Imwe mu ntare zazanywe mu Rwanda iherutse gupfa
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwemereye Umuseke ko imwe mu Ntare zirindwi zazanywe muri Pariki y’Akagera mu 2015 zivuye muri South Africa iherutse gupfa. Ubu buyobozi bwanadutangarije ariko ko hari utubwana tubiri duherutse kuvuka kuri izi ntare.
Intare y’ingore iherutse gupfa yitwa GARUKA yari ifite imyaka itandatu yazanye n’izindi zose ari intare eshanu z’ingore n’ebyiri z’ingabo. Zazanywe kongera guha u Rwanda intare zari zimaze imyaka myinshi zaracitse.
Mu cyumweru gishize ngo nibwo abarinzi ba Pariki babashije kubona intumbi ya GARUKA nyuma y’igihe kuyikurikirana ntibayibone.
Akuma bambitse izi ntare mu ijosi gatanga amakuru ‘signal’ y’aho ziherereye, kuri iyi ntare GARUKA katangiye kubura kuri satellite mu Ukuboza 2015.
Abazikurikirana barayishakashatse ariko ntibashobora gukomeza kuyikurikirana aho ica hose kimwe n’izindi. Iyi ngo yakundaga kuba yonyine.
Birakekwa ko iyi ntare yaba yarishwe n’ibikomere yavanye mu muhigo.
Jes Gruner uyobora Pariki y’Akagera yabwiye Umuseke ko iyi ntare yapfuye itakundaga kubana no guhigana n’izindi ari nayo mpamvu bakeka ko yaba yarahuye n’ibibazo mu muhigo.
Jess avuga ko nubwo babajwe n’uru rupfu banafite ibyishimo kuko intare yitwa AMAHORO iherutse kubwagura utubwana tubiri, tukaba ari two twayo twa mbere kuva yegera muri Pariki y’Akagera.
Ati “Yabwaguye utubwana tubiri, twaratubonye, ntabwo tuzi igihe yabwaguriye kuko Intare si nk’umugore ujya kwa muganga uzi igihe azabyarira. Iba mu ishyamba ikihisha nk’amezi atatu gusa utu tubwana dufite hagati y’amezi abiri n’atatu.
GARUKA yapfuye yo yari itarabwagura kuva yagera mu Akagera.
Izi ntare zageze mu Rwanda zagiye zibwagura, iz’ingore zitwa UMWARI na KAZI nazo mu minsi yashize bazibonye ziri kumwe n’utubwana tune zabwaguye.
Nubwo GARUKA yapfuye, izi ntare zaje ari zirindwi ubu zimaze kuba 15 muri Pariki y’Akagera.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
6 Comments
RIP Garuka
hahahhahhahahaha
zibwagure ariko zipfa kutarya inka gusa
hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh
ntanibyo narinzi!!!! gusaaaa ntawutavuga rip garuka
Umwali 🙂
Ngo si nkumugore? Hahaa!!!
RIP Garuka !!! Baba se barakuboneye ikara ko mbona gutema igiti aringume?
Comments are closed.