Digiqole ad

Ubu umugore ashobora kwiyandikishaho umwana we, mu gihe uwo babyaranye yamwihakanye

 Ubu umugore ashobora kwiyandikishaho umwana we, mu gihe uwo babyaranye yamwihakanye

*Ku itariki 23 Ugushyingo hazatangira ukwezi kw’irangamimerere kuzagera mu gihugu hose,
*Muri uku kwezi Leta izafasha abana bari munsi y’imyaka 18 kubona ibyangombwa by’irangamimerere,
*Ubusanzwe abagore n’abakobwa bagorwaga no kwandikisha abana babo mu gihe uwo babyaranye yamwihakanye.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Esperance Nyirasafari mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko batangije uku kwezi kw’irangamimerere bahuriyeho n’izindi nzego za Leta, kugira ngo bafashe Abanyarwanda kumva itegeko rishya ry’umuryango.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Esperance Nyirasafari.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Esperance Nyirasafari.

Muri iyi gahunda, izatangira kuri 23 Ugushyingo ikamara ukwezi, kandi igere mu Turere twose tw’igihugu. Ibiganiro ngo bizajya bibera ku Tugari twose tw’igihugu.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), hazakorwa ibikorwa by’ubukangurambaga basobanura itegeko ry’umuryango rishya, ndetse bahugure abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane abafite aho bahuriye n’irangamimerere.

Nta mande, ngo bazafasha imiryango ifite abana bari munsi y’imyaka 18 kubandikishya mu bitabo by’irangamimerere kubari baracikanwe.

Kugeza ubu mu Rwanda, ngo ababyeyi bagera kuri 91% basigaye babyarira mu bitaro kandi ngo ibitaro byinshi bisigaye byandika abana bavutse hifashishijwe ikoranabuhanga, ku buryo n’Umurenge ababyeyi batuyemo uhita ubimenya.

Gusa, ababyeyi barscyasabwa kujya ku Murenge kugira ngo bisinyire, kandi barebe niba umwana wabo koko yanditse neza.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Esperance Nyirasafari akavuga ko bifuza ko mu minsi iri imbere umwana azajya yandikirwa kwa muganga bikaba birarangiye, wenda umubyeyi akazajya ku Murenge agiye gufata no kwishyura ibyangombwa by’amavuko by’umwana (birth certificate & attestation de naissance).

Minisitiri Esperance Nyirasafari avuga ko mw’itegeko rishya ry’umuryango kwandikisha umwana byorohejwe kandi iminsi yo kumwandikisha iringerwa, kuko yagizwe 30 kuva avutse aho kuba 15 nk’uko byahose.

Minisitiri Nyirasafari akavuga ko ubu ahari ikibazo ari ku kwandikisha abana bavuka ku bagore bibana cyangwa nta mugabo uzwi babyaranye.

Ati “Abo bana nabo bafite uburenganzira bwo kwandikishwa, ikibazo kiba kubabandika bifuza ngo byanze bikunze umugore ugiye kwandikisha umwana azane Se.

Mu gihe umugabo yanze kujyayo kuko turabizi ko hari igihe babyara bakihana abana,…icyo gihe ntibikuyeho ko umugore ajya kwandikisha umwana.

Aramwandikisha, bakandika ko akomoka kuri Nyina, Se ntiyandikwa ariko ashobora kuzandikwa (mu gihe) umugore anyuze mu nzira y’urukiko agatanga ibimenyetso ndetse agasaba ko bapima amaraso y’umwana na Se, urkiko rwasanga ari Se rugategeka umwanditsi w’irangamimerere kumwandika.”

Aha, Minisitiri yanasabye abakobwa cyangwa abagore babyarana n’abantu ariko bakaza kubigarika bakanga abana ko baca muri izo nzira bakajya mu nkiko mu gihe bafite ibimenyetso.

Ati “Icyo gihe bituma umwana agira uburenganzira, kuko umwana afite uburenganzira bwo kumenya nyina na Se, kandi icyo gihe umugore ntiyikorera wenyine umutwaro wo kurera.”

Ku bana bajugunywe badafite ababyeyi bazwi, bo ngo bashobora kwandikishwa n’uwamutoraguye, cyangwa uwahisemo kumureberera; Uwahisemo kumwakira nk’umwana we (adoption), gusa ngo iyo abo bose babuze umwana yandikwa kuri Leta ikaba ariyo imwitaho kugera akuze cyangwa abonye abamwakira.

Ubushakashatsi bwa Minisitri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ngo bwagaragaje ko 95% by’abana baba mu kihanda ngo bafite ababyeyi.

Kwandikisha umwana mu bitabo by’irangamimerere mu Rwanda bifatwa nka bumwe mu burenganzira bw’umwana. Iyo akuze bimufasha kubona Serivise za Leta, ndetse n’ubundi burenganzira mu muryango nko kurerwa, kurihirwa amahuri, kuzungura n’ibindi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

Comments are closed.

en_USEnglish