Digiqole ad

Muri ‘Our past 2017’ urubyiruko rwiyemeje kubika amateka rukoresheje ibihangano

 Muri ‘Our past 2017’ urubyiruko rwiyemeje kubika amateka rukoresheje ibihangano

Ni urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside

Mu gikorwa kiswe ‘Our Past’ cyo kumenya amateka yaranze u Rwanda, kuri iki cyumweru urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ‘Sick City Entertainment’ ry’ababyinnyi b’indirimbo zigezweho n’urundi rwavutse nyuma ya Jenoside bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rwigishwa kuri amwe mu mateka yaranze u Rwanda yatumye habaho Jenoside, uru rubyiruko rwiyemeje kubika no gusigasira amateka rukoresheje ibihangano kugira ngo ruzayubakireho ruharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ni urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside
Ni urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside

Uru rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwahuriye mu cyumba cyahariwe kugaragarizwamo amateka binyuze mu makinamico na film, rwasobanuriwe byinshi byaranze amateka ashaririye Abatutsi banyuzemo bikaza gutuma bakorerwa Jenoside mu 1994.

Col. Ndore Rurinda watanze ikiganiro, yagarutse ku mateka yo kubohora igihugu cyari cyugarijwe n’ibikorwa by’umwanzi byo kwica abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Yasabye uru rubyiruko ko rukwiye gukomereza mu murongo mwiza Leta y’ubumwe yabatangiriye.

Ati ” Mwese murabizi ko nta kiza cy’intambara, buriya intambara ni uguhangana, ni yo mpamvu mukwiye kwigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, ibi bizabafasha gutera imbere no guteza imbere igihugu cyanyu ari nacyo cyacu twese.”

Amwe mu mateka y’urwango yabibwe mu banyarwanda bigatuma Abahutu bijundika Abatutsi byanyuzwaga mu bihangano nk’indirimbo, imivugo n’amakinamico.

Umuhanzi w’imideli, Rwema Laurène yavuze ko ubuhanzi bwakoreshejwe mu kubiba urwango bushobora no gukoreshwa mu kubiba urukundo no kubika amateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo atazibagirana.

Ati ” Ubuhanzi bugizwe n’igice kinini cyo gukiza ibikomere by’imitima, bushobora no kuba inzira yo kubika amateka, ubuhanzi buvuga byinshi kuruta amagambo, bukoreshejwe nabi bwasenya igihugu.”

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Arstide Mugabe na we watanze ikiganiro yavuze ko urubyiruko rukoreshejwe nabi rushobora koreka igihugu ariko ko na none rukoreshejwe neza rushobora gutuma igihugu gitemba amata n’ubuki.

Yasabye uru rubyiruko gukomeza kubyaza amahirwe leta y’u Rwanda ikomeje kubaha yo kumva ko bose ari bene Kanyarwanda bagakomeza guharanira ko mu Rwanda hatazongera kuba amacakubiri n’irindi vangura.

Aba basore n’inkumi banaboneyeho gukusanya inkunga yo kuremera incike n’abapfakazi ba Jenoside batujwe mu mudugudu wa Ntarama mu karere ka  Bugesera.

Muri iki gikorwa cya Our Past cyatangiye mu mwaka wa 2012, urubyiruko rwagiye rukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Urubyiruko rwahuriye ku gisozi rusogongezwa kuri amwe mu mateka yaranze u Rwanda rwiyemeza kuyabika rukoresheje ibihangano
Urubyiruko rwahuriye ku gisozi rusogongezwa kuri amwe mu mateka yaranze u Rwanda rwiyemeza kuyabika rukoresheje ibihangano
Col Ndore Rurinda yagarutse ku mateka yo kubohora u Rwanda
Col Ndore Rurinda yagarutse ku mateka yo kubohora u Rwanda
Umuhanzi w'imideli Rwema Laurène avuga ko ibihangano byakwifashishwa mu kubika amateka
Umuhanzi w’imideli Rwema Laurène avuga ko ibihangano byakwifashishwa mu kubika amateka
Umuhuzabikorwa wa our past Christian Intwari avuga ko ubu bazafasha incike z'i Ntarama
Umuhuzabikorwa wa our past Christian Intwari avuga ko ubu bazafasha incike z’i Ntarama
Mu mikino basomye ibitabo
Mu mikino basomye ibitabo
Bavuga ko amateka abitswe mu gitabo ntawazayagoreka uko yiboneye
Umuhanzi w’ibisigo Eric One Key avuga ko amateka abitswe mu bitabo ntawe ubasha kuyagoreka uko atari

Photos© R. Kayihura/Umuseke

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish