Mu gihugu hose 45,5% by’abaturage bagaya ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo … – RGB
*Serivise z’ubuhinzi n’ubworozi n’iz’ubutabera na zo zinengwa n’abaturage cyane,
*Serivise nyinshi zahujwe n’ibyiciro by’ubudehe biri mu bituma ishyirwa mu byiciro binengwa.
Kuri uyu wa kabiri Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere myiza (RGB), cyasohoye raporo y’ubushakashatsi ku ishusho Abaturage babonamo imiyoborere n’imitangire ya Serivisi mu nzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali, abaturage banenga uruhare ruke bagira mu bibakorerwa, ibyiciro by’ubudehe na njyana z’uturere zitabegera.
RGB ivuga ko ibyo bibazo bitatu abaturage bagaragaje kubivugaho nk’ibiri rusange mu gihugu hose.
The Cutizen Report Card (CRC) ni ubushakashatsi bw’ikigo RGB bugaragaza ishusho nyakuri y’uko abaturage babona imiyoborere n’uko bahabwa serivise mu nzego z’ibanze.
Ubushakashatsi bwo muri uyu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko hari serivise abaturage bagaye kandi mu turere twose tw’igihugu, izo ngo zikaba zikwiye kwitabwaho kuko ngo zigira ingaruka ku muturage.
Dr. Felicien Usengumukiza Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’imiyoborere n’ubushakashatsi muri RGB, avuga ko mu byiciro bya serivizi abaturage batishimiye uko bazihabwa, harimo uruhare rwabo mu bibakorerwa, kandi ni ko bimeze mu Ntara zose si mu Mujyi wa Kigali gusa.
Ikindi ni ugushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe, gahunda zose zo gufasha abatishoboye nka VUP, Giranka, n’izindi. Uruhare rwa njyanama mu kwegera abaturage na byo byagiye bigaragara ko abaturage bakibinenga nk’uko abivuga.
Abaturage 33,8% bagaya uko bahabwa serivisi, naho 58,7% bemeje ko babishima. Mukaruriza Monique umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko hari ingamba mu gukemura ikibazo cy’uruhare ruto rw’abaturage mu bibakorerwa.
Ati: “Hari gahunda iri ku rwego rw’igihugu yo guha uruhare abaturage cyane cyane mu igenamigambi, ubu twarabitangiye. Aho igenamigambi ry’ibikorwa bizakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha abaturage bazaba babigizemo uruhare. Guhera ku mudugudu kugera ku karere abaturage ni bo bazihitiramo ibizabakorerwa umwaka utaha.”
Mu mujyi wa Kigali, ubushakashatsi bugaragaza ko hari imbogamizi yo kuba abaturage batitabira gahunda za Leta nk’umuganda n’inama.
Raporo ya RGB yerekana ko mu mujyi wa Kigali abaturage bishimiye serivise bahabwa bari kuri 67,7% bivuye kuri 71,1% byariho mu mwaka wa 2015.
Impamvu y’uko gusubira inyuma mu mibare ngo ni uko abaturage bamaze gukanguka no kumenya kwaka serivise no kwaka ibirenze ubushobozi bw’uturere.
RGB isobanura ko kuba kutishimira ibyiciro by’ubudehe abaturage bashyizwemo biri mu gihugu hose, ngo ni ukuvuga ko harimo ikibazo.
Dr Usengimana avuga ko impamvu abashakashatsi babonye zituma abaturage batishimira ibyiciro by’ubudehe harimo kuba byarahujwe na serivise zigenerwa abakene.
Ati: “Ibyiciro by’ubudehe ikibazo nkeka cyavutsemo ni uko gutanga serivise zisanzwe ku batishoboye, kubihuza n’ibyiciro by’ubudehe ni byo biri guteza ikibazo, bituma abaturage badashaka kuva mu byiciro bahozemo kuko hari serivise bahabwa badashaka kureka.”
Dr Usengimana avuga ko hanajyiye habamo kwibeshya aho usanga umuyobozi runaka ari mu cyiciro kimwe n’umuturage, wareba ubushobozi afite n’imibereho ye ugasanga itandukanye n’iy’umuntu bari mu kiciro kimwe cy’ubudehe.
Ku rwego rw’igihugu, abaturage bishimiye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo, 45,5% bose barabigaya kandi ngo uwo ni umubare munini.
Ahandi hagaragaye ko hari ikibazo gikomeye ni mu buhinzi n’ubworozi kuko abaturage banenga serivise zaho kandi ngo ari cyo gice kinini gitunze Abanyarwanda.
Mu buhinzi abagera kuri 37,4% bagaye serivise, abandi 48,4% bashima serivise bahabwa naho mu bworozi serivise zaho zagawe na 29,7% zishimwa na 54,2%.
Ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko inama njyanama zitegera abaturage aho nko mu mujyi wa Kigali ku rwego rw’akagali 28% batazi njyanama zabo, abandi 44,8% ku rwego rw’umurenge ntibazi njyana naho ku karere abagera kuri 63,7% ntibaba bazi njyanama.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
5 Comments
none se ubu ubudehe RGB iracyabufitiye icyizere!
Njye nsanga ibyiciro by’ubudehe bizahora ari ikibazo kuko Leta n’abaturage batabyumva kimwe! Ibyiciro by’ubudehe byagombye no kuba imbarutso yo kwikura mubucyene no guhindura ubuzima bw’umuryango, aho umuturage hari ibyo atagombye guhabwa kubera yemeye kuguma mu kiciro runaka cyo hasi kandi afite ubushobozi bwo kuhikura!Cyangwa kugira ibyo ahembwa kubera yiyemeje kuva mu cyiciro cyo hasi akajya mucyo hejuru. Nibwo buryo bwonyine bwo gushishikariza abaturage guhindura ubuzima ariko na none bigakorerwa mu midugudu yabo kandi akaba aribo babigena. Bagatana no gutekinikirwa imibare ikorerwa ku biro by’imirenge n’akarere.
nonese ubu bushakashatsi bwakozwe ku gihugu cyose cg ni ku mujyi wa kigali gusa ?ibi mbibajije kuko hari n’ibindi bitangazamakuru biri kuvuga ku mibare ireba umujyi wa kigali gusa ku cyizere HE,igisirikari,polisi na DASSO MWANSOBANURIRA NIBA BWARAKOZWE KU MUJYI WA KIGALI GUSA CG KU GIHUGU CYOSE NIBA ARI KU GIHUGU CYOSE KUKI BAHISEMO KUTUBWIRA IBY’UMUJYI GUSA???
Ikibazo nyamurkuru mu gushyiraho ibyiciro by’ubudehe ni uko “critères/criteria” zatanzwe na MINALOC zigashingirwaho mu gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe, ubwazo ntabwo zisobanutse, ntabwo zifututse, ntabwo zinoze nta n’ubwo ziri “fair”, ubwazo zirabogamye.
Dufate nk’urugero: Babazaga umuntu ngo ufite inzu utuyemo? ugasubiza ngo yego. Ntabwo bakubazaga ngo iyo nzu ingana iki, yubatswe mu ki, ifite agaciro ki mu mafaranga. Ku buryo umuntu ufite inzu y’ibiti cyangwa ya rukarakara ishakaje amabati tuvuge makumyabiri, yashyirwaga mu cyiciro runaka kimwe n’undi ufite inzu y’akataraboneka (villa moderne) kubera gusa ko ngo ufite inzu. Ntabwo barebaga agaciro k’iyo nzu, bandikaga gusa ko wemeye ko ufite inzu, yaba iri mu biryogo yenda kukugwaho yaba iri i Nyarutarama ari inzu y’agahebuzo, icyo sicyo kibazo cyabo, wabaga gusa wavuze ngo ufite inzu. Ubwo se koko murumva ibyo bintu bisobanutse.
Urundi rugero: Hari uwasubizaga ngo nta nzu afite bityo bakumva ko ngo uwo muntu ubwo nta nzu afite ari umukene, nyamara wajya kureba wawundi wavuze ko afite inzu y’amabati makumyabiri bivuga ko we nta kibazo kubera ko afite inzu, ugasanga wa wundi utagira inzu ye bwite ahubwo inzu abamo akodesha ni inzu ihenze cyane ku buryo ya mafaranga ayitangaho ayikodesha aruta kure ubushobozi bwa wundi witwa ngo afite inzu ye (ingirwa-nzu). Bityo, wa wundi udafite inzu ye bwite wibera mu nkodeshanyo bakamushyira mu cyiciro kiri munsi ya wa wundi witwa ngo afite inzu ye bwite (ingirwa-nzu).
Urundi rugero: Barakubazaga ngo uri umukozi, uti yego ndi umkozi wa Leta uciriritse, icyo gihe bagahita bagushyira mu cyiciro cya gatatu kuko ngo hari amabwiriza avuga ko umukozi wa Leta wese uri munsi ya Director General ashyirwa mu cyiciro cya gatatu. Undi akaza bati ufite akazi, ati nta kazi mfite ahubwo ntera ikiraka cyo gutwara imodoka, nyamara wareba ugasanga ni umushoferi utwara ikamyo ahembwa ibihumbi maganane (400.000 Frw) buri kwezi ariko bakamushyira mu cyiciro cya kabiri, mu gihe umwarimu wigisha muri Primaire uhembwa ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) bamushyize mu cyiciro cya gatatu ngo n’uko ari umukozi wa Leta. “Can you imagine!!!!”
Hari n’izindi ngero nyinshi umuntu yatanga, wareba ugasanga umuntu ari mu cyiciro gihabanye n’ubushobozi afite. Cyane cyane nko mu cyaro aho usanga umuntu baramushyize mu cyiciro cya kane ngo ni uko afite imirima myinshi hamwe n’inka eshanu.
Hari naho usanga mu cyaro umuntu nakwita ko adafite urwara rwo kwishima bashyiraga nko mu cyiciro cya gatatu aho kumushyira mu cyiciro cya kabiri bakitwaza gusa ko ngo afite umwana we ukorera amafaranga i Kigali. “Can you imagine”.
umva ibyo mubyiciro byo mubyihorere kuko nikibazo kuberako nabayobozi buturere ubwabo basubiye inyuma bahindura ibyiciro byabandi kuko baba baratekinitse babeshya leta ko bazamuye abaturage barangije babonye babuze abo bashyira mubyiciro byohejuru baraduhimbira ngewe nkurikije amabwiriza yari yatanzwe nikiciro cyakane byanshyizemo ngonuko mfite akabutike ka 200000 birahabanye cyane pe
Comments are closed.