Kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bw’Ikigega RNIT-Iterambere Fund bwatangaje ko mu kiciro cya mbere cyo gukusanya ishoramari ry’Abanyarwanda ngo bakiriye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 1 046 892 986, ndetse hafi ya yose ngo bamaze kuyashora. Nk’uko byari biteganyijwe, ku itariki 14 Ugushyingo nibwo ubuyobozi bwa ‘RNIT-Iterambere Fund’ bwagombaga gutangaza ibyavuye mu kiciro cya mbere […]Irambuye
Kuri uyu wa 14 Ugushyingo hatangijwe icyumweru cy’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba. Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Francois Kanimba avuga ko kugira ngo u Rwanda rushyikire Uganda mu by’ubucuruzi bizafata igihe kinini kiri mu myaka 10. Imyaka icyenda irashize u Rwanda rwinjiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuko rwinjiyemo ku italiki ya 1 Nyakanga […]Irambuye
Perezida Paul Kagame yafunguye inama ngaruka mwaka y’abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga “TWAS”, ndetse ahabwa umudari w’ishimwe kuko yaharaniye iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no ku mugabane wa Africa muri rusange. Mbere yo gufungura iyi nama ku mugaragaro, Perezida Paul Kagame yabanje guha ibihembo n’imidari y’ishimwe ababaye indashyikirwa mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga […]Irambuye
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe, yateranye ku wa gatanu tariki 10 Ugushyingo 2016, yemeje ko umuturage wo mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’Ubudehe, nasuzumwamo Malaria n’Umujyanama w’Ubuzima cyangwa ku Kigo Nderabuzima, azajya avurirwa ubuntu, iyi nama y’Abaminisitiri yanemeje abayobozi mu bigo bitandukanye bya Leta, barimo MURENZI Raymond wagizwe Umuyobozi Mukuru (Director General) wa RSB. Mu […]Irambuye
*Juppé atowe ashobora kongera ihangana hagato y’ibihugu byombi, *Leta zombi guhangana sicyo kizakemura ikibazo, hakenewe inzira ya diplomacy *Ubufaransa ntiburakira ko FPR yatsinze Leta yari ishyigikiye. Umusesenguzi mubya Politike mpuzamahanga Dr Christopher Kayumba asanga Alain Juppé uri kwiyamamariza kuba Perezida w’Ubufaransa aramutse atowe umubano w’Ubufaransa n’u Rwanda ngo warushaho gukendera. Mu kwezi gutaha, mu Bufaransa […]Irambuye
Hari umukozi wa Banki y’Abaturage (BPR) watangarije Umuseke ko abakozi birukanwe kuwa kabiri ari abantu 70 mu buryo butunguranye cyane, ubuyobozi bwa Banki Populaire buvuga ko ibyakozwe biri mu murongo wo kuvugurura imikorere, kandi ko amavugurura azagera ku bakozi bose. Andi makuru avuga ko muri ayo mavugurura, Banki Populaire yaba igiye gufunga amashami agera kuri 90, […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwishimiye uburyo amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za America yagenze, ndetse ngo asigiye isomo abayobozi b’u Rwanda na Africa ko bagomba kumva icyo abaturage bashaka mbere ya byose. Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje raporo igaragaza ko mu kwezi gushize kw’Ukwakira, ibiciro ku masoko byazamutseho 9,1% ugereranyije n’umwaka ushize. Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko muri rusange ku rwego rw’igihugu, mu kwezi gushize kw’Ukwakira 2016 ibiciro ku masoko byiyongereyeho 9,1% ugereranyije n’Ukwakira 2015. Mu gihe, muri Nzeri 2016 byari byiyongereyeho 7,4%. Bimwe […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 9 Ugushyingo nibwo MasterCard Foundation yatangarije abanyamakuru ko yageneye amafaranga miliyoni 17 $ ikigo ICCO Cooperation azafasha kuzamura abahinzi mu bihugu bine bya Africa, birimo u Rwanda, Ethiopia, Burkina Faso na Senegal. Aya mafaranga azakoreshwa n’umushinga STARS (Strengthening African Rural Small Holders), uba ukorana na ICCO (Inter-Church […]Irambuye
Muhanga – Jeanne NAHABARAMUTSE wo mu Muheta, Akagari ka Kanyana, Umurenge wa Rugendabari ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kwiba abana babiri, aremera icyaha akavuga ko hari abamushutse. Jeanne NAHABARAMUTSE w’imyaka 22 y’amavuko avuga ko yatakaje ababyeyi bombi arerwa na Nyirakuru bukeye ngo yaje kujya kwa Nyinawabo uvukana na Nyina mu Murenge wa Kibangu, ariko […]Irambuye