Digiqole ad

Mu Burusiya; Amb Mujawamariya asaba amahanga gusaba u Rwanda imbabazi zeruye

 Mu Burusiya; Amb Mujawamariya asaba amahanga gusaba u Rwanda imbabazi zeruye

Ambasaderi Jeanne d’Arc Mujawamariya ageza ijambo rye ku bitabiriye umuhango wo Kwibuka mu Burusiya

I Moscow kuri Ambassade y’u Rwanda mu gihugu cy’Uburusiya habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni umuhango witabiriwe n’intumwa za Leta y’Uburusiya, abadiplomates bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Burusiya, ndetse n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu barimo abakozi ba ambassade, abanyeshuri n’abandi banyarwanda basanzwe bahatuye.

Ambasaderi Jeanne d'Arc Mujawamariya ageza ijambo rye ku bitabiriye umuhango wo Kwibuka mu Burusiya
Ambasaderi Jeanne d’Arc Mujawamariya ageza ijambo rye ku bitabiriye umuhango wo Kwibuka mu Burusiya

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Amb.Mujawamariya yashimiye abantu bose baje kwifatanya n’abanyarwanda, no kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi.

Yaragarutse ku kuba hari ibihugu byijanditse ku buryo butaziguye muri iyo Jenoside haba mu kuyitegura, mu kuyitera inkunga, mu kuyishyira mu bikorwa, kuyigeza ku musozo kandi kugeza n’ubu bikaba bigikomeje gutiza umurindi abayihakana, dore ko hakiri ibigicumbikiye abahekuye u Rwanda.

Yavuze ko abanyarwanda bakeneye ko amahanga yemera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akarusabira imbabazi mu buryo bweruye akareka kuvuga gusa ko habayeho kwibeshya ku buremere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi igihe yakorwaga, icyo bamwe bita “erreur d’appreciation / error of appreciation”.

Uwari ahagarariye Igihugu cy’u Burusiya muri uwo muhango, Umuyobozi wa Afurika muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Bwana Iliyasi Scandalov yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba gufasha buri wese kwamagana ikitwa ikibi, ibikorwa by’iterabwoba, nk’ibyibasiye Uburusiya kuwa mbere tariki ya 03 Mata, ubwo igisasu cyategwaga muri Metro, kigahitana abantu 11 ako kanya n’abandi baje kugwa mu bitaro.

Scandalov yasabye ko “Never again” itahera mu magambo gusa ahubwo ko bikwiye kuba inshingano z’ibihugu byose gukumira no kurwanya jenoside ku isi yose.

Uhagarariye umuryango w’inshuti z’u Rwanda Pastor Pavel, yavuze ko ikiremwa muntu cyagombye kubaha ikindi kiremwamuntu, ko nta muntu ukwiye kuvutswa ubuzima kubera indoro, imyemerere, imvugo, ibara ry’uruhu, ko abantu bagomba kwigira ku banyarwanda kuba baraciye mu bihe bikomeye nk’ibya jenoside, ariko ubu kikaba ari igihugu gitekanye, cyiyubaka, ndetse kikaba cyarabereye ishuri ibihugu byinshi byo ku isi.

Mu rwego rwo gusobanurira amahanga Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kugaragaza intambwe abanyarwanda bamaze gutera kuva bakwihagarikira iyo Jenoside, Ambassaderi Mujawamariya yatanze ikiganiro muri Kaminuza ya Peoples’ Friendship (yahoze yitwa Patrice Lumumba University); kitabiriwe n’abanyeshuri bo mu ishami ry’ububanyi n’amahanga n’iry’amategeko.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi beretswe films zigaragaza uko u Rwanda rwanze guheranwa n’agahinda ahubwo rukaba rwarateye intambwe ishimishije mu kwiyubaka no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe harimo ikiganiro Ambassaderi Mujawamariya atanga kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata, mu ishuri ryigisha ububanyi n’amahanga rya Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, ndetse n’icyo ku itariki ya 12 Mata, ku “Imyaka 23 nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri academy of sciences ya Russia/ ishami ry’amateka ya Africa.

Umuhango witabiriwe n'abantu benshi
Umuhango witabiriwe n’abantu benshi
Harimo abanyamahanga banyuranye b'inshuti z'u Rwanda
Harimo abanyamahanga banyuranye b’inshuti z’u Rwanda
Amb Mujawamariya hamwe n'umwe mu bashyitsi bakuru batumiwe
Amb Mujawamariya hamwe n’umwe mu bashyitsi bakuru batumiwe
Bifatanyije n'u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Bifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwe mu bahanzi aracurangira inanga ya kizungu abitabiriye uyu muhango
Umwe mu bahanzi aracurangira inanga ya kizungu abitabiriye uyu muhango

**********

en_USEnglish