo Kompanyi z’indege muri Kenya, France n’ahandi zirahomba, agaciro ka Rwandiair ntabwo kabarirwa mu matike igurisha,…mujye mwibaza uko ubukerarugendo bwaba bumeze nta Rwandair.

Mujye mureba n’izindi nzego, abaza mu nama, abaza mu bukerarugendo mwibaze uko bajya bagera mu Rwanda nta Kompanyi y’indege.

Ahubwose, igihugu kitagira Kompanyi y’indege (national career) ikorana neza,…sinzi aho kigana, niyo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga muri Rwandair kandi ikiyemeza kuyishoramo imari.”

Amoko y’izi ndege Boeing 737-800 Next Generation zishobora kugira ‘class’ imwe itwara abantu 189, cyangwa ‘class’ ebyiri n’ibyicaro by’abantu 162.

Amakuru agaragara kuri internet agaragaza ko iyi ndege “Boeing 737-800 Next Generation” igura Miliyoni 96.0 z’amadolari ya Amerika, aya arenga Miliyari 96 z’amafaranga y’u Rwanda.  Iyi ndege ikaba ari iya gatatu yo muri ubu bwoko u Rwanda ruguze kuva mu 2011.

Mu kirere cya Kanombe, Kalisimbi yahageze nyuma y'urugendo rurenge amasaha 20 iva muri America.
Mu kirere cya Kanombe, Kalisimbi yahageze nyuma y’urugendo rurenge amasaha 20 iva muri America.
Iyi ndege irashimangira iterambere rya Rwandair.
Iyi ndege irashimangira iterambere rya Rwandair.
Itorero Intayoberana ryakiriye iyi ndege.
Itorero Intayoberana ryakiriye iyi ndege.
Ngo yitiriwe umusozi muremure wa Kalisimbi mu rwego rwo gushimangira icyo abavuga icyongera bavuga bati "Sky is the limit".
Ngo yitiriwe umusozi muremure wa Kalisimbi mu rwego rwo gushimangira icyo abavuga icyongera bavuga bati “Sky is the limit”.

imbere inde indege

Iyi ije ari indege ya 10 ya Rwandair imaze imyaka nk'itandatu ikora by'umwuga.
Iyi ije ari indege ya 10 ya Rwandair imaze imyaka nk’itandatu ikora by’umwuga.
Intore z'Itorero Intayoberana zizihiwe no kubyinira abaje kwakira iyi ndege.
Intore z’Itorero Intayoberana zizihiwe no kubyinira abaje kwakira iyi ndege.
Umuyobozi wa Rwandair John Mirenge yinjira muri Kalisimbi kugira ngo yirebere uko imeze.
Umuyobozi wa Rwandair John Mirenge yinjira muri Kalisimbi kugira ngo yirebere uko imeze.
Dr Alexis Nzahabwanimana aganira n'umupirote wungirije.
Dr Alexis Nzahabwanimana aganira n’umupirote wungirije.
Dr Alexis Nzahabwanimana, John Mirenge n'abandi bayobozi bareba ubwiza bw'iyi ndege.
Dr Alexis Nzahabwanimana, John Mirenge n’abandi bayobozi bareba ubwiza bw’iyi ndege.

dsc_0189 dsc_0212 dsc_0228 dsc_0288 dsc_0318 dsc_0530 dsc_0547 dsc_0592

Photos: Evode Mugunga & Innocent Ishimwe

UM– USEKE.RW

50 Comments

  • Aya madeni tuzayakizwa niki

    • Ayo leta ya Kinani yafashe igura imihoro, imbunda, yogusenya igihuguyo twayishyuye dute?
      Humura aya yo siwowe uzayishyura, kuko Rwanda Air ni Business iziyishyurira iyo myenda.

      • @Karangwa wagiye uvugibyuzi koko? Nta narimwe leta yishyuye kuko amadeni yose bayahanaguye ndetse banasaba kotutazongera kuguza ibyo tutazashobora kwishyura.Wasoma declararation ya Club de Paris Doreko ari Rukokoma wazangurutse za buraya hose ari gusaba ayomafaranga.Ikindi nakubaza, niba u Rwanda rwaratewe 1/10/1990 barikuguma aho ntibagure intwaro zogukumiribyo bitero?

  • Ko meza imihigo Rwanda. Abana bawe tukuri inyuma. Abapfuye barihuse. Kera hahozeho Air Rwanda; Ariko mama indege zayo zarengeyehe? Cyangwa nizo yakodeshaga. None RWANDAIR irimo kwigurira izayo. Ni byiza cyane. Igisigaye rero banyarwanda, dukore cyane nkuko umukuru w’igihugu cyacu abidukangurira buri munsi maze natwe tujye tuzigendamo tugemuye cyangwa tugiye guhaha ibicuruzwa iyo mu Mahanga. Ariko ubwo uzi gukora urugendo uri mu ndege y’i GIHUGU cyawe? Ntimuzi se ko umwana uri iwabo avuna umuheha akongeza undi? Ahubwo se RWANDAIR izatangira ingendo zayo i BWOTAMASIMBI Ryari? Ubwo ga hasigaye yayindi ya rutura AIRBUS A330 itwara abagenzi 300 izagera nayo ino vuba mu minsi mike irimo gukorerwa i TOULO– USE.

    • Hahaaa, winsetsa kabisa…Africa niko twabaye, ntibyagutangaza ubonye n’ubu butegetsi buhindutse maze Rwandair n’izi ndege zayo ukayoberwa aho birigitiye, mukongera gufata andi madeni yo gutangira bundi bushya. Ntiwasomye se amakuru ku http://www.gihe.com avuga uburyo Benin yamunzwe na ruswa n’akavuyo…biriya kandi ni ibigaragarira amaso y’umushyitsi, ibitagaragara nibyo byinshi ! Africa itegekwa gikoboyi !

  • Yesu ashimweee !!!

  • N’abanyamerika tugomba kubagurira batazagira umutima mubi ngo tugura ib’ahandi.

    Ariko aya madeni ko ari menshi cyane.

    Izo miliyari zihaye abaturage bangana iki amashanyarazi? Benshi cyane ,amazi ,amashuri,amavuriro,…

    Ariko indege nizo zihutirwa?

    • Amashanyarazi bazayabona kd izo gahunda,n’amafranga yokuyabaha irahari. So yigaye gutinda ariko ntuzayigaye guhera (Leta).
      Reka tunakore Business iha abenegihugu akazi. You should be proud of this achievement.
      Rata Mukomereze aho nubundi Leta s’Imana ngo yacemurira rimwe ibibazo byabanyarwanda. Ahubwo Uwiteka abahire.

    • wumva ko amashanyarazi aboneka ntazindi nguvu zo kuyabona ,,ntugatekereze bugufi ,,

  • Uzi kuba urumugabo murugo ntabiryo wasigiye abana wabona udufaranga aho guhaha akagura televiziyo cg telefone ihenze ubwo se waba urumugabo cg waburimbwa

    • #Kaka aha uransekeje imbavu zirakoranye! Wa mugani niko bimeze mu Rwanda rwa none. Iyi Rwandair ikorera mu gihombo kandi indege nyinshi bazana ziba zafashwe budeni. ikindi nuko mu Rwanda koko ibintu bihindutse nta mutegetsi wakwigerekaho izi ndege ngo akomeze kuzishyura kandi ntacyo zinjiza gifatika. Imyaka 5 kandi John Mirenge arimo kutubwira icyo gihe amadeni azaba atugeze mw’ijosi idolari ririmo kuvunjwa 1200! Za mpapuro mpeshwa mwenda nazo ba nyirazo baraba batangiye kwishyuza. aya mafaranga yo kwiahyura ayubatse Konveshoni, ayo kwishyura ya madolari yasabwe ngo hakorwe stock y’amadolari, ayo kwishyura impapuro mpeshwamwenda zatanzwe ubugira gatatu niba atari ubugira kane, ayo gutanga mu miryango turimo(EAC, AU,CEEAC,CEPGL,…) ayo kwiahyura indi myenda inyuranye… nzaba ndeba ko bitazadushyuhana! Nifurije Rwandair kuzishyura amadeni kandi ikanunguka!

      • @Ramazan, RwandAir is a business venture. we shouldn’t be afraid. To start up a business it involves some risk so whoever fears Risk can’t be a successful.
        Umwana utinya kugwa atinda kugenda.

    • Waba uri umugabo niba aho bagurisha ibiryo badashobora kugukopa hanyuma ukikopesha telephone izagufasha kuva muri iyo nzara y abana bawe.
      Yesu ati: abashonji bo muzahorana iteka.
      Muvane urugambo n amarangamutima aho rero

    • @kaka, Harigihe iyo Television ch Phone yaba arigishoro (Capital) izatuma muminsi irimbere iyonzara uyumva nkamateka. This is what we call Big Push Theory. Big Up to our Rwandan Government. Never give up to invest in such Big Projects. May God bless you.

  • Uyu mugabo ashobora kuba arikutubeshya ngo igihugu kigirubukerarugendo nta ndege kigira gikora nabi.Ese u rwanda rurusha ibihugu nka Sénégal kugira abakerarugendo benshi? Ese kigira compagnie yindege?

    • Yes barayigira.

    • @Mugaruzo, Senegal Airline irahari. Kd erega singombwako twakora nkuko Senegal ibikora? Kuko ibikurura bamucyerarugendo MUrwanda ataribyo muri Senegal.
      Buri gihugu kigira gahunda yacyo gishyira imbere ituma gitera imbere. Muarakoze.

      • @Karangwa, Iyo Senegal Airlines imaze guhomba kangahe, bayisesa bongera gushyiraho iyindi bimaze kuba inshuro zirenze 2.Nubu kandi irimu gihomnbo bwa 3.

  • Nibyiza kugura indege ariko nanone nibyiza gutekereza neza no kugira imibare mbere ya byose.

    Indege sicyo kintu u Rwanda rukeneye kuruta ibindi kuko gushora 500 Million USD mu kugura indege ku igihugu nku Rwanda harimo imibare yo hasi cyane. Kuko kwishyura uwo mwenda bizasiga icyuho gikomeye cyane kandi bishyire igitutu gikomeye ku ifaranga ry’igihugu.

    Ikindi, kuvuga ngo Rwandair izakora ingendo USA na Europe ibi nabyo nukwitera muremure kuko Rwandair ntizabasha guhangana na Brussels Airlines, Air France nizindi companies zikomeye kuko zamaze kubaka izina kandi abagenzi bajya iyo hose niho bakomoka cg se bafite izindi nyungu zikomeye zitatuma bakoresha Rwandair baretse izindi airlines.

    Mu Rwanda ni byiza turi gutera imbere ariko kandi tunipasa miremire ari nako dusimbuka cyane tutitaye kumbaraga dufite. Ibi rero amaherezo nuko bizatuma ibyo twagezeho byose umunsi umwe bizaba amateka kubera guhubukira ibyemezo bimwe bimwe.

    • @John, nibyo koko ufite impungenge. Ariko RwandAir yagiye gutangira gukorera muri Africa na Asia nubundi harihasanzwe izindi Company zitwara abagenzi mundege, ariko ntibyabujije ko ihangana nazo ndetse ubu ikaba imaze kwigarurira isoko rinini cyane.
      Ikindi ayo $500m ninguzanyo yamabanki, iyo Bank igiye kukugiriza ibanza ikarebako umushinga uzunguka so ntabwo twakagize impungenge zayo $$$$. Ikindi nuko, iyo RwandAir izakuba ikorera mubihombo ntiba igeze aho igeze ubu.
      jye mbona dukwiye kuba positive tukishimira iyo ntambwe itewe tugafatana munda tugasenga Imana kugirango ihe umugisha imirimo yamaboko yacu. Merci.

      • @Karangwa muri Asia uretse Dubai honyine ahandi Rwandair ijya ni hehe?ko na Guanzhou batarabaha ligne yo kujyayo?

      • ako ziko winjira rwandair ugasanga buli abagenzi batageze kuli 1/3

  • Ese ko nta muntu wibaza ku giciro cy’ino ndege? Muziko imwe igura hagati ya 76,000,000–109,900,000 USD ubwo mushyize mu manyarwanda murumva namwe miriyari zirimo. Kandi ngo ni umwenda? Ese uzishyurwa na nde? Twese tuzi neza ko companies zose z’indege ziri mu gihombo harimo ndetse niyi Rwandair, ese hafashwe izihe ngamba kugirango icyo gihombo kirangire? Aho reta siyo izakomeza kumenamo imisoro yacu ubundi ejo tukazashiduka ikigega cyambaye ubusa bari kutubwira ngo niduteranye twiheshe agaciro? Nkurikije inzara n’ubukene biri mu Rwanda ntabwo na duke twacungiragaho bakatujyanye muri projects nkizi ntatinya kugereranya n’ikiryabarezi. tumaze kugira amadeni menshi reta ishatse yafata feri ejo tutazashiduka ubukungu bwacu bwabaye nkubw’ubugereki mu minsi ishize. Ku gihe.com ho baturangije ngo iyi ndege ngo igeze mu Rwanda ni “ya mbere yo muri ubu bwoko igeze muri Afurika ikaba iya kabiri ku Isi”. Harya tutiraririye ntibyacamo ra? Izi ndege zimaze gucuruzwa ari nyinshi ku isi, ntabwo rero iyi ije mu Rwanda ari iya 2 ku isi hhhhhhhh. Kenya Airways yarayiguze muri 2015, Mauritania yarayiguze, Ethiopian Airlines yaraziguze. Muzabwire igihe.com kijye kibeshya abahinde hhhhhhhhhh.

    • @musitu good analysis indeed gusa icyo nakongeraho nuko absbikora bazi neza ibyo barimo kuko si injiji igisigaye nukumenya icyo bashaka kugeraho;unyumve neza.thx

      • ariko wa mugani, ubu ntabwo turimo kurengera mu gufata amadeni atari ngombwa!?Niba tutagenze buke, ndabona 2017 ifaranga ryacu rizahazaharira. Iri terambere ndarikemanga!

    • @Musitu nshuti yange, Yesu Christ yaciriye abantu umugani wabantu 3 bahawe italanto, Uwahawe 5 yizirikaho igisqasu (afata risk) ayaha abacuruzi kugirango bazajye bamuzanira inyungu (Profit), naho uwahawe 3 nawe abigenza uko, uwahawe 1 we agira amakenga, ubwoba bwo gufata risk bityo arayafaya ayacukurira umwobo arayataba. Boss agarutse yahembye 2 bambere uyu watinye risk yambuwe niyo baribamuhaye baranamuhana.
      Iyi nkuru itwigisha kugira ubwenge, guhimba/guhanga (innovation), gufata risk ukagira icyo ukora mumahirwe Imana iba iguhaye.
      Urwanda narwo abatabonako bakoze ibintu byiza mwakwicecekera ntimuce intege abandi hanyuma Uwutarigishijwe namateka ko ugambirira ibyiza Imana ibana nawe iyadukuye 1994 ikadukiza umwiryane, ikatuzanira iteraambere azabibwirwa nabandi.
      Murakoze

  • Mujye mutureke twifitiye ikiraka cyogutwara RDF na polise zijya Darfour nomuri Somaliya.

  • Abavuga ko igihugu kitagomba kugura indege kuko hari abaturage bashonje ndakeka batazi uko ubukungu bukora. None se igihugu kizajye gufata umwenda wo kugura ibigori hanyuma kizabyishyure gite. Ni ngombwa ko igihugu gikora investments tukemera tukababara ariko mu myaka iri imbere tuzaba tubasha kugura ibyo bigori mu nyungu ntawe dufitiye umwenda. Icy’ingenzi nuko Rwandair icungwa neza ku buryo idahomba kuko byo byadushyira habi cyane kurusha niyo nzara tuvuga. Nikora neza ikunguka mu myaka 10 koko tuzaba duseka. Imana idufashe ibyo twifuza bizabe impamo.

  • Abanyarwanda bazi kwirarira. Muri Afrique uretse Ethiopian Airlines izindi zose zirahomba.Kuki Rwandair idatangaza bilan yayo? Ngo barashaka kujya i Burayi no muri Amerika! ubwo se bazahangana na za Emirates, na Quatar Airlines ntavuze Air France,KLM, Luthfansa n’izindi. Kubona uruhusa rwo kujyayo n’indi affaire. Nzabandora!

    • @Kagabo nshuti yange, niba urimukuru reka nange nkubaze, ese waba warigeze gutekerezako Urwanda rwazagera aho rugura indege? Ese muri 1995,1996,1997——2010 waba warigeze kurota ko Urwanda rwamera uko rumeze ubu?
      Jye mbona abanyarwanda dukwiye gukomeza kugirira icyizere Leta yacu kuko ntanarimwe badushoye mubintu bitadufitiye inyungu.
      Naho ibyoguhangana nama Company akomeye byo humura bitege amaso, kuko nziko Imana yacu idushyigikiye. its our return. Bigenze bityo ntabwo China yaba yarigaranzuye Japan cg USA ngo ice kuri UK, Singapore ngo ibe ifite ijambo. Just be supportive, may God BLESS YOU

      • Karangwa nasomye ibyo wagiye wandika aliko nabashije kubonako uli umuntu usobanukiwe.
        Icyo nashakaga kukubwira nuko wafasha igihugu gutera imbere ago gukomeza gushuka abayobozi bakugiriye ikizere. Ibibintu byokogeza ukogeza ago kugira inama abayobozi ejo ukaba wabaye ikigarasha. Abantu nkamwe mukomeza kugenda mushuka abayobozi mwogeza mugakomeza kogeza abayobozi bakagirango no ukubashyigikira aliko alimwe multi gutuma ibibazo bigenda byiyongera nagirango nisabire HE azasabe inzego zibishinzwe gukora screening kuli aba Bantu bibwira ko bali kumukotanira aliko alibi Bali kumushira my bibazo

  • Akenshi iyo nsoma comments kuri bene izi nkuru nkunda kubona ko umubare munini w’abantu barangwa na negativisme/pessimisme(kubona ibintu mu buryo bubi/ butarimo icyizere)kandi nta facts zihamye batanga nkibaza nti ibi bintu biterwa n’ki? Ngaho ngo kwipasa muremure, kwirarira,imishinga y’ibiryabarezi,…n’ibindi byinshi bishaka kugaragaza ko ibyo Leta iri gukora bidashinga cyangwa se bitazagira icyo bitanga mu gihe kiambye. Ariko se dusubije amaso inyuma abari bakuru bari mu Rwanda mu myaka 22 ishize ni nde wari gutekereza ko ibyo tubona ubu u Rwanda rwagezeho mu bice bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu byari gushoboka? Ikigaragara cyo ni uko ubuyobozi buriho mu Rwanda bumaze kugira ubunararibonye buhagije ku buryo iyi mishanga migari izagera ku ntego yayo nta shiti nubwo hari utubazo dushobora kubaho hagati aho nkuko bisanzwe n’ahandi hose.

    Nibyo koko kugira impungenge birumvikana ariko gutanga ibitekerezo byuzuyemo sentiments gusa nkaho wagirango igihugu kiyobowe n’abacanshuro bashaka kwivaniramo ayabo bakigendera ntekereza ko ari ugukabiriza ibintu. Bene iyi mitekereze ni ingaruka za propaganda y’abakoroni yokamye benshi mu banyafurika ko Afurika nta cyo yakwigezaho, ko aheza ari mu ijuru n’iburayi ndetse no muri Ameika gusa, ko ibintu bidateze guhinduka ngo bibe byiza kuri uyu mugabane, ….n’ibindi nkibyo byitwa Afropessimisme. Iyi mitekerereze yaje gutizwa umurindi n’ubuyobozi butagira vision bwaranze byinshi mu bihugu bya Afurika nyuma y’ubwigenge.

    Ariko ntekereza ko igihe kigeze ku banyafurika muri rusange n’abanyarwanda by’umwihariko tugahindura imitekerereze n’imikorere buri wese ku giti cye no mu byo ashinzwe aho guhora tuvuza iyabahanda ngo ibintu byacitse cyangwa se ngo ubwo ibi nibi bibaye imperuka iraje,…tugatangira kwihingamo icyizere no kubona ibintu mu buryo bwiza kuko hari byinshi biri guhinduka.Nemera ko koko mu Rwanda urugendo rukiri rurerure ariko kandi intambwe tumaze gutera irashimishije kandi itanga icyizere ko n’ibirenze ibi bizagerwaho. Dore ingero nke: –

    Nta na rimwe nari narigeze niyumvisha ko kwiga secondaire na Kaminuza buri wese ubifitiye ubushake n’ubushobozi ashobora kubigeraho; Ko kwinjira no gusohoka mu gihugu buri wese abifitiye uburenganzira nta Yandi mananiza y’inzego za Leta, Ko kuba igihugu gito mu buso kidakora ku Nyanja kandi kitagira umutungo kamere ari umuvumo wa karande ahubwo burya ibyo ubwabyo bifite amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro nkuko Autriche, Luxembourg na Suisse byabishoboye,…Dukore cyane, tube strategic mu byo dukora(imbaraga n’ubushobozi mu byo dufitemo amahirwe mensi)kandi twirinde kurebera ibintu byose mu ndorerwamo ya afropessimisme.

    • Wibarenganya, erega abantu ba baba baragaburiwe pubelle y’ikinyoma, igipindi, siyasa, tekiniki for a very long, long time kandi bigambiriwe, ku buryo batakizera ibyo babwirwa kabone n’iyo bya ari ukuri nyakuri.

    • Herbert,ndumva nta Munyarwanda utakwifuza ko igihugu cye gitera imbere.ariko n impungenge ntizabura kubera ko igihugu cyacu kirakennye kugura indege ubu sibyo byihutirwa .ese izo dufite zo zitwara abantu bangana iki wenda ngo tuvuge ko zabaye nkeya?Rwandair tuyifurije gutera imbere naho ubundi aya madeni yo keretse Nyagasani wenyine naduha ibirombe bya Diamant naho ubundi na nyuma y imyaka 100 tuzaba tukishyura .

      • Humura @ Maisha, izindege bagura sizoguparika, sinizo kujyana muri EXPO. Ahubwo ni Business. Abavugako RwandAir ikoreramugihombo abo nibabandi babura icyo batuka inka bati Dore “URWORUCEBE Rwayo” RwandAir irunguka, kd nutabyemera yareba aho batangiriye naho bageze. Batangiriye kuri Zero (0) none bageze kundege 10. so, Abatanga inguzanyo ntibatinyuka guha inguzanyo Bunisess itunguka. Ibisigaye niba atari umuvumo wogushaka kugaya ibyo igihugu cyimaze kugeraho, byaba ar’indwara dukwiriye gusengera

  • Izi ndege zashavuje bamwe kubera ishyari. Rwandair izakomeza gutera imbere kandi Imana n’abanyarwanda bazayiba hafi kuko ni ishema ryacu. Yahomba cg itahomba ni iyacu kandi tuzayikomeraho. Naho abategereje ngo ubutegetsi buzahinduka ngo maze isenyuke, murambabaje.

  • Ariko abashyiraho comments ziri negatif mwagiye mureka kwigira babamenya. ubwo musanga muzi ubwenge bwinshi kuburyo muburusha abiga iyo mishinga minini bakanayishyira mubikorwa? Mubona murusha ubwenge abatanga go ahead ngo ikorwe? iyo nzara mwirirwa muririmba mwebwe mukora iki ngo igabanuke? puuuuu

    Go go go higher my Country Rwanda, Go go go higher RWANDAIR, wenye wivu wajinyonge.

  • Icyo nkundira http://www.umuseke.rw nuko mureka msg zigatambuka abantu bagakora ubusesenguzi burimo ubwenge. Izi ndege zirahenze cyane pe. Ubanza uyu mwenda uzatubiza icyuya.

    • @Marie washakaga c kurya utakibize? Ntabwo ushobora kugira icyo ugeraho (to be successful person) utabize icyuya.

  • Indege izaza ubutaha bazayite “KIBARUME” kuko ndabona abababaye ko urwanda rugiye kujya ruhangana na KLM. Catarair, Air France, Turkshair nizindi kumugabane wiburayi aribenshi. Gusa ndabona YESU Umwami winwza akwiye kweza imitima yacu kuko amaso areba ibyiza ndabona tutayafite ahubwo twirebera ibibi gusa, Umuco wa risk taking ntawo twigirira ahubwo tukagira uwa Criticism.
    Ese mujya mutekereza abanyarwanda bazabona akazi kubera iyindege banga iki
    Ijambo ry’Imana riravuga ngo, nimukora ibyiza muzarya ibyiza byigihugu, ariko nimugomwa inkota y’Uwiteka izabarya.

    • Ikibatera kuvuga negatives nuko babona ntaruhari,inyungu cyangwa umugabane umunyarwanda usanzwe afite kuli ziriya ndege.
      Urugero: ni bangahe batuye mu Rugando bari bakandagira muli Radison Blue cyangwa Convention Centre? Iyo abantu batibona mukintu iteka baracyanga. Ndemeza ntashidikanya ko Manager wa Serena atazi atanaziranyi na Gitifu w’umurenge wa Nyarugenge…… nkanswe mwene ngofero usanzwe. Gusa nzi neza ko Rwandair nitangira kunguka tuzaryaho indirectement binyuze muli public social services….uretse nubu turya kumisoro isora. Gusa leta yacu ishyireho umwete wa international relations urugo rugendwe amahoro asagambe maze urebe ko bitikora. naho umwiryane,agasuzuguro na za ruswa bituma abaturage bacika intege bakanga ubuyobozi noneho Imana ikababara.

  • Abenshi ndabona batanze ibitekerezo byiza, uretse bamwe bumva ko kudahuza ari ikibazo! Icyo mbona tudahuza rero, ni ukumenya niba koko umushinga munini nk’uyu ufite priority mu gihugu nk’u Rwanda. Buri wese afite uko abibona,n’abawutegura bafite uko babibona.Imana izawurinde za siha rusahuzi gusa, ubundi dukomeze dutere imbere.

  • Aba bagabo n’abagore ko bamwe bari gutekereza hafi ra! Nta mugabo utagira ideni! Burya igitandukanya umugabo n’undi n’uko abyitwaramo ngo yishyure ayo madeni. Kugaya rero uwafashe ideni agashora ngo yiheshe agaciro ni ugutegereza bicagase. Ese mwari muzi ko USA ariyo yambere igira amadeni menshi???!!! Ariko ni nayo ifite ubukungu buhagaze neza. Ntibisaba kwiga menshi rero ngo umuntu abyumve. Ahubwo uwatanga inama z’ukuntu uyu mushinga wakunguka neza we yaba agaragaje ko yize.

  • Maze gusoma comment kuli iyi nkuru hali iyonashubije iwitwa karangwa buretse ko hali nundi nabonye amwiyitirira
    Icyo nabonye kandi nakunze kubona ni indwara abanyarwanda bakunze kurwara. Kutavugisha ukuli. Guhakirizwa. Gushuka abayobozi ubyitabiriye
    Kubeshya abayoborwa nabayobora mu ruhame. Ngo amazi cyangwa umuliro uzaboneka mu cyumweru gitaha ukabivuga imbere yumukuru wigihugu.
    None aba nabo baraje indege barimo baragura bakabeshya HE ko bizunguka aho kumubwiza ukuli
    Banarwanda nimureke twubake iki gihugu aliko ibi bintu bya bakarangwa byo gukomeza kushuka abayobozi tubyilinde

  • Nyeka yuko buri wese yakishimiye kuba mugihugu kiza. Ibi ngiye kubishanisha no kuba umugabo uwiriwe wese aramutse yibeshye ashaka inzira yakosora ikosa rye aho kwifata mumutwe uti barandangiranye noneho.ubwose kunenga gusa ntani naama nzima mutanga birungura iki? Nyakatsi ijya gutsika hari abumvaga ko ari ukwipasa muremure, ikibazo su kwipasa muremure ba ddi ahubwo nuko wananirwa kuwegera uramutse wipashe muremure ariko ugatsinda igitego that is it. aho gutanga inaama yuko wakwegera umuremure mwipashe guhugira mugutakamba you are done.Ntawaruziko to day byaba bimeze uko bimeze.Ese ubundi abavuga ko RwandaAir ifite icyo izatugezaho atari priority, niki priority. Donald at “NO DREAM IS TOO BIG NO CHALLENGE IS TOO GREAT” ntakintu dukeneye kubwe hazaz heza kireze ubushozi bwacu ariko our president before had said that “THINK BIG” ahubwo se mwe mubahe. Plzz mutekereze ejo hazaza mtazaba nkawa muhinzi wariye imbuto yose.

  • Hari abantu biyita ba Karangwa sinzi rwose, banyarwanda twaretse kubeshyana tukavugisha ukuri Ko aribyo bizatugeza kwiterambere rirambye.

    Ubu u Rwanda import yarwo ikubye export inshuro eshatu, this is strange and a total failure of the economy. Kwipasa miremire twikopesha tukubaka iyo miturirwa abanya Rwanda badashoboye kw’affordinga, kwikopesha izo ndenge ngo zigezweho twigana Kenya Airways company ya gatatu ikomeye muri Africa ntago ariyo nzira nziza yo kugera kwiterambere. As result, ibiciro birurira umunsi kumunsi imishahara itiyongera, Ifaranga ryurwanda rirata agaciro umunsi kumunsi ntitunemere Ko ryataye agaciro tukabeshyango I dollar ryapanze, hhh.

    U rwanda rw’importa ibigori, imboga, imbuto, kugeza no kubikwasi, icyihutirwa uko mbibona nugushora muri made in Rwanda nkuko babyise, ntago indege arizo zihutirwa..

    Leta yagakwiye gushora mu buhinzi no munganda ziciriritse abaturage bakabona akazi mbere na mbere, then leta ikagira abasoreshwa benshi ikabona gushora muri project zigihe kirekire kdi zisaba namafaranga menshi nkindege infrastructures nibindi.

    Naho leta gufata imisoro yabaturage bakennye ikayashyira mu ndenge zakataraboneka nta mushinga uwurimo rwose, indege se iha akazi abaturage bangahe? Ahubwo se mwiteguye guhangana na kenya airways, Ethiopian, Brussels, na za emirates mwe mukorera kunguzanyo bo bakoresha amafaranga yabo(kuko biriya ni ibihugu bifite natural resources singombwako bakorera kwideni bazigura muyabo)??

    • @Mugenzi, ndakwemeye analyse yawe ni nziza, iyo niyo politiki u Rwanda rwari rwashyizeho muri za 1885.Kuzamura ibikorwa bitanga imirimo mi gihugu muri gahunda yokugabanya amadovise asohoka tukarya tunakoresha ibyo dukorera iwacu, politiki Tanzaniya ifite ubu.Ntabwo wakwirirwa ubeshya abantu ngo ugiraho ubageza.Iyumuntu avuzeko abanyarwanda bagenda bakena kurushaho ntabwari ugusebya ubutegetsi nukuri gutereyaho.Abatabyumva none bazabyumvejo.Sankara yabivuze neza munama ya OUA muri 1987.Produisons et consommons africain iyo discours iri kuri youtube abayishaka kuko harimo inyigisho nyinshi benshi batumvaga icyo gihe.

    • Niko Mugenzi usibyeko irizina utarikoresha ngo ugende igihugu ngo urebe uko ibintu byifashe ahubwo urikoresha mukwicara u critica uvuga zero fact based words gusa. Niko iyo baramuka bashoye ayo mafranga uvuga mu buhinzi cg made in rwanda as you are suggesting bwo ntiwari kuza ukavugako byari kuba byiza iyo bagura indege or something else , iryo hangana uvuga na kenya airways or ethiopia uzi uko bakorana cg urabona arubwambere baba bagiye guhangana ? bituma c rwandair itabaho , iyo wishingikiriza ukavuga ngo imisoro yabaturage bakennye , niko mugabo ukekako amafranga dusora ariyo yonyine atuma ibi bikorwa remezo bikomeye gutya bigerwaho kuko c dusora angana iki ko bongeraho 1000 cg 10.0000 kumusoro tugasakuza ngo turashize. Uzi aho ingengo yimari muri iki gihe igeze , bayikase mo kabiri c imyaka ibiri c 5 ntitwaba tuyishyuye nko Sir Mirembe abivuga ?

      Mugenzi , igihugu cyiyubatse ndetse gikora byinshi byiza binyuze mu nduru ndetse no mubuhakanyi bwabantu nkamwe , nizerako impamvu mutizera ko igihugu cyakwigondera kwishyura indege mu gihe runaka , arukubera harabafiteimyizerere ikomeye cyane ko muri iyo myaka bazaba bafashe ubutegetsi maye ,maze bagahindura yewe ibintu ndetse nurwanda rukaba rushya , leta yakijije abantu imihoro, amahiri n’amashoka ikabasubiza ubuzima , ikabitaho kuva icyo gihe till today nziko ari wo musaraba n’umuruho urwanda rwahuye narwo naho ibyo bindi uvuga urirengagiza cyane Nyakubahwa , kandi ugirira umwana impuhwe kurusha nyina abashaka iki harya ?
      nemeranywa nawe ko bizagora igihugu kwishyura iri deni ni rinini ariko nanone nishimira bikomeye ko nta narimwe i kigihugu cyari cyatenguha abaturage bacyo uretse cyagihe nyine utayobewe rero Rwanda izi uko abaturage bavunika nuburyo bababaye kandi bafite aho babikomora kuko umuyobozi wabo atari umunebwe cg umunyabwoba habe namba hamwe na we, banyuze muri byinshi bibi kandi barabirenga, uyu munsi niba bikopesheje indege sukwigana cg kwipasa muremure cg kubeshya His excellence kuko ntawe umurusha kugenda yaba kugenda namaguru cg indege akora ingendo rero bazi neza their urgent target, rero ibyo wivugisha ngo ntibazabona ayo kwishyura iyi myenda . Karibu ndagutegereje nyuma yino 5 cg 10 maze ndebe ko utazaba uvuga ngo nari nabivuze ko tuzishyura kandi mubyukuri wari against the argument .

      Rero Enough , once in your life niba ugiye gu critica something uzajye ubanza uvuge it’s positiveness mbere yo kuvuga negatives gusa.Ntago amafranga ariyo azishyura izi ndege gusa. hazabanza habeho nubushake n’ishyaka mu bantu ko byashoboka ndetse ko byanakorwa, abagenze namaguru baza gutabara abantu n’igihugu , bakakigeza aho uyu munsi kigeze ibintu bitashobokeraga abantu kwiyumvisha ko byabaho , wumvako noneho ubwo babonye indege bizagenda gute? God bless Rwanda ihe umugisha abitanga kugirango bino byose bigerweho ihe nabantu kureba ibintu mundorerwamo yibyiza mbere yo kurebera muyibibi. You worth Alot Rwanda!

  • Kalisimbi ntabwo ari umusozi, Kalisimbi ni Ikirunga.

  • Ndabona mwanditse byinshi ariko numunyamakuru wanditse iyi nkuru ndakeka ituzuye.izi ndege zizakodeshwa arko nakoze deal yo kuzizana ari nshya kuva muruganda here is a link frim igihe:http://en.igihe.com/spip.php?page=mv2_article&id_article=30332 and another one: https://mobile.twitter.com/RwandAnFlyer/status/793515379083673604. Thanks for being informed.

Comments are closed.

en_USEnglish