Ku mugoroba wo kwibuka jenocide yakorewe abatutsi i Nyanza ya Kicukiro ahaguye Abatutsi basaga ibihumbi 11 Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Hon Donatille Mukabalisa yabwiye abari bitabiriye uwo mugoroba ko ko buri munyarwanda wese aho ari hose afite inshingano zo kuzirikana aya mateka yaranze u Rwanda kandi akayaheraho yubaka ameza. Urugendo rwo kwibuka rwahereye aho abishwe […]Irambuye
Rulindo – Abanyeshuri, abayobozi, abakozi n’abaturanyi ba Tumba College of Technology (TCT) iri mu murenge wa Tumba mu ijoro ryakeye bakoze umugoroba wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango watangiwemo ubutumwa busaba urubyiruko gukoresha ubumenyi n’ubushobozi rufite mu kurwanya abavuga nabi u Rwanda barusebya kandi bavuga ibinyoma. Batangiye bakora urugendo rwa 8Km bava ku ishuri rya TCT […]Irambuye
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibubye bwo kugarura amahoro mu ntara Darfur muri Sudan (UNAMID), zifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 23 abazize Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu muhango wabaye ku cyumweru tariki ya 09 Mata 2017, mu gace ka El Fasher, mu Ntara ya Darfour ahari ikicaro cy’izi ngabo ziri mu butumwa […]Irambuye
Ubuyobozi bw’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza buvuga ko muri uyu murenge hari kuvuka ibikorwa bigaragaza ingengabiterezo ya Jenoside nko kuba hari abakita bagenzi babo ‘inyenzi’ (izina ryakoreshwaga batesha agaciro abo mu bwoko bw’Abatutsi bari barahunze ubuyobozi bubi mbere ya 1994). Sekimonyo […]Irambuye
Gasigwa Leopold ukora Filime Mpamo (documentary) arimo kugenda yerekana Filime ye nshya yise “Miracle and the Family” bishatse kuvuga “Igitangaza n’Umuryango” igaragaza ukuntu ifatwa ku ngufu rishingiye ku gitsina ryakoreshejwe nk’intwaro yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi Filime irimo uwacitse ku icumu wafashwe ku ngufu n’abantu atibuka umubere ku buryo Jenoside yarangiye atabasha kugenda neza, […]Irambuye
Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu Bushinwa ku cyumweru rwifatanyije n’abaturage bo mu ntara ya LIAONING, mu mujyi wa SHENYANG mu Mjyaruguru y’uburasirazuba bw’icyo gihugu mu kwibukaba Abanyarwanda bishwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi. Muri aka gace gatuwemo n’Abanyarwanda basaga 40, kuri iki cyumweru bibutse Je noside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 igikorwa cyabanjirijwe na misa yihariye […]Irambuye
Nyuma y’imyaka 23 ishize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Knowless asanga urubyiruko rwa none bigoye ko warucengezamo urwango kuko ruzi aho igihugu cyavuye n’aho gishaka kugera mu iterambere. Avuga ko imyumvire imwe yo guteza imbere igihugu ariyo urubyiruko rw’ubu ruhuriyeho. Ibyo ngo bituma bitakorohera uwo ariwe wese washaka kuruyobya aruganisha mu nzira […]Irambuye
Mu gikorwa kiswe ‘Our Past’ cyo kumenya amateka yaranze u Rwanda, kuri iki cyumweru urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ‘Sick City Entertainment’ ry’ababyinnyi b’indirimbo zigezweho n’urundi rwavutse nyuma ya Jenoside bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rwigishwa kuri amwe mu mateka yaranze u Rwanda yatumye habaho Jenoside, uru rubyiruko rwiyemeje kubika no gusigasira […]Irambuye
Yashinze bariyeri imbere y’ikigo kugirango ajye abona abana bahunga abatabare. Interahamwe zarazaga akaziha amafaranga zikagenda. Mu kigo cye yarereragamo abana harokokeye abasaga 400. Igitero cya nyuma cyaje ari simusiga, amayeri ye bayavumbuye, Imana ihita yigaragaza. Damas Mutezintare uzwi cyane ku izi rya Gisimba, yareze abana barenga 500 mu kigo cye, ariko muri Jenoside mu mayeri […]Irambuye
I Moscow kuri Ambassade y’u Rwanda mu gihugu cy’Uburusiya habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni umuhango witabiriwe n’intumwa za Leta y’Uburusiya, abadiplomates bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Burusiya, ndetse n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu barimo abakozi ba ambassade, abanyeshuri n’abandi banyarwanda basanzwe […]Irambuye