Digiqole ad

Min Kaboneka yaburiye abibwira ko bakize batarebwa n’ubukene bw’abaturanyi

 Min Kaboneka yaburiye abibwira ko bakize batarebwa n’ubukene bw’abaturanyi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ati ‘abibwira ko ubukene bw’abandi butabareba na bo ingaruka zizabageraho’

*Wowe wumva ko iyo Umunyarwanda akennye bitakureba, ejo cyangwa ejo bundi ingaruka zizakugeraho,

*Hakwiye ko abantu bose bafatanya bakazamura abakiri mu bukene bukabije,

*Umwe mu ba Mayor ati “Muri Korea bateye imbere bitewe no guhana, mu Rwanda turajenjeka”,

*Perezida wa Sena we ngo ibibazo byose biri mu kuba gahunda za Leta zitagerwaho abayobozi bashaka kubyegeka ku ‘myumvire’ y’abaturage ‘mike’ kandi atari byo.

Abayobozi batandukanye guhera ku Bayobora Uturere, kuzamuka kuri ba Guverineri, Abaminisitiri n’Abasenateri, bari mu nama muri Sena y’u Rwanda yiga uko gahunda za Leta zigamije guca ubukene zagera ku baturage, nka kimwe mu bitekerezo byatanzwe muri iyi nama, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko kugira ngo ubukene bucike mu Banyarwanda bisaba uruhare rwa buri wese, kandi ngo uwumva ko gukena kw’abaturanyi be bitamureba ejo cyangwa ejo bundi ashobora guhura n’ingaruka.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka ati 'abibwira ko ubukene bw'abandi butabareba na bo ingaruka zizabageraho'
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ati ‘abibwira ko ubukene bw’abandi butabareba na bo ingaruka zizabageraho’

Ni nama yo gusasa inzobe, kuvugisha ukuri ku bibazo bituma Abanyarwanda batari bake bakiri mu bukene kabone n’ubwo Leta ishyiraho ingamba zinyuranye zo kubajandura na bo bagatera intambwe bagana aheza mu buzima.

Nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, ku iterambere ryagezweho mu kurwanya ubukene bukabije, ahanini yavuze ko habaye impinduka igaraga kuko Abanyarwanda bagera kuri 78% bari mu bukene mu 1995, ariko ubu abakene bakaba ari 39% naho abari mu bukene bukabije bakaba ari 16,3%.

Yavuze ko hakozwe byinshi mu bijyanye no guhsyiraho gahunda zifasha abakene, harimo Girinka, Ubudehe na VUP birimo gufasha abakennye kubona akazi, ubwisungane mu kwivuza, akazi n’ibindi.

Amb Claver Gatete yavuze ko Leta ifite gahunda zirambye zo kuzamura abaturage bakava mu bukene hagendewe ku byiciro abaturage barimo kugira ngo buri muntu wese azabigiremo uruhare.

Mu byo Leta yakoze harimo gufasha abantu kugera ku buzima begerezwa ibikorwa remezo, gahunda nka ‘Kora Wigire’, kwegereza abaturage za SACCOs byazamuye umubare w’abagera kuri banki.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko Abanyarwanda bamwe bahinduts eba nyamwigendaho “babyita iterambere” ariko ngo hakenewe ko buri wese agira uruhare mu kuzamura abakene.

Minisitiri Kaboneka yagize ati “Kugira ngo abanyarwanda bave mu bukene birasaba imbara z’ubufatanye bwa buri wese. Buri umwe asubiye mu muryango we, mu baturanyi be akabigira inshingano y’uko agomba gutera indi ntambwe, igituma mbivuga, ni uko mbere hariho gufatanya, ariko uyu munsi “hari ababyita iterambere”, buri umwe yabaye nyamwigendaho.”

Kaboneka avuga ko guhera mu baturanyi, mu bana be umuntu agira icyo abafasha aho ikibazo cy’ubukene cyaba kibonewe umuti.

Ati “Kuba nyamwigendaho biragaruka bikabyara ikibazo cyo kuvuga ngo ndarya utwanjye nintumara n’utw’abandi nturye, ugasanga nta soni nta n’icyo bimutwaye, ari na ho hava biriya duhura nabyo by’abayobozi badashobora gutinya kurya iby’umuntu kandi ajo ataramuka, mu gihe tutarashakira aho ngo twumve ko umuntu ari mu buzima bubi kandi tukamufasha bizatugora.”

Kaboneka avuga ko mu gihe abantu bakumva ko ikibazo kiri mu kugukurikirana gusa, Leta ikazaba ari yo ibikora, abavandimwe b’umuntu batabyumva, ngo ntabwo byaba ari byo.

Ati “Nitwumva ko Veterineri ari we uzakurikirana uriya muntu ufite inka, ihene ingurube, cyangwa iki, noneho twe abaturanyi, abakomoka muri uwo muryango tukumva atari inshingano zacu, ibyo byaba ari ikibazo. Kuko abo bantu tuvuga bari hasi hariya kuko twese niho dukomoka, ni abavandimwe bacu, ni inshuti zacu, tutarabyikuraho ngo tubijugunyire wa Veterineri wowe ubanze wibaze ngo nakora iki, kuko nasubira mu bukene byanze bikunze n’ubwo waba umeze neza, bizakugiraho ingaruka, bishobora kuba atari uyu munsi ariko ejo buzakugiraho ingaruka uko byagenda kose.”

Kuri Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba, ngo mu Rwanda gahunda zishyirwaho zo kuzamura abakene ni nziza ariko ababa barekeje bashaka kurya amafaranga azigenewe uburyo bwo kubahana burajenjetse.

Ati “Iyo bafashwe bahabwa uburenganzira bwo kuburana bari hanze, kandi ibyo Leta yagaburiye umuturage ni we (umuyobozi) urimo kwigaburira. Dufatanyije kugira ngo abantu barya ibigenewe abaturage kugira ngo bave mu bukeneye hakabaho kuzamura ibigenerwa abakene, ariko no kuzamura ibihano bigenerwa abantu bashaka gutwara iby’abaturage.”

Mayor Gasana yavuze ku gukingirana ikibaba byabaye ku bayobozi b’imirenge bamaze iminsi begura, aho abenshi babaga hari ibimenyetso ko bariye iby’abaturage ariko ugasanga umuntu arababuriye bakandika begura bikaba birarangiye, ntibahanwe.

Yavuze ko muri Korea aho yasuye, iterambere bariho barikesha kuba barakuyeho umuco wo kudahana no kutihanganira abarya aby’abakene na gahunda z’iterambere, aho nk’uwa nyerezaga umufuko wa sima yahitaga ahanishwa ‘urupfu’.

Kuri Perezida wa Sena Bernard Makuza, ngo abayobozi bakunze kwitwaza ko imyumvire y’abaturage ariyo iri hasi bigatuma gahunda za Leta zitagerwaho ariko kuri we ngo siko bimeze.

Ati “Iyo umuturage avuga ngo nta bwatsi afite, nta kiraro mbere na mbere twe nk’abayobozi tugomba kumva ko kugira ngo umuturage agire inka ya GIRINKA hagomba kubanza kugenzurwa ko afite ikiraro, afite ubwatsi, ni ikibazo kiz aku bayobozi si ikibazo cy’imyumvire y’umuturage. Niba hari n’ikibazo cy’imyumvire, abayobozi bakizi nibo bangomba guhindura iyo myumvire, ikibazo kiragaruka ku bayobozi.”

Iyi nama yagarutse ku miyoborere na gahunda za Leta zigamije gukura abaturage mu bukene, ije mbere gato y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izaba tariki ya 15-16 Ukuboza 2016 ikazabera muri Kigali Convention Center, ku nsanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije, twubake u Rwanda twifuza” (“Shaping together the Rwanda we want”).

Abayobozi b'Uturere bitabiriye iyi nama
Abayobozi b’Uturere bitabiriye iyi nama

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Ubuse ko mbuze ikintu gifatika cyavugiwe muri iyi nama koko ! Ariko ubundi aba bakene murabashakaho iki mwabaretse.

    Dore nimuvaneho system itera ubusumbane buri muri iki gihugu, n’ubukene buzahita bugabanuka.
    Mu bihugu 10 bifite ubusumbane bukabije ku isi, ibihugu 6 ni ibyo muri Africa, kandi u Rwanda narwo ruri muri ibyo buhugu 6. Ikibazo namwe murakizi aho kiri, niyo mpamvu muterana, ugasanga ntacyo mwavuze, buri wese arimo kugendera ku magi, mugerageza kubeshya abaturage.

  • Erega ntibyoroshye!!!!!!! Siniteranya ni ikibazo gikomeye mu Rwanda!

  • Ikibazo gikomeye ni ugutakaza akazi cyane cyane k’Urubyiruko. Ex: Abazunguzayi batakaza imirimo, aba convoyeurs kubera smart cards zikoreshwa muri Bus… kandi abo bose ntawusubira mu cyaro. nibo barara batobora amazu. Bayobozi mujye muvugisha ukuri hari ikibazo gikomeye kandi biracyaza. Kigali yabaye i Burayi (Paris, Bruxelles…., ibyo ni byiza ariko se abayirimo bafite ubushobozi bwo kuyibamo? Hadafashwe ingamba twazaba nka Nairobi, N’imigi ya South Africa aho ubujura bwateye indi ntera. Bakwiba riva ntihagire n’upima kugutabara, washaka kwirwanaho icyuma kikaba cyakugezemo ukahasiga ubuzima. Ahaa! biteye ubwoba.

  • Ndabona aba mayors batari bake bibereye kuri Watsapp!

    • Nanjyenicyo nahisembona murino nama, bari kwicatingira ibyo babwirwantabyo bumva bategerjeko isahigera ngo bajyekwinywera igikonje burire za V8 bisubirire iwabo.

    • Mbega bibi! Binyibukije ejo bundi PM wo muri France arimo kuvuga ijambo yakebuka akabona undi muyobozi bazanye ari muri telephone; yahise avugira kuri micro amusaba kuva muri telephone!
      Bariya bayobozi bashatse basaba imbabazi ubuzima bugakomeza (naho ubundi bigaragara nabi)

  • Hari igihe umuntu yumva ibivugwa akabura icyo yakongeraho, muri make ukumirwa. Min Kaboneka ati ubukene bw’umuturanyi burakureba, Senator Makuza nawe ngo imyumvire iri hasi niyo yitwazwa..

    Nonese Hon Kaboneka ko benshi ubukene bubageze habi kubera gahunda za Leta zimwe na zimwe ubwo amaherezo nayahe? kuvuga ngo wafasha umuturanyi ibi byo nibyo kandi birakwiye arikose uzamufasha kugeza ryari? bamwe barakennye kuko ibyo bakuragaho amaramuko Leta yabikuyeho kandi ntitange umuti wuko abatakaje imibereho kubera gahunda nshya bazabaho mugihe kiri imbere.

    Kwihangira imirimo n’ihurizo rikomeye, kuko utangirana ubusa bukira wahombye. urubyiruko hanze aha rwishoye mu kwiba no kunywa urumogi kuko rwatakaje aho rwabaga ruhugiye rushaka imibereho (bamwe bari aba convayeurs abandi bari abazunguzayi bacuruza caguwa) none amaherezo azaba ayahe?

    nibyiza kuzana iterambere, ariko kandi nibyiza cyane gutekereza kuri rubanda rugufi uko ruzabaho kuberako iterambere ni iry’abaturage ntabwo abaturage bazasimbuzwa iterambere.

    Ibyo mwavuga byose biragenda bikagaruka kuri Leta, kuko niyo ifite urufunguzo rwa byose. politike y’ubuhinzi yasize bamwe batakibasha no kubona ibyo kurya uretse no kuba basagurira isoko, ubucuruzi imisoro imaze kubyinisha benshi muzunga bagahomba umusubizo, ni gute wakwibeshya kudatanga facture ya 5 000 ugacibwa amande ya 5 000 000? amategeko ariho arakakaye cyane, ibyemezo bifatwa biteye ubwoba. muri make Leta nice inkoni izamba murebe ngo ibintu birikora

  • Ibyo byaribyo ko dufashanya Ariko mbere ya byose nuko habaho ubunyangamugayo uti gute. Kurubu abantu benshi bafite irari ryo gukira vuba ngo binezeze iyo umuntu ugizengo umufashe ahita yumva ko nawe yabaye boss kuburyo ahita aguhombya nawe ntagire nicyo yigezaho rwose muhugure abantu babe inyangamugayo ibindi bizaza

  • Ariko ababategesti bo kuki batiheraho ngo bahe urugero abo bakire ? Kaboneka se ko ukize ntamukene muturanye wafasha iugatanga urugero ? kuvuga bitagira ubikorwa ntacyo bimaze .

    • Niba nta bakene baturanye se uragira ngo bigende gute?

  • Abakire bafashe abacyene…! Bwana Min. Kaboneka mubanze mugaruze ibibagenerwa byikubirwa n’abakire n’abakozi bo munzego zo hejuru barya ruswa, bakanyereza ibya rubanda! VUP, Ubudehe,…bihagaze bite mu turere tuyoborwa n’abo murimo mubwira bibereye kuri chat.?!

    • ntibyoroshye abayobozi bakuru sibo bazamuka umunsi kuwundi nibagabanye ibikabyo nibahere aho bavuka no mubavandimwe babo kuko nabo ubwo bukene bamwe bavukiyemo niba bashaka ko igihugu kizamuka nibareke kwikubira ibya rubanda imiturirwa bazamura muri Kigali n’ahandi babanze bihangane imyaka itatu bubakire abarara banyagirwa

  • Nyakubahwa Minister, iyo ubukire bwa bake bufite uruhare rw’ibanze mu bukene bwa benshi muba mugira ngo abo bakire barwanye ubukene gute? Babikoze baba birwanya ubwabo: Kugabanya ibyo bigwizaho byaba imishahara, ibikingi, imodoka zitishyurwa, inguzanyo bwite zibyibushye n’ibindi nkabyo, gukuraho za monopoles ziha amasoko abari mu ngoma gusa, kureka gufata inguzanyo z’igihugu za hato na hato nka ziriya ziva mu mpapuro mpeshwamwenda zishyurwa n’abaturage binyuze mu guta agaciro k’ifaranga n’ibiciro bihora bitumbagira ku masoko, kwirinda intambara zo kurwanira ubutegetsi zisenya ibyo abaturage biyubakiye, kutabuza abaturage guhinga imyaka ibatunga bgo ubahingishe iyo abanyamahanga bashaka, abo bahinzi bo batangire gutungwa no guhaha ku isoko bahaha ibyo bakakwihingiye, n’ibindi n’ibindi..

  • ariko ibyo bizarangira ryari mujye mugabanya inama z’impfabusa akariro gake na fer namwe ubwo bukene harimo ababuvukiyemo mubanze mwibuke abo mwari muturanye cg abavandimwe banyu kuko ntibabura ntimwirirwa muzamura imiturirwa Muri Kigali no mumahanga si ibya rubanda mwirirwa muyobya Nta cyo tuyobewe ntutagira amaso yabireba

  • Icyishe uru Rwanda muri iki gihe ni ukutavugisha ukuri. Abayobozi basigaye babeshya rubanda ku mugaragaro. Abayobozi mu nzego zinyuranye usanga bavuga utugambo dusize umunyu ugakeka ko bafitiye rubanda impuhwe nyamara zahe zo kajya.

    Ko Kaboneka avuga ariya magambo se ngo Umukire agomba gufasha umukene baturanye, yakwihereyeho agatanga urugero rwiza. Kuki Minisitiri w’u Rwanda yemera guhembwa Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 Frw) buri kwezi, kandi iruhande rwe hari mwarimu uhembwa ibihumbi mirongo ine gusa (40.000 Frw) buri kwezi. Kuki muri iyi nama, Minisitiri Kaboneka atatanze igitekerezo ko ba Minisitiri n’abandi bayobozi bakuru b’i gihugu bahembwa ibya mirenge, bakwemera bakagabanyirizwa iyo mishahara yabo y’ikirenga maze hakazamurwa imishahara y’abakozi bo hasi ubu bahembwa intica ntikize. Ni agahinda.

    Kuki Minisitiri Kaboneka muri iyi nama atasabye bagenzi be kwiga ku kibazo cy’umusoro w’ubutaka usigaye uremereye abaturage, cyane cyane abatuye mu mujyi. Wazamura umuturage gute mu gihe n’utwo yari afite usanga Leta imusaba kudutanga. Imisanzu inyuranye Leta isaba abaturage kuki hadafatwa icyemezo cyo kuyigabanya ntikomeze kuremerera umuturage??

    Ko bigaragara muri iki gihe ko mu Rwanda hari inzara, kuki abayobozi b’igihugu batemera ko iyo nzara ihari ngo babe banasaba inkunga ya PAM cyangwa indi miryango mpuzamahanga yashobora kugoboka abanyarwanda bafite inzara cyane cyane mu duce tw’iburasirazuba no mu majyepfo,kandi ko nta gisebo kirimo gufashwa mu gihe ufite ibibazo utiteye wowe ubwawe. Ahubwo ugasanga abayobozi barimo kujya impaka ku kibazo ngo cyo kumenya ngo niba byakwitwa “inzara” ngo cyangwa “amapfa”. Ubwo rwose bayobozi murumva ikibazo cya “terminology/terminologie” (uko inzara yakwitwa) aricyo kibashishikaje??? Biteye agahinda!!!

    Ko muri iki gihe ifaranga ry’u Rwanda rigenda rita agaciro buri munsi (ugereranyije na USD), ugasanga ibiribwa nabyo ku masoko ibiciro biriyongera buri munsi ku buryo ikilo cy’ibishymbo kigeze ku mafaranga hafi maganarindwi, bityo bikagira ingaruka mbi cyane ku buzimamuturage, kuki MINECOFIN, BNR na MINICOM baticara hamwe ngo bige neza kandi basesengure icyo kibazo hanyuma bafate umwanzuro unogeye rubanda wo guhagarika “inflation” ikabije cyane, no guhagarika izamurwa ry’ibyo biciro by’ibiribwa ku isoko.

    Niba koko Abayobozi bakunda abaturage, nibabyerekane mu bikorwa aho kuryoshya utugambo gusa dusize umunyu, kuko aho bigeze muri iki gihe gukomeza kubeshya rubanda ntacyo byatugezaho.

    • wikwirirwa ujya kure umubajije ngo umukozi we wo mu rugo cyangwa umuzamu we cyangwa umushumba we abahemba angahe waseka ugatembagara. birababaza iyo usanga V8 kwa Mutangana yaje guhaha ibihendutse turimo kubyigana. None se ubwo umukire azaboneka he?

  • Kuki Minisitiri Kaboneka atavuze ku kibazo cya Politiki y’ubuhinzi iriho ubu usanga ari imwe mu mpamvu, ndetse benshi bemeza ko ariyo mpamvu nyamukuru, ituma ibiribwa bibura mu Rwanda. Wasobanurira umuturage ute ko umukunda mu gihe umubuza guhinga umurima we ibihingwa bimufitiye akamaro ahubwo ukamutegeka guhinga ibigori gusa. Kuki abayobozi barandura imyaka y’abaturage yakabatunze?? Kuki abayobozi batema urutoki rw’umuturage rwakamutunze??

    Rwose ntihagire ukeka ko ari ukurwanya gahunda za Leta, ariko hari ubwo usanga izo gahunda, n’ubwo abazitegura baba bagamije guteza igihugu imbere, ariko imishyirire mu bikorwa y’izo gahunda ugasanga ibangamiye abaturage cyane, ku buryo aho kubakura mu bukene ahubwo babona barimo gutindahara, aho kugira ngo zibabere igisubizo ahubwo ugasanga zibabereye ikibazo. Noneho aho bibereye bibi cyane, ni uko iyo abaturage basabye ko izo gahunda zakwigwa neza zikavugururwa, zigasubirwamo, ndetse zikaba zanahindurwa ngo zinogere abaturage, usanga abayobozi bo ntacyo bibabwiye, ahubwo ndetse bagatangira guhigira hasi no hejuru umuntu wese uvuze ko izo gahunda zikenesha abaturage, bakamwita umwanzi w’igihugu, bakavuga ngo ararwanya Leta, cyangwa ngo ararwanya Perezida wa Repubulika!!!!Can you imagine!!!

  • Nyakubahwa Ministre Kaboneka ibyo utubwiye uzabanze ubivugire muri cabinet yateranye cg imbere y inteko y abadepite n aba senateurs hanyuma rubanda narwo ruzumviraho.

  • Ngaho nawe Minister irebere igituma abakene babaho.

    *Yari amaze imyaka irenga irindwi muri iyi mirimo

    *Yafashwe mu masaha amwe ubwo Sena yari mu nama banenga abanyereza ibyagenewe guteza imbere abaturage

    Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda akurikiranyweho kunyereza amabati yo kubakira abatishoboye muri gahunda zibagenerwa.

    Kayiranga Bonaventure yafashwe kuri uyu wa kane ku gicamunsi, yari amaze imyaka itari munsi y’irindwi akora aka kazi mu mirenge itandukanye. Akaba yaragiye yimurwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa (w’ugateganyo) w’Umurenge wa Mugina yabwiye Umuseke ko Kayiranga ashinjwa kunyereza ibikoresho byagenewe kubakira abatishoboye mu murenge.

    Hari amakuru avuga ko ashinjwa no kunyereza amafaranga yagenewe abatishoboye muri Porogaramu zinyuranye zibitaho nka VUP .

    Mu masaha amwe n’ayo uyu mugabo yatawemo muri yombi kuri uyu wa kane, muri Sena y’u Rwanda harimo inama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije kuvana abaturage mu bukene.

    Aha Perezida wa Sena Hon Bernard Makuza yavuze ko abayobozi bari bakwiye kugira inkomanga ku mutima y’ibigenerwa guteza imbere abaturage bikinyerezwa.

  • Hhhhhhh! political speeches ziraryoha cyane, aliko political deeds zigasharira kuruta inyabarasanya.
    nta kundi nyine niko bizarangira, nonese umuntu arahembwa 2000000, ukongeraho ibyo yemererwa n’umwanya ariho bitabarika, yarangiza akihandagaza ngo twakora iki? ibyo bavuga ngo za sacco, icyo zikora ni ukurya n’utwo umuntu yari afite, nonese nihe ubona inyungu iri hejuru ya 30%, kandi nabwo ugasanga uwo mututrage baramuha udufranga tubiri, n’utwo yari afite tugashirira mu nyungu, ngo azatera imbere! aha! kandi bo barajya muri BRD na za BK bakabaha ama millions atabarika bakajya mu mishinga ibungukira ku nyungu ziri hasi cyane! abakene bazihangane, uzagera mu ijuru niho azareshya n’abandi naho aha ho nta kureshya ntegereje kubona, mu gihe kwikunda birushaho gufata indi ntera.
    umwana mu cyaro arava mu ishuli kuko yabuze 15000 kwishyura 12YBE, uwa minister ari kwiga muri US cg UK cg Belgique yishyura nka miliyoni 15000000. mbega u Rwanda mbega isi! gusa iyo ibyo bavuga babikoraga u Rwanda rwaba paradizo nk’uko tururirimba.
    reba nk’ubu aba ba gitifu bamaze iminsi begura, bose barazira amafranga y’abaturage bariye ariko wagirango kwegura bibagira abere! Imana irengere abayo kabisa,

  • reba nk’ubu aba ba gitifu bamaze iminsi begura, bose barazira amafranga y’abaturage bariye ariyo yagafashije abo baturage mu kuva mu bukene(VUP,UBUDEHE,GIRINKA,..)Byose biraza bakishyirira mu bifu byabo ubundi bakituriza,umuturage ari aho yicwa n’inzara! ariko wagirango kwegura bibagira abere! Imana irengere abayo ihe abanyarwanda umutima w’ubunyangamugayo n’uw’impuhwe

  • Ubundi c mubona imibereho abategetsi babayeho, isesagura bagira, bijyanye n’ubukungu bw’igihugu!ngiyo imishinga idafite akamaro yo gusohora frw gusa ngo bakuremo ayabo,…ntitukirirwe rero twibaza aho ubukene buva, burya irya niya misoro iremereye iba yaciwe rubanda, rugasigara rwicira isazi mu jisho.

  • ibi byitwa ubufarisayo! mbega kwigiza nkana? aba bayobozi nibo bateza isumbana rikabije mu baturage!

Comments are closed.

en_USEnglish