Kuri uyu wa kabiri mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye, muri ibi bice nubwo Jenoside yahageze itinze ngo yahageranye imbaraga kuko mu rwibutso ruri hano hashyinguye imibiri y’abagera ku bihumbi 45. Brigadier General Emmanuel Ruvusha yabwiye ijambo ry’ihumure abarokotse ba hano ati “nimukomere kandi mwiyubake.” […]Irambuye
Imyaka 23 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye hari imibiri y’abishwe itarashyingurwa mu cyubahiro bakwiye kuko abazi aho iri bataratanga amakuru, mu muhango wo kwibuka abishwe bo mu bice by’umurenge wa Karama bashyinguye imibiri igera kuri 25 iherutse kuboneka mu musarani, bagaye abantu ngo bagihinga babona imibiri y’abishwe bakarenzaho bagakomeza bagahinga. Uyu muhinsi hibukwaga abantu bo mu […]Irambuye
Huye- Kuri uyu wa 22 Mata, mu murenge wa Karama bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23. Muri uyu muhango waberye ku rwibutso rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 60, Visi perezida wa Sena Hon Harerimana Fatou yasabye abavuka muri uyu murenge n’inshuti zabo kwishakamo ubushobozi bakiyubakira urwibutso rukomeye ruha agaciro abahashyinguwemo. Senateri Harerimana Fatou ushinzwe […]Irambuye
Mu murenge wa Ntarama, mu karere ka Bugesera bibutse Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro bakajugunywa mu mugezi w’Akagera. Uwarokokeye muri aka gace avuga ko haguye Abatutsi benshi kuko hari bamwe bavuye aho bari bihihse bazi ko bagiye gusanganira Ingabo za RPA bagasanga ari abicanyi bakabamarira ku icumu. Kuva mu 1959, aha hahoze ari muri Komini Kanzenze habereye […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, ikigo gishinzwe gutubura imbuto zizwi nka Haut Culture zirimo insina, inanasi n’izindi baremeye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 300 bo mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara aho bahawe insina ibihumbi 2 000. Abahawe iyi nkugna ngo bayishimye […]Irambuye
Amajyepfo – Depite Gahondogo Athanasie arasaba buri wese gufata ingamba zo kurwanya icyo aricyo cyose cyatuma Jenoside yongera kubaho, abagipfobya Genoside bakabireka. Naho Mukagasana watanze ubumya bw’uko yarokotse yavuze ko ku nshuro yambere abutanze yumvise aruhutse kandi ari businzire neza. Hari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jonoside yakorewe abatutsi mu karere ka […]Irambuye
Ahagana saa tanu z’amanywa tariki 20 Mata 1994 abicanyi bateye ku rugo rwa Rosalie Gicanda mu mujyi wa Butare, baramutwara bamwicira inyuma y’inyubako y’ingoro ndangamurage y’u Rwanda i Butare. Abo mu muryango we n’abanyarwanda muri rusange baribuka uyu mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda none. Grace Kayitaramirwa umwisengeneza w’umwamikazi Rosalia uyu munsi yabwiye Umuseke ko ashima […]Irambuye
Musenyeri Louis Muvunyi uyobora Diyosezi ya Kigali mu itorero ry’Abangilikani avuga ko uwateguye Jenoside yifuzaga ko u Rwanda rwibagirana mu bihugu bigize Isi kuko yashakaga ko Abatutsi bashira, abarokotse bakihorera ariko ko Abanyarwanda barebye kure bakirinda kugwa muri uyu mutego. Mu cyumweru gishize mu Rwanda hose hasojwe icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ihuriro ry’abagore b’abasirikare n’abapfakazi basizwe n’abasirikare ‘CYUZUZO’ bagabiye umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse akaba n’umupfakazi kuko umugabo we yaguye ku itabaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2 000. Uyu mubyeyi witwa Icyimpaye Julienne avuga ko nyuma yo gupfakara yaje gusbira iwabo mu cyaro ariko agezeyo […]Irambuye
Ubuhamya yahaye Umuseke, Mukankusi uri mu kigero cy’imyaka 64 avuga ko atazibagirwa umunsi yiciwe abantu be barindwi (7) muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ahitwaga Komini Cyimbogo mu gace bita Gatandara aho atuye, ngo yabonye byinshi atazibagirwa, ngo Interahamwe zahigaga Abatutsi zabicaga mu buryo buteye ubwoba. Mukankusi Henriette ngo icyamuteye ubwoba na n’ubu ahora yibuka ni uburyo […]Irambuye