Timothy Rugg yegukanye etape Karongi >>> Rusizi … AMAFOTO
Etape ya gatatu ya Tour du Rwanda imaze gutangira, abasiganwa bahagurutse i Karongi berekeza i Rusizi baciye mu muhanda mushya wa “Kivu Belt” uca ku nkengero z’ikiyaga. Ku ntera ya 115Km baragera i Rusizi, Valens Ndayisenga ari kurwana ku mwenda w’umuhondo yegukanye ejo.
Muri iyi etape hari ahantu hatandatu hatangirwa amanota y’abitwaye neza mu kuzamuka aho hantu ni ku dusizi turi kuri 10.2km, 17km, 22.3km, 37.1km, 96.7km n’agasozi kazamuka i Kamembe aho bari busoreze.
9h00′: Abasiganwa bahagurutse i Karongi bari kumwe bose. Nyuma y’iminota micye Alexis Nizeyimana na Timothy Rugg watwaye Prologue batangiye gucomoka mu gikundi ngo bajye imbere.
9h20′: Guillaume Boivin, Samuel Mugisha na Zemenfes Solomon basize igikundi cy’imbere bakijya imbere ho amasegonda 40.
9h25: Umwe mu basiganwa witwa David Polveroni w’ikipe ya Haute-Savoie Rhones Alpes yo mu Bufaransa yavuye mu irushanwa.
9h40′: Samuel Mugisha amaze kubona amanota ahantu hazamuka hatatu muri hatandatu hateganyijwe ngo umuntu abe uwarushije abandi ahazamuka.
10h00: Abasiganwa barenze ahitwa ku Mugonero ubu bayobowe na Sebastien Fournet Fayard wa Rhones Haute Alpes (France), Guillaume Boivin wa Cycling Academy na Samuel Mugisha wa Benediction bashyizemo 1min42’
10h10: Nzeke Jeremy wo mu ikipe yavuye muri #Cameroun avuye mu irushanwa barenze gato ku Mugonero.
10h20′: Ku musozi wo mu murenge wa Kirimbi, Samuel Mugisha w’imyaka 18 gusa, ubu uri imbere, yegukanye agace ka kane muri dutandatu duhabwa amanota y’uzamuka cyane kurusha abandi. Uyu munsi nabwo araba “Best climber ” kunshuro ye ya kabiri.
10h35′: Abasiganwa bageze ahitwa Muramba mu murenge wa Kanjongo, Sebastien Fayard, Guillaume Boivin na Samuel Mugisha bamaze gusigaho Peleton 3min05’.
11h00 :Samuel Mugisha na Sebastien Fayard basize Guillaume Boivin. Igikundi cya mbere cyo bamaze kugisigaho 4m17’
11h10: TdRwanda2016 iri hafi ya centre ya Nyamasheke mu murenge wa Kagano. Samuel Mugisha na Sebastien Fayard bari imbere ho 4min17’ kuri Peloton naho Guillaume Boivin bamaze kumusigaho 1min30’.
11h30′: Tour igeze i Ntendezi aho umuhanda wa Nyamasheke uhurira n’uva muri Nyungwe werekeza i Kamembe. Samuel Mugisha ari imbere ho Peloton iminota ine.
11h40’: Mugisha Samuel na Sebastien Fayard bageze kuri Centre ya Giheke mu murenge wa Giheke/Rusizi nibo bari imbere, basize Peloton ho 03min5’.
11h50′ : Tour igeze kuri centre ya Bushenge, Mugisha Samuel na Sebastien Fayard wa Haute Savoie muri France bari imbere ho Peloton iminota itatu. Hasigaye 20Km.
12h00′: Peloton iri gusatira Mugisha na Sebastien, hasigayemo ikinyuranyo cya 1m05′
12h10′: Peleton nini ya mbere yasatiriye Mugisha Samuel na Sebastien, hasigayemo amasegonga 20.
12h15′ :Valens Ndayisenga ari gusatira cyane Mugisha na Sebastien ngo agumane ‘Maillot-jaune’
12h20′: Timothy Rugg niwe wegukanye aka gace ka gatatu ka Tour du Rwanda asize abandi ho amasegonda 17.
Maillot Jaune igumanye Valens Ndayisenga kuko yahageze ari uwa gatatu inyuma ya Timothy wa mbere, Areruya Joseph wa kabiri nawe wabaye uwa gatatu.
Uko bakurikiranye by’agateganyo:
- Rugg Timothy akoresheje 3h18’16”
- Joseph Areruyaakoresheje 3h18’14”
- Eyob Metkel(Eritrea) ”
- Okubamariam Tesfom (Eritrea) ”
- Byukusenge Patrick 3h18’26”
- Nsengimana Jean Bosco 3h18’27”
- Ndayisenga Valens ”
- Biziyaremye Joseph 3h18’29”
- Gabre Amanuel (Eritrea)
- Lagab Azedine (Algeria)
Classemant General
- Valens Ndayisenga
- Joseph Areruya amurusha 1min17’
- Okubamariam Tesfom 1min 14’
- Jean Bosco Nsengimana
Ibihembo uyu munsi:
Umunyarwanda mwiza: Valens Ndayisenga
Uwazamutse kurusha abandi: Samuel Mugisha
Ukiri muto witwaye neza: Valens Ndayisenga
Umunyafrica mwiza: Valens Ndayisenga
Ejo abasiganwa bazakora etape ya kane ya Tour du Rwanda, bazahaguruka i Rusizi barekeza i Huye baciye mu ishyamba rya Nyungwe bagafata Nyamagabe, niyo etape ndende muri iri rushanwa ireshya na 140,7Km.
Umuseke uzahababera….
Photos © R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
26 Comments
Wow!Our country is very beautiful.
TEAM YUM– USEKE MURI ABA MBERE MUKOMEREZE AHO KBSA. IBI NIBYO BITA PROFESSIONALISME
umuseke muri abantu b’abagabo kabisa.sinzi icyo nzabaha.mukoze ibyo na radio zitari kudukorera.Bravoooooo
congs guys, we need also the stage summaries on youtube please, thanks a lot
bravo
Very good umuseke, i was expecting such a nice LIVE coverage from you, ni byiza cyane
Ndabemera kabisa. Ahubwo nimutubwire right now aho bigeze
Umuseke ndabemeye pee!! kubona arimwe murigushyiraho Amafoto y’aho amagare ageze, Ahubwo wagirango murahavuka twe tuhavuka kuko aho muri kuvuga hose turahazi cyane mukomeze muduhe amakuru.
Turabakurikiye 5/5
Wow!!! Mugisha Samuel, courage uheshe u Rwanda ishema
Good job well done
Ntababeshye, nishimiye akazi muri gukora muri Tour du Rwanda. Nubwo nsanzwe mbafana, ariko ndumva nejeje cyane n’uburyo reporting ya Tour du Rwanda iri gukorwa live. Congs kuri UM– USEKE. Iri siganwa rizarangira ntahuze kubakurikirana. Ubu Abanyarwanda bakunda Sports n’abasanzwe ntacyo ibabwiye bari inyuma y’uyu mukino. Photographer agerageze aze no kuduha kuri emotions nyinshi z’abaturage kabisa, Focus them.
nimwe nemeye kbs updates zanyu nizo zukuri
Rwanda Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, insinziiiiiiiiii, Karongi Rusizi. Allelua Josepf
umuseke ndavivuye pe nari nashakishije aho nabona amakuru vuba ariko muri aba mbere pe
gakire amagare oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee nddabona ari sawa abanyarwanda turifuza ko aribo bazayegukana ariko bagerageze no gutsindira amaetapes
mwigiriye mu magare mwibagirwa Edy
Muri abantu b’abagabo, gusa nubwo bigoye ariko nimugerageze muduhe na some videos kuri Youtube
Ese uyu minister nta bakozi agira muri ministeri, ko ubundi aka ari akazi k’abatekinisiye ? Inshingano ya minister ni ugutekereza, no gushyiraho policies, si ukwirirwa yiruka igihugu inyuma y’amagare cg ngo arare mu bitaramo bya hip hop na karaoke !
Ariko abantu muragoye, rimwe ngo abayobozi bahora mu biro ntibazi ibibera hanze. None usohotse ngo yakagumye mu biro. I totaly desagree with you.
Ubwo se uvuziki? Minister ari mu kazi ntago ari kwiruka inyuma y’amagare!
u Rwanda rurakeye pe. dukomeze turengere ibidukikije. naho minister Uwacu kuba ari kumwe n’abasiganwa ntako bisa rwose. ibi biragaragaza ko akunda umurimo kandi azi ibyo akora.
Ariko wa mugani nta minister wo kwirirwa yiruka inyuma y’amagare rwose!!!
yagombye basi gufungura aya marushanwa wenda akajya no kuyasoza.
Ubwo se uvuziki? Minister ari mu kazi ntago ari kwiruka inyuma y’amagare!
Basomyi b’umuseke mureke twese dusabe ko leta yacu yakongera ibihembo byiri rishunwa ndabona ariryo risigaye ridushimisha maze n’amahanga arusheho kumenya igihugu cyacu rwose Ferwaci na Ministeri ibishinzwe bongeremo agafaranga nimubyandika muri benshi kandi bizakorwa za $60000 zimya muri cecafa duhora dutsindwa yakabaye aza muri tour du Rwanda
Umuseke,
Uhereye uyu munsi nemeye ubuhangange bwanyu mu gutangaza amakuru ku gihe ! Mukomereze aho Imana ikomeze ibashyigikire.
Comments are closed.