Digiqole ad

Uko Gisimba yarokoye abantu 400 biganjemo abana

 Uko Gisimba yarokoye abantu 400 biganjemo abana

Gisimba Damas aganira n’umunyamakuru w’Umuseke

  • Yashinze bariyeri imbere y’ikigo kugirango ajye abona abana bahunga abatabare.
  • Interahamwe zarazaga akaziha amafaranga zikagenda.
  • Mu kigo cye yarereragamo abana harokokeye abasaga 400.
  • Igitero cya nyuma cyaje ari simusiga, amayeri ye bayavumbuye, Imana ihita yigaragaza.

Damas Mutezintare uzwi cyane ku izi rya Gisimba, yareze abana barenga 500 mu kigo cye, ariko muri Jenoside mu mayeri akomeye, ubwitange, ubutwari no gufashwa n’Imana yanarokoye abantu barenga 400 bamuhungiyeho biganjemo abana.

Gisimba Damas aganira n'umunyamakuru w'Umuseke
Gisimba Damas aganira n’umunyamakuru w’Umuseke

Avuga ko yabeshyaga Interahamwe ibishoboka byose kugira ngo akize abo ahishe, ndetse akaziha amafaranga.

Mu 2015 yambwitswe umudari w’ishimwe nk’umurinzi w’igihango kubera ibikorwa bitandukanye yakoze.

Aherutse kuganira birambuye n’Umuseke ku byo yakoze muri Jenoside agahisha abantu bahigwaga bakarokoka bose.
 

Iki kigo cyariho mbere ya Jenoside kirererwamo abana badafite kirengera, ariko ngo cyanarokokeyemo abatari bacye. Ese ni abana bakibagamo bahigwaga cyangwa hari n’abandi bahahungiye?

Gisimba Damas (G.D)

Nibyo iki kigo cyari kimaze igihe kibamo abana b’imihanda yose b’amoko yose, ariko mu 1994 ibintu bitangiye kudogera babona abantu baza kubica batangiye gutekereza aho bahungira ariko mbere na mbere aho bahungishiriza abana babo. Abantu bakavuga bati turahungira hehe? turahungishiriza abana hehe?

Kuko umubyeyi burya ikintu abanza gutekereza iyo ikibazo kibaye ni abana. Ati iyaba nabonaga ahantu mpungishira abana wenda jyewe bakaza bakanyica.

Ubwo abari batuye ino bazi ko nsanzwe ndera abana bakohereza abana babo hano, abana bampungiraho ababyeyi aribo babohereje.

Ariko bigeze hagati kuko ababyeyi boherezaga abana baziko ari ibintu biri bukemuke babonye bikomeje  nabo ubonye aho anyura yarazaga agapfumura akinjira nkavuga ngo sanga abandi.
 

Ni ukuvuga abagera kuri 400 barokokeye aha bose ni gutyo bahageze?

G.D: Oya byageze hagati nanjye mbona ari ibintu bikomeye ndavuga nti reka nanjye njye njya ku muhanda ndebe abahunga mbatabare ariko njijishe n’abicanyi.

Nanjye  ubwo nkanjya mpagarara kuri bariyeri nk’abandi, ariko yari bariyeri ya nyirarubeshwa nyine. Twari twayishyizeho ngo bajye babona ko turi kuri bariyeri ariko tuzi icyo tugamije aho ngaho imbere y’ikigo.

Nari nyihagazeho noneho nabona utwana dutambuka nkavuga nti mwinjiremo hariya. Uko niko nagiye mbona abana benshi barokotse.
 

Ndakeka uko bariyeri yari ahagaragara. Ese ntawaba yaraje ngo ashake kujya kureba abantu winjijemo? Cyangwa igitero cy’interahamwe ngo kize?

G.D: Have byihorere…..Ku munsi hashoboraga kuza Interahamwe inshuro nk’eshatu ari group zitandukanye.

Hakaza group ya mbere iyo nkayitangira nkagira amahirwe nkabona iragiye, hashira amasaha abiri nkabona hinjiye irindi tsinda atari babandi nabo nkababeshyabeshya nkabona baragiye.

Hagera nyuma ya saa sita nko mu masaa cyenda nkaona hinjiye abandi, bivugengo bashobora kuba baragendaga bakabwirana.
 

Wabigenzaga ute kugirango bagende?  

Narabigishaga  ngashaka ibyo mbabeshya, nkareba umuchef wabo babandi bafite amahane cyane, nkaba aribo negera bakaba aribo duhangana.

Nti ‘muranshakira iki ku bana?’ sinari gutinyuka kuvuga ko harimo umuntu mukuru. Nti ‘muranshakira iki ku bana ko mushobora gusanga harimo n’abanyu ko hano ari mu kigo cy’abana jyewe ibyo bya politike mbirimo?’. Ku bw’amahirwe nkabona baragiye ariko nabwo ntabwo bagenderaga aho.
 

Muri izo Nterahamwe ntawari kuba wenda yabonye winjizamo n’abantu bakuru akaba yasakuza?

G.D: Ahubwo hari ubwo nabaga ndimo kuba ‘convenquer’ ukumva umwe arikangase ngo bariya bana ndabazi kwa kanaka ni udututsi . Nanjye  nti ‘erega abana bose barasa ushobora kuba wabitiranije.” Nkabona baragiye ariko mukanya hakaza abandi.

Bishoboke ko bagendaga bakabwirana, bati mugende hariya . Impamvu nabonaga ko bagendaga bakabwirana ni uko abandi nabo bazaga bafite amahane nka babandi. Ndetse hari nubwo hazaga abatari ab’ino, icyabimbwiraga hari abazaga banyita Directeur, abandi bakaza bazi izina ryanjye ariko bose amahane ari amwe.

Watubwiyeko wabigishaga ariko ngo ntibagenderaga aho. Ni iki kindi bajyanaga?

G.D: Barabanzaga bakisaza, bakisaza bati wowe Gisimba (ab’i Nyamirambo na Rwezamenyo na Nyakabanda ) abandi bati ‘wowe diregiteri (iyo hazaga abatiri abo muri ako gace) ntabwo tubyumva neza ,ntabwo tugendera aho duhe amafaranga.’

Nti amafaranga? nti mwihangane gatoya njye mu biro ndaje nyabazanire. Ubwo nkikoza mu biro ngahamagara umwe , nti si wowe chef se? Nti : “akira”. Nti mugende mushake ahantu hari butike mugure ibyo kurya mushyire abana banyu. Ariko nari mbizi ko birirwa bayanywera.
 

Abantu magana ni benshi, ntabwo izo nterahamwe zashoboraga kugira uwo zibona?

G.D: Nirindaga ko binjira mu nzu nabakingaga utwana dutoya nyine kuburyo banavugaga bati reka turiya ni utwana arera. Ariko mu nzu ho habaga harimo abana b’abasore n’inkumi kuburyo nirindaga ko bababona. Kuko urabizi bafataga abana b’abakobwa ku ngufu.

Kuko muri kiriya gihe bahigaga abasore bavuga ko aribo barara babarasaho, nanone bagahiga abangavu bashaka abo bafata ku ngufu.

Ariko iyo nabonaga igitero gikomeye bafite amarere cyane, abana nabo babaga barebera mu bahitaga bajya mu gisenge bakemera ubushyuhe bukabica bakavamo ari uko nje nkababwira nti bagiye.

Buri gihe ,buri gihe ari uko bigenda kugeza igihe twabonye uko duhungira st Michael.
 

Mwarinze muhingira St Michael interahamwe zitarabasha kwinjira mu kigo?

G.D: Nyuma na nyuma baje kuvumbura abantu mu gikoni ari ninjoro baravuga bati ubwo tuvumbuye abantu mu gikoni ubwo n’ahandi hose barahari.
 

Byahise bigenda bite?

G.D:Aaahhh!  Ya Mana rero…. amayeri yanjye bari bamaze kuyatahura Imana ibona ko ahasigaye ari ahayo.

Urumva ko ibitero byahoraga biza nkababeshya….nkabaha amafaranga . Ariko igitero cya nyuma cyo cyaje ari simusiga kuko cyo bari bamaze kumenya imitwe yanjye yose ,bari bamvumbuye ko mfite abantu benshi mpishe.

Ubwo bari bagiye mu gikoni babona abari bihishemo, ariko baragenda bajya gukora inama bemeza ko bazaza ari kumanywa  bakamfata bakajya kunyica ahantu kure bamara kunyica bakaza bakica abantu barimo hano.

Imana rero yaje kwigaragaza, ikinga ukuboko uwo munsi niwo wari umunsi uteye ubwoba. 

Uwo munsi baje baje kwica bazi ko ari jye bagomba guheraho. Ariko  kubera ya Mana itabara igihe bari baje basanze umuzungu w’umupasitori wari waranze gutaha aribwo acyinjira jyewe ho nari nagiye gutabaza. Ariko ntazi aho njya mvuga nti igihe baba bakimpiga nshobora kubona abantu b’inshuti bakaza tugahangana batunesha bakatwica twabanesha tukabaho.

Ubwo nabo babonye uwo muzungu baravuga bati ntitwakora  operasiyo yatuzanye uyu muntu areba. Ariko ni ya Mana yari yashatse kudukiza.

Twabonye icyo gitero tukirokotse duhita dushaka uko duhunga, duhungura kuri St Michel ari naho Inkotanyi zadusanze hamwe n’abandi benshi bari bahahungiye.

 

Muri iki kigo cya Gisimba Memorial Center cyari cyarubakiwe gufasha abana batagira kivurira , harokokeye abantu basaga 400, barimo abana 325 ndetse n’abantu bakuru bari biganjemo abagore 80 .

Jenoside Imaze kurangira Ingaboza FPR Inkotanyi zimaze gufata Kigali yose zaje gutunganya iki kigo, abana bagarurwa mu kigo abantu bakuru nabo basubizwa mu ngo abandi nabo bari basenyewe bashakirwa aho kuba.

Abantu nabo bakomeje kuza muri icyo kigo kuhashakira abana babo, bamwe bakababona abandi bakababura, abandi bakabona abo bafitanye isano.

Gisimba ati “abantu bumvise ko hano harokokeye abana benshi bakajya baza gushakira abana hano. Bamwe bakababona abandi bagasanga ababo ntibahageze, ndetse n’abasirikare nabo ukumva aravuze ngo dore umwana wa mama wacu, wa masenge. Kuburyo nko mu kwezi kumwe mu bana 325 hari hasigaye ababarirwa mu 100 gusa.”
Gisimba Damas Mutezintare yaje kwambikwa ikamba nk’umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu.

Avuga ko uretse ibyabaye mu Rwanda muri 1994 byamubabaje ngo hari n’ikintu kimushimisha kurusha ibindi byose. Ngo ni ukuba aho ageze hose bamwita Papa.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • IMANA iguhe umugisha pe!warakoze cyane ntagihembo ukwiye twaguha uretse umugisha gusa.

  • papa turagukunda ,kndi aboturibo ubu tubikesha wowe.Imana ikomeze ikuturindire.

  • great! iki ni kimwe mu bimenyetso by’ubumuntu pe!Glory to the Almighty God!

  • Imana y’i Rwanda ni Gisimba wampishe nkarokoka

  • Yooo!iyo izina si ryo muntu, iyo baryita bariya batumariya abacu nibyo bisimba, iyo bose bagira umutima nk’uwawe disi haba harasigaye benshi, Imana yo mu ijuru ikuduhere umugisha. tugusabiye kurama kd Imana izaguhe iherezo ryiza.

  • Jye ndumva ntazi what to say gusa Uyu Mugabo Imana izamwiture ibi yakoze. Abanyarwanda iyo bagira ubutwari nk’ubu Milliyoni irenga ntiyari gutikira. Rwose ubu muntu bwaranze bake nkaba bukwiye kubera isi urugero ko gutabarana nubwo byaba ari mumaso y’urupfu bishoboka. Gisimba ndumvaa mukunze nubwo ntamuzi. Yarakozeeeeeee

  • nukuri imana yo mw’ijuru ihemba abagira neza izibuke imirimo yawe maze ikwiture kuko njye ntacyo nakora kubyo wakoze ntanicyo nabona nkwitura!

  • Gisimba Imana izakwiture inshuro ijana ibyo wakoze, ubu nandika amarira aranzenga mu maso.

  • imana imuhe imigisha myishi cyane ,nk’urubyiruko tumwigiyeho byishi

  • He’s the really papa ureke abo byitirirwa!!uzitwa papa ingoma ibihumbi

  • I miss what to say, Gisimba nsomye iyi nkuru numva umutima wuzuye amarira yibyishimo, mbura icyo kuvuga, mbura icyo naguha……. Gisimbaaaaa simply God bless you. uri intwari

  • Urin icitegererezo kuritwese,uri twari IMANA bata wa twese ikwiteho,kd iguhe ibyo umutima wawe wifuza

  • IMANA IGUHE IMIGISHA KANDI ABANTU DUKWIYE GUTEKEREZA KUGIRA INEZA.IMANA IKONGERERE

  • Mbega Imfura,mbega inyangamugayo,Mbega umutima mwiza; Mana nsabiye uyu mu Papa mwiza mwiza ko wamubabarira ibyaha ibyo aribyo byose yakoze cg se yakora nk’umuntu umwandikire ijuru in advance. iyi phrase ” Avuga ko uretse ibyabaye mu Rwanda muri 1994 byamubabaje ngo hari n’ikintu kimushimisha kurusha ibindi byose. Ngo ni ukuba aho ageze hose bamwita Papa.” ndayisomye numva changement mu mubiri wanjye. uyu Mugabo Imana izamugire umugisha nk’Aburahamu. Bavandimwe, nyuma y’ubwoko twisanzemo, ibyiciro by’ubuzima turimo,idini twahisemo,akarere cg igihugu twavukiyemo nyuma yibi byoseeee mvuze haruguru bituranga, TURI ABANTU bene Muntu tureke UMUNTU Bugwire muri twe. Yesu Abakomeze muri ibi bihe turimo bitoroshye namba.

  • Mbuze ikintu mvuga numvise emotions gusa nukuri birarenze birenze ubwenge bwa muntu ibyo wakoze kiriya gihe byaribikomeye kuri twebwe gusa ndagushimira ko wabitambutsemo gitore.aho uzajya wicara hose uge wumvako urintwari sinkuzi sindi mubo wahishe gusa warokoye benshi bahigwaga nkange,Ijuru niba ribaho ndarigusabiye uzicare mumyanya y’Imbere Imana igukore muntoki ikunezeze mbega umugabo urandenze mubyukuri wagakwiye kwitwa Buntu,Mugwaneza,Amahoro,urukundo. Gisimba niryabariya bavunamuheto baduhekuye bagahekura u Rwanda rwacu.

  • YOOOO ,NDANEZEREWE CYANE IMANA NYIRI BIHE IZAKWIBUKIRE KUBYO WAKOZE BYOSE ,IJAMBO RY’IMANA RIRAVUGA NGO IMIRIMO YA BERA IZIBUKWA NAWE KRISTO AZIBIKUKE IBYO WAKOZE ,UWO MUTIMA WA KIMUNTU UZAWUSAZANE KUGEZA IGIHE KRISTO AZAGUHAMAGARIRA KDI

  • Cyereka utari umuntu nibwo utabona ubupfura, ubugwaneza,urukundo ndetse nubumuntu byaranze *Gisimba*, ndahamya ntashidikanya ko Imana y’Irwanda ariyo yagukoreyemo.uruta ba Papa ibihumbi ijana babyara bakihakana abana babo, kandi ikamba ryubutwari nubupapa rikomeze rikuzenguruke nukuri.Abarokoye mukigo cyawe bazi ineza itagereranwa wabagiriye kandi nkemezako n’Imana ibibona kuko n’igihugu cyabibonye.

    N.B: kamfate umwanya ngire inama abakiri bato, basore bana burwanda kwibuka bigomba guhindura imyumvire yacu tukarushaho gukunda ikiremwa muntu tutitaye kumoko,uturere,amadini,ndetse nibindi bitandukanye bishingiye kudutandukanya biturema ibice kuko ntacyiza bituzanira,usibye kutubuza ibyishimo ndetse nokudusubiza inyuma.*Gisimba ni urugero rwiza rwokwerekana ko ikiremwa muntu kidakwiye kuvangurwa,ahubwo ko twese duhujwe n’ikintu kimwe iyo gihagaze twese turatandukana aricyo umutima.Rero duharanire kwirinda ingengabitekerezo ya *Genocide iyariyo yose,twigishanya kandi dukundana.

  • Imana ya Abraham na Isaac na Israeli
    Iguhumugisha Gisimba muri wewe harimo Imana kuko abapadiri bishe ntibagirumubare abapasteur nuko muri macye abanyamadini nibo bafashiyambere gutema nogukora iyicarubozo .ariko Imana kuko yari muri wewe
    uhitamo kugira neza rero nifatanyije nabo warokoye mukuvugango Imana iguhumugisha wakoze ibyubutwari

  • Imana ishimwe yo yagufashije gukiza ubwoko bwayo

Comments are closed.

en_USEnglish