Inama y’Abaminisitiri idasanzwe, yateranye ku wa gatanu tariki 10 Ugushyingo 2016, yemeje ko umuturage wo mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’Ubudehe, nasuzumwamo Malaria n’Umujyanama w’Ubuzima cyangwa ku Kigo Nderabuzima, azajya avurirwa ubuntu, iyi nama y’Abaminisitiri yanemeje abayobozi mu bigo bitandukanye bya Leta, barimo MURENZI Raymond wagizwe Umuyobozi Mukuru (Director General) wa RSB. Mu […]Irambuye
*Juppé atowe ashobora kongera ihangana hagato y’ibihugu byombi, *Leta zombi guhangana sicyo kizakemura ikibazo, hakenewe inzira ya diplomacy *Ubufaransa ntiburakira ko FPR yatsinze Leta yari ishyigikiye. Umusesenguzi mubya Politike mpuzamahanga Dr Christopher Kayumba asanga Alain Juppé uri kwiyamamariza kuba Perezida w’Ubufaransa aramutse atowe umubano w’Ubufaransa n’u Rwanda ngo warushaho gukendera. Mu kwezi gutaha, mu Bufaransa […]Irambuye
Hari umukozi wa Banki y’Abaturage (BPR) watangarije Umuseke ko abakozi birukanwe kuwa kabiri ari abantu 70 mu buryo butunguranye cyane, ubuyobozi bwa Banki Populaire buvuga ko ibyakozwe biri mu murongo wo kuvugurura imikorere, kandi ko amavugurura azagera ku bakozi bose. Andi makuru avuga ko muri ayo mavugurura, Banki Populaire yaba igiye gufunga amashami agera kuri 90, […]Irambuye
* 90% by’abanyarwanda ntibizigama ngo bateganyirize izabukuru Hasanzweho ikigo cy’igihugu gishinzwe ubw’igizimame n’ubwiteganyirize bw’Abakozi ba leta, RSSB, ndetse n’ibindi bigo byigenga bikora akazi kenda gusa n’aka, ubu hagiye gushyirwaho ubundi buryo buzafasha Abanyarwanda kuba bakora ubwizigame bw’igihe kirekire. Kuri uyu wa kane tarki 10/11/2016, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rishyiraho ubwizigame […]Irambuye
Tour du Rwanda irabura umunsi umwe n’amasaha make igatangira. Amakipe 12 azava hanze akomeje kugera mu Rwanda. Team Dimension Data iyobowe na Kevin Campbell, wizeye ko Valens Ndayisenga, ubu ubakinira, azegukana Tour du Rwanda. Kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ugushyingo 2016, saa 11:50 nibwo ikipe yabigize umwuga y’abanya-Afurika y’epfo yitoreza mu Butaliyani, Team Dimension […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwishimiye uburyo amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za America yagenze, ndetse ngo asigiye isomo abayobozi b’u Rwanda na Africa ko bagomba kumva icyo abaturage bashaka mbere ya byose. Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda […]Irambuye
Abagabo babiri n’umukobwa umwe b’i Rusizi bafashwe na Police y’u Rwanda bakurikiranyweho kwiyitirira urwego r’Umuvunyi bakabeshya abantu ko babahuza narwo rukabarenganura. Abakekwa ni Nizeyimana (umukobwa), Makambo na Ndayishimiye bose bo mu Karere ka Rusizi. Bashakaga kwiba amafaranga y’uwitwa Fulgence bamubwira ko bamuhuza n’Umuvunyi ‘akamurenganura’ ariko akashyura aba baregwa ibihumbi 300 Frw. Makambo yavuze ko ubusanzwe ari […]Irambuye
Nahimana Shasir ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye batoye nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu kwezi kw’Ukwakira muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM. Yatangajwe anahabwa igihembo n’Umuseke IT Ltd kuri uyu wa kane. Ni umushinga w’UM– USEKE IT Ltd ugamije guteza imbere impano z’abakinnyi no kurushaho […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje raporo igaragaza ko mu kwezi gushize kw’Ukwakira, ibiciro ku masoko byazamutseho 9,1% ugereranyije n’umwaka ushize. Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko muri rusange ku rwego rw’igihugu, mu kwezi gushize kw’Ukwakira 2016 ibiciro ku masoko byiyongereyeho 9,1% ugereranyije n’Ukwakira 2015. Mu gihe, muri Nzeri 2016 byari byiyongereyeho 7,4%. Bimwe […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 9 Ugushyingo nibwo MasterCard Foundation yatangarije abanyamakuru ko yageneye amafaranga miliyoni 17 $ ikigo ICCO Cooperation azafasha kuzamura abahinzi mu bihugu bine bya Africa, birimo u Rwanda, Ethiopia, Burkina Faso na Senegal. Aya mafaranga azakoreshwa n’umushinga STARS (Strengthening African Rural Small Holders), uba ukorana na ICCO (Inter-Church […]Irambuye