2000 bahuguwe mu myuga muri ‘NEP’ Kora Wigire bahawe impamyabushobozi
Abasore bakiri bato, abakuze barengeje imyaka y’urubyiruko, bose hamwe 2000 mu Ntara zitandukanye bahawe impamyabushobozi z’uko bahuguwe mu myuga n’ubumenyingiro, ngo bafite icyizere cy’akazi, naho Minisitiri w’Intebe wayoboye umuhango ngo igihe kirageze Made in Rwanda, ihaze isoko ryo mu Rwanda.
Aba bahuguwe biganjemo urubyiruko byakozwe muri Gahunda ya “NEP Kora Wigire” ifasha urubyiruko kubona ubumenyi mu myuga no mu bumenyingiro no gukora imishinga byose byabafasha gutera intambwe bakava mu bukene.
Umuyobozi wa NEP (National Employment Program) yavuze ko kuva iyi gahunda itangiye mu 2014, imaze gufasha abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga 25 493 guhanga imirimo, harimo abahabwa amahugurwa y’igihe gito bakajya kuba abakozi mu nganda, harimo n’abarangije Kaminuza badafite ubundi bumenyi bafashwa kwiga imyuga n’ubumenyingiro.
Abajyanama Leta yashyizeho muri iyi gahunda ngo bamaze gufasha urubyiruko n’abagore kwiga imishinga 24 702, naho imishinga 7 438 yabashije kubona ingwate binyuz emu kigega BDF. Iyi gahunda ngo yatanze akazi ku bantu 80 672.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye avuga ko uyu munsi wo gutanga impamyabumenyi ku bari bamaze amezi atandatu bahugurwa, byahujwe n’umunsi wa nyuma w’ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha iyi gahunda ya NEP Kora Wigire ku rubyiruko n’abagore.
Yavuze ko akurikije umusaruro w’iyi gahunda, hari “Indoto ko abarangiza bazahaza isoko ry’umurimo ko ibikorerwa mu gihugu bizahaza isoko ry’imbere mu gihugu.”
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yasabye urubyiruko rwarangije kutumva ko impamyabumenyi bahawe zihagije, ahubwo ngo bagomba gukora cyane bakarushaho kunoza ibyo bakoraga.
Yavuze ko akurikije ibyo yabonye mu imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda, hari icyizere ko bishoboka kandi ko abantu bakoreye hamwe bagera kuri byinshi.
Ati “Dushyize hamwe ntacyatunanira, dushobora gukora byinshi tugasagurira amahanga. Umurimo ni wo uduha agaciro.”
Yavuze ko imibare igaragaza ko imirimo yiyongereyeho 530 000 muri rusange kuva mu 2011-14, bikaba bivuze ko imirimo ihangwa buri mwaka ari 146 000 buri mwaka cyane iyo mirimo ikaba ari ijyanye n’amahoteli, restora, gutwara abantu n’ubukerarugendo.
Yavuze ko nubwo bimeze gutyo ubushomeri mu rubyiruko bukiri hejuru kubera ko intego yo guhanga imirimo 200 000 buri mwaka idashingiye ku buhinzi, itaragerwaho.
Ubushomeri bukiri inzitizi ikomeye, ngo buhagaze kuri 2% mu gihugu, 4% mu rubyiruko, 14% mu barangiza Kaminuza na 9% mu barangiza amashuri yisumbuye, akaba yasabye abantu kwitabira kwiga imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo icyo kibazo gikemuke kuko ngo Leta mu bantu 5 590 000 bafite imbaraga zo gukora ikoresha abatagera kuri 3% gusa.
Mukantaganda Pauline wiga kuri VTEC Nyarugunga ari mu barangije kwiga, avuga ko mu mezi atandatu yahuguwe muri byinshi bijyanye no guteka, kandi ngo ari ku rwego rwo kumenya kwihangira imirimo mu bijyanye no kuba yatekera abantu cyane abakerarugendo.
Ati “Ubumenyi maze kubona ngiye kububyaza umusaruro hari byinshi ntari nzi, ubu nakwakira abakerarugendo nkurikije ubumenyi nakuye ku bantu batandukanye. Namenye guteka inteko zitandukanye, ubu nzi guteka bijyanye n’iterambere, nakora salade zitandukanye, nakora ‘decoration’ (design) zitandukanye, ibintu nize sinabivuga mu mwanya muto ngo birangire.”
Hari abandi babona ko guhabwa impamyabushobozi bigiye kubafasha kubona akazi kuko ngo hari ubwo wakoraga ahantu ukabura akazi cyangwa bakakwirukana bavuga ko nta cyangombwa ugaragaza, bityo ngo batanakoze mu Rwanda bajya gukorera hanze yarwo.
Mulisa Jean Bosco asanzwe ari umwubatsi ku nzu zitandukanye, avuga ko amahugurwa azagirira akamaro buri wese wabikoraga atarabihuguriwe ariko ngo kuba hiyongereyo impamyabushobozi ni akarusho.
Ati “Hari ubwo umuntu yageraga kuri ‘chantier’ bakavuga ngo turaha akazi uwo tuzi ko yabyigiye, icyo gihe bikaba imbogamizi kuri we. Ubu bigiye kujya mu nzira nziza kuko umuntu azajya ajya gusaba akazi afite ya mpamyabushobozi ye, ni cyo nagusobanurira.”
Mulisa avuga ko nubwo abafundi bose bataza bari ku rwego rumwe rw’imyumvire, ngo mu byo babwiwe harimo ko umwuga wabo ugomba kuba uw’umwuga bakajya basora ariko na bo bakaba bagira ubwishingizi aho bakora, ibyo ngo bishobora kuzabangamira abatumva umusoro, ariko ngo ntibyaca intege abandi kuko ni kwa kundi iyo abanyeshuri biga badafatira ibintu rimwe.
Mulisa J.Basco wahuguwe ku buntu aho yakoraga akazi n’ubundi ati “Nashishikariza buri wese kubona aya mahugurwa kuko ni ingirakamaro ku muntu wese ushaka guteza imbere umwuga we.”
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW