Digiqole ad

Imirambo y’Aba Frères barohamye ku cyumweru yabonetse muri Muhazi

 Imirambo y’Aba Frères barohamye ku cyumweru yabonetse muri Muhazi

Ikiyaga cya Muhazi

Aba Frères batatu barohamye mu kiyaga cya Muhazi ku cyumweru, nyuma y’iminsi ine ishakishwa hagaragaye imirambo ibiri ireremba hejuru y’amazi, icyateye impanuka cyiracyakorwaho iperereza.

Fidel Ingabire Umunyambanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo yatangirije Umuseke ko impanuka y’ubwato bwari butwaye abo ba Frères yabereye mu kiyaga cya Muhazi, mu kagari ka Kibara mu mudugudu wa Gashari mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo.

Aba Frères batatu barohamye bari batwawe ubwato budafite moteri bajyanye mugenzi wabo urwaye kwa muganga, umu Frère umwe we ngo yabashije kurokoka.

Bose ni abo mu muryango (congregation) witwa, Abambari ba Jambo bafite inzu aho, muri ako kagari ka Gashari ahabereye impanuka.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero, yagize ati “Ku cyumweru nibwo twumvise inkuru y’inshamugongo ko batatu muri bo (aba Frères) bakoze impanuka y’ubwato bagwa muri Muhazi. Nk’ubuyobozi twaratabaye na Marine ya Polisi bashakisha imirambo yabo irabura, kuri uyu wa gatatu nibwo imirambo ya babiri yashyizwe hejuru n’amazi mu buryo busanzwe.”

Abapfuye ni Nsengimana Abraham w’imyaka 27 na Hafashimana Diogène w’imyaka 30, uwarokotse ni Uwihanganye Robert w’imyaka 35 ari na we wari ubatwaye.

Fidel Ingabire yabwiye Umuseke ko imirambo yabo yajyanywe mu bitaro bya Gasabo (byahoze ari ibya Polisi) kugira ngo hakorwe imirimo isanzwe ikorerwa umuntu wapfuye.

Ntabwo haramenyekana icyateye iyo mpanuka, Polisi iracyakora iperereza. Ingabire yagize ati “Ubwato ntibwabonetse niyo mpamvu Polisi ikiri mu iperereza.”

Yasabye abaturage kujya bajya mu bwato babona ko bukomeye, kandi bakambara umwambaro wabarinda kurohama.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • iyi nkuru se muricyarimo kuyidukurikiranira dutegereze cg irarangiye? Bararohamye, bahita bapfa, uwari ubatwaye we yashoboye kurokoka, ubwato bwari bubatwaye ntibwabonetse niyo mpamvu police ikomeje iperereza, murumva iyi nkuru isobanutse?

    • Itekinika

  • Iyi nkuru ntisobanutse byo. Ngo icyateye impanuka ntikizwi kandi uwarutwaye ubwato yararokotse? Nubwo yaba afite ubumuga bwo kuvuga yaca amarenga asobanura uko byagenze?

    • nibamuhate igiti alibubivuge nonese nubwato burarigita

  • Ntabwo bisobanutse

  • Imana ibahe iruhuko ridashira

Comments are closed.

en_USEnglish