Gufata ku ngufu Abatutsikazi byari mu mugambi wo kurimbura ubwoko bw’Abatutsi – Gasigwa
Gasigwa Leopold ukora Filime Mpamo (documentary) arimo kugenda yerekana Filime ye nshya yise “Miracle and the Family” bishatse kuvuga “Igitangaza n’Umuryango” igaragaza ukuntu ifatwa ku ngufu rishingiye ku gitsina ryakoreshejwe nk’intwaro yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi Filime irimo uwacitse ku icumu wafashwe ku ngufu n’abantu atibuka umubere ku buryo Jenoside yarangiye atabasha kugenda neza, n’umwe mubamufashe ku ngufu wigamba ko yashaka kumugira umugore kugira ngo amurokore abashakaga kumwica, hanyuma akajya amufata ku ngufu kuko atashakaga ko baryamana kuko yari akiri umwangavu w’imyaka 16.
Hanagaragaramo ariko undi mugabo wakoraga isuku muri Kaminuza wafashe ku ngufu nawe abakobwa bigaga i Ruhande muri Kaminuza.
Gasigwa Leopold asanga abafashe ku ngufu abagore muri Jenoside bari bagamije ko Umututsi aho ari azapfa ababaye dore ko abenshi babafataga ku ngufu igihe runaka hanyuma bakabica.
Ngo abagororwa bamwibwiriye ko nta yandi matsiko bari bafite bafata ku ngufu Abatutsikazi barangiza bakabica, ahubwo ngo byari ukugira ngo babice babaye cyane kurushaho.
Iyi ntego yo kwica abantu babanje kubabaza bikabije ngo niyo yatumaga ahenshi bagiye bakora ibikorwa by’ubunyamanswa nko kwica abana ababyeyi bareba, kubasaba kubicira, kubakubita ku nkuta z’inzu, gufata abagore ku ngufu, kubatemagura n’ibindi bibi byabaye muri Jenoside.
Gasigwa ati “Hakaba n’umwihariko ko bashakaga ko uzarokoka w’umututsikazi, azarokoke yaratewe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bityo ntazororoke, nanabyara uwo abyaye abe yavukana ubwandu bibe indwara z’uruhererekane ku buryo bashobora no kuzima, ubwo bwoko bube bwazima.
Ibi nabyemerejwe n’Umuganga w’indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Kaminuza i Huye Prof Sezibera,abazeraba filime bazabisangamo,…bashakaga gusiga ubutumwa bwinshi mu bantu ku buryo uzarokoka n’upfuye bajyana ubutumwa bumwe,…ni umubabaro ujya kungana n’uw’uwagiye, usanga abakoze Jenoside iyo ntego yo gusiga no guha umubabaro bwa bwoko barayigezeho, ari uwishwe, ari urokotse usanga byose ari kimwe bahakuye umubabaro.”
Ubu, Gasigwa ari kugenda yerekana iyi filime hirya no hino mu gihugu, mu mpera z’icyumweru gishize yayerekanye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Avuga ko mu Ukuboza 2017 aribwo azayishyira kuri za ‘CD’ kugira ngo buri muntu ku giti cye uyishaka ayigure, ku buryo ngo izagera ku isoko mu mwaka utaha wa 2018 kuko ubu ikiri kwerekanwa mu maserukiramuco mpuzamahanga kandi kugira ngo bayihe umwanya iba igomba kuba itarajya ku isoko.
Gusa ngo muri uyu mwaka by’umwihariko muri iki gihe cyo kwibuka, abayishaka ari nk’abantu bishyize hamwe bamuvugisha akajya kuyibereka.
Kanda HANO wumve ikiganiro twagiranye na Gasigwa Leopold.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW