Mu muganda wihariye wateguwe n’Ihuriro ry’urubyiruko rwiga muri za Kaminuza zose za Leta, ujyanye no gusibura imirwanyasuri kuri umwe mu misozi ihanamye y’Akagali ka Nyamugari mu murenge wa Jali, Akarera ka Gasabo, abakobwa bashishikarijwe kujya mu ngabo z’igihugu, abaturage bibutswa kuzatora neza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama 2017. Dominique Rwomushana uyobora Ihuriro YURI […]Irambuye
Kuri uyu wa 18 Ugushyingo, hasojwe icyumweru kiswe ‘Global Entrepreneurship Week’ cyahariwe gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo. Munyana Pamela uyobora ikigo ‘Idea For Afria’ cyateguye iki gikorwa avuga ko urubyiruko rwo mu Rwanda rukwiye kwikuramo imyumvire yo kurangiza amashuri bategereje kujya kwaka akazi. Ati “Turashaka ko urubyiruko rurangiza amashuri batajya muri za ‘J’ai l’honneur’ basaba akazi.” […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abadepite batatu bashya, Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguramye Diogene basimbuye, Abadepite bagiye mu zindi nshingano na Hon Nyandwi Desire uherutse kwitaba Imana. Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguranye Diogene baturuka mu muryango RPF-Inkotanyi basimbuye Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, […]Irambuye
*Ku itariki 23 Ugushyingo hazatangira ukwezi kw’irangamimerere kuzagera mu gihugu hose, *Muri uku kwezi Leta izafasha abana bari munsi y’imyaka 18 kubona ibyangombwa by’irangamimerere, *Ubusanzwe abagore n’abakobwa bagorwaga no kwandikisha abana babo mu gihe uwo babyaranye yamwihakanye. Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Esperance Nyirasafari mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko batangije uku kwezi kw’irangamimerere bahuriyeho n’izindi nzego […]Irambuye
Abasore bakiri bato, abakuze barengeje imyaka y’urubyiruko, bose hamwe 2000 mu Ntara zitandukanye bahawe impamyabushobozi z’uko bahuguwe mu myuga n’ubumenyingiro, ngo bafite icyizere cy’akazi, naho Minisitiri w’Intebe wayoboye umuhango ngo igihe kirageze Made in Rwanda, ihaze isoko ryo mu Rwanda. Aba bahuguwe biganjemo urubyiruko byakozwe muri Gahunda ya “NEP Kora Wigire” ifasha urubyiruko kubona ubumenyi […]Irambuye
*Wowe wumva ko iyo Umunyarwanda akennye bitakureba, ejo cyangwa ejo bundi ingaruka zizakugeraho, *Hakwiye ko abantu bose bafatanya bakazamura abakiri mu bukene bukabije, *Umwe mu ba Mayor ati “Muri Korea bateye imbere bitewe no guhana, mu Rwanda turajenjeka”, *Perezida wa Sena we ngo ibibazo byose biri mu kuba gahunda za Leta zitagerwaho abayobozi bashaka kubyegeka […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, u Rwanda rwakiriye indi ndege nshya yo mu bwoko bwa “Boeing 737-800 Next Generation”. Mu kwakira iyi ndege, umuyobozi wa Rwandair John Mirenge yavuze ko nubwo kwishyura izi ndege biri kugora Abanyarwanda, ngo mu myaka itanu cyangwa 10 bazaba baseka. Iyi ndege […]Irambuye
*Kwivuza kare byagufasha kutaremba ukaba wakwanduza abandi Malaria, *Abarwara Malaria bari 800 000 muri 2012, imibare imaze kugera kuri 3 900 000 muri 2015/16, *Abaturage barasabwa kuryama mu nzitiramibu, kurwanya ibizenga by’amazi mabi, gutema ibihuru, gufunga amadirishya kare. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’uko Malaria ihagaze mu gihugu n’ingamba zo kuyirwanya, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mu Karere ka Ruhango hashyinguwe umurambo w’umwana w’umunyeshuri Gasiga Desire wari uri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye warohamye mu kizenga kiri mu Karere ka Nyamagabe hafi y’aho yigaga, Ubuyobozi bw’aka karere bwavuze ko nyakwigendera azize uburangare bwabo (akarere). Nyakwigendera Desire Gasiga w’imyaka 19 yari ari gukora ibizamini bya Leta […]Irambuye
*Serivise z’ubuhinzi n’ubworozi n’iz’ubutabera na zo zinengwa n’abaturage cyane, *Serivise nyinshi zahujwe n’ibyiciro by’ubudehe biri mu bituma ishyirwa mu byiciro binengwa. Kuri uyu wa kabiri Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere myiza (RGB), cyasohoye raporo y’ubushakashatsi ku ishusho Abaturage babonamo imiyoborere n’imitangire ya Serivisi mu nzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali, abaturage banenga uruhare ruke bagira mu […]Irambuye